Paruwasi Rushubi
Padri Mukuru,Padri Jean Damascène MUGIRANEZA
Nimero ya telefoni : 0788682342 Umunyamabanga:Soline UWINGENEYE Nimero ya telefoni: 0786408193 MisaKu cyumweru kuri paruwasi : 07h00 & 10h00Ku mibyizi kuri paruwasi : 06h15, naho kuwa gatandatu igatangira 0630GushengereraKu wa kane : 07h00 – 8h00,PenetensiyaBuri munsi nyuma ya MissaKwakira abakristuKuwa gatanu, indi minsi hakakirwa abasabye rendez-vous |
Tumenye Paruwasi Rushubi
Paruwasi ya Rushubi icyicaro mu Ntara y’iburasirazuba, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Juru , Akagali ka Kabukuba mu mudugudu wa Rushubi. Iburasirazuba bwayo hari Paruwasi ya Rilima, Iburengerazuba bwayo hari Paruwasi ya Kicukiro, Amajyaruguru hari Paruwasi Karenge na Masaka, Amajyepfo hari Paruwasi ya Nyamata. Paruwasi Paruwasi igizwe na santarali esheshatu: Rushubi, Katarara , Juru , Mwogo , Kagasa na Mbuye .
Amateka
Paruwasi nshya ya Rushubi izashingwa mu w’2018. Paruwasi itaravuka yabarizwaga muri Arkidiyosezi ya Kigali, ibyarwa na Paruwasi ya Rilima. Igizwe n’amasantarari 6, ariyo Santarari Rushubi, Mbuye, Juru na Katarara zari muri Paruwasi ya Rilima, hamwe n’amasantarari ya Kagasa na Mwogo yari muri Paruwasi ya Nyamata. Paruwasi yavutse igamije gukemura ikibazo cy’abakristu bakoraga urugendo rurerure bajya kuri Paruwasi muri gahunda za zinyuranye. Paruwasi Rushubi yashinzwe biturutse ku bitekerezo byatanzwe n’abakristu bagaragazaga imvune bagira bajya ku maparuwasi yabo, kandi bashyigikwe n’abapadiri babo. Bityo, ubwo Nyiricyubahiro Musenyeri Arkiyepisikopi wa Kigali Thadée Ntihinyurwa yasuraga Santarari Rushubi mu w’2013 bamugejejeho icyo gitekerezo cyiza, na we aracyakira aranagishyigikira.
Ubwo abakristu bagize amasantarari twavuze hejuru, batangira gushyira imbaraga n’ibitekerezo hamwe, batanga imisanzu n’imiganda uko bashoboye; abandi baritanga bakoresha amaboko yabo. Izo mbaraga zose zakoreshejwe n’abakristu zikunganirwa na Diyosezi. Mu gutangira inyubako bashyizeho rero komite na komisiyo zikurikirana inyubako za Paruwasi. Batangira bubaka icumbi ry’Abapadiri. Icyicaro cya Paruwasi kiri muri Santarari ya Rushubi. Paruwasi ishinzwe hari Kiliziya isanzwe yari iya Santarari Rushubi, hari icumbi ry’Abapadiri, inzu y’ikibeho, Salle mberabyombi, amazu yo gucururizamo ibikoresho bitagatifu n’ubwo bikenewe kwagurwa.
Mbere y’uko Paruwasi ishingwa, abapadiri babaye mu maparuwasi ya Rilima na Nyamata babaye hafi cyane abakristu babagira inama, babavuganira, babaha amasakaramentu anyuranye, ndetse kuva mu w’2017 uwari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rilima Padiri TWAGIRAYEZU Patrice yashyizeho inzego zose z’ubuyobozi za paruwasi yari itaravuka, ashyiraho gahunda ihoraho yo gukorera ibiro muri Rushubi rimwe mu cyumweru. Hakozwe byinshi rero harimo ibarura ry’abakristu n’izindi gahunda zinyuranye zo gukenura imbaga.) Paruwasi Rushubi ifite abakristu (13515), Santarari 6 impuzamiryangoremezo 67 imiryangoremezo 192, imiryango y’agisiyo Gatorika 13 , Abihayimana? , ibigo by’amashuri Gatorika ifatanya na Leta kurera 3, ibigo nderabuzima 2.
