Paruwasi Rwankuba

Paruwasi Umutima Utagira inenge wa Bikira Mariya ya Rwankuba

 

 Padri Mukuru, Noheli BANZI

        Nimero ya telefoni: 0788799780

 Umunyamabanga: Ignace TUYIZERE

         Nimero ya telefoni: 0783434583

Missa

Ku cyumweru: .07h00 & 10h00 kuri Paruwasi.

Ku mibyizi: 06h30 kuri paruwasi, na saa moya kuwa kane muri Santarali ya Rushashi

Gushengerera

Kuri paruwasi: Kuwa gatanu 07h15- 08h30.

Mu masantrari: ku wa 4 cg ku wa 5.

Penetensiya

Ku wa gatanu: 07h15-08h30

Kwakira abakristu

Kuwa gatatu                                                                          

IMITERERE YA PARUWASI.

Paruwasi ya Rwankuba ni imwe mu maparuwasi 27 agize Arikidiyosezi ya Kigali, mu Karere k’Ikenurabushyo ka Buliza-Bumbogo. Icyicaro cya Paruwasi giherereye kuri kirometero 20 uvuye ku muhanda wa kaburimbo Kirenge – Rushashi.Paruwasi ya Rwankuba ifite amasantarari arindwi(7) ariyo: Santarari Mutagatifu Fransisko w’Asizi Rwankuba, Santarari Mutagatifu Gregori Umunyabitangaza Rushashi, Santarari Bikira Mariya Utasamanywe icyaha Bumba, Santarari Mutagatifu Mikayire Coko, Santarari Mutagatifu Yozefu, Urugero rw’Abakozi Muyongwe, Santarari Mutagatifu Pawulini Huro, Santarari Mutagatifu Lawurenti Nganzo.Paruwasi ya Rwankuba ifite imiryangoremezo ivuguruye 267 na mpuzamiryangoremezo 99.Paruwasi ya Rwankuba ifite icyicaro muri Santarari ya Rwankuba mpuzamiryangoremezo ya Gati. Paruwasi Rwankuba ihana imbibi n’amaparuwasi akurikira:

Iburasirazuba:Paruwasi Rulindo

Iburengerazuba:Paruwasi Munyana

Amajyepfo:Paruwasi Muhondo na Paruwasi Ruli

Amajyaruguru:Paruwasi Mbogo*

Mu nzego za Leta, Paruwasi ya Rwankuba iherereye mu ntara y’Amajyaruguru,Akarere ka Gakenke,Umurenge wa Rushashi,Akagari ka Rwankuba, Umudugudu wa Giheta.

Santarali, imiryango remezo na mpuza nyuma y’ivuka rya Paruwasi Mbogo (2017)

Izina rya Santarali Mpuza I.R Umubare w’abakristu Umutagatifu Itariki yizihizwaho
Rwankuba 13 35 2314 Mutagatifu Faranswa 3/12
Rushashi 20 61 5567 Mutagatifu Geregori Umunyabitangaza 17/11
Coko 14 40 2280 Mutagatifu Mikayire 29/9
Muyongwe 13 33 2669 Mutagatifu Yozefu 1/5
Bumba 19 48 3914 Immaculée Conception 8/12
Huro 11 27 1868 Mutagatifu Pawulo 22/6
Nganzo 9 23 3264 Mutagatifu Lawurenti 10/8
Bose 99 267 21876

 

AMATEKA YA PARUWASI RWANKUBA

Paruwasi ya Rwankuba yaragijwe Umutima Utagira inenge wa Bikira Mariya (Coeur Immaculée de Marie)

1909 : Ishingwa rya Misiyoni ya Rulindo. Rwankuba yabyawe n’iyo Misiyoni.

15/08/1947 : Ishingwa rya Misiyoni ya Rwankuba yitiriwe Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya yabyawe na Misiyoni ya Rulindo ishingwa abapadiri b’abanyarwanda Padiri Melikiyoro NABANA wabaye Padiri Mukuru wa mbere, Padiri Denis Mutabazi na Padiri Godifridi SIMBILI. Batangiye ari abakristu 4,642.

15 KANAMA 1947:UMUNSI MUKURU W’ASOMUSIYO. ISHINGWA RYA MISIYONI YA RWANKUBA IRAGIZWA UMUTIMA UTAGIRA INENGE WA BIKIRA MARIYA

Dore uko Diaire ya Misiyoni Rwankuba ibitubwira:

“Abakristu baza mu Misa ari benshi. Saa mbiri yuzuye Umwami Karoli MUTARA RUDAHIGWA aba ageze ku ikoni, bamuheka mu ngobyi kugera kuri Misiyoni. Abaturage babyigana bajya kureba no kwakira Umwami w’u Rwanda. Ni nabwo bwa mbere Umwami w’u Rwanda ageze mu Bumbogo bw’Abatsobe “abiru” cyangwa abantu bashinzwe amabanga y’ibwami.

