Yubile y’Isakramentu rya BATISIMU muri Kiliziya y’u RWANDA.

Kiliziya y’isi yose yatangije urugendo rwo guhimbaza Yubile y’imyaka 2025 Jambo yigize umuntu akaza kuducungura. Urwo rugendo rwatangijwe na Papa Fransisko ku itariki ya 11/2/2022. Insanganyamatsiko yo kuduherekeza muri urwo rugendo ni iyi: “ABAGENDANA AMIZERO”.

Iyi Yubile ku rwego rw’isi yahuriranye n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Ni muri urwo rwego abepiskopi gatolika bo mu Rwanda batangije urugendo rutegurira abakristu guhimbaza iyo Yubile. Insanganyamatsiko ngenderwaho y’iyi Yubile ni iyi: “TURANGAMIRE KRISTU SOKO Y’AMIZERO, UBUVANDIMWE N’AMAHORO” (Ef 2, 11-22).

GUHIMBAZA ISAKRAMENTU RYA BATISIMU I ZAZA

Bimwe mu bikorwa byateganyijwe mu rugendo rwa Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda, harimo no guhimbariza amasakramentu ahantu hanyuranye muri za Diyosezi zo mu Rwanda. Diyosezi ya Kibungo yatoranyirijwe

guhimbarizwamo Isakaramentu rya Batisimu, i Zaza ku italiki 6/7/2024, kuko ari ho umukristu wa mbere mu Rwanda, ari we Elizabeti NYIRAMBEBA, yabatirijwe. Hari ku itariki 25/12/1902, mu gitaramo cya Noheli. Yabatijwe na Padiri ZUMBIEHL. Yabyawe muri Batisimu n’uwitwa Helène “femme de Félix” (umuzungukazi), nk’uko bigaragara muri “Diaire” ya Paruwasi ya Zaza. 

BATISIMU YA MBERE MU RWANDA

Mu mwaka wa 1868 Arikiyepiskopi wa Alger (muri Algeriya), yashinze umuryango w’abamisioneri bazwi ku izina ry’ Abapadiri bera (Les Pères Blancs). Mu mwaka wa 1878, Abo bapadiri boherejwe muri Afurika yo hagati, hashingwa agace k’iyogezabutumwa kitwaga “Vicariat” ya Nyanza (Mission ou provicariat du Victoria Nyanza). U Rwanda rwahise rubarizwa muri iyo ntara y’iyogezamutumwa.

Guhera mu mwaka wa 1894, u Rwanda rwashyizwe mu ntara y’iyogezabutumwa ya Nyanza y’amajyapfo (Vicariat apostolique du Nyanza méridional), iyo ntara yahise iyoborwa na Musenyeri Yohani Yozefu HIRTH, wari utuye KAMOGA hafi ya Mwanza mu gihugu cya Tanzaniya.

Musenyeri Yohani Yozefu HIRTH yamenye u Rwanda arubwiwe cyane cyane n’abacakara bavaga mu Rwanda, yifuza kurugezamo ubukristu. Yatangiye koherereza Umwami w’u Rwanda impano. Bidatinze, yashinze Misiyoni ya KATOKE mu mwaka wa 1897 mu ntara ya Karagwe ihana imbibi n’u Rwanda, ariko yifitemo igitekerezo cyo kuzageza vuba ubukristu mu Rwanda.

Mu mwaka wa 1899, Musenyeri HIRTH yafashe urugendo yerekeza mu Rwanda aherekejwe n’abapadiri: Paul Barthélemy na Alphonse BRARD. Bari hamwe na Frère Anselme. Muri urwo rugendo baciye i Bujumbura mu Burundi kugira ngo

bahabwe uburenganzira n’abadage bayoboraga Rwanda-Urundi babarizwaga i Bujumbura n’i Shangi (mu Rwanda). Nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo kujya mu Rwanda guhura n’Umwami no kumugezaho icyifuzo cyo gushinga Kiliziya gatolika mu Rwanda, Musenyeri HIRTH yageze mu Rwanda aciye mu Kinyaga (Diyosezi ya Cyangugu). Yakiriwe i Nyanza (i Bwami) ku italiki ya 02/02/1900, yemererwa gushinga Kiliziya. Guhera icyo gihe, u Rwanda rwari rwakiriye abazarufasha kwakira urumuri nyarumuri ari we “YEZU KRISTU”.

