PARUWASI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU YA SHYORONGI
Padiri Mukuru: Jean Pierre RUSHIGAJIKI, 0788526465
Missa
Ku cyumweru: 7h30 et 10h30 Ku mibyizi : 06h30 Gushengerera: kuwa kane kuva 7h00-8h00 ushaka penetensiya yayihabwa Iminsi ya Penetensiya: kuwa 2 no kuwa 5 nyuma ya misa ya mugitondo |
Tumenye Paruwasi ya Shyorongi
Paruwasi Shyorongi yitiriwe Bikira Mariya Utabara abakirisitu. Yashinzwe ku wa 27 Nyakanga 1967 na Nyiricyubahiro Mgr Andreya Peroudin. Ikaba ibarizwa mu Karere k’icyenurabushyo (Zone Pastorale) Buriza –Bumbogo. Intara y’amajyaruguru, akarere ka Rulindo, umurenge wa Shyorongi, akagari ka Bugaragara, Umudugudu wa Kabaraza.
Paruwasi shyorongi ihana imbibi na Paruwasi akurikira : Paruwasi Rulindo, Muhondo, Kabuga( Diyosezi ya Kabgayi), Rutongo na Paruwasi y’umuryango mutagatifu.
Paruwasi igishingwa yatangiranye abakristu 6648. Ni ukuvuga abakristu 3228 bimuwe muri Paruwasi ya Rulindo mu masantarari :Nkanga, Nyabuko na Rwahi n’abandi bakristu 3420 bimuwe muri Paruwasi y’umuryango Mutagatifu mu masantarari : Shyorongi, Kanyinya, Rutonde na Nyundo. Bivuga ko Paruwasi Shyorongi itangira yari ifite Santarari 7.
Mu ishingwa ryayo abapadiri ba mbere bayikoreyemo ubutumwa bari abanyamahanga aha twavuga nka : P. José Van Landuyt wahabaye kuva ishinzwe kugera mu 1974 akaba yari umubirigi ! Nyuma haje kuza abandi barimo nka :P.Tio Rymon ku wa 24/11/1974 na P.Guido ku wa 25/05/1975.Nyuma y’imyaka y’1975 nibwo haje gutangira kuba abapadiri bwite ba Diyosezi barimo nka : Mgr Michel RWABIGWI Ku wa 15/02/1976 ndetse na Padiri Juvenal BUKUBIYEHO Ku wa 14/04/1979.
Imbuto z’ishingwa rya Paruwasi ntizatinze kuboneka kuko ku wa 03/09/1967 ni ukuvuga nyuma y’imyaka 2 gusa umukristu wa mbere yahawe isakramentu rya Batisimu uwo ni : Jeanne d’arc MUJAWIMANA. Ibyo byaturutse ku ishyaka n’ubwitange bw’abapadiri bahatangiye ubutumwa ndetse n’abakateshiste ba mbere barimo nk’uwitwa Abraham MUSEKURA.
Imyaka 50 irashize ! Ubu Paruwasi Shyorongi ifite abakristu basaga 20,000.
Santarali, Imiryango Remezo na Mpuza
No | Santarari | Igihe yashingiwe | Impuzamiryangoremezo | Imiryangoremezo ivuguruye |
1 |
Nkanga |
1931 |
12 |
36 |
2 |
Mboza |
1948 |
4 |
10 |
3 |
Shyorongi |
1957 |
15 |
48 |
4 |
Rwahi |
1964 |
7 |
22 |
5 |
Kanyinya |
1967 |
7 |
21 |
6 |
Nyabuko |
1983 |
11 |
37 |
|
TOTAL |
56 |
174 |
Imiryango y’agisiyo gatorika : abasaveri, abanyamutima, abalegiyo, aba JOC, abakarisimatike. Hari kandi komisiyo 11 z’ikenurabushyo zigerageza gukora ubutumwa, nubwo hari izifite intege nke cyane!
Kuva Paruwasi yashingwa kugeza ubu imaze kubyara abapadiri 3, abasemirari bakuru 2, abafureri 2, Ababikira 21 n’abandi bakiri mu irerero.
