Paruwasi Sainte-Famille

Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu

Padri Mukuru,Padri Ezéchiel RUKIMBIRA

Nimero ya telefoni :-

Umunyamabanga: Alphonse KUBWIMANA

Nimero ya telefoni: 0782173163

Gahunda ya Misa  [1] 

N0 Ahantu Umunsi n‘isaha
1. Ku cyicaro cya Paruwasi[2]

 

Mu mibyizi Ku Cyumweru
Kuwa mbere-kuwa gatanu (06h45)

Kuwa mbere nimugoroba(17h30)

Kuwa gatandatu (08h00): Ugushyingirwa[3]

 

– 07h00

– 09h00

– 11h00

2. Santarali BMMKibeho/Jali Kuwa gatatu (16h00) -10h00
3. Santarali St Jean Bosco[4]

 

Kuwa mbere- kuwa gatandatu (06h30) – 07h00

– 10h00

4. Santarali Jean Dominique[5]

 

Kuwa kabiri-kuwa gatanu (06h45)

Kuwa gatandatu (07h00)

– 10h00

-07h00

5. Abizeramariya Kuwa kabiri (06h15) ——
6. Abakarikuta Kuwa gatatu (0615) 07h30 (2ème semaine)
7. Shaperi Gisozi ——– 07h30 (3ème semaine)

NB: 1. Buri wa kane, kuri Paruwasi no mu Gatsata abakristu bashengerera Isakramentu ritagatifu;

2. Ku wagatanu wa nyuma w’ukwezi, hari ugushengerera na Misa ku bagize Umuryango w’Abanyamutima ndetse n’abandi bakristu babyifuza;

3. Ku wa gatanu, hagati ya 09h00-10h30, abazashyingirirwa kuri Paruwasi cg muri imwe muri Santarali za Paruwasi bakora umwiherero bahererwamo Isakramentu rya Penetensiya, bagakora n’umwitozo ujyanye n’uko bazitwara baje guhana iryo Sakramentu.

Gahunda yo kwakira abakristu

N0 Ahantu Umunsi  Isaha
1. Ku cyicaro cya Paruwasi Ku wa kabiri no ku wa gatanu 08h30—12h00
2. Santarali Sainte Famille Ku wa mbere no ku wa kane 17h30
3. Santarali BMMKibeho[6]

 

Ku wa mbere & ku wa gatanu 14h00- 18h00
4. Santarali St Jean Bosco
5. Santarali Jean Dominique[7]

 

Ku wa mbere no ku wa gatanu 17h30

Aho Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu iherereye

Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu iherereye mu Mujyi wa Kigali, igice kimwe kiri mu Karere ka Nyarugenge, ikindi kikaba kiri mu Karere ka Gasabo. Icyicaro cyayo kiri muri Nyarugenge, mu Murenge wa Muhima, Akagari k’Ubumwe, Umudugudu w’Isangano. Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu mu Burasirazuba bwayo ihana imbibi na Paruwasi Gikondo na Kicukiro, mu Burengerazuba hari Paruwasi ya Shyorongi, mu Majyepfo ihana imbiri na Paruwasi Cathedrale Saint Michel na Paruwasi Saint Pierre, naho mu Majyaruguru hari Paruwasi Kabuye na Kacyiru. Dore uko Paruwasi iteye twifashishishije iki gishushanyo.

Incamake y’amateka ya Paruwasi Sainte Famille

Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu yashinzwe ku wa gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 1913, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya aturwa Imana mu ngoro, ishingwa na Padiri Max Theodor Franz Donders, Padiri Xavier Zumbiehl na Furere Alfred Bruder, aho bayiragije Umubyeyi Bikira Mariya muri aya magambo: « Turasaba Umubyeyi Mutagatifu ngo azarinde kandi arengere uyu Muryango Mutagatifu dutangije i Kigali ».

Nyuma y’Igitambo cya Misa, abantu 6 bahawe Isakramentu rya Penetensiya, bukeye bwaho habaye indi Misa abantu 12 bahabwa Umubiri wa Kristu, harimo na Rezida w’u Rwanda-Urundi ariwe Richard Kant, wari atuye i Kigali.

Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Misiyoni) yashinzwe nyuma ya Misiyoni ya Save (1900), Zaza (1900), Nyundo (1901), Rwaza (1903), Mibilizi (1903), Kabgayi (1906), Murunda (1909), Rulindo (1909) na Paruwasi ya Kansi (1910). Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu yahimbaje Yubile y’imyaka 100 yari imaze ishinzwe tariki ya 19/10/2013, ku cyicaro cyayo, ubu ikaba iri mu mwaka w’i 104.

