Umunyamabanga wa Arkidiyoseziya Kigali
Inshingano
-
- Umurimo w’ingenzi w’Umunyabanga w’Arkidiyosezimu buyobozi bukuru bwayo, usibye igihe amategeko y’umwihariko ya Arkidiyosezi yabigena ukundi, ni ugukora ku buryo inyandiko z’Ubuyobozi bukuru bw’Arkidiyosezi zandikwa zikohererezwa abo zagenewe, kandi hakagira kopi zibikwa mu bubiko bw’inyandiko bw’Arkidiyosezi(CIC, Can. 482 § 1).
- Umunyabanga w’Arkidiyosezi, aba ari na noteri ndetse n’umwanditsi w’Ubuyobozi Bukuru bwayo (CIC, Can. 482 § 3).
Nk’uko amabwiriza ngengamikorere y’Arkidiyosezi ya Kigali abigena, bikaba binahuje n’amategeko agenga Kiliziya, ibiro bya noteri mu buyobozi bukuru bw’Arkidiyosezibufite inshingano zikurikira : :
Gukora ibyemezo n’inyandiko mpamo byemewe n’amategeko birebana n’amabwiriza, amateka, n’inshingano z’Arkidiyosezi ;
Kwemeza umwimerere w’inyandiko nka noteri w’Arkidiyosezi;
Gukora inyandiko-mvugo z’Ubuyobozi Bukuru bw’Arkidiyosezi igihe cyose zikenewe, zigaragaza igikorwa zireba, aho cyabereye, itariki n’umwaka;
Gutanga ibyemezo n’impapuro mpamo ku bazikeneye no kwemeza umwimerere wazo ;
Kubika no gukirikirana ibikwa ry’inyandiko mu maparuwasi (486 § 1), zigashyirwa ahantu hafite umutekano, iz’ibanga zigashyirwa mu mutamenwa, ushobora gufungurwa nawe na Musenyeri gusa ;
Gukora imbonerahamwe y’inyandiko ziri mu bubiko n’inshamake y’ibizikubiyemo ;
Buri mwaka, kuvana mu nzira inyandiko zirebana n’ibyaha byakozwe n’abitabye Imana, cyangwa bakatiwe igihano hakaba hashize imyaka icumi gishyizwe mu bikorwa. Habikwa gusa incamake yerekana icyaha cyakozwe n’igihano cyatanzwe;
Agendeye ku mabwiriza y’Arkiyepiskopi, kubika inyandiko n’inyandiko-mvugo za paruwasi zo mu rwego rwa katedrali, (CIC, Can. 491 § 1.) ;
Kubika muri Arkidiyosezi inyandiko zose zifasha kwandika amateka yayo ;
Gutanga uburenganzira bwo kuzifashisha no kugenzura uko bikorwa n’ababyifuza ;
Kugira uruhare mu ikemurwa ry’amakimbirane hagati ya Arkidiyosezi n’abandi bantu, imiryango cyangwa inzego.
Kandi nk’uko Igenamigambi n’ingamba mu ikenurabushyo rya Tugendere Hamwe 2006-2025 ribishimangira;
Umunyabanga w’Arkidiyosezi amenyesha Ibiro bya Diyosezi bihuza ibikorwa by’ikenurabushyo inyandiko zoherejwe na Vatikani, Inama y’Abepiskopi bo mu Rwanda cyangwa izivuye mu zindi nzego zirebana n’ikenurabushyo rya Kiliziya.
Ibikorwa by’ingenzi by’ikenurabushyo ry’Arkidiyosezi byagombye kugira aho byandikwa, ndetse bishobotse hakabaho kaseti zabyo, n’iza radiyo n’iza videwo. Kubera iyo mpamvu, byaba byiza umunyamabanga w’Arkidiyosezi yanditse mu ncamake imyanzuro y’ingendo, iy’imishyikirano nkenurabushyo (avuga isaha, itariki n’icyari kigamijwe) n’iy’amahugurwa umwepiskopi yayoboye.
Nanone inyigisho zatanzwe n’Umwepiskopi igihe cy’igitambo cva misa yatuye ku minsi mikuru na za disikuru ze mu mihango ikomeye bigomba kubikwa mu bunyamabanga bwa Arkidivosezi. Kuko mu gihe bikenewe, Ibiro bya Diyosezi bihuza ibikorwa by’ikenurabushyo bishobora gusaba umunyamabanga w’Arkidiyose izo nyandiko kugira ngo bizifashishe mu gihe cyo gutegura inyandiko igaragariza abakristu ishusho rusange y’ibikorwa rikenurabushyo by’Arkiyepiskopi cyangwa se mu gihe cyo kwandika agatabo kavuga ku ngingo iyi n’iyi (amahoro, ubwiyunge, kubabarirana, n’ibindi).
Umwirondoro w’Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali
Amazina: Phocas BANAMWANA
Ubwenegihugu: Umunyarwanda Aho abarizwa: B.P. 715 Kigali / Rwanda Télefoni igendanwa: +250785801669 Email: banamwanaphocas@gmail.com Inyito y’inshingano ze Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali (Chancelier) |