Imiryango y’abihayimana ikorera ubutumwa muri Paruwasi
- Abapenitentes ba Mutagatifu Fransisiko wa Assize
- Inshuti z’abakene.
Hari ibigo by’amashuri bya Kiliziya 6 ( E.S.Stella Matutina, G.S.Shyorongi, G.S.Kanyinya, Ecole Primaire de Nkanga, Ecole Primaire de Nyundo , Ecole Primaire de Rutonde)
Ibigo nderabuzima 2 : Ikigo nderabuzima cya Shyorongi n’ikigo nderabuzima cya Rutonde.Muri make Paruwasi yacu iri kugenda itera intambwe muri byinshi kandi byiza ! Turashimira Imana kubera iyi sabukuru y’imyaka 50 turi kwitegura guhimbaza, turayisaba ngo ihe umugisha ibikorwa byiza twateganyije ubu no mu bihe bizaza . Ihe abakristu gushyira hamwe n’abapadiri babatumwaho kugira ngo biyubakire Kiliziya umuryango w’abana b’Imana.
Turanasaba Imana imbabazi kubyo tutabashije gutunganya muri iki gihe gishize. Nyagasani ineza yawe iraduhoreho nk’uko amizero yacu ari muri wowe.
Abapadiri bahakoreye ubutumwa kugeza ubu ( Nk’uko bigaragara ku mbonerahamwe, hari amakuru atagaragaraho neza : Imyaka itariho ku bapadiri bamwe na bamwe, umurimo bakoraga…. Impamvu ni uko amakuru yizewe yabuze).
No |
Umwaka |
Umupadiri | Umurimo |
1. |
1967- 1973 |
P.Jose Van Landty | Padiri mukuru |
2. |
1974 |
P.Laymon Tio | |
3. |
1975 |
P.Guido | |
4 |
1976-1979 |
Mgr Michel RWABIGWI | Padiri mukuru |
5 |
1979 |
P. Juvenal BUKUBIYEHO | |
6 |
P. Claver NYIRINGONDO | ||
7 |
P. Mirko GARGAT | ||
8 |
Mgr André HAVUGIMANA | ||
9 |
P.Mile GALIC | ||
10 |
P.Ivan | ||
11. |
P.Marko KUTLESA | Padiri mukuru | |
12. |
P. Avit BARUSHYWANUBUSA | ||
13. |
P. Eustache BUTERA | Padiri mukuru | |
14. |
1998-2004 |
P. J.Louis NGABONZIMA | Padiri mukuru |
15. |
P.Albert CoLLIN | Vicaire | |
16. |
2002 -2004 |
P. Theogene IYAKAREMYE | Vicaire |
17. |
2004-2014 |
P. Gaspard MUKESHIMANA | Padiri mukuru |
18. |
2004-2008 |
P. Wellars UWAMUNGU | Vicaire |
19. |
2008 |
P. Pascal TUYISENGE | Vicaire |
20. |
2008-2011 |
P. J.Jacques NDUNGUTSE | Vicaire |
2014- ? |
P. J.Jacques NDUNGUTSE | Padiri mukuru | |
21. |
2011-2014 |
P. Emmanuel SEBAHIRE | Vicaire |
22. |
2013-2015 |
P. J.Leonard DUKUZUMUREMYI | Vicaire |
23 |
2015-2017 |
P. Faustin DUSABIMANA | Vicaire |
24 |
2016-2017 |
P. JeanPaul NKUNDAMAHORO | Vicaire |
25 | 2019-2020 | P. Sebahire André (Padiri Mukuru)
P. Nimuragire Eulade (Vicaire) |
Amasantarali
Santarari Kanyinya
Santarari Kanyinya yashinzwe mu mwaka w’1967. Ubu ifite abakristu bagera ku 2816 bibumbiye muri mpuzamiryangoremezo 7 n’imiryangoremezo ivuguruye 21. Kugeza ubu nta mupadiri, umufureri cyangwa umubikira bahavuka.