Kuva yashingwa, Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu imaze kwibaruka izindi paruwasi 12, zavutse mu bihe bikurikira: Rutongo (1955) ; Nyamata (1957); Kabuye (1961); impanga eshatu ari zo Kicukiro, Mutagatifu Mikayile na Masaka (1963). Paruwasi Nyamirambo (1964); Shyorongi 1967; Ndera (1970); Gikondo (1976); Gishaka (1992) na Kacyiru yashinzwe mu mwaka w’i 2004.

Kuwa mu w’i 1913 kugeza mu mwaka w’i 1961, Paruwasi yari mu biganza by’Abapadiri Bera, yegurirwa abapadiri ba Diyosezi guhera muri 1962, iyobowe na Padiri Michel RWABIGWI. Kuva yashingwa kugeza ubu imaze guhabwamo ubutumwa abapadiri 110, 2 muri bo babaye Abepiskopi n’abafureri 9; imaze kubyarira Kiliziya abapadiri 23, 5 muri bo bitabye Imana, abandi barimo umwepiskopi umwe, bari mu butumwa hirya no hino muri Kiliziya. Paruwasi kandi ifite umudiyakoni umwe uzahabwa ubusaserdoti mu minsi iri imbere, ikagira kandi n’abafaratri babiri. Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu yagize igihe cy’iminsi mibi; muri yo twavuga nk’inzara n’intambara zo mu w’i 1916, 1919, 1942-1943; intambara yo mu mwaka w’i 1959, 1960 na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’i 1994. Kuba Paruwasi ari inyarurembo, igendwamo kandi ikacyira abantu batandukanye baturuka hirya no hino imbere mu gihugu no hanze yacyo, kubera impamvu zitandukanye.

  Santarali zigize Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu igizwe na Santarali 4, arizo Santarali Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho/Jali; Mutagatifu Dominiko/Gatsata; Mutagatifu Yohani Bosiko/Kimihurura na Santarali Sainte Famille ariyo irimo icyicaro cya Paruwasi.Santarali Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho

Santarali Santarali Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho/Jali yashinzwe na Mgr Nikodemu NAYIGIZIKI mu mwaka w’i 1972, ihabwa izina rya Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho tariki ya 1 Mutarama 2013. Iherereye mu Burengerazuba bwa Paruwasi, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali. Dushingiye ku ibarura ryakozwe mu mwaka w’i 2012, ifite abakristu 3.872 bari Miryango-remezo 33. ikubiye mu Mpuzamiryango-remezo 13, isengerwamo n’abakristu barenga 700 buri cyumweru. Mu rwego rwo kwitegura Yubile, Santarali Jali yakoze igikorwa cyo kuvugurura kiliziya basengeramo, bigurira n‘ibyuma bibafasha gusingiza Imana. Ihimbaza buri mwaka umunsi mukuru wayo tariki ya 28 Ugushyingo.

ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 700, mu gihe cyo gutura Igitambo cy’Ukaristiya. N’ubwo inyubako iriho muri iki gihe yavuguruwe mu gihe cy’imyiteguro ya Yubile, ikigaragara n’uko itagifite ubushobozi bwo kwakira abakristu bose b’iyi Santarali bitewe n’uko abakristu bayo bagenda biyongera buhoro buhoro. Ni muri urwo rwego abakristu bayo biyemeje kuyagura kugira ngo bagire inyubako ijyanye n’igihe kandi ishobora no kwakira umubare wisumbuyeho.

Santarali Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho niyo yonyine ifite abakristu batuye, batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi, babaho mu buzima buciriritse. Ubuyobozi bwa Paruwasi bufatanyije n’abaterankunga bwagiye bwibanda kuri iyi Santarali kugira ngo abakristu baho bakangukire kwiteza imbere; ubu ugereranyije n’uko bari bameze usanga hari icyahindutse mu mikorere yabo; ariko na none baracyakeneye kurushaho kwegerwa. Bitewe n’urwego ruciriritse mu bukungu no mu mitekerereze ndetse no kudasobanukirwa Kiliziya, usanga ubwitabire bwabo muri gahunda za Kiliziya ziracyari ku rwego rwo hasi; gukomeza kwitabwaho n’ubuyobozi bwa Paruwasi mu nzego zabwo zitandukanye ni ingenzi.

Santarali Mutagatifu Dominiko

Santarali Gatsata yitiriwe Mutagatifu Dominiko yashinzwe mu mwaka w’i 1978, itangizwa n’abapadiri bera bayobowe na Padiri Dominiko Male, byemejwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu wari uriho icyo gihe, ariwe Padiri Boniface Bikino. Muri icyo gihe, igitambo cya Misa cyaturirwaga mu mazu arimo Ababikira b’Inshuti z’Abakene.

