“Urugo rube koko igicumbi cy’amizero”: Arkidiyosezi ya Kigali yahimbaje umunsi mukuru w’urugo rutagatifu

Ejo ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukuboza 2023, Kiliziya y’isi yose yahimbaje umunsi mukuru w’urugo rutagatifu. Mu Rwanda insanganyamatsiko y’uyu munsi yashyizweho n’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda igira iti:”Urugo rube koko igicumbi cy’amizero. Muri Arkidiyosezi ya Kigali, Igitambo cy’Ukaristiya cyo guhimbaza umunsi mukuru w’urugo rutagatifu cyaturiwe muri paruwasi y’Umuryango Mutagatifu, nayo iri guhimbaza imyaka 110 imaze ishinzwe. Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali. Hari kandi na Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, igisonga cy’Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Umuryango. 

Mu nyigisho Arkiyepiskopi yagejeje kubitabiriye igitambo cya misa yifashishije inyigisho yateguwe na Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe umuryango. Dore ibyari bikubiye mu nyigisho:

Buri mwaka, umunsi mukuru w’Urugo rutagatifu rw’i Nazareti, utubera umwanya wo kurushaho kuzirikana ku byiza by’umuryango, kuko Umwana w’Imana yahisemo kuhavukira no kuharererwa, maze “bizana amizero mu mateka y’isi no mu mateka y’ingo z’abashakanye”[1].

Kuzirikana rero ku ibanga ry’Urugo rutagatifu rw’i Nazareti birahumuriza kandi

bigafasha ingo za gikristu n’abazigize, bikababyutsamo bundi bushya amizero n’ibyishimo nyabyo by’umuhamagaro w’ugushyingirwa n’inshingano zawo. Muri iki gihe, nubwo hari ingo zikomeye ku isezerano ry’urukundo, nyamara hari izindi zihangayikishijwe bikomeye n’urusobe rw’ibyonnyi n’ubwoba by’ejo hazaza. Ni muri urwo rwego, twahisemo insanganyamatsiko igira iti: “URUGO RUBE KOKO IGICUMBI CY’AMIZERO”. Ese ingo nkirisitu zahinduka gute igicumbi cy’amizero ku buryo havukira, hakarererwa, kandi hakanitorezwa kuba abahamya b’ayo mizero?

 Nyagasani ni we Soko y’amizero (Rom 15, 13)

Kimwe mu bintu bihangayikishije ingo muri iki gihe, ni ukwemera n’ukwizera bidashinze imizi ihamye muri Nyagasani, ku buryo ibintu byinshi bihita bizihungabanya. Nyamara amateka y’ugucungurwa kwacu agaragaza imbaraga z’ukwemera Imana, mu rugendo rw’amizero. Ukwemera n’ukwizera ni magirirane kandi ntibijya bitenguha umuntu.

Ibanga ry’urugendo rw’amateka ya Abrahamu n’umuryango we ni ukobatashidikanyije ku itegeko ry’Uhoraho ryo gushyira nzira, bakerekeza aho azabereka (Intg 12, 1), rigamije umukiro wabo. Mu byo banyuzemo byose bahoraga bibuka kandi bibutswa ibitangaza Imana yabakoreye n’uko ibari hafi, bigatuma badahwema gushingira amizero yabo kuri Nyagasani.

Ukwigira umuntu kwa Jambo nako kwanyuze kuri “yego” yuje ukwemera n’amizero ya Bikira Mariya: “Ndi umuja wa Nyagasani. Byose bibe nk’uko ubivuze” (Lk 1, 38). Ibi bigaragaza ukuntu ukwemera kutajegajega n’ukwishyira mu biganza by’Imana umuntu atabangamiye umugambi wa Yo, ari isoko idakama y’amizero nyakuri: “Hahirwa uwiringira Uhoraho, Imana ye” (Zab.146, 5).

Twakijijwe mu kwizera (Rom 8, 24)

Ingo za gikristu ntizirangwe gusa no guhangana n’iby’igihe cy’ubu bihindagurika buri munsi, ahubwo kumenya ibyahise, ibyiza Imana yagukoreye, bituma ushobora gutegereza ibizaza ufite ukwizera. Ibi rero biha imbaraga amizero y’urugo. Iyo wizeye icyo utabona, ugitegereza mu bwiyoroshye n’ukwihangana (Rom 8, 25), ugaha n’Imana igihe, kuko iduha igihe ishakiye n’uko ishatse. Ibi birinda abagize urugo gucika intege, kandi bikabongerera amizero adakama y’ibyishimo mu buzima buri imbere.

Urupfu n’izuka bya Kristu byadufunguriye amizero ahamye (1 Pet 1, 3)

 Urugendo rw’amizero rw’abagize urugo, rumurikirwa ku buryo buhebuje n’ibanga rya Pasika. Mu izuka rya Kristu, “twahawe amizero, amizero yo kwizerwa, atuma duhangana n’ibihe uko bimeze kose, kuko dufite icyerekezo kizewe”[2]. Ingo n’abazigize bashinze ibirindiro muri Kristu wazutse, bahorana icyanga cy’ubuzima.

