Paruwasi Bikira Mariya Umubyeyi Ubohora Imbohe ya Rulindo
Padri Mukuru:Padri Damien KIMENYI Numero ya telefoni :0784905757 Umunyamabanga: Luc HITIMANA Numero ya telefoni:0785549071 Missa kuri paruwasi Ku cyumweru: 7h00, 9h30 (abana) na 11h00. Ku mibyizi: 06h45 Gushengerera: kuwa kane kuva nyuma ya misa ya mugitondo kugeza 9h30. Ariko paruwasi ifite na Shapeli ikoreshwa igihe cyose mu gushengerera. Penetensiya: kuwa kabiri no kuwa gatanu nyuma ya misa ya mugitondo. Kwakira abakristu:
|
Aho Paruwasi iherereye
Paruwasi Rulindo iherereye mu karere k’ikenurabushyo ka Buriza-Bumbogo. Icyicaro cya Paruwasi kiri mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda, mu karere ka Rulindo ,umurenge wa Bushoki,akagari ka Gasiza,umudugudu wa Rulindo. Iyi paruwasi isanganya umurenge wa Bushoki igakora kandi ku bice by’imirenge ya Base, Tumba, Mbogo,Rusiga,Ngoma na Cyinzuzi.
Paruwasi Rulindo ihana imbibi na paruwasi zikurikira
Mu majyaruguru Paruwasi ya Rwankuba(Kigali) na Paruwasi ya Nemba (Ruhengeri)
Mu majyepfo Paruwasi ya Shyorongi
Iburasirazuba Paruwasi ya Muyanza, Paruwasi ya kinihira (Byumba) na Paruwasi ya Rutongo(Kigali)
Iburengerazuba: Paruwasi Rwankuba, Paruwasi Muhondo
Amateka ya Paruwasi Rulindo
Paruwasi Rulindo ni imwe mu maparuwasi 31 agize arikidiyosezi ya Kigali. Yashinzwe n’Abapadiri Bera Abanyarulindo bitaga: PERUBWISU, BARIDUHA na DUFU boherejwe na Musenyeri Hiriti kuwa 26/4 /1909, iragizwa Bikiramariya umubyeyi ubohora imbohe. Twibutse ko Paruwasi Rulindo yibarutswe na Paruwasi ya Rwaza, ubu iri muri Diyosezi ya Ruhengeri.
Paruwasi Rulindo yashinzwe nyuma ya Paruwasi za : Save(1900), Zaza (1900), Nyundo (1901), Rwaza(1903), Mibirizi(1903) na Kabgayi(1906). Kiliziya ya Paruwasi Rulindo yubakishijwe n’umufurere witwa Bertin mu 1937-1939.
Izina rya Rulindo ryaba ryarakomotse kurya Rulinda, kubera ko umusozi yubatseho ari muremure cyane, ukaba ukunda no gukubitwaho n’inkuba. Abaturage bahitaga « Kidaturwa », baranahashyize irimbi.
Kiliziya ya mbere yubtswe na Frère Albert yari iherereye ahitwa « ku Ishusho ». Ikipe y’abapadiri ba mbere yaje gusimburwa n’abapadiri Martin, Devos, Vitu et na Yozefu bitaga Bugondo.
Padiri Martini yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imihamagaro muri Rulindo. Niwe wohereje Noel Ryarakabije w’i na bagenzi be mu iseminari ntoya ya Kabgayi. Niwe wohereje Ildephonse Rutangangabo w’i Gasaka Gasaka mu novisiya y’aba Freres Joséphistes, n’umukobwa witwa Alphonsine mu Benebikira i Rwaza.
Uwaje kuba Padiri Augustin Nkerabigwi yoherezwa mu iseminari, Padiri Martini yasabye ko abatizwa nk’icyiru cyo kurangiza amakimbirane yari yagiranye na se Rutihunza, wari agoronome muri ako karere, kubera urugomero yari yakoze rugatuma amazi arenga umuhanda wajyaga i Rulindo. Padiri Nkerabigiwi yabatijwe mu mwaka wa 1924 yoherezwa mu iseminari ntoya ya Kabgayi Kabgayi. Yahawe ubusaserdoti mu mwaka wa 1939 na Musenyeri Classe, ari nawe wabuhaye Noei1934.
wabuhaye Noel Ryarakabije mu mwaka wa 1934.
