Yezu muri Ukaristiya : igitambo, ifunguro n’inshuti tubana

Kuri iki Cyumweru, Kiliziya yahimbaje umunsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu. Umunsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Yezu, wahimbajwe bwa mbere mu mateka mu mwaka w’i 1246, uhimbarizwa aho bita i Liège mu Bubiligi. Ni Papa Urbain IV wasabyeko uwo munsi mukuru wajya uhimbazwa muri Kiliziya y’isi yose. Icyari kigamijwe mu guhimbaza uwo munsi mukuru batambagiza Isakaramentu ritagatifu, kwari ukongera gushishikariza abakiristu kujya bahazwa ari benshi, kuko muri icyo gihe bahazwaga ari ngerere, bivuze ko ntacyo Yezu uri mu isakaramentu ry’Ukarisitiya yari akibabwiye. Nyamara kwa kino gihe, iyo umuntu yitegereje, kuba abantu bahazwa ari benshi cyane, si cyo kimenyetso gifatika cy’urukundo n’inyota abantu bafitiye Yezu uri mu Karistiya. Ahubwo natwe ku munsi nk’uyu, ni umwanya mwiza wo kongera kwisuzuma maze tukareba uburyo duhabwa Yezu. Ikigaragara, ni uko akenshi hari igihe dushidikanya kuri Yezu uri mu karistiya, cyane ko binarenze kure ubwenge bwacu, bikaba byanatuviramo intandaro yo kutamuhabwa neza.

Arkiyepiskopi yayoboye umutambagiro w’Isakramentu Ritagatifu muri Katedrali Saint Michel
Muri paruwasi ya Musha bashengereye Yezu muri Ukaristiya

Mu gitambo cy’Ukaristiya, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Karidinali KAMBANDA, yaturiye  muri Katedrali Mutagatifu Mikayile ndetse akanayobora umutambagiro w’Isakramentu Ritagatifu, yavuzeko Yezu Kristu, Umwana w’Imana w’igize umuntu,Umuremyi w’isi n’ijuru yemeye kuza kubana natwe, aba umwe muri twe,yinjira muri Kamere Muntu yamugajwe n’icyaha kugirango ayigorore, ayikize kandi adusangize kuri Kamere Mana ituma dushobora kugira ubugingo bw’iteka, butuma tugira ubuzima burusha imbaraga urupfu, adutera urukingo rudukiza urupfu, tukazabaho iteka Hamwe na We. Yezu Kristu yaje mu isi, avuka mu bantu, abaho mu muruho wa muntu,akiri uruhinja arahunga bashaka kumwica, amenya inzara n’ubukene kandi ariwe nyirubukungu bwose bw’isi, yamenye akarengane kose no gutotezwa kugeza naho acirwa urwo gupfa ku musaraba kugirango atubere igitambo kidukiza. Yezu rero yanadushyiriyeho uburyo agumana natwe kandi nuwo mukiro we ugakomeza kutugeraho, ariyo Ukaristiya Ntagatifu twizihiza none.

Arkiyepiskopi yakomeje avuga ko Nyagasani Imana yaremye abantu abakunda ariko abantu ntibamenya urukundo abakunda n’ineza abagirira ngo bamwizere, be kurangazwa n’ibindi baba bashishikariyemo bashakiramo umukiro.  Kuva kera nkuko isomo rya mbere ryo kuri iki Cyumweru ribivuga Musa yibutsa Abayisiraheli uko Imana yabakuye mu bucakara, ikabanyuza mu butayu, ari uburyo bwo kubagerageza, no kubigisha iberekako Nyagasani ariwe Mukiza wabo wenyine, nta wundi, ko niyo bugarijwe n’ibyago n’ibigeragezo, si uko Imana iba itabitayeho ahubwo ni ukubatoza kwicisha bugufi no kubaha mategeko yayo:

Musa yabwiye imbaga y’Abayisraheli ati«Uzajye wibuka urugendo rurerure Uhoraho Imana yawe yagukoresheje mu butayu mu myaka mirongo ine yose, kugira ngo agucishe bugufi, bityo akugerageze amenye ikiri mu mutima wawe, kandi amenye niba uzakurikiza amategeko ye cyangwa niba utazayakurikiza.Yagucishije bugufi, atuma wicwa n’inzara maze akugaburira manu wari utazi, n’abasokuruza bawe batigeze bamenya: ibyo ari ukugira ngo akumenyeshe ko umuntu adatungwa n’umugati gusa, ko ahubwo atungwa n’ijambo ryose riturutse mu kanwa k’Uhoraho. Uramenye ntuzibagirwe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara; ni we wakunyujije muri bwa butayu bunini kandi buteye ubwoba, butuwe n’inzoka zifite ubumara butwika na za manyenga, bukaba igihugu kigwengeye kitagira amazi; ni we wagukuriye amazi mu rutare rukomeye. Muri ubwo butayu ni we wakugaburiye manu, abasokuruza bawe batigeze bamenya.» (Ivug 8, 2-3.14b-16a)