Amafoto agaragaza inyubako za Santarali zigize Paruwasi ya Rushubi
1. Santarali Juru
2.Santarali Mbuye
3.Santaral Rushubi
4. Santarali Kagasa
5.Santarali Katarara
6.Santarali Mwogo
Umubare w’abakristu gatolika muri 2017 : 13.515
Imiterere ya paruwasi (géographie)
Paruwasi Rushubi iherereye mu Karere k’ikenurabushyo ka Bugesera muri Arikidiyosezi ya KIGALI. Mu burasirazuba ihana imbibi na Paruwasi Rilima, mu burengarazuba hari Paruwasi KICUKIRO, mu majyepfo hari Paruwasi ya NYAMATA naho mu majyaruguru hari Paruwasi MASAKA na KARENGE. Icyicaro cyayo kiri mu murenge wa Juru mu Kagali Kabukuba n’umudugudu wa Rushubi . Iri kandi mu Ntara y’i Burasirazuba, Akarere ka Bugesera, ikorera mu mirenge ya Juru na Mwogo. Igice kinini cyayo kizengurutswe n’uruzi rw’Akagera, n’ikibaya cy’Umwesa. Muri Paruwasi Rushubi hacukurwa amabuye y’agaciro ya Coltan, amabuye yo kubaka ndetse n’akorwamo Concassé bibarizwa mu murenge wa Juru. Ifite igishanga kinini cy’inkuka bita icya Rurambi gihingwamo umuceri. Paruwasi kandi ihana imbibi n’ikibuga cy’indege cya Bugesera
Imiturire
– Icyaro: Paruwasi ya Rushubi igizwe ahanini n’icyaro, gituwe n’abaturage batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi , uburobyi, imyuga n’ubucuruzi.
– Umujyi: Nta mujyi uhari ariko muri Paruwasi hari santere z’ubucuruzi 2 (Kabukuba,Kaboshya), na S/Centres 8 (Kabagore, Kinyara, Gatora, Juru, Rugunga,Gatwe, ZOA,Gatesanyi).
– Imidugudu: Abaturage benshi batuye mu midugudu begeranye no mu nsisiro, amenshi mu mazu yubakishije amatafari y’inkarakara zisakaje amabati.
– Ingo zitatanye: Ingo nke nizo zituye zitatanye.
Imibereho:
– Abatuye Paruwasi babayeho bate? Abatuye Paruwasi, babayeho mu buryo buciriritse kubera ko muri rusange nta muntu uburara, nibura buri muntu ashobora kurya rimwe ku munsi, kandi abenshi bafite aho kuba. Uretse ko hari bamwe badafite aho bahinga n’abahafite ubutaka ntibuhagije. Hari abashomeri benshi. Ubukungu bwabo bushingiye ku buhinzi ahanini bw’urutoki, umuceri n’ibihingwa ngandurarugo, ubworozi, ubukorikori n’ubucuruzi. Ubuhinzi bukorwa mu nkokora n’imihindagurikire y’ikirere.
Imiryango y’abihaye Imana
Nta muryango w’abihaye Imana uba muri Paruwasi ya Rushubi.
Amashuri ari mu mbibi za paruwasi n’ibyiciro byayo:
– Aya Leta (4): E.P Gatora, E S Juru, G.S Kagasa, E. P Kagerero.
– Ayigenga (1): Ikigo cy’ i Gatwe( BRIGHT RIGHT)
– Ayo Leta ifatanya na Kiliziya Gatorika (3): E.P Mbuye, E.P. Rushubi, E.P Juru.
– Ayo Leta ifatanya n’abandi (1): G.S KATARARA
Ibindi bigo byihariye biri mu mbibi za paruwasi:
– Amasoko (2): Isoko rya Kabukuba n’isoko rya Kaboshya.
– Ibigo bitanga imirimo: – Centre de santé 2 : – Centre de santé ya Mwogo, – Centre de santé ya Juru
-Ibigo by’imari : UMURENGE SACCO JURU, EQUITY BANK, BANQUE POPULAIRE, BANQUE DE KIGALI.