Paruwasi Rutongo

Paruwasi Bikira Mariya Ugira Ibambe ya Rutongo

  Padri Mukuru,Padri Jean de Dieu NSHIMIYIMANA

        Numero ya telefoni : 0783721270

  Umunyamabanga: Anastase NGENDAHIMANA

         Numero ya telefoni: 0785036994

 

Missa kuri paruwasi

  • Ku cyumweru:  saa moya na saa yine mu kinyarwanda
  • Ku mibyizi:  06h15 na saa moya n’igice kuwa gatandatu

 Gahunda y’icyumweru

Kuwa mbere

Ikiruhuko

Kuwa kabiri

-Penetensiya nyuma ya Missa

-Missa mu babikira b’Inshuti z’Abakene : 6h00

-Kwakira abakristu guhera  8h00 kugeza 12h30

Kuwa gatatu

-Missa / Soeurs de la Visitation : 6h00

– Missa y’abanyeshuri : 11h00

Kuwa kane

  • HGushengerera :  05h30
  • Penetensiya nyuma ya Missa

Kuwa gatanu

  • Kwakira abakristu : 08h00 -12h30

Uwa gatanu wa mbere w’ukwezi ni  Imboneko ku Banyamutima (inyigisho, penetensiya na Missa)

Kuwa gatandatu

6h00 :  Penetensiya

6h30: Missa

Buri wa gatandatu wa mbere w’ukwezi ni imboneka y’aba Mariales (inyigisho, penetensiya na Missa)

11h00 ou 14h00 : Isakramentu ryo gushyingira kuri paruwasi cyangwa muri za zones.

Imiterere ya Paruwasi Rutongo

 Paruwasi Bikira Mariya Ugira Ibambe ya Rutongo yashinzwe kuwa 06/10/1955.   Ni iya 4 mu mavuko muri Arikidiyosezi ya Kigali nyuma ya Paruwasi ya Rulindo, Sainte Famille na Rwankuba.

Iherereye mu karere k’ikenurabushyo ka Buriza Bumbogo. Ikaba ifite igice kinini kiri mu karere ka Rulindo n’agace gato kari mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Ihana imbibe na Paruwasi ya Mutete na Muyanza za Diyosezi ya Byumba mu majyaruguru, paruwasi ya Kabuye mu  majyepfo , paruwasi ya Gishaka mu burasirazuba na paruwasi ya Rulindo iburengerazuba.

Santarali, Mpuza  n’imiryango remezo

No Centrale CCEB CEB
1 Ngiryi 12 33
2 Gitete 9 26
3 Kanyoni 11 26
4 Muhororo 10 35
5 Kinzuzi 10 26
6 Karambo 10 33
7 Gitambi 6 17
8 Kayenzi 12 51
9 Kirwa 12 32
10 Rusasa 14 48
11 Masoro 20 61
12 Mugambazi 12 51
13 Rubingo 5 12
14 Gaseke 10 16
TOTAL 153 467

Iyo witegereje neza usanga umuryango remezo umwe utuwe hafi n’abantu 200 bari mu ngo hagati ya 25 na 33. Iyi miryangoremezo akaba ari minini cyane itashobora kworoshya isangirabuzima.

Aya masantrali agabanyije mu turere 5 tw’ikenurabushyo 5 ari two :

Zone ya MASORO igizwe n’amasantarari ya Masoro yubatsemo icyicaro cya Paruwasi, Mugambazi aho Paruwasi yabanje mu 1947, Ngiryi na Muhororo

Zone ya Kirwa igizwe n’amasantarari Kirwa na Karambo

Zone ya Rusasa igizwe n’amasantarari ya Rusasa, Gitambi na Kayenzi

Zone ya Kanyoni igizwe n’amasantarari ya Kanyoni, Cyinzuzi na Gitete

Zone Rubingo igizwe na Rubingo na Gaseke

Amasantarari ya Rubingo, Gaseke, Cyinzuzi na Kanyoni  ateganyijwe kuzifatanya na Santarari ya Gitabage yo muri Paruwasi ya Rulindo zikarema Paruwasi nshya ya Mugote I Remera y’Abaforongo.

Amasantarari  afite aho gusengera n’ubwo usanga ahenshi haduhuje n’igihe tugezemo.

Santrali ya Ngiryi iri mu murenge wa Jabana na Rubingo yubatse mu murenge wa Jali mu karere Gasabo zifite ibibazo bikomeye by’inyubako zitajyanye n’igishushanyo cy’umujyi wa Kigali.

Paruwasi ya Rutongo yibarutse umusaserdoti wa mbere mu mwaka wa  2002, ubu ikaba imaze guha Kiliziya abasaserdoti barindwi.  Yizihije yubile y’imyaka 50 imaze ivutse mu mwaka wa 2005.