Haza kandi n’Abayobozi barimo Van Hock, administrateur w’Akarere, Bwana Gossens, na Umuhinza Etienne RWIGEMERA. Ubwo niko imbaga yarushagaho kwiyongera.

Abandi bapadiri b’i Rulindo barimo Padiri GIAI VIA baza kwiyongera kubapadiri n’abashyitsi bitabiriye ibyo birori.

Saa tatu n’igice, Padiri Endreatis, Intumwa yihariye ya Musenyeri Laurenti Deprimoz wari i Burayi, aha umugisha Misiyoni afashijwe na Padiri Denis, umudiyakoni, na Padiri Canisius Kabagamba wari sous-diyakoni. Kiliziya iba ntoya cyane. Misa ivugirwa imbere y’inzu y’abapadiri.

Bamaze gusoma Ivanjiri, Intumwa ya Musenyeri ifata ijambo, imbere y’Umwami, abayobozi n’abaturage bose bari aho. Ashimira Imana, ashimira abagize uruhare bose ngo Misiyoni itangire, yifuza ko Ubumbogo bwumvira ijwi ry’intumwa 3 Imana iboherereje.

Nyuma ya Misa ,ubwo hari saa tanu n’igice, hakurikiraho ibirori imbere y’ubukarani. Abanyeshuri b’i Rwankuba na Rulindo bashimisha abari aho babagezaho ibikino n’indilimbo bigishijwe n’abarimu babo.

Nyuma y’ibirori, Padiri Denis atumizwa n’Abatwarekazi, bayobowe n’umugore wa Rwampungu witwa Emerisiyana MUKANKUSI , umubyeyi wa Batisimu w’Umugabekazi Radegonde. Baha Padiri Denis impano idasanzwe bageneye Misiyoni: Amatasses 6 na sou-tasses ; Amasafuriya 3 ; Amasahani 3 ; Amakanya 6, Ibiyiko 6 n’ibirahure 3. Basaba Padiri Denis kubishyikiriza abandi bapadiri. Bamwemerera kandi ko muminsi ya vuba bazazana n’ibiribwa.

Nyuma hakurikiyeho gufungura hatumirwa abo bategetsi bose. Rwampungu nawe yari ahari.Igihe bafunguraga, hafatwa icyemezo cyo kujya ku Rushashi mu saa cyenda kureba “Intore “ za Rwampungu n’ikipe y’umupira w’amaguru uhuza Rwankuba na Rulindo.. Byari byiza cyane. Barangije banganya. Tugaruka muri Misiyoni n’abaturage barikubura barataha „.

Abakristu 4 ba mbere ba batijwe tariki ya 24/8/1947 babatizwa na Padiri mukuru Melchior barimo Albert GAKURU wa Santrari Muyongwe.

Isakramentu ry’Ugukomezwa ryabereye muri Misiyoni ya Rwankuba tariki ya 3/5/1950 . Bari 626 bakomezwa na Musenyeri Laurenti DEPRIMOZ.

Isakramentu ry’Ugushyingirwa ryatanzwe bwa mbere tariki ya 4/9/1947 na Padiri Melchior hashyingirwa ingo 3 aribo:

Majorcus ZIRAGOBORA na Judith N.BAGENZI /Busanane

Maulus BUJISHO na Monica BASHYIRAMUNDA/Kiruku

Innocentius IRINIGA na Rose MAHARANE /BUMBA

4/1/1955 : Gutangira imirimo yo kubaka Kiliziya

6/02/1955 : Umugisha w’ibuye ry’ifatizo na Padiri Dejemeppe, Intumwa yihariye ya Musenyeri(delegue apostolique)

21/08/1955 : Ibirori byo guha umugisha Kiliziya nshya

07/2/1956 : Musenyeri Andreya Perraudin yageze bwa mbere i Rwankuba

1965 : Paruwasi Rwankuba bayishinze abapadiri bakomoka mu gihugu cya Espanye, muri Diyosezi ya VIC.

1966 : Ababikira b’Abasomusiyo bageze i Rwankuba

1967 : Itahwa ry’Ivuriro rya Rwankuba rishingwa Ababikira b’Abasomusiyo 1970 : Paruwasi Rwankuba yabyaye Paruwasi Ruli.

