Tuzirikane amasomo yo ku cyumweru taliki 10 Mutarama 2021, Icyumweru cya Batisimu ya Nyagasani, Umwaka B
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi ( Iz 55, 1-11)
Yemwe, abafite inyota, nimugane ku mazi, n’iyo mwaba mudafite feza, nimuze mwese! Nimusabe ingano zo kurya ku buntu; nimuze kandi munywe amata na divayi nta feza, nta n’ubwishyu! Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo,n’imari yanyu mukayitanga ku bidashobora kubahaza? Nimutege amatwi rero munyumve, kandi murye ikiri cyiza; muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye.
Nimutege amatwi, nimunsange, mwumve maze muzabeho. Nzagirana namwe isezerano nzabakomereze ibyiza nasezeranyije Dawudi. Dore nari naramugize umuhamya mu miryango yose,aba umutware n’umutegetsi w’amahanga. Nawe ihanga utazi, uzarihamagara, n’ihanga ritigeze rikumenya, rizakwirukira, ku mpamvu y’Uhoraho, ari we Mana yawe, no kubera Nyir’ubutagatifu wa Israheli, waguhaye ikuzo rye. Nimushakashake Uhoraho igihe agishobora kubonwa, nimumwiyambaze igihe akiri hafi. Umugome nareke inzira ye, n’umugiranabi areke ibitekerezo bye. Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze, ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi. Kandi ni koko, ibitekerezo byanyu si byo byanjye, n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze.
Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane ku isi,ni na ko inzira zanjye zisumbye kure izanyu,
n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu. Nanone kandi, nk’uko umvura n’urubura bimanuka ku ijuru, ntibisubireyo bitabobeje ubutaka, bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze, ngo bihe umubibyi imbuto, n’ifunguro rimutunga, ni na ko ijambo risohotse mu munwa wanjye: ritangarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye,ngo risohoze icyo naritumye.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Indirimbo (Iz 12, 2, 4bcd, 5-6)
Inyik/ Muzavoma amazi ku masoko y’agakiza mwishimye
Dore Imana, Umukiza wanjye,
ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba,
kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho,
wambereye agakiza.»
«Nimushimire Uhoraho, murate izina rye,
nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga.
Nimuririmbe Uhoraho, kuko yakoze ibintu by’agatangaza,
kandi mubyamamaze mu nsi hose.
Rangurura ijwi uvuze impundu, wowe utuye i Siyoni,
kuko Nyirubutagatifu wa Israheli,
utuye iwawe rwagati, ari Igihangange.»
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Yohani (1 Yh 5, 1-9)
Nkoramutima zanjye, umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo. Dore icyo tumenyeraho ko dukunda abana b’Imana: ni uko dukunda Imana kandi tugakurikiza amategeko yayo. Dore gukunda Imana icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntavunanye, kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Intsinzi kandi yaganje isi, ni ukwemera kwacu. Ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana? Uwo nyine ni We waje ku bw’amazi n’amaraso, aba Yezu Kristu. Yaje, atari ku bw’amazi yonyine, ahubwo ku bw’amazi n’amaraso; ni Roho ubihamya, kuko uwo Roho nyine ari ukuri. Ubwo rero hari ibintu bitatu byo kubihamya: Roho, amazi n’amaraso, kandi byose uko ari bitatu birahuje. Niba twakira ubuhamya bw’abantu, ubuhamya bw’Imana bwo burushijeho, kuko ari ubuhamya Imana yatanze ku Mwana wayo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IVANJILI
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 1, 711)
Muri icyo gihe Yohani Batisita yigishirizaga mu butayu avuga ati «Uje ankurikiye andusha ububasha; sinkwiye no kunama ngo mfundure udushumi tw’inkweto ze. Jyewe nababatirishije amazi, naho We azababatirisha Roho Mutagatifu. »
Muri iyo minsi Yezu ava i Nazareti ho muri Galileya, aza kubatizwa na Yohani muri Yorudani. Akiva mu mazi, abona ijuru rirakingutse na Roho Mutagatifu amumanukiraho nk’inuma. Nuko ijwi rituruka mu ijuru, riti «Uri Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.»