Paruwasi Rutongo niyo irimo icyiciro cya mbere cya seminari nkuru (propedeutique) cyashinzwe mu mwaka w’ 1980.

Ibigo by’abihaye Imana 

Rutongo ikoreramo imiryango ibiri y’abihaye Imana.

Umuryango Aho uherereye Ibikorwa
1. Les Sœurs de la visitation (fondée en 1943)

Rutongo kuri paruwasi

Uburezi mu rwunge rw’amashuri rwa  de Masoro
Abakangurambaga ba liturjiya

Kwita ku basheshe akanguhe

2. Inshuti z’abakene

(25/11/1996)

Rutongo kuri paruwasi

– Kwita ku bana b’imfubyi n’abafite imirire mibi
Novisiya Kwigisha iyobokamana

 

Abihaye Imana bavuka muri paruwasi ya Rutongo

Santarali No Amazina Umuryango
1. NGIRYI 1 Sr. Marie Goretti NYIRAMANA Sœurs de la Visitation
2 Sr Drocella MUSABYEMARIYA Sœurs Abizeramariya
2. KIRWA 3 Sr Clotilde UWERA Sœurs Abizeramariya
4 Sr Vestine MUKAMBERA Sœurs Inshuti z’Abakene
3. MUGAMBAZI 5 P.  NIWENSHUTI Didier Prêtres Diocésains
6 Sr Margueritte UWIZEYE Sœurs du Bon Pasteur
7 Frère J.M.V NYAMUNANAGE Abambari ba Jambo
Diacre Bizimenyera Célestin Néo catéchumène
4. RUSASA 8 Sr Josépha MUKANIYONSABA Sœurs Inshuti z’Abakene
9 Frère HABIMFURA Leonidas Communauté Pain de vie
 5. KANYONI 10 P.  NZABONIMANA Anastase Prêtre Diocésain
11 P.  HAJINGABIRE Gratien Prêtre Diocésain
12 Sr Julienne charcuta Sœurs Missionnaires de la Charité (Srs  charcuta)
13 Sr Athanasie MUKANYIRIGIRA Sœurs Inshuti z’Abakene
6. GITETE 14 P.  GAKINDI J.M.V  Prêtre Diocésain
15 Sr Leonila NYIRAHAKUZIMANA ABAJAMBO
7. KAYENZI 16 Sr Dative BAMPIRE Sœurs Inshuti z’Abakene
8. KARAMBO 17  P.  RUVUZANDEKWE Simon  Prêtre Diocésain
18 Sr Beatrice UWIZEYIMANA Sœurs de la Visitation
19 Sr Patricie MUKAMUSANA Sœurs Calmerite
9. MASORO  20  P.  BIZIYAREMYE Gilbert  Prêtre Diocésain
21 Sr Marie Claire MUKANDINDA Sœurs Inshuti z’Abakene
22 Sr UWERA Francoise Sœurs Inshuti z’Abakene
23 Sr Antoinette KANEZA Abajambo
24 Sr Judith NYIRANGENDAHIMANA Sœurs de la Visitation
P.  Ntacogora JMV Prêtre Diocésain
10. GASEKE 25 Sr Xaverine NIYONSABA Sœurs Inshuti z’Abakene
12. CYINZUZI 26 Sr Emilienne MUKAMURARA Sœurs de la Visitation
14. RUBINGO Mukasano Donatille Soeurs de ND du bon conseil

 

Inzira zo gukemura ibibazo by’ingutu paruwasi ifite

Kongerera ingufu ikenurabushyo ry’umuryango n’iry’ibyiciro by’abakristu;

Kongerera abakristu ubumenyi kuri kiliziya yabo n’ukwemera kwabo ;

Guteganya ibikorwa byihariye by’ikenurabushyo ku bize n’abanyabwenge ;

Kongera uburyo bwo kwita ku bana mu mashuri no mu miryango remezo, gushishikariza abarezi kuganira n’abana, no guteganya inyigisho z’iyogezabutumwa zihuje n’ikigero cy’abana ;

Kongera amahugurwa n’imyiherero ku byiciro byose by’abakristu ;

Gusura kenshi za Mpuza n’imiryango remezo

Kongerera ubushobozi abalayiki bunganira mu iyogezabutumwa

Gukoresha mu mucyo amikoro kiliziya yinjiza;

Kurushaho kubyaza umusaruro umutungo kamere wa paruwasi ;

Kunoza ihererekanyamakuru ;

Gushinga santarali  na paruwasi nshya;

Kuvugurura cyangwa gusimbura ibikorwa remezo bishaje.