Taliki 02 Gashyantare 2021, turahimbaza umunsi w’abiyeguriyimana

Taliki 02 Gashyantare za buri mwaka, ni ukuvuga iminsi 40 nyuma ya Noheli, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa Yezu aturwa Imana mu ngoro (reba LK 2, 22), nk’uko ryari itegeko ko umwana w’imfura azegurirwa Nyagasani ( Iyim 13, 11)

Kuri uwo munsi rero tunahimbaza umunsi w’abiyeguriyimana, kuko na bo bituye Imana ngo bayikorere kandi bayamamaze ubutitsa.
Dusabire abihayimana tuzi, abatwigishije, abadufashije, abageze mu zabukuru, abarwaye n’abandi batandukanye.

Dusabire n’abo tutazi, ku isi yose, kugira ngo bakomeze kuba ibimenyetso bizima by’uko tuzamera mu Ngoma y’Imana.

Leave a Reply