Iyi Santarali iherereye mu Burengerazuba bwa Paruwasi, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, ituwe n’abakristu barenga gato 6.192. Kiliziya yayo ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu barenga gato 1000 mu Misa yo ku cyumweru. Iyi Santarali ifite umwihariko wa Chapelle n’Inzira y’Umusaraba biri i Jali, byombi bifasha abakristu mu ngendo nyobokamana. Santarali Mutagattifu ihimbaza umutagatifu yaragijwe tariki ya 8 Kanama za buri mwaka. Ntitwareka kuvuga ko Santarali Mutagatifu Dominiko, iri mu gice cy’Umujyi, ituwe n’abaturage benshi muri bo bakodesha, abandi batuye mu gice kigomba kwimurwa kubera imitunganyirize y’Umujyi. Abakristu bayo bitabira gahunda za Kiliziya ku rwego rushimishije. Gusa kiliziya yaho ni nto ugereranyije n’uburyo abakristu bitabira gusenga ku buryo bamwe bumva Misa bari hanze; ikindi n’uko n’uwashaka kuyongera byamugorana kubera ubuto bwa parcelle yaho.

Santarali Mutagatifu Yohani Bosco

  

  Iyi Santarali iherereye mu kigo cy’Abasaleziyani ba Don Bosiko, ku Kimihurura; yashinzwe mu w’i 1987. Iri mu Burasirazuba bwa Paruwasi, mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimihurura.  Abakristu bayituye bagera ku 4.384. Isengerwamo n‘abakristu barenga 800 buri cyumweru. Abakristu ba Santarali bafatanyije n’umuryango w’Abasaleziyani ndetse n’ubuyobozi bw’Arkidiyosezi ya Kigali, bari hafi yo kwiyuzuriza kiliziya ijyanye n’igihe. Iyi Santarali ihimbaza umunsi mukuru w’umutagatifu yiragije, tariki ya 31 Mutarama za buri mwaka. Santarali Mutagatifu Yohani Bosiko, ifite umwihariko wo kuba ituwemo n’ibigo bya byinshi bya Leta, ibyigenga, abakristu twavuga ko bafite ubushobozi, bamwe mu bagize inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta ariko batibona muri gahunda za Santarali.

Ikindi n’uko igice cya Kimicanga cyashenywe, abakristu baho bakimukira ahandi; ibyo byagabanyije umubare w’abakristu ndetse n’imbaraga mu bwitabire muri gahunda za Santarali na Paruwasi. Hari na none igice cya Rugando, abakristu bagituye bibona muri Kominote ya Emmanuel kurenza uko bibona muri Santarali. Muri rusange abakristu Santarali icungiraho ni abo mu Rwintare no mu Myembe. N’ubwo bigaragara ko imbaraga ari nke, abakristu bahari twavuga ko bagerageza kwitabira uko babishoboye; urugero ni uko guhera mu mwaka w’i 2007, biyemeje kubaka kiliziya ijyanye n’icyerecyezo cy’umujyi, ubu ikaba igiye kuzura nk’uko bigaragara ku gishushanyo. Ntitwakwirengagiza ko iki gikorwa bagifashijwemo n’Umuryango w’Abasaleziyani, Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu n’ubuyobozi bw’Arkidiyosezi ya Kigali.

Santarali Sainte Famille

 

Santarali Sainte Famille niyo irimo icyicaro cya  Paruwasi. Iri mu  Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Muhima na Kigali no mu Karere ka Gisozi mu Murenge wa Gisozi. Ituwe n’abakristu bagera ku 12.495. Isengerwamo n‘abakristu barenga 7.500 buri cyumweru. Santarali Sainte Famille niyo ibarizwamo ikigo cy’amahugurwa cya Mutagatifu Pawulo (Centre National de Pastorale Saint Paul),  ari naho habarizwa Chapelle Saint Paul yifashishwa kenshi mu gutanga amasakramentu n’ibindi bikorwa bijyanye n’ikenurabushyo. Ku cyicaro cya Paruwasi hari kandi Sanctuaire yitiriwe Bikira Mariya Nyina wa Jambo; ikaba ifasha abakristu kwiyambaza uwo Mubyeyi; ikoreshwa mu rwego rwo kurinda umutekano wa kiliziya. Ihimbaza umunsi mukuru w’Umutagatifu yaragijwe ku cyumweru gikurikira Noheli, ku munsi mukuru wa Mariya Nyina w’Imana.

