Kuri uyu wa kabiri taliki 29 Kamena 2021, ni umunsi mukuru w’abatagatifu Petero na Pawulo intumwa, umwe mu munsi ikomeye ya Kiliziya (Solennité )
Kuki aba batagatifu tubahimbariza hamwe ?
Simoni, Yezu yaje kwita Petero, yari umurobyi w’umunyagalileya, wabaga i Kafarinawumu, ku nkengero z’ikiyaga cya Tiberiyadi. Bahafataga nk’icyaro cyihariye, bikagaragara igihe bamenyeye Petero mu mivugire, mu mugoroba Yezu yafashwemo, igihe yari agiye kudupfira. Sawuli, waje kwitwa Pawulo, yari umuyahudi, ujijutse, akaba umuturage w’i Tarisi ufite ubwenegihugu bwa Roma.
Icyo bahuriyeho, ni ukuntu Yezu Kristu yahinduye ubuzima n’amateka yabo, kandi bose bagahabwa amazina mashya. Yezu yabwiye intumwa ze za mbere, zirimo na Petero, ati « nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu ». Koko kandi bahise basiga inshundura zabo, baramukurikira (Mt 4,19-20). Na ho Pawulo we yabonekewe na Yezu Kristu wazutse mu nzira ajya Damasiko kandi muri gahunda ye yo gutoteza abakristu. Pawulo yahumye amaso, yikubita hasi, yumva ijwi rimubwira riti « Sawuli, Sawuli ! Urantotereza iki ? » (Intu 9, 4-5). Amaze gukurikiza amabwiriza ya Yezu wamuvugishaga, yavuyemo intumwa ye ishishikaye cyane.
Petero ni urutare Yezu yubakiyeho Kiliziya ye ( Mt 16,13-23), na ho Pawulo akaba intumwa y’amahanga yamamaje Kristu mu ngendo zitandukanye. Bombi bahowe Imana i Roma: Petero yabambwe ku musaraba muri 64, Pawuko acibwa umutwe muri 67
Petero yabaye inkingi nkuru ya Kiliziya ya Yezu n’umukuru mu ntumwa, Pawulo aba intumwa y’amahanga kandi asobanura neza umukiro dukesha Kristu. Bari bafite ingabire zitandukanye ariko zose ziganisha hamwe, nk’uko Mutagatifu Agustini abivuga mu nyigisho ye yo kuri uyu munsi mukuru tubahimbarizaho : « Duhimbariza rimwe ugutaha mu ijuru kw’izi ntumwa ebyiri zunze ubumwe bukomeye. Petero ni we wabimbuye, Pawulo na we kurikiraho. Dukunde rero ukuntu bakomeye ku kwemera, ubuzima bwabo burimo ubwitange, ubutumwa ndetse n’imibabaro yabo. Dukunde ukwicuza kwabaranze n’inyigisho tubakesha ». Uruhare rwabo mu butumwa ndetse n’ubwuzuzanye bwigaragaza, ni byo bituma Kiliziya ibahimbariza umunsi umwe.
Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI