Tumenye arkidiyosezi

Tumenye Arkidiyosezi Gatolika ya Kigali

 Amategeko ayigenga

Arkidiyosezi Gatolika ya Kigali yashinzwe na Nyirubutungane Papa Pawulo VI tariki 10 Mata 1976.  Yahwe ubuzima Gatozi  mu Rwanda n’Iteka rya Ministri  n° 4/06 Just. ryo kuya 8 Mutarama  1977.   Hashingiwe ku nyandiko mvugo y’Inteko Rusange y’ Inama ya Diyosezi Ishinzwe Ikenurabushyo yabaye tariki 03/04/2013, amategeko agenga arkidiyosezi yaravuguruwe ngo ahuzwe n’Itegeko Nimero n˚ 06/2012 du 17/02/rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango itari iya Leta ishingiye ku idini.  Ayo mategeko kandi ariho aravugururwa ngo ahuzwe n’itegeko rishya nimero  N°72/2018 du31/08/rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku idini.

Abahagarariye Arkidiyosezi Gatolika ya Kigali imbere y’amategeko

Ubuyobozi bukuru bwa Diyosezi buri mu biganza by’Umwepiskopi ushyirwaho nta gahato na Papa nk’uko biteganywa mu gitabo cy’amategeko ya Kiliziya mu ngingo ya 377, §1 igira iti : «Papa ashyiraho mu bwisanzure bwe abepiskopi, cyangwa se akemeza abamushyikirijwe bamaze kubitorerwa». Umwepiskopi afite ububasha busesuye ahabwa n’amategeko (Can 381, §1). Mu mirimo y’ubuyobozi Umwepiskopi afashwa n’Igisonga cye.

Icyicaro

Icyicaro cya Arkidiyosezi Gatolika ya KIGALI kiri mu Murenge wa NYARUGENGE; mu Karere ka NYARUGENGE; Intara y’UMUJYI WA KIGALI ; Repubulika y’ u Rwanda.

Imiryango Arkidiyosezi Gatolika ya Kigali ibereye umunyamuryango

Arkidiyosezi Gatolika ya KIGALI ni imwe mu zigize Intara ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite icyicaro i Kigali.Iyo Arikidiyosezi ibarirwa kandi mu zigize Inama y’Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda ifite icyicaro i Kigali.

Imikoranire hagati y’izo nzego zombi na Arkidiyosezi Gatolika ya KIGALI igenwa n’Amategeko agenga Kiliziya Gatolika y’isi yose (Can 431 na 432).

Aho Arkidiyosezi Gatolika ya Kigali ikorera

Arkidiyosezi Gatolika ya KIGALI ikorera imirimo yayo mu Rwanda hakurikijwe imbibi zayo zashyizweho n’Ubuyobozi Bukuru bwa Kiliziya Gatolika ku isi yose (Can 373).§2.  Ifite ubuso bwa kilometero kare 3,271 km².   Hatirengagijwe ingingo z’amategeko agenga Kiliziya zirebana n’imbibi za diyosezi, abagenerwabikorwa b’Arkidiyosezi Gatolika ya Kigali ni abantu bose nta vangura iryo ari ryo ryose.

Intego n’ibikorwa

Arkidiyosezi Gatolika ya KIGALI ifite intego yo Kwamamaza Ivanjili mu bantu bose no Guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu buryo buhuje n’uko Kiliziya Gatolika y’isi yose ibiteganya.

 

Intego y’umuryango igerwaho binyuze mu bikorwa bikurikira:

 

  1. Kwamamaza Kiliziya Gatolika yifashishije iyogezabutumwa, inyigisho z’iyobokamana n’ikenurabushyo, itangazamakuru n’ibikorwa by’urukundo ;
  2. Gutunganya no guhimbaza imihango nyobokamana gatolika ;
  3. Guteza imbere Imiryango y’Agisiyo Gatolika ;
  4. Kwita ku burezi n’uburere mu rubyiruko cyane cyane ishinga amashuri gatolika y’ibyiciro byose;
  5. Gushyiraho no guteza imbere ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage.
  6. Igenamigambi n’ingamba mu ikenburabushyo 2006-2025 byarateguwe, bigena ibyo Arkidiyosezi ifata nk’ibyihutirwa n’ibigomba gushingirwaho imbaraga mu butumwa bwayo muri kiriya gihe.

Igihe izamara

Arkidiyosezi ishingwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Kiliziya, bityo rero ni bwo bwonyine bufite ububasha bwo gusesa uwo Muryango.