Ubuhuzabikorwa bw’Ikenurabushyo

UBUHUZABIKORWA BW’IKENURABUSHYO KU RWEGO RW’ARIKIDIYOSEZI

Inzego n’inshingano
Urwego rw’Igenamigambi n’Ubuhuza bw’Ikenurabushyo ku rwego rw’Arikidiyosezi ya Kigali rufite inshingano yo gukora igenamigambi no guhuza ibikorwa bya Kiliziya bikorwa na za Komisiyo, Serivisi, uturere nkenurabushyo, n’amaparuwasi, kugira ngo habe ikenurabushyo rya Tugendere Hamwe . Urwo rwego rwahurije hamwe Ubuhuzabikorwa bw’ikenurabushyo bwariho kuva mu mwaka wa 2003 n’Ibiro bya Diyosezi bishinzwe Igenamigambi.

Kuba bwarahinduriwe izina ritari irikoreshwa mu gitabo cy’Amabwiriza ngengamikorere cya Arikidiyosezi byaturutse ku cyifuzo cyo kugira ngo ubwo buhuzabikorwa bugaragaze muri iyo nyito ibyo bukora.

Urwego rw’Igenamigambi n’Ubuhuzabikorwa bw’Ikenurabushyo ku rwego rw’Arikidiyosezi ya Kigali rugizwe n’inzego eshatu zuzuzanye:

1º Inteko y’Urwego rw’Igenamigambi n’Ubuhuzabikorwa bw’Ikenurabushyo ku rwego rw’Arikidiyosezi ya Kigali

Iyo nteko igizwe na :

  • Musenyeri Arkiyepiskopi
  • Umuhuzabikorwa – Intumwa y’Umwepiskopi
  • Ibisonga by’Umwepiskopi
  • Abajyanama babiri
  • Abakozi bo mu Biro bya Diyosezi bishinzwe Igenamigambi n’Ubuhuzabikorwa bw’Ikenurabushyo
  • Ushinzwe za Komisiyo n’uturere tw’ikenurabushyo
  • Ushinzwe Igenamigambi
  • Ushinzwe Akanyamakuru k’Arikidiyosezi
  • Umunyamabanga uhoraho.

Inshingano

Urwego rw’Igenamigambi n’Ubuhuzabikorwa bw’Ikenurabushyo ku rwego rw’Arikidiyosezi ya Kigali :

  • Kugenzura no guhuza igenamigambi ry’igihe kirekire n’iteganyamigambi rigenewe kurishyira mu bikorwa mu gihe gito,  no gukora raporo zisobanura mu magambo ibyakozwe n’ibiriho bikorwa  mu ikenurabushyo muri Arikidiyosezi yose;
  • Gufatanya na Economat y’Arikidiyosezi mu guhuza igenamigambi ry’ibikorwa n’umutungo ugaragazwa n’ingengo y’imari yatowe ku nzego zose z’Arikidiyosezi, by’umwihariko mu maparuwasi no muri serivisi z’Arikidiyosezi;
  • Guhuza no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo byatanzwe muri Sinodi,  Inama na Komisiyo z’Arikidiyosezi kandi byemewe na Myr Arkiyepiskopi;
  • Kugenzura ikorwa rya raporo Paruwasi na Serivisi z’Arikidiyosezi zikorera Arkiyepiskpi zisobanura ibyakozwe mu bihe byagenwe no mu mwaka wose.

Inshuro inama zikorwa: kabiri mu mwaka. 

2º Komite y’Igenamigambi n’Ubuhuzabikorwa bw’kikenurabushyo

Iyo komite igizwe na :

  • Musenyeri Arkiyepiskopi
  • Umuhuzabikorwa – Intumwa y’Umwepiskopi
  • Abajyanama babiri
  • Ushinzwe za Komisiyo n’uturere tw’ikenurabushyo
  • Ushinzwe Igenamigambi
  • Ushinzwe Akanyamakuru k’Arikidiyosezi n’Umunyamabanga uhoraho batumirwa mu nama zayo.

Inshingano zayo :

  • Gutegura ibigomba gusuzumwa mu nama z’Inteko z’Urwego rw’Igenamigambi n’Ubuhuzabikorwa bw’Ikenurabushyo ku rwego rw’Arikidiyosezi ya Kigali;
  • Ishobora gutanga icyifuzo cyo guhindura gahunda y’ikenurabushyo rya Tugendere Hamwe  hakurikijwe ukuri k’uko ibintui bihagaze.

Inshuro inama zikorwa : gatatu mu mwaka.

