Paruwasi Rutonde

Paruwasi Mutagatifu Yozefu ya Rutonde

Padri Mukuru: Valens TWAGIRAMUNGU:  0788306515

Misa:

Ku cyumweru :   7h30 & 10h30

Ku mibyizi: 6h15′, usibye kuwa gatandatu itangira: 6h30

Santarari Nzove: jeudi 6h00

Gushengerera

Kuva kuwa mbere kugera kuwa gatandatu: 5h45-6h15 no kuwa kane  umunsi wose.

Penetensiya

Kuwa Kane no kuwa gatandatu nyuma ya misa ya mugitondo.

Kwakira abakirisitu

Ku wa Kane.

Imiterere ya paruwasi rutonde

Paruwasi  Rutonde ibarizwa mu Karere k’ikenurabushyo ka Buriza-Bumbogo.Aho ni mu ntara y’amajyaruguru, akarere ka Rulindo, umurenge wa Shyorongi, akagari ka Rutonde, umudugudu wa Rutonde.

Paruwasi Rutonde ihana imbibi na Paruwasi zikurikira : mu majyaruguru, Paruwasi Muhondo ; iburengerazuba, Paruwasi Gihara na Paruwasi Kabuga ( Diyosezi ya Kabgayi) ; iburasirazuba Paruwasi Shyorongi ari nayo iyibyara  naho mu majyepfo igahana imbibi na Paruwasi y’umuryango mutagatifu.

Ibarura riheruka gukorwa  muri uyu mwaka wa 2017, ryagaragaje ko Paruwasi Rutonde ituwe n’abaturage ibihumbi icumi na magana atanu  mirongo inani na babiri (10582) ; naho abakristu gatolika bakaba ibihumbi bine magana atandatu na  mirongo icyenda na batanu (4,695)  babarizwa mumasantarali atatu (3) ariyo : Nzove, Rutonde, Nyundo na sikirisale imwe ya Rubona (yavuye kuri Santarali Rwahi ya Paruwasi Shyorongi). Abandi basigaye ni abatari babatizwa ndetse n’abasengera muyandi madini anyuranye nkuko bigaragara mu mbonerahamwe dukesha ibarura ryakozwe na Paruwasi Shyorongi  mu mwaka wa 2017 .

Nzove Nyundo Rutonde Rubona Igiteranyo
Abagatolika

1504

937

2119

135

4695

Abatarabatijwe

542

109

301

13

965

 E.P.R

161

480

713

510

1864

Anglican

11

0

73

0

84

ADEPR

589

327

751

194

1861

Adventiste

131

33

146

3

313

Abayehova

31

8

34

1

74

Ababatista

2

0

15

0

17

Islam

68

29

52

9

158

Andi madini

152

120

227

52

551

Igiteranyo

3191

2043

4431

917

10582

 

Abakristu gatolika ba Paruwasi Rutonde bibumbiye mu mpuzamiryango-remezo makumyabiri n’eshanu (25) , ni ukuvuga cumi n’ebyiri (12) za Rutonde ; zirindwi (7) za Nzove n’ izindi esheshatu (6) za Nyundo. Izo mpuzamiryango-remezo zigizwe n’imiryangoremezo ivuguruye igera kuri mirongo itanu (50), ni ukuvuga makumyabiri n’umunani (28) yo muri Rutonde ; icumi (10) yo muri Nzove ; icyenda (9) yo muri Nyundo ndetse n’itatu (3) yo muri sikirisale ya Rubona.

Abakristu baho kandi bibumbiye mu miryango ya Agisiyo gatolika itandukanye kuko hakoreramo imiryango ikurikira : Legio-Mariae, Scout, Sacré cœur, Charismatique ndetse n’Abasaveli.

Paruwasi ya Rutonde dusangamo umuryango umwe w’abihayimana bakoreramo ubutumwa aribo Inshuti z’abakene bakorera ubutumwa bwabo muri Santarali ya Nzove.

Paruwasi ya Rutonde kandi ifite ibikorwa remezo bitandukanye  birimo nk’ ibigo by’amashuri Gatolika bibiri(2) aribyo : Ishuri ribanza rya Nyundo n’ishuri Ribanza rya Rutonde ndetse n’Ikigo nderabuzima cya Rutonde.

Imiterere y’amasantArali

SANTARALI RUTONDE

Santarali Rutonde yashinzwe mu mwaka w’i 1972. Abakristu bayo bibumbiye muri mpuzamiryango-remezo 12  arizo : Rutonde I, Rutonde II, Rutonde III, Nyamirembe, Nyabyondo, Kabagabaga, Bugarura, Kijabagwe, Kabakene, Nyabisindu, Limwe na Bibungo. Izo mpuza zigizwe n’imiryangoremezo ivuguruye 28. Muri iyi santarali akaba iri naho hari icyicaro cya Paruwasi Rutonde.