Abapadiri Bera baje gusimburwa n’abapadiri b’abanyarwanda: Albert Ndagijimana Abbé Jovit Matabaro yahageze mu mwaka wa 1926 ; Aloys Bigirumwami ahoherezwa nka Padiri wungirije mu mwaka wa 1932.
Yubile y’imyaka 25
Yizihijwe tariki 22 Gicurasi 1934. Wari umunsi w’akataraboneka i Rulindo. Yiswe « Yubile ya Rugaju ». Yizihijwe ku ngoma ya Mutara Rudahigwa. Rugaju rwa Mutimbo yigeze kuba umwe mu bakomeye i Bwami. Ari yo mpamvu bagereranyije iyo yubile n’ubwamamare bwe. Icyo gihe Paruwasi yari ifite abakristu 9,824. Yahuriranye no kwizihiza yubile y’ibinyajana 19 Inkuru Nziza igeze ku isi, nayo yizihijwe tariki le 22 Gicurasi 1934.
Yubile y’imyaka 50 yo ntiyizihijwe, kuko yahuriranye n’imvururu zo muri 1959.
Mu ishingwa ryayo Paruwasi Rulindo yari nini ku buryo bugaragara ari nabyo byatumye yibaruka andi maparuwasi menshi: Byumba (1938), Rwankuba (1947), Nyagahanga (1947), Rushaki (1952), Bungwe (1954), Rutongo (1955), Rwesero (1959), Kabuye (1961), Muyanza (1961), Burehe (1962), Shyorongi (1967), Muhura (1969), Ruli (1970), Rukomo (1980) na Quasi Paroisse de Gitabage (2018).
Kuri ubu Paruwasi Rulindo igizwe n’amasantarali 6 ariyo: Rulindo, Gitabage, Murambi, Gashinge, Ruhondo na Tare. Igizwe kandi n’impuzamiryango-remezo 168 n’imiryango-remezo 752 ibumbiye hamwe abakristu:… Ubukombe bwa Paruwasi Rulindo bugaragarira mu mubare w’abapadiri 33 imaze kwibaruka kugeza uyu munsi.
Santarali, Mpuza n’Imiryango Remezo
Santarali | Sikirisale | Mpuza | Imiryango Remezo | ||
Santarali Rulindo | Rulindo | 9 | 32 | 296 | |
Gihinga | 13 | 45 | |||
Ruhanya | 6 | 33 | |||
Buhande | 9 | 51 | |||
Bushoki | 10 | 49 | |||
Gitsiro | 9 | 48 | |||
Vungu | 13 | 38 | |||
Santarali Ruhondo | 18 | 122 | |||
Santarali Tare | 24 | 101 | |||
Santarali Gashinge | Gasaka | 11 | 55 | 104 | |
Rukingu | 12 | 49 | |||
Santarali Murambi | 15 | 83 | |||
Santarali Gitabage | 13 | 55 | |||
TOTAL | 162 | 761 | |||
Imiturire n’imibereho y’abatuye paruwasi rulindo
Paruwasi Rulindo igizwe n’imisozi miremire dore ko nayo iteretse ku gasozi karekare kitwaga Rulinda, ibi nibyo bituma ifite umubare munini w’ abakristu batuye mu ngo zitatanye kandi zo mu cyaro. Muri rusange iyi Paruwasi yiganjemo umubare munini w’abana, urubyiruko hagaheruka abakuru. Ibi byiciro byose usanga bifite imyumvire ifatika ku iyobokamana bitewe nuko Ivanjili yahageze kera. Gusa kubw’impamvu nyinshi zitandukanye zirimo: ubukene, imyumvire iri hasi ya bamwe, amasambu mato no kutagira imishinga itanga akazi cyangwa se ibihingwa ngengabukungu, bituma abakristu batitabira uko bikwiye ibikorwa byo kwiyubakira Paruwasi bityo bikadindiza iterambere ryayo.
Ibigo by’amashuri n’ibigo byihariye bibarizwa muri paruwasi rulindo
Kimwe nahandi hirya no hino mu gihugu amashuri yo muri Paruwasi ya Rulindo ari mu nzego zikurikira:
Amashuri.