3º Ibiro by’Igenamigambi n’Ubuhuzabikorwa bw’ikenurabushyo

Ibyo biro ni byo bicunga umunsi ku wundi Urwego rw’Igenamigambi n’Ubuhuzabikorwa bw’Ikenurabushyo ku rwego rw’Arikidiyosezi ya Kigali ;

Umuhuzabikorwa-Intumwa y’Arikiyepiskopi niwe ushinzwe gucunga imikorere myiza y’ibyo biro abifashijwemo n’ushinzwe Uturere tw’ikenurabushyo, Ushinzwe igenamigambi n’Umunyamabanga uhoraho.

Ushinzwe Akanyamakuru k’Arikidiyosezi nawe  abarirwa mu Biro by’Igenamigambi n’Ubuhuzabikorwa bw’ikenurabushyo.

Ibigamijwe

Icyerekezo by’umurimo w’Urwego rw’Ubuhuzabikorwa bw’ikenurabushyo

Kugira ngo rugere ku ntego yarwo rusange yo guteganya no guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo muri Arikidiyosezi, Urwego rw’Igenamigambi n’Ubuhuzabikorwa bw’Ikenurabushyo rwiyemeje ibyerekezo by’umurimo bikurikira :

  • Gushyiraho no gukomeza ibikorwa bya serivisi z’Arikidiyosezi;
  • Kugenzura no guhuza igenamigambi ry’igihe kirekire n’iry’igihe gito by’inzego na servisi z’Arikidiyosezi;
  • Gushakashaka umutungo ufatika n’uw’amafaranga w’ibikorwa by’ikenurabushyo rufatanyije n’inzego na serivisi zishinzwe ikenurabushyo;
  • Guherekeza, gukurikirana no gutanga amanota ku nzego na serivisi z’Arikidiyosezi;
  • Gukoranya no kureba ibiri mu maraporo no mu zindi nyandiko z’ikenurabushyo;
  • Gushishikaza uburyo bwo kugeza ku bandi ibitekerezo bishya byo ku rwego rw’ikenurabushyo.

Ibyo byerekezo nibyo bigize Umugambi w’igihe kirekire w’Urwego rw’Ubuhuzabikorwa bw’ikenurabushyo 2017-2022.

Ibiro by’Urwego rw’Ubuhuzabikorwa bw’ikenurabushyo nibyo bigomba gutunganya inama z’abashinzwe uturere nkenurabushyo, za Komisiyo z’Arikidiyosezi no gutegura inama z’Inama y’Ikenurabushyo y’Arikidiyosezi.

Bigeza raporo zose za ngombwa ku nzego z’Arikidiyosezi bireba, uturere nkenurabushyo, za Komisiyo, amaparuwasi, imiryango y’abihayimana, ba Omoniye n’Imiryango y’Agisiyo gatolika n’indi miryango.

Iby’ingenzi bizibandwaho

Imikorere ibyara imbuto nziza ku Rwego rw’ubuzuhabikorwa bw’ikenurabushyo izaterwa no :

  • Guhanahana amakuru na za raporo z’ibikorwa no kwitabira inama;
  • Kongerera ubushobozi Ibiro by’Urwego rw’Ubuhuzabikorwa bw’ikenurabushyo kugira ngo rubashe kubyaza umusaruro ibyagezweho, gukurikirana neza inzego za Kiliziya kugira ngo zikore iyogezabutumwa ryegereye abantu, gushyira mu bikorwa uko bikwiye igenamigambi rya 2017-2022, no kongerera ubushobozi ab’ibanze mu kugira uruhare mu iyogezabutumwa.
  • Kubyaza umusaruro ibiva mu cyumweru cy’iyogezabutumwa gitegurwa buri mwaka gishobora kuba urubuga rwo kungurana ibitekerezo kuri raporo z’ibyakozwe n’ibiteganywa na Komisiyo z’Arikidiyosezi na serivisi bikora mu ikenurabushyo ry’iyogezabutumwa ryegereye abaturage,  n’irikorwa ku byiciro binyuranye by’abantu. Buri mwaka hari insangamatsiko zinyuranye kandi nziza zisuzumwa, nyamara kungurana ibitekerezo ku biva mu cyumweru cy’ikenurabushyo biracyari bike.

Kubera iyo mpamvu, Arikidiyosezi ya Kigali igomba gukotra uko ishiboye kugira ngo ishake ubushobozi buhagije bwatuma ikora ikenurabushyo yifuza, aho gushingira ikenurabushyo ryayo ku bushobozi buke bw’amafaranga iba ifite.