Amwe mu matariki y’ingenzi mu buzima bwa paruwasi :

24/11/1913 : Ibarura rya mbere ry’abakristu ba paruwasi, bari  30, biganjemo abanyamahanga;

09/12/2013 : Umubatizo wa mbere, wa  Marya Kamunyurwa

14/12/1913 : Hatangijwe ishuri rya gatigisimu

15/12/1913 : Ifungurwa ry’ikigo cy’amashuri abanza ya Sainte Famille

1918 : Ifungurwa ry’ivuriro rizabyara  CHK, nayo yahindutse  CHUK.

1961 : Ifungurwa ry’ikigo cy’amashuri abanza cya Jali

1964 : Ifungurwa ry’ishuri rya l’IFAK Kimihurura

12/01/1914 : Abantu 10 bariho bigishwa bategurwa guhabwa amasakramentu

15/03/1916 : Ugukomeza kwa mbere, kwa  Roza Alikiriza

21/07/1938 : Itahwa rya Kiliziya ya Sainte Famille. Yatangiye kubakwa tariki  16/12/1923, irangira tariki  09/02/1936, ihabwa umugisha  tariki  21/07/1938. Ifite metero  78 z’uburebure, metero 15 z’ubugari, na metero  15 z’ubugejuru.

Ugushyingirwa kwa mbere kwabaye ukwa  David Mayanja na  Esther Alivamuteguvu

1934 : Ibarura ry’abakristu, bangana na 30,000

2010 : Iyubakwa ry’Ingoro ya Bikiramariya Nyina wa Jambo

01-30/05/2013 Ibarura ry’abakristu, bangana na  26,943

1913-09/2013 : Paruwasi yari imaze kubatiza abakristu 113,179 personnes.

1993 : Intebe nshya zashyizwe muri Kiliziya hanubakwa uruzitiro imbere y’icumbi n’ibiro by’abapadiri.

Impuzamiryango-remezo n’imiryango-remezo

Muri rugange, Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu ifite Impuzamiryango-remezo 69, igabanyije mu masantarali ku buryo bukurikira: 26 muri Santarali Sainte Famille; 17 muri Santarali Mutagatifu Dominiko; 13 muri Bikira Maiya Mwamikazi wa Kibeho no muri Santarali Mutagatifu Yohani Bosiko. Buri Mpuzamiryango-remezo ifite komite igizwe n’abantu bane, benshi muri bo bamaze igihe kinini mu buyobozi; ni bake mu bifite mu bari mu Miryango ya Kiliziya Gatolika ndetse n’abo twita impuguke babarizwa muri Kiliziya bitabira kujya mu buyobozi bw’Impuzamiryango-remezo. Hamwe na hamwe Impuzamiryango-remezo zigaragaza imbaraga nke; bigatuma n’Imiryango-remezo idakora neza.

Ku bijyanye n’Imiryango-remezo, Paruwasi ifite 195, igabanyije mu masantarali ku buryo bukurikira: Sainte Famille ifite 96; Mt Dominiko ifite 32; Mt Yohani Bosiko ifite 34 naho Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho ikagira 33. Buri Muryango-remezo uyobowe n’abantu babiri; Perezida n’umwungirije, bafite mandat y’imyaka 2, n’ubwo henshi itubahirizwa kubera ko babura ababasimbura; ibi ni kimwe no mu Mpuzamiryango-remezo. Ku bijyanye n’urugendo rw’ikenurabushyo, kenshi Impuzamiryango-remezo zisurwa  n’ubuyobozi bwa Paruwasi iyo zigomba guturirwa Igitamb cya Misa, nk’igihe yahimbaje Bazina Mutagatifu. Hari Impuzamiryango-remezo zihabwa Misa, byibuza rimwe mu kwezi, rimwe mu mezi abiri; twavuga nk’Impuza yo ku Gisozi ndetse n’iyo mu Mpuzamiryango-remezo ya Antoine wa Padoue ndetse no muri Saint Paul. Nta Misa isomerwa ku rwego rw’Umuryango-remezo, ndetse no kuyisura bikorwa n’urbuyobozi bwa Santarali. Nk’uko byagaragajwe mu isesengura ryakozwe mu gihe cyo gukora igenamigambi, Impuza zihagaze ku rwego rwa 46,25%, naho Imiryango-remezo bihagaze ku rwego rwa 40%. Uko yarushaho gukora nezank’urwego rw’ibanze rwa Kiliziya biri mu igenamigambi ry’imyaka itanu.