1972 : Ishingwa ry’Ishuri ry’Imyuga CERAR

1972: Padiri Gashugi Raphael na Padiri Francois RUBANZANGABO bahawe ubupadiri. 1988 : Ishingwa ry’ishuri ryisumbuye nderabarezi rya Rwankuba bivuye ku gitekerezo cy’ababyeyi babifashijwemo na Arikidiyosezi ya Kigali.

1988: Ishingwa ry’Umuryango w’Inshuti z’Abakene ushinzwe na Mama Gatalina Genovefa NDUWAMARIYA, Umubikira w’Umusomusiyo utangirira i Sholi, Santrari Muyongwe 1997 : Yubire y’imyaka 50 y’ishingwa rya Paruwasi. 2008 : Paruwasi Rwankuba yibarutse Paruwasi Mwamikazi w’Amahoro Muhondo 2011 : Paruwasi Rwankuba yibarutse Paruwasi Mutagatifu Tadeyo Munyana 2017: Paruwasi iritegura kwibaruka Paruwasi Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2 Mbogo

UKO ABAPADIRI BAKURU BAGIYE BASIMBURANA (listi ikeneye kuzuzwa)

N0 AMAZINA Y‘ABAPADIRI UMWAKA
1 Abbé NABANA Melchior 1947- 1951
2 Abbé NZITABAKUZE Marcel 1951- 1956
3 Abbé NTAMAZEZE Louis 1956- 1957
4 Abbé RUBUMBIRA Léonard 1957-1960
5 Père MAIDA Enzo 1960-1965
6 Abbé GIOL Charles 1965-1981
7 Abbé BERENGUER Amat 1981-1996
8 Abbe BARUSHYWANUBUSA Avit 1996-1997
9 Abbé MUNYAZIKWIYE Paulin 1997- 1998
10 Abbé BIRAMAHIRE Evariste 1997- 2007
11 Abbé DUSHIMIYIMANA Innocent 2007- 2010
12 Abbé TWAGIRAMUNGU Valens 2010-

 

ABAPADIRI BAKOZE UBUTUMWA I RWANKUBA

UMWAKA ABAPADIRI
1947 Melchior NABANA( C) 47-51*
Godefroid SIMBILI (1947 -17/1/1952
Emmanuel MURERA (26/01/1952-
Marcel NZITABAKUZE (C) 6/6/ 51-56
Thaddee BICURISHA
Phocas NIKWIGIZE
Christophe MUNYEMPUNZI
Louis NTAMAZEZE (C) 56- 57
1957 Leonard RUBUMBIRA 57 -60
Eulade RUDAHUNGA
1960 Enzo MAIDA 60-65
De Noue
Avoyer
Vargas
Devigne
1963 Dargenio
Vender Avenne
1964 Hince REJEAN
Der Ridder
1965 Charles GIOL (C) 65- 81
Ramon TIO
Joan CASAS -1973
1966 Amatus BERENGUER (C) 81-96
Emmanuel CORNELLA
Jean RIPPOL
1973 Raphael GASHUGI
Joseph BIMENYIMANA
Jean SERRABASSA
Joseph Marie PUJOL
Barthelemy PELFORT
Richard DOMANSKI
Joseph CABBAYOL
YVAN
Mile GALLIC
1991 Valens TWAGIRAMUNGU
1996-1997 Avit BARUSHYWANUBUSA (C)
1997-1998 Paulin MUNYAZIKWIYE (C)
1998-2007 Evariste BIRAMAHIRE( C)
Theophile KABANDA
Deogratias TUYISENGE
Patrice TWAGIRAYEZU
2007 Innocent DUSHIMIYIMANA(C ) 2007-2010)
Pacifique NDALIBITSE
2010 Valens TWAGIRAMUNGU (C) 2010-
Leopold KANANGA 2010- 2013
2011 Bernard MUHAWENIMANA
Noel NSENGIMANA 2013-2014
2014 Jean Claude RUZINDANA 2014-2016
Faustin NSHUBIJEHO (Directeur) 2015-
2015 A. Florien NTURANYENABO 2015-
2016 A.Leonidas TUYISENGE 2015-

*Padiri mukuru wa mbere yarangije ubutumwa bwe, Misiyoni ya Rwankuba ifite abakristu 5.800 harimo abakristu 4.500 byatangiranye na Misiyoni bari aba Misiyoni mbere ya Rulindo n’abandi 1300 bari bamaze kubatizwa n’abigishwa 6.000