SANTARALI  NYUNDO

Santrali Nyundo yashinzwe mu mwaka w’1942. Ubu ifite abakristu bibumbiye muri mpuzamiryangoremezo 6 arizo Gaseke, Nyamugali, Gishyita, Gicuba, Nyarusange na Nyabitare. Izo mpuza zigizwe n’imiryangoremezo ivuguruye 9. Muri iyi santrali hari umuseminari uri mu irerero.  (Theologie , mu iseminari nkuru ya Nyakibanda), havukamo ababikira 3:Mama MUKAKABERA Emmelienne (Soeurs Penitentes de St Francois d’assise ), Mama Cathéline MUSABYIMANA ( Soeurs  Oblates de l’assomption) na Mama Concilie MUKANTAGANDA (Soeurs de l’enfant Jésus)  hakaba hari n’abandi bakiri mu irerero kugeza ubu havuka umufureri umwe,NGABONZIZA Lambert ( Frères des écoles chrétiennes ) .

SANTARALI  NZOVE

Santrali Nzove  yashinzwe mu mwaka w’1984. Ubu ifite abakristu bibumbiye muri mpuzamiryangoremezo 6 arizo Rutagara I,  Rutagara II, Ruyenzi I, Ruyenzi II, Ruyenzi III,  Kagasa na Nyabihu. Muri iyi santarali  havukamo ababikira 3 : Mama M.Assoumpta BAZIHIZINA (Srs Penitentes de St Francois d’assise), Mama Celine MUSABYEYEZU (Abiyeguriye Roho Mutagatifu) na Mama Jean d’Arc MUKANDANGA (Deus Caritas).

Sikirisale RUBONA

Sikilisale ya Rubona yari isanzwe ari mpuzamiryango-remezo yo muri santarali Rwahi yo muri Paruwasi shyorongi. Ubu ifite abakristu bagera ku 135 bibumbiye mu miryango-remezo 2 ariyo: Mt Agusitini, Mt Kirisitofore, na Mt Fransisiko wa Asizi. Muri iyi sikirisale havukamo   umupadiri umwe witwa Padiri Justin NSANZAMAHORO, Havukamo kandi umuseminari Jean d’amour  uri mu irerero ( Philosophicum de Kabgayi).

IMIBEREHO Y’ ABAKRISTU BA RUTONDE

1.IKIBATUNZE

Abakristu batuye Paruwasi Rutonde usanga ahanini batunzwe n’ubuhinzi bubafasha kubona ibibatunga rimwe na rimwe bakanasagurira isoko bikababyarira amafaranga bakoresha mu bindi bakenera. Iyo witegereje guturuka mu Nzove kugera i Rubona uhasanga cyane cyane igihingwa cy’ibisheke, aricyo kibyarira abahaturiye ibibatunga kuko giha akazi benshi. Rutonde nk’agace kegereye umujyi wa Kigali, usanga hari umubare munini nanone utunzwe no kujya gushakira imibereho muri uwo mujyi ; gusa hari n’abandi usanga bafite imirimo inyuranye bakorera aho batuye . Ikindi umuntu yavuga ni uko ari agace kari guturwa cyane n’ab’imukira bava mu mugi wa Kigali cyane cyane ahitwa Bibungo na Nyabyondo.

2.IMYUMVIRE

Iyo witegereje usanga Rutonde ituwe n’abakristu utavuga ko bize amashuri menshi kandi akaba ari n’agace k’icyaro! Hari abagifite imyumvire iciriritse.  Ariko nuko ari agace kari mu nkengero z’umujyi usanga imyumvire igenda ihinduka.   Hari abimukira benshi bahimukira bavuye mu mujyi bakazana indi myumvire itandukanye n’iyari ihasanzwe bigatuma hari ibigenda bihinduka ku myumvire y’ abari bahasanzwe.

3.UBUKRISTU

Ubukristu bw’abatuye Paruwasi ya Rutonde ntiburi  ku rugero rushimishije.  Iyo urebye usanga abenshi ari akazuyazi  . Imwe mu mpamvu zituma ubukristu budindira ni urusobe rw’amadini y’inzaduka ashitura benshi akabashyiramo imyumvire idahwitse, imwe mu mpamvu zituma abantu bajya muri ayo madini ni ugutura kure ya Paruwasi.