 

Abapadiri bakoreye ubutumwa muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu

 

Umwaka Padiri Mukuru Padiri Vicaire
1912 P.   Félix Brother Hermenegilde
1913 P.   Donders P.   Zumbiehl

Brother Alfred

1914-1916 P.   Donders P.   Lecoindre

Brother Alfred

1917 P.   Delmas  P.    Arnoux
1918 P.   Delmas  P.   Prieur 
1919 P.   Delmas P.   Durand
1920 P.   Moyse P.   Delmas
18/01/1921 Fermeture de la Mission  
1923 P.   Durand P.   Vanneste

Brother Tito

1924-1925 P.   Desbrosse P.   Vanneste

Brother Tito

1926 P.   Vanneste P.   Goubeau

Brother Tito

1927 P.   Vanneste P.   Goubeau

P.   Briquet

Brother Tito

1928 P.   Vanneste P.   Loicoindre

Brother Tito

1929 P.   Vanneste P.   Van Der Meersch

Frere Tito

1930 P.   Van Der Meersch

 

P.   De Vos

Brother Paul

1931 P.   Van Der Meersch P.   Quanone

A. Aloys Bigirumwami

1932 P.   Van Der Meersch

 

P.   Quanone

A. Aloys Bigirumwami

1932 P.   Van Der Meersch

 

P.   Quanone

A. Aloys Bigirumwami

Gerard

1933 P.   De Vos P.   Quanone

Merry

1934-1935 P.   Quanone P.   Klep

P.   Thomas

A. Thomas Bazarusanga

1936 P.   Quanone P.   Berteaux 

P.   Mutsaerts

1937 P.   Quanone P.   Berteaux 

P.   Mutsaerts

Frere Privat

1938-1940 P.   Quanone P.   Mutsaerts

A. Louis Ntamazeze

Frere Privat

1941-1942 P.   Quanone P.   De vos

P.   Dubuc

1943 P.   Quanone P.   De vos

P.   Dubuc

P.   Quevrin

P.   Janssen

1944 P.   Quanone P.   Janssen

P.   Mertens

P.   Dejemeppe

1945 P.   Quevrin P.   Mertens

P.   Dejemeppe           

A. Alexandre Ruterandongozi

1946-1947 P.   Quevrin P.   Helsen

P.   Dejemeppe           

A. Alexandre Ruterandongozi

Brother Guido

1948 P.   Quevrin P.   Dejemeppe           

P.   Bruckert

P.  Mutsaerts

A. Alexandre Ruterandongozi

Brother Guido

Brother Isaac

1949-1950 P.   May P.   Metstdagh

P.   Adriaenssens

P.   Jarbinet

A. Janvier Murenzi

Brother Isaac

1951 P.   May P.   Metstdagh

P.   Noti

Brother Isaac

1952 P.   May P.   Noti

P.   Bourgois

Frere Isaac

1953-1954 P.   Metstdagh

 

P.   Bourgois

P.   Carpent

P.   Cattin

P.   Vargas

A. Ferdinand Marara

Brother Isaac

1955 P.   Metstdagh

 