Iyo ni Ivanjili ntagatifu
KUZIRIKANA
Twakire Ubuntu bw’Imana
Muri iyi isi, aho umuntu ntacyo yunguka adashoye imari mu buryo bwiza cyangwa bubi, dukeneye Ubuntu bw’Imana. Umuhanuzi Izayi aratwereka ko Ubuntu bw’Imana butari mu rwego rw’ubucuruzi. Aratubwira ko dukwiye kwakira Imana ku buntu, kuko ntacyo Imana idusaba. Icy’ingenzi ni uko tuboneka. Ibyo ku isi biraturushya, nyamara ugasanga ari byo twegurira umwanya n’umutima. Nyamara iby’Imana bitadusaba ikiguzi na gito, usanga tutabiha akanya. Uyu munsi, twumve icyo Imana itubwira ibinyujije ku muhanuzi wayo. Imana irashaka kutwiha. Ni ubukungu bukomeye, kuko ari ubuzima bwayo.
Ivanjili iratwereka ko Imana yaje mu bantu, n’ubwo abantu batahise babibona. Nyamara Umuhanuzi Yohani Batisita yari yabibaciriyemo amarenga agira ati: “Uje ankurikiye andusha ububasha; sinkwiye no kunama ngo mfundure udushumi tw’inkweto ze. Jyewe nababatirishije amazi, na ho We azababatirisha Roho Mutagatifu”.
Ivanjili iratwereka kandi uwo Yohani Batisita yavugaga, Yezu, aza kubatizwa na we muri Yorudani. Ese ko Yohani Batisita yatangaga Batisimu yo kwisubiraho, kandi Yezu akaba nta cyaha agira, kuki yemeye kubatizwa?
Mu by’ukuri, Yezu ntiyarakeneye iyo Batisimu. Bamwe bavuga ko yatangaga urugero. Ariko igikomeye, ni uko yaje asanga abanyabyaha, mu gihe yabatizwaga agasa n’uwikoreye icyaha cyabo, cya kindi azatsinda ku musaraba. Abazemera Batisimu ye rero, bazasangamo ubuzima bwe. Ni bwa buntu bw’Imana bukomeje kwigaragaza. Ni Imana ubwayo yihaye abantu. Igihe Yezu abatijwe, ijwi ryaturutse mu ijuru rigira riti: «Uri Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira. » Abakoresha ubwenge bwa muntu bwonyine ntibumva uko Imana yaba umuntu. Ariko abakira uko Imana yagennye gahunda yayo yo kudukiza, bakira iryo banga ryumvwa mu kwemera, kuko bazi ko ubuhanga bw’Imana butambutse kure imyumvire ya muntu. Cyane ko bazi ko byose Imana ibikora kubera urukundo rwayo rw’igisagirane, maze bagakomeza kwakira ingabire yayo ku buntu, igihe bategura umutima wabo. Uko ni ukwemera, ari na ko Yohani atubwira mu isomo rya kabiri. Aragira ati: “Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo”. Arongera akatwereka ko uwabyawe n’Imana, murumuna wa Kristu, ari ukunda Imana n’umuvandimwe. Kandi koko niba Imana yaratwihayeho ingabire iruta izindi, ni ngombwa ko tuyikunda, kandi tukita ku bavandimwe badukeneye. Batisimu ya Yezu yajyanye no gutangira ubutumwa bwe ku mugaragaro. Natwe Batisimu twahawe, tugapfa ku cyaha maze tukazukana na Yezu Kristu, nidukomeze butumwa bwacu, ubutumwa bw’urukundo. Hafi yacu rurakenewe. Hagati y’abashakanye, ababyeyi n’abana cyangwa abandi bacumbikiye, mu baturanyi, ku kazi, mu bucuruzi aho abantu barwanira abakiliya, hagati y’abayobora n’abayoborwa, n’ahandi hose tuba. Twakire Ubuntu bw’Imana, kandi tubugaragarizanye hagati yacu, mu rukundo tuvoma ku wadukijije Yezu Kristu. Uko Yezu Kristu yizihira uwamutumye, natwe twizihire Imana Data idukunda muri we. Umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani uduhaye gutangira igihe gisanzwe cy’Umwaka wa Liturujiya. Igihe gisanzwe ntibivuga kubaho uko tubonye cyangwa by’akamenyero, ahubwo ni igihe cyo gukomera ku ngabire twaronse mu minsi mikuru ya Noheli, maze zikatuyobora mu buzima bwacu bwa buri munsi, by’umwihariko mu rukundo, imbabazi, ubwitange n’ubutabera. Amen