Santarari Shyorongi
Santarari Shyorongi yashinzwe mu mwaka w’1957. Ubu ifite abakristu bagera ku 4162 bibumbiye muri mpuzamiryangoremezo 15 n’imiryangoremezo ivuguruye 48. Muri iyi santarari havukamo umupadiri 1 witwa Padiri Jonas HAGUMA, havukamo n’ababikira 10 batandatu muri bo ni abo mu muryango w’abapenitente ba Mutagatifu Fransisiko w’Asizi (Mama Josephine UZAMUKUNDA, Mama Daphrose MUKAKOMINE, Mama Bernadette MUKARUSINE, Mama Venantie UWIMANA, Mama Stephanie MUKAMANA, Mama Immaculée MUKAKIMONYO) hari n’abandi bo mu y’indi miryango :Mama M.Theresa INGABIRE (Abari ba Nyagasani),Mama Dorothée MUKAMURANGWA , Mama Josepha AKINGENEYE na Mama Esperance MUREKATETE .Hakaba hari n’abandi bakiri mu irerero havuka n’umufureri 1 (Xaveri NSANZAMAHORO).
Santarari Mboza
Santarari Mboza yashinzwe mu mwaka w’1948. Yahoze ari santarari ya Paruwasi y’umuryango Mutagatifu. Ubu ifite abakristu bagera ku 541 bibumbiye muri mpuzamiryangoremezo 4 n’imiryangoremezo ivuguruye 10. Muri iyi santarari havukamo abapadiri 2 : Padiri Marcel RWABUTERA na Padiri Jean de Dieu UWAMUNGU( aba bapadiri ariko babarirwa mu yandi ma Paruwasi kubera impamvu zinyuranye) havukamo n’umubikira 1 : Mama Annonciata MUKAMUGENZA. Hari n’abandi bakiri mu irerero. Nta mufureri uhavuka !
Santarari Nkanga
Santarari Nkanga yashinzwe mu mwaka w’1931. Ubu ifite abakristu bagera ku 2811 bibumbiye muri mpuzamiryangoremezo 12 n’imiryangoremezo ivuguruye 36. Kugeza ubu nta mupadiri, umufureri bahavuka havuka umubikira 1 : Mama Verena AYIKAMIYE ( Srs Inshuti z’abakene) .
Santarari Nyabuko
Santarari Nyabuko yashinzwe ku wa 28/08/1983. Ubu ifite abakristu bagera ku 1258 bibumbiye muri mpuzamiryangoremezo 11 n’imiryangoremezo ivuguruye 37. Muri iyi santarari havukamo umupadiri 1 witwa Padiri Leonidas TUYISENGE , havukamo n’umubikira 1:Mama Jacqueline UWAMALIYA (Deus Caritas) ,kugeza ubu nta mufureri uhavuka .
Abihayimana bavuka i Shyorongi
No | Santarari | Abihayimana bahavuka |
1 |
Nkanga | Mama Verena AYINKAMIYE ( Srs Inshuti z’abakene) |
2 |
Mboza | Padiri Marcel RWABUTERA na Padiri Jean de Dieu UWAMUNGU( aba bapadiri ariko babarirwa mu yandi ma Paruwasi kubera impamvu zinyuranye)
Mama Annonciata MUKAMUGENZA |
3 |
Shyorongi | Padiri Jonas HAGUMA ;
Ababikira b’abapenitente ba Mutagatifu Francisco w’Asizi: Mama Josephine UZAMUKUNDA,Mama Daphrose MUKAKOMINE,Mama Bernadette MUKARUSINE,Mama Venantie UWIMANA,Mama Stephanie MUKAMANA,Mama Immaculee MUKAKIMONYO Mama M.Theresa INGABIRE (Abari ba Nyagasani) Mama Dorothee MUKAMURANGWA (Disciples de Jésus Eucharistique), Mama Josepha AKINGENEYE na Mama Esperance MUREKATETE Furere Xaveri NSANZAMAHORO (Abambari ba Jambo) |
4 |
Rwahi | Padiri Justin NSANZAMAHORO
Mama Consolee NYIRABAZINDUTSI (Srs de l’Enfant Jesus) Mama M. Chantal MUSABYEYEZU (Srs adoratrice) |
5 |
Kanyinya | 0 |
6 |
Nyabuko | Padiri Leonidas TUYISENGE
Mama Jacqueline UWAMALIYA (Deus Caritas) |