P.   Bourgois

P.   Cattin

P.   Vargas

A. Ferdinand Marara

Frere Isaac

1956 P.   Juvent P.   Carpent

P.   Gilles

P.   Cattin

Frere Isaac

Frere Glas

1957 P.   Gentili P.   De Noue

P.   Florin

P.   Gilles

Frere Isaac

Frere Glas

1958 P.   Bourgois P.   Alibert

P.   Florin

P.   De Noue

A. Albert Ndagijimana

Frere Thaddee

1959 P.   Bourgois P.   Maida

P.   Claesens

A. Albert Ndagijimana

P.   Robert Matajyabo

1960 P.   Bourgois P.   Arilla

P.   Claesens

A. Eustache Byusa

A. Emmanuel Murera

Fratri Munyantore

1961 P.   Bourgois A. Emmanuel Murera

A.Charles Ndekwe

P.   Roger Depienne

P.   Litjens

1962 A.Michel Rwabigwi A.Charles Ndekwe

A.Viateur Kabarira

P.   Roger Depienne

1963 A.Michel Rwabigwi A.Charles Ndekwe

A.Viateur Kabarira

A.Thomas Bazarusanga

P.   Roger Depienne

1964-1965 A.Marcel Nzitabakuze A.Thomas Bazarusanga

A.Michel Nsengiyumva

1966 A.Stanislas Bushayija A.Thomas Bazarusanga

P.   Bernardin Muzungu

P.   Stefanni Serge

1967 P.   Nicodème Nayigiziki A.Thomas Bazarusanga

P.   Bernardin Muzungu

P.   Stefanni Serge

1968 P.   Nicodème Nayigiziki A.Thomas Bazarusanga

P.   Bernardin Muzungu

1969-1970 P.   Nicodème Nayigiziki A.Thomas Bazarusanga

A.Jean Munyaneza

1971 P.   Nicodème Nayigiziki A.Thomas Bazarusanga

A.Jean Munyaneza

P.   Tony Vanddenkerchkoven

P.   Ferdinand Lambert

1972 P.   Nicodème Nayigiziki A.Thomas Bazarusanga

A.Jean Munyaneza

P.   Tony Vanddenkerchkoven

1973 P.   Nicodème Nayigiziki A.Thomas Bazarusanga

A.Jean Munyaneza

A. Claver Nyiringondo

A. Ferdinand Lambert

1974 P.   Nicodème Nayigiziki A.Thomas Bazarusanga

A. Deogratias Gakuba

A. Claver Nyiringondo

A. Ferdinand Lambert

1975 P.   Nicodème Nayigiziki A.Thomas Bazarusanga

A. Claver Nyiringondo

A. Ferdinand Lambert

P.   Dominique Nothomb

1976 P.   Nicodème Nayigiziki A.Thomas Bazarusanga

A. Claver Nyiringondo

A. Ferdinand Lambert

A. Jean Damascene Gakirage

Fratri Ntambiyinka Innocent

1977 A. Boniface Bikino A.Thomas Bazarusanga

A. Jean Damascene Gakirage

P.   Henri Hoser

1978 A. Boniface Bikino A.Thomas Bazarusanga

A. Jean Damascene Gakirage

1979 A. Boniface Bikino A. Jean Damascene Gakirage
1980 A. Boniface Bikino A. Jean Damascene Gakirage

A. Gregoire Kamugisha

1981 A. Jean Damascene Gakirage A. Juvenal Bukubiyeko

P.   Jean Massion

A. Gregoire Kamugisha

1982 A. Jean Damascene Gakirage A. Juvenal Bukubiyeko

A. Gregoire Kamugisha

A. Michel Donnet

1983 A. Jean Damascene Gakirage A. Marcel Rwabutera

A. Michel Donnet

1984 A. Jean Damascene Gakirage A. Marcel Rwabutera

A. Michel Donnet

P.    Frans Geeraerts

1985 A. Joseph Bimenyimana A. Marcel Rwabutera

A. Michel Donnet

A. Emmanuel Gasana

1986-1988 A. Joseph Bimenyimana A. Marcel Rwabutera

A. Michel Donnet

1989-1990 A. Joseph Bimenyimana A. Marcel Rwabutera

A. Michel Donnet

A. Philbert Nsengiyumva

1991 A. Boniface Bikino A. Michel Donnet

A. Wenceslas Munyeshyaka

A. Philbert Nsengiyumva

1992 A. Mwumvaneza Anaclet A. Etienne Barusanze

A. Wenceslas Munyeshyaka

1993-1994 A. Mwumvaneza Anaclet A. Wenceslas Munyeshyaka
1995-1996 A. Mwumvaneza Anaclet  
1997-1998 A. Mwumvaneza Anaclet A. Aimé Mwepesi
1999-2000 A.Mwumvaneza Anaclet A. Casimir Uwumukiza
2001-2002 A.Innocent Consolateur A. Anastase Nzabonimana
2003 A.Innocent Consolateur A. Anastase Nzabonimana

A. Léonidas Tuyisenge

2004 A.Casimir Uwumukiza A. Leonidas Tuyisenge
2005 A.Remy Mvuyekure A. Leonidas Tuyisenge
2006-2007 A.Remy Mvuyekure A. Matthias Nsengiyumva
2008-2011 A.Remy Mvuyekure A. Gakwandi JMV
2011-2013 A.Remy Mvuyekure A. Ildephoinse Uwimana
2013- A.Remy Mvuyekure A. Ildephonse Uwimana

A. Didier Niwesnhuti

     
2017- Lambert Dusingizimana Niyigena Aphrodis

Uwimana Ildephonse (Vicaire et Drecteur ESSJT)

Abapadiri bavuka muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu 

  1. 1940: P.   KABARIRA Viateur (+)
  2. 1942: Mgr SEKAMONYO Raphaël (+)
  3. 1967: P.   GATALIGAMBA Modeste
  4. 1971: P.   NDEKEZI Canisius (+)
  5. 1976: P.   KIBANGUKA André
  6. 1981: Mgr TWAGIRAYEZU Callixte (+)
  7. 1982: P.   RWABUTERA Marcel
  8. 1984: P.   GASANA Emmanuel (+)
  9. 1991: Mgr. HAKIZIMANA Célestin
  10. 1991: P.   MUNYESHYAKA Wenceslas
  11. 1992: P.   UWIMANA Jean Chrysostome
  12. 1993: P.   NTAGUNGIRA Jean Bosco
  13. 1995: P.   CONSOLATEUR Innocent
  14. 1999: P.   UWUMUKIZA Casimir
  15. 2000: P.   MUSEMAKWELI Elvinus
  16. 2000: P.   Alexandre KABERA
  17. 2001: P.   MVUYEKURE Rémy
  18. 2001: P.   NZABAMWITA Eric
  19. 2003: P.   NGIRUWONSANGA Emmanuel
  20. 2009: P.   TUYISENGE Dominique Savio (Sacré Cœur)
  21. 2009: P.   KARAMIRA Victor
  22. 2010: P.   HABINEZA François
  23. 2017: P.   BIGIRIMANA Jean Claude

