Kuri iyi tariki ya 19 Werurwe 2022, Iseminari Nkuru ya Rutongo yaragijwe Mutagatifu Yozefu Umugabo wa Bikiramariya yijihije umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu. Iseminari Nkuru ya Rutongo ifite intego igira iti “Turashaka kubona Yezu”(Yh 12,21). Umunsi mukuru witabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo Antoni Karidinali Kambanda; Umunyamabanga mu biro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, umuyobozi wa Seminari nkuru ya Kabgayi ( KAYISABE Védaste); Padiri ushinzwe amasomo mu iseminari nkuru ya Nyakibanda; umuyobozi wa Seminari nto ya RWESERO Padiri Sebastien n’abapadiri ba Paroisse ya RUTONGO ndetse n’umuyobozi waje ahagarariye inzego bwite za Leta (ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Masoro).
Umunsi mukuru watangiye ku isaha ya saa yine, utangizwa n’igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA agaragiwe n’abasaserodoti ndetse n’Umunyamabanga mu biro by’Intumwa ya Papa Mu Rwanda. Dore amasomo yifashishijwe mu guhimbaza igitambo cy’ukaristiya:
- Isomo rya mbere : 2 samweli 7,4-5a.12-14a.16 Zab89(88);
- Isomo rya Kabiri: Rom 4,13.16-18.22;
- Ivanjili: Mt 1,16.18-21.24a.
Umunyamabanga mu biro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda yatanze ubutumwa bwifuriza umunsi mwiza wa Mutagatifu Yozefu umugabo wa Bikiramariya abaseminari ndetse n’abarezi bose mu Iseminari ya Rutongo. Mu butumwa yatanze yibukije abafaratiri bose ibintu bitatu basabwa kugirango bazabe abasaseridoti banogeye Imana n’abantu: guharanira gusa na Yezu; kugirana umushyikirano ukomeye n’umwepiskopi, kuko aba ari umubyeyi wabo ubafasha kwitegura ubutumwa. Musenyeri yabwiye abaseminari ko utaba umuseminari mwiza utaganira n’umwepiskopi wawe; icya nyuma yasabye n’ukugira umuyobozi wa Roho, ukamubwira byose ntaburyarya kuko umubumbyi iyo abumba abona aho bitagenda akahakosora hakiri kare . Musenyeri yashoje asaba abaseminari kurebera kuri Yozefu mutagatifu waragijwe Iseminari Nkuru ya Rutongo bigamo.
Munyigisho yatanzwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA yavuze ko umwaka washize 2020-2021, Papa Fransisiko yawise umwaka wa Yozefu Mutagatifu, bawuhuza n’umwaka w’umuryango m’urwandiko yasohoye rwitwa “Patris Cordis” hagamijwe kwizihiza imyaka 150 Papa Piyo wa XI amugize umurinzi wa Kiliziya.
Yakomeje avuga ko Yozefu yari umugabo w’intungane, uvuga make, wemera Ijambo ry’Imana imubwira. Mu Ivanjili kandi ntaho Yozefu agaragara avuga ahubwo yarangwaga n’ibikorwa byinshi yemera kubera Imana amaboko ikoresha . Yozefu akomoka mu muryango wa Dawudi atuma huzuzwa ibyo Imana yari yarasezeranije Abrahamu.
Igitambo cy’Ukaristiya gihumuje hakurikiyeho gufata amafoto y’urwibutso hamwe n’umwepiskopi ndetse n’abashyitsi batumiwe, abarezi n’abafaratiri . Nyuma hakurikiyeho ibirori aho abaseminari bagaragaje ibyishimo byabo binyuze mubihangano ( indirimbo); umuco ndetse n’ubusizi .
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Seminari yiragije mutagatifu Yozefu yavuze ko Iseminari ari urugo rurererwamo abazaba abasaserdoti, bigishwa ibijyanye n’ubuhanga, ndetse bakanatozwa umurimo kugira ngo bazavemo abantu bazafasha Kiliziya y’ejo. Umuyobozi wa Seminari yavuze ko abona umusaruro w’abaseminari uba mwiza kandi ko banafite ubushake bwo kwiga.