Ku italiki 08/02/1900 mu Rwanda hashinzwe Misiyoni yambere i SAVE (Diyosezi ya Butare). Mu gusubira Tanzaniya, Musenyeri HIRTH yanyuze i Zaza agana kuri Muhazi agamije kureba ahashingwa Misiyoni yegereye Tanzaniya. Ni bwo yashinze Padiri Barthélemy gukomeza kureba ahantu hatuwe cyane, heza, kandi hari ubutaka bwiza. Mu rugendo we rwa abiri agarutse mu Rwanda, Musenyeri HIRITH yahuriye na padiri Barthélemy ku kiyaga cya Muhazi amuha amakuru y’aho yashinga Misiyoni, ni bwo bemeje i Zaza, ni uko ashinga Padiri Barthélemy, Padiri Zumbiehl na Frère Alfred kuyishinga.

Misiyoni ya Zaza yashinzwe ku italiki ya 1 Ugushyingo 1900 iragizwa “Bikira Mariya Umwamikazi w’ Abatagatifu bose”.

Abamisiyoneri bakiriwe neza i Zaza nk’ababazaniye umugisha. Abamisiyoneri bahise batangira umurimo wo kwigisha inyigisho z’ubukristu ku bazaga babagana. Ibyo byatumye umwe mu bakobwa abatizwa ku italiki ya 25/12/1900, ari we Elizabeti NYIRAMBEBA wakomojweho haruguru.

UBUKRISTU BWA Elizabeti NYIRAMBEBA

Nk’uko bigaragara mu gitabo cya mbere cy’ ababatirijwe muri paruwasi ya Zaza, Elizabeti NYIRAMBEBA, yavutse mu mwaka wa 1883; ni mwene GAKOKO na GASURIRA, yabatijwe ku italiki ya 25/12/1902, yabatijwe na Padiri ZUMBIEHL, yakomejwe na Musenyeri Hirth ku italiki 15/12/1903, yashyingiranywe gikristu na Yozefu GASUHUKE mu mwaka wa 1904.

Abamumenye bemeza ko yabanye neza n’umufasha we witabye Imana mbere ye. Babyaranye abana batanu (abahungu batatu n’abakobwa babiri), harimo Filipo GASUHUKE wize mu iseminari, waje kuba Umufurere n’ubwo yitabye Imana atakiri we. 

Elizabeti NYIRAMBEBA yaranzwe no kwitangira Kiliziya no kwitagatifuza kugeza apfuye. Yatabarutse ku italiki 05/05/1964.

Nyuma ya Batisimu ya Elizabeti NYIRAMBEBA, mu mwaka wa 1903, kuri Noheli abandi bagera kuri 32, barimo abazwi cyane nka Yozefu RUKAMBA se wa Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI, Simoni NYIRINGONDO wabaye umukarani

wa Paruwasi, nyuma akaba n’Umutware wo mu Mirenge, Yohani KIBIRIBIRI wabaye umukateshiste i Zaza n’umucungamari wa Paruwasi, barabatijwe. 

Kugera mu mwaka wa 1914 intambara ya mbere y’isi itangira, i Zaza hari hamaze kubatizwa abantu bagera ku 1,571 nk’uko bigaragara mu gitabo cyagenewe kwandikwamo ababatijwe (Baptizatorum) kiri kuri Paruwasi i Zaza. 

Ubwo mu Rwanda hizihizwaga Yubile y’Imyaka 25 Ivanjili yari imaze igeze mu Rwanda, (mu mwaka wa 1925), hari hamaze kubatizwa abantu bagera ku 29,097; hari abigishwa bagera ku 10,058. Mu gihe cyo guhimbaza Yubile y’imyaka 50 Ivanjili yari imaze igeze mu Rwanda (1950), habarurwaga abakristu bagera ku 464,000 n’abigishwa 106,278.

Leave a Reply