Ababikira n’Abafurere

  1. Sr  Alphonse MUKAMURALI
  2. Sr  Immaculée UWAMARIYA
  3. Sr  Gregoria AKIMANA
  4. Sr  Marceline URUKUNDO

Imiryango y’Abaihaye Imana ikorera muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu 

1) Abapadiri Bera

2) Abasaleziyani ba Mutagatifu Yohani Bosco

3) Sœurs Pénitentes de Saint François d’Assise

4) Sœurs de Sainte Chrétienne

5)  Les Filles de la Résurrection

6) Missionnaires de la Charité

7) Abizeramariya

8) Ababikira b’Inshuti z’Abakene

9) Missionnaires Institut Royal du Christ

10) Les Frères de Saint Gabriel

11) Les Frères Salésiens – Maison Provinciale  IFAK.

              Ibisubizo ku bibazo by’ingutu

 Gushyiraho uburyo bushya bw’iyogezabutumwa bujyanye n’ihindagurika ry’abakristu hakurikijwe umubare wabo n’ibyiciro  barimo

1. Umubare w’abakristu ku rwego rwa Paruwasi n’ibyiciro by’ubudehe barimo urazwi (abashakanye bari kumwe; abibana mu byiciro bitandukanye: abatandukanye, ababyariye iwabo, abapfakaye, abasore n’ inicumi, abana bato);

2. Hagaragazwa urutonde rw’abinjira n’abasohoka, igihe basohokeye cyangwa binjiriye hifashishijwe ifishi yabugenewe;

3.  Kugena umwanya wo kwakira abimukiye muri paruwasi  hagamijwe kubinjiza mu buzima bwa Paruwasi;

4. Gukora iyogezabutumwa risanga abantu aho bari (isoko, gereza, mu ngo, ku bitaro, mu mashuri…);

5. Gushyiraho amatsinda yo gusenga hirya no hino muri Paruwasi hakorerwa imirimo inyuranye;

6. Gushyiraho amatsinda yihariye y’abakristu baturuka hanze ya Paruwasi bifuza gukomeza kugira uruhare mu iterambere ryayo;

7. Gushyiraho gahunda ya za Misa zifasha abantu bakora n’abagenda muri Paruwasi;

8. Gushyira ahabigenewe(tableau d’affichage) gahunda y’ ibikorwa by’ikenurabushya rya Paruwasi;

9. Gushaka ibibanza hirya no hino mu Mpuzamiryango-remezo byubakwamo amazu yafasha mu bikorwa bisanzwe bya Paruwasi n’ibikorwa by’ikenurabushyo ry’abakristu;

10. Gukora iyogezabutumwa ryo mu mayira (évangélisation dans la rue).

 

  Guharanira ko umuryango uba igicumbi cy’indangagaciro nkiristu

1. Abitegura gushyingirwa barategurwa hifashishijwe imfashanyigisho zabigenewe

2. Guherekeza imiryango y’abakristu mu byiciro binyuranye baganira ku bibazo bibugarije

3. Gutegura ababyeyi bifuza guhesha amasakramentu y’ibanze

4. Abagize umuryango bitabira gahunda z’ibikorwa bya Kiliziya (Umuryango-remezo; kujya mu miryango ya Agisiyo Gatolika, ibikorwa by’urukundo, Misa, gutanga ituro,…),