 

Abapadiri babyawe na Paruwasi ya Rwankuba

No AMAZINA IGIHE YABUHEREWE SANTRARI AKOMOKAMO AHO AKORA UBUTUMWA
1 Francois RUBANZANGABO  1972 HURO  +
2 Raphael GASHUGI 1972 MBOGO  +
3 Patrice MUNYENTWALI 18/07/1993 MUYONGWE UBUTALIYANI
4 Prudence HATEGEKIMANA 02/08/1998 RWANKUBA KACYIRU
5 Gaspard MUKESHIMANA 14/07/2002 MUYONGWE NYAMIRAMBO
6 Gaetan KABASHA 19/11/2003 BUSANANE CENTRAFRIQUE
7 Gerard NSHAGAYIMANA 16/07/2006 RUGANDA NYAMIRAMBO
8 Lambert DUSINGIZIMANA 15/08/2008 NGANZO SAINT ANDRE
9 Viateur NSENGIYAREMYE 18/07/2009 MUYONGWE GISHAKA
10 Faustin NSHUBIJEHO 18/07/2009 MURAMBI RWANKUBA
11 Damien KIMENYI 18/07/2009 BUMBA RULINDO
12 Bernard MUHAWENIMANA 15/08/2008 MUHONDO NYAMATA
13 Dieudonne RUBAYITA NSENGIMANA 2007 MUHONDO FRANCE
14 Albert UWAYEZU 23/07/2011 RWANKUBA NKANGA
15 Ildephonse KANYAMIHIGO 28/07/2013 BUMBA SAINT MICHEL
16 Faustin DUSHIMIYIMANA 2015 COKO SHYORONGI

IMIRYANGO Y’ABIHAYIMANA

Muri Paruwasi ya Rwankuba hari imiryango itatu (3) y’Abihaye Imana ariyo :

Umuryango w’Ababikira b’Abasomusiyo bageze muri Paruwasi 1966. Bafite kominote i Rwankuba aho bashinzwe ivuriro ryaho.

Umuryango w’Inshuti z’abakene ni Umuryango wavukiye muri Paruwasi Rwankuba 14/08/1986 ushinzwe na Mama Gatalina Genovefa NDUWAMARIYA , Umubikira w’Umusomusiyo uvukira muri Santrari ya Muyongwe, impuzamiryangoremezo ya Sholi. Bari mu maparuwasi menshi ya Arikidiyosezi ya Kigali no mu y’andi madiyosezi yo mu Rwanda. Bafite ingo 2: Rwankuba na Muyongwe. Mama Gatalina Genevofa yitabye Imana ku ya 04/07/2017 ashyingurwa tariki ya 08/07/2017 i Kabuye

– Umuryango w’Abaja ba Mariya ni umuryango utegerejwe kwemerwa muri Kiliziya wavukiye muri Paruwasi ya Rwankuba ku gitekerezo cya Padiri Amatus Berenguer , wari Padiri Mukuru, abashinga Mama Deogratias, Umubikira w’Umusomusiyo mu 1988. Ubu bagabye amashami menshi muri Arkidiyosezi. Muri Paruwasi Rwankuba bafite ingo 2: Rwankuba na Rushashi.

Inzira z’ibisubizo ku bibazo by’ingutu paruwasi ifite

Kongerera ubushobozi imiryango remezo

Kongerera ingufu ikenurabushyo ry’umuryango, kuko ari wo fondasiyo ya Kiliziya

Guteza imbere uruhare rw’abalayiki mu iyamamazabutumwa

Kongerara ubushobozi ibikorwa byita ku mibereho myiza y’abantu n’ibibarengera.

Kwishakamo ubushobozi bwo kubonera amikoro afasha Kiriziya kurangiza ibikenewe.

Guhugura no guherekeza abitangira ikenurabushyo mu nzego zose hamwe no kubaha umwanya mu ikenurabushyo rusange.

Guteza imbere icengezwa ry’Ivanjili mu muco nyarwanda muri rusange na Liturujiya by’umwihariko.

Guteza imbere amatwara y’iyogezabutumwa muri kiriziya y’iwacu no gutangiza imishyikirano n’andi matorero ya gikristu.

Guteza imbere ikenurabushyo ry’umuhamagaro.

Kuvugurura inzego z’ubuyobozi kugira ngo tugere ku ikenurabushyo rya tugendere hamwe.

Kuvugurura ibikorwa remezo aho bikenewe (Paruwasi, santarali za Nganzo, Bumba, Coko.)