Natwe hari igihe duhura n’ibigeragezo, umuntu akibaza impamvu Imana imutererana, akibaza impamvu itabona ibyago biri kumubaho cyangwa impamvu yemera ko bimubaho. Gusa Imana icyo idusaba ni ukuyizera, tukizera ko idukunda uko byagenda kose mu rugero rw’umugabo Yobu wahuye n’ibyago byose, ariko bikarangira atsinze Sekibi washakaga kumutandukanya n’Imana. Nicyo rero Musa yibutsa Abayisiraheli kuko abantu bageraho bakarengwa bakibagirwa Imana, bakabaho nta gusenga, nta gushimira Imana, bakabaho nkaho Imana idahari.

Arkiyepiskopi yashimiye abarezi n’ababyeyi bategura abana guhabwa amasakramentu, kugirango abana kandi bajye bahora bibuka Imana, bakabatoza gukunda Imana, kuyubaha no kuyiragiza. Arkiyepiskopi yavuzeko umuntu ashobora gutakaza ibindi byose, ariko arahirwa umwana wahawe umurage w’ukwemera no kwizera Imana. Uko byagenda kose azahora afite inkingi yegamira, afite ikimuramira. Ni muri urwo rwego kuri uyu munsi w’isakramentu Ritagatifu, abana bategurwa bagahabwa Ukaristiya, ifunguro riturutse mu ijuru, ari nayo twizihiza none.

Arkiyepiskopi yibukije abana bahawe Ukaristiya ya mbere ko iyo umuntu abatijwe aba avutse bundi bushya, aba ari uruhinja. Ntabwo umwana ukivuka agaburirwa ibintu bikomeye kuko atabishobora ahubwo atungwa n’amashereka y’umubyeyi we niyo mpamvu n’umwana ukibatizwa adahita ajya ku meza ngo asangire n’abakuru kugeza igihe aba ashobora gufungura.  Niyo mpamvu uyu munsi abana bahabwa ukaristiya ya mbere kuko baba bamaze gukura. Arkiyepiskopi yasabye abana kwakirana Yezu icyubahiro n’urukundo kuko ari umushyitsi ukomeye, uri butahe mu mitima yabo, kandi uri bubabere inshuti izajya ihora ibaherekeza.

Arkiyepiskopi yongeye kwibutsa ko Yezu ari wese muri Ukaristiya Ntagatifu, ni muzima muri Ukaristiya. Kiliziya kuva kera yemera kandi igaha icyubahiro gikomeye  Ukaristiya Ntagatifu. Muri Ukaristiya Kiliziya yemera ko Kristu aguma rwagati mu bana Be. Kuba kandi dusangira Ukaristiya imwe, bituma twunga ubumwe kandi tukaba abavandimwe nkuko Pawulo Mutagatifu abivuga:

Bavandimwe, mbese inkongoro y’umugisha tunyweraho dushimira lmana, si ugusangira amaraso ya Kristu? N’umugati tumanyurira hamwe, si ugusangira Umubiri wa Kristu? Kubera uwo mugati umwe, n’ubwo twebwe turi benshi tugize umubiri umwe, kuko twese nyine duhujwe n’umugati umwe. (1Kor 10, 16-17)

Arkiyepiskopi yasabye ababyeyi n’abarezi gukomeza gutoza abana bahawe Ukaristiya Ntagatifu ubumwe n’ubuvandimwe kugirango bizahore bibaranga. Kristu bahawe ababere umuhuza no kumvako bagize umubiri umwe n’abavandimwe babo.

Arkiyepiskopi yanavuzeko uyu munsi ari umunsi w’umwihariko kuko Yezu muri Ukaristiya tumusohora, tukamutambagiza mu nzira zacu, mu nzira tunyuramo aho dukorera ibikorwa by’ubuzima bwacu bwa buri munsi, turamutambagiza mu mihana no mu baturanyi. Yezu nawe araha umugisha ibikorwa byacu, ingo zacu.

Dusoza tubibutseko uyu munsi mukuru kandi wizihijwe no mu yandi ma paruwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali.

Umutambagiro w’Isakramentu Ritagatifu muri Paruwasi ya Nyamata

Umutambagiro w’Isakramentu Ritagatifu muri Paruwasi ya Musha

Umwanditsi :

Padiri Phocas BANAMWANA

Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali

 

Leave a Reply