Umuyobozi wa Seminari yavuze ko Iseminari imaze kunyurwamo n’abantu 3119 kuva yashingwa m’umwaka 1981 kugeza 19/3/2022. Nimero ya mbere k’urutonde ni iy’uwitwa BAHATI Martin naho nimero ya nyuma (3119) ni iya Fratiri UWITONZE Eugène. Kugeza ubu abapadiri bayinyuzemo barenga 2000. Umuyobozi wa Seminari yavuze kandi ko Kiliziya iri kwizihiza umunsi mukuru wa MutagatifuYozefu iri m’urugendo rwa Sinodi. Iseminari nayo yifatanyije na Kiliziya muri urwo rugendo. Umuyobozi wa Seminari yavuze ko yaba ari abajyiye m’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana cyangwa se abatarakomeje uwo muhamagaro, bose berera imbuto nziza Kiliziya. Umuyobozi wa Seminari yasabye ko abakristu bakwiye kugira uruhare rukomeye mukurera abasaserdoti nkuko byatangajwe mw’Ihuriro ry’amaseminari y’Afurika y’Iburasirazuba ( ASEAC)rigizwe n’UBURUNDI ,RWANDA na R.D.C ryabereye mu Rwanda (mu Iseminari nkuru ya Kabgayi) muri uyu mwaka wa 2022.Umuyobozi yasoje asaba ko ibyaranze Yozefu Mutagatifu byahama abaseminari. Yashimiye abaseminari, abarezi ndetse n’Abepiskopi badahwema kubafasha mu mibereho ya buri munsi.
Mu ijambo ry’umuyobozi wari uhagarariye inzego bwite za Leta, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimiye urahare Kiliziya igira mugutuma Igihugu gitera imbere kandi n’imibereho y’abaturage ikaba myiza. Ibi Kiliziya ibigiramo uruhare binyuze mukwishyurira abakene ubwisungane mukwivuza, kurwanya imirire mibi mubana ndetse no gufasha abakobwa batewe inda kwiga imyuga. Yifurije abafaratiri bose barererwa mu rugo rwa mutagatifu Yozefu gukomeza inzira batangiye kandi Yozefu akababera umurinzi.
Ijambo nyamukuru ryatanzwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA yifurije umunsi mwiza wa Mutagatifu Yozefu abaseminari bose ndetse anatanga intashyo z’Abapesikopi batabashije kuhagera. Yavuzeko abona abafaratiri bamaze gushinga imizi binyuze mu miteguro n’ibikorwa byabo. Arkiyepiskopi yabwiye abaseminari ko rwose gukorera hamwe abona umusaruro wabyo nko guhuza amajwi, ibihangano ndetse n’ubuzima bwabo bwa Roho.
Yavuze ku butumwa bwo kurera mukwemera kuko ukwemera ariyo ndangagaciro y’ubukristu. Kandi imbuto z’umuhamagaro zituruka m’umuryango binyuze m’ubutumwa bw’umuryango.
Arkiyepiskopi yabwiye abaseminari ko bafite amahirwe yo kugira MutagatifuYozefu ho urugero rwiza rwo guhanga udushya mu bibazo byose yahuye nabyo. Ibyo Yozefu yabigaragaje akiza Yezu amuhungisha, kandi akamwigisha kubaho ntawe umumenye. Yozefu Mutagatifu rero ni urugero rwiza rwo guhanga udushya mu nzira yo kugeza umukiro ku bantu binyuze mu iyogezabutumwa.
Arkiyepiskopi yasabye abaseminari gutekereza, bakirinda ibibazitira kuko na Pawulo yahuye nabyo kandi akomeza ubutumwa bwe ndetse n’igihe yari muburoko . Arkiyepiskopi yagarutse kuri Sinodi, avuga ko ari umurongo wa Tugendere hamwe, avugako sinodi izafasha abantu gutega amatwi abantu bose kandi bikabafasha kubaka ubumwe ndetse n’ubufatanya. Sinodi izafasha kandi kumenya gutega amatwi abakiri bato kuko aribo cyane cyane bafite impungenge z’imibereho. Arkiyepiskopi yabwiye abaseminari ko bazajya bibuka ko ari abafaratiri ba Sinodi, ba tugendere hamwe. Arkiyepiskopi yarangije ashimira abantu bose bateguye umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu n’abawitabiriye, asoza atanga umugisha kubantu bose.
Abanditsi:
Faratiri Siméon UKURIKIYIMFURA
Faratiri Fiston IRADUKUNDA