5. Abagize umuryango bafata akanya ko kuganira, kwizihiza iminsi mikuru yabo no gusenga mu ngo zabo

6. Buri Santarali ifite itsinda rifasha abashakanye gukemura ibibazo bahura nabyo

 Guharanira ko urubyiruko ruba amizero ya Kiliziya y’ahazaza

  • Umubare w’urubyiruko urazwi(urwiga, umfite akazi, urushomera, inzererezi);
  • Inzego z’ubuyobozi zarwo zashyizweho kandi zirakora neza (URA, Santarali na Paruwasi);
  • Urubyiruko ruhurira mu mikino n’imyidagaduro ku rwego rwa Santarali rukaganirizwa no ku ndangagaciro z’ubukristu zishingiye ku muco nyarwanda n’iterambere ;
  • Buri Santarali ifite itsinda ry’urubyiruko rwibumbiye mu kimina;
  • Buri URA ufite komite nyobozi y’akagoroba k’abana kandi bahurizwa hamwe, mu gihe cyagenwe, bagahabwa inyigisho z’iyobokamana zitandukanye bifashihije  imfashanyigisho yabigenewe;
  • Mu gibe cyagenwe, urubyiruko ku rwego rwa Santarali ruhurira hamwe rugakora igikorwa cy’urukundo rwumvikanyeho rubiifashijwemo na Komite yarwo;
  • Ku rwego rwa Paruwasi hashyizweho itsinda rishinzwe gufasha urubyiruko gusobanukirwa n’umuhamagaro warwo binyujijwe mu biganiro nyuma y’imikino n’imyidagaduro itandukanye.

 Gucunga neza umutungo wa Paruwasi no kuyibyaza umusaruro

  • Umutungo ya Paruwasi wore irazwi kandi ubyazwa umusaruro ku buryo bunoze;
  • Paruwasi ifite abakozi bafite ubushobozi kandi bafashwe neza;
  • Abakodesha na Paruwasi bishyurira igihe kandi n’umutungo ubungabunzwe neza.

 Kugira abakristu basobanukiwe umwanya n’uruhare rwabo, bakunda, bitangira Kiliziya bikagaragarira mu kwitabira ibikorwa no mu kujya mu nzego z’ubuyobozi byayo

1. Mu gihe cyagenwe abakristu bahabwa inyigisho kuri Kiliziya, amateka yayo, indangakwemera, n’ibindi;

2. Abakristu bajijutse bitabira kujya mu nzego z’ubuyobozi mu gihe cyagenwe n’ibikorwa bitandukanye bya Kiliziya;

3. Abakristu bazi ibikorwa bifasha Paruwasi mu ikenurabushyo;

4. Abakristu bagira uruhare mu gukora igenamigambi rya Paruwasi no kurishyira mu bikorwa

5. Imikorere n’imikoranire hagati y’inzego zose za Paruwasi iranoze;

6. Raporo zitangwa n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zitangirwa igihe.

 

 Gufata neza inyubako za Paruwasi zose no gutanga ibikoresho aho bikenewe I

1.Gusana inyubako aho bikenewe ;

2. Gutanga  ibikoresho bikenewe.

 

 Gushimangira ubuvandimwe imbere muri Paruwasi no hanze yayo

  • Inzego z’ubuyobozi imbere muri Paruwasi zifitanye umubano, Santarali kuri Santarali  Ubwiyongere bw`umubano hagati yiinzego za Paruwasi n’ubw’umubano hagati ya Paruwasi n’izindi Paruwasi.

 Kugabanya ubusumbane hagati y’abagize ibyiciro by’abaturage

1. Gushyiraho inzego za Caritas n’ubutabera n’amahoro mu nzego za Paruwasi;

2. Gushyiraho amatsinda y’ubwisungane ashakirwa n’abayafasha.

—————————-

[1]  Hari izindi Misa ziboneka kuri calendrier ya buri mwaka ziba zasabwe n’Imiryango-remezo iba yahimbaje umunsi mukuru wa Bazina Mutagatifu.

[2]  Buri gihe nyuma ya Misa hari gahunda yo gutanga Isakramentu rya Penetensiya kubarishaka. 

[3]  Mariage usibye mu gihe cy’Igisibo n’Adventi. 

[4]  Mu mibyizi Misa zisomwa n’Abasaleziyani; ku Cyumweru cya 2,3 cya buri kwezi, basoma Misa ya mbere, bagasoma na Misa ya 2 ku byumweru byose bya buri  kwezi; bisobanura ko abapadiri bo kuri Paruwasi basoma Misa 1 ku Cyumweru cya 1, 4 bya buri kwezi ndetse n’iyo habaye icya 5.  

[5]  Mu kwezi gufite ibyumweru 4, Misa iba 07h00 ku cyumweru cya gatatu, kugira ngo abakristu bafashwe mu kwitabira inama ziba ziteganyijwe kuri Santarali; naho ugufite 5, ni ku Cyumweru cya 4.   

[6] Ku wa gatanu babakira igihe hari abakristu basaba service batashoboye kwakirwa bose ku wa mbere.

[7] Mu kwezi gufite ibyumweru 4, icyumweru cya gatatu, Misa iba 07h00, kugira ngo abakristu bafashwe mu kwitabira inama ziba ziteganyijwe kuri Santarali; naho ugufite 5, ni ku Cyumweru cya 4.