Urupfu n’izuka bya Kristu byadufunguriye amizero ahamye, adashingiye ku bintu bihita, ahubwo yambukiranya iminyururu y’urupfu, akatwinjiza mu buzima budashira. Yezu niwe mwigisha nyawe n’umuhamya nyakuri w’amizero, kuko yabihamije ahara ubuzima bwe (Yh 13, 1) kugira ngo isi igire ubuzima busendereye (Yh 10,10). Uko turushaho kubaho muri We, amizero yacu arushaho gusagamba no kudahungabana.

Ingo za gikristu zibe koko igicumbi cy’abahamya bw’amizero

Urugo rwa gikristu, nka Kiliziya nto, nirwo rushinzwe mbere na mbere kwamamaza ivanjili y’umuryango mu buhamya bufatika bw’ibyishimo by’amizero, ku buryo abarugize bahora biteguye “guha igisubizo buri wese ugira icyo ababaza ku kwizera kwabo” (1 Pet 3,15). Ibyo byafasha ab’iki gihe kuryoherwa n’ubuzima, aho kubaho nk’abatazi uko ejo bizagenda, biranga “abatagira icyo bizera” (1 Tes 4, 13).

Ingo z’abakristu zihamagariwe rero kuba ikimenyetso gifatika cy’urukundo n’ubudahemuka by’Imana, ahantu harererwa kandi hitorezwa abahamya b’ukwemera n’amizero, bakabitoza abazigize, bakabiraga ababakomokaho, dore ko ababyeyi ari “abafashangabire n’abahamya b’ukwemera”[3] b’ibanze kandi ndasimburwa.

Ababyeyi nibirinde icyo ari cyo cyose cyaca intege abo bibarutse cyangwa kibakura umutima, ahubwo nibabagire inama zikomoka kuri Nyagasani (Ef 6,4), babereka ko ukwizera Imana kurusha imbaraga ibibazo by’ubuzima bahura na byo. Nibabarememo ibyishimo by’amizero (Rom 12, 12) kuko bibafasha guhangana n’ingorane z’ubuzima bahura na zo, aho kuzihunga.

Abagize urugo nibarusheho kuvoma imbaraga mu isengesho ritaretsa“rikozwe n’abagize urugo bose”[4], kuko ribafasha kurebesha isi n’ibiyiberamo “indoro y’urukundo rwa Yezu”[5], rikabongeramo amizero y’ibyiza biri imbere Nyagasani abazigamiye, We “Nyenyeri y’umuseke”[6] idahwema kubayobora. N’iyo abagize urugo bahuye n’ingorane, amizero abarinda “ukunanirwa n’ukudohoka” (Iz 40, 31).

Yezu agira ati, “Nimube maso, musenge kugirango mutaza kugwa mu gishuko; koko umutima w’umuntu uharanira ibyiza, ariko umubiri we ukagira intege nke” (Mk 14,38). Imbaraga z’isengesho zunganira intege nke z’umubiri. Naho Mutagatifu Tereza wa Kalikuta aravuga ngo, “Urugo rw’abantu basengana bazahora bunze ubumwe”.

Ingo nkirisitu nizibe koko igicumbi cy’abahamya n’ababibyi b’amizero mu byo abazigize bavuga, mu byo bakora, mu butumwa bunyuranye basangiza izindi ngo ku mbuga nkoranyambaga, kuko isi dutuye inyotewe icyo kibatsi cy’amizero. Utagira amizero yuje ukwemera, ata n’icyanga cy’ubuzima. Turusheho kurangamira Nyagasani, “We byose bikesha kubaho, byaremewemo kandi bizuzurizwamo” (Rom 11, 36), kuko “amizero yacu amushingiyeho” (Zab.33, 22).

Ndangije ndagiza ingo zose Bikira Mariya “Umubyeyi n’Inyenyeri y’amizero”[7],  We watumye, mu kwemera no mu kwizera bihebuje, “Urumuri nyakuri rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si” (Yh 1, 9), n’imiryango yose “ibona agakiza Imana yari yarabageneye” (Lk 2, 30-31).

Muri iyi misa kandi habereyemo umuhango wo gusubira mu masezerano yo gushyingirwa ku bashakanye bamaze iminyaka 25, 50 bashyingiwe

[1] Reba Amoris Laetitia n.65

[2] Reba Spe Salvi, n.1

[3] Reba Apostolicam Actuositatem, n.11

[4] Reba Gratissimam Sane, n.4

[5] Reba Amoris Laetitia, n.279

[6] Reba Christus Vivit, n.33

[7] Reba Spe Salvi, n.49

Leave a Reply