Arkiyepiskopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Kardinali KAMBANDA yongeye kwibutsa Abakristu gatolika ndetse n’abatuye isi muri rusange kugira urukundo hagati yabo.
Kuwa 16 Ukuboza 2020 ni bwo Nyiributungane Papa Francis yashyize mu myanya itandukanye aba Kardinali bashya yimitse kuwa 28 ugushyingo 2020, aho kuri ubu Kardinali Kambanda yashyizwe muri Congrégation ishinzwe Iyogezabutumwa ku Isi.
Muri Kiliziya Gatolika Congrégation ishinzwe ibijyanye n’iyogezabutumwa yashyizweho na Papa Geregori wa XV ahagana mu mwaka 1622, kuva ubwo ifatwa nk’ihuriro rishinzwe kwamamaza amahame n’ukwemera kwa Kiliziya, izwi nka “Propaganda Fide”.
Abinyujije ku rukuta rwa Twitter ye, Nyiricyubahiro Antoine Kardinali Kambanda yibukije abakristu ko ukunda Imana wese agomba no gukunda umuvandimwe we.
Yagize ati: “Umukristu ni umuntu wemera ko Imana Jambo waremye byose (Jn 1,1.3.14) yigize umuntu muri Yezu Kristu kubera urukundo yakunze abantu agira ngo abakize ingoyi y’icyaha n’urupfu. Umenye uru rukundo nta kuntu atakunda Imana. “Ukunda Imana akunde n’umuvandimwe” 1Jn 4,21.”

Nyiricyubahiro Cardinal Kambanda yibukije abakristu gukundana
Photo: Ububiko