AMASHURI YA KILIZIYA AFASHWA NA LETA:
|
AMASHURI YA LETA :
|
AMASHURI YEGENGA:
|
1.E.P. RULINDO | 1.E.P. GASAMA | 1.COLLEGE FONDATION SINA GERARD |
2.E.S. GASIZA | 2.G.S. BINAGA | 2.AUTO ECOLE SAINTE FAMILLE MUKOTO |
3.G.S. TARE | 3.E.P. BUHANDE | 3.ISHURI RY’UBUDOZI (RULINDO) |
4.G.S. GASAKA | 4.E.P. RUKORE | |
5.G.S. GITABAGE | 5.E.P.MURAMBI | |
6.G.S.RUKINGU | 6.G.S. NYIRABIRORI | |
7.LYCEE NOTRE DAME DE LA VISITATION DE RULINDO | 7.G.S. MUGENDA | |
8.G.S. NGARAMA | ||
9.G.S. BUSHOKI | ||
10. V.T.C.BUSHOKI |
Amashuri makuru na kaminuza:
1.UNIK(INATEK) RULINDO CAMPUS
2.TCT(TUMBA COLLEGE OF TECHNOLOGY)
Hirya y’ibi bigo by’amashuri hari n’ibindi bigo byihariye
Amavuriro na ba nyirayo:
1 | -IKIGO NDERABUZIMA CYA KININI, | Kiliziya Gatolika |
2 | – IKIGO NDERABUZIMA CYA TUMBA | Leta |
3 | – IKIGO NDERABUZIMA CYA RULINDO | Leta |
4 | -IKIGO NDERABUZIMA CYA TARE | Leta |
Ibigo bitanga ubufasha mu mibereho:
1 | IKIGO CY’ABANA BAFITE UBUMUGA CY’I GASHINGE | Kiliziya |
2 | IKIGO NGORORAMUCO CY’I TARE | Leta |
Ibigo by’imiryango y’abihayimana:
–ABENEBIKIRA RULINDO
-PAIN DE VIE RULINDO
-INSHUTI Z’ABAKENE TARE
-ABAJAMBO GITABAGE
-ABAJA BA MARIYA GASHINGE
-PETITE FILLE DE SAINT JOSEPH (INYANGE GIRLS SCHOOL)
Abihaye Imana bakomoka muri Paruwasi Rulindo
Abapadiri
- P. LYARAKABIJE Noel +
- P. NKERABIGWI Augustin +
- P. KANGABO Cyrile +
- P. KABAGAMBA Canisius +
- P. KAYIHURA Chrysologue +
- P. KABENGERA J.Baptiste +
- P. RUBUMBIRA Leonard +
- P. KANUSU Chrysostome +
- P. NKIZAMACUMU Théodose+
- P. HATEGEKIMANA Alphonse+
- P. SIMPENZWE Gaspard+
- P. KABAKA Charles +
- P. NYIRIMPUNGA Fidèle +
- P. RUGENGAMANZI J.Baptiste
- P. MUNYAZIKWIYE Paulin +
- P. NDAGIJIMANA Laurent
- P. NKIRIYEHE Christian +
- P. UWIZEYIMANA Léonidas
- P. HARELIMANA Joseph +
- P. MUGABOWAKIGERI Bernardin
- P. HITIMANA Phocas
- P. NKUNDIMANA Théophile
- P. TWAGIRAYEZU Patrice
- P. MPAWENAYO Gaudiose
- P. TUMUSHIMIRE Jean de Dieu
- P. IRATEGEKA Floribert
- P. KABARIRA IZERE Armand
- P. NSENGIMANA Noël
- P. MWISENEZA Julien
- P. BANZI Noël
- P. NZIMULINDA Jean Baptiste
- P. NSHIMIYIMANA Innocent
- P. BITWAYIKI Joseph
Ababikira
Izina muri congrégation | Amazina y’umuryango avukamo | |
1 | Sr M.Huberta + | KARUGANDA Modesta |
2 | Sr M. Tharcissia + | NYIRANKIMA Colette |
3 | Sr M. Albertine + | HABINEZA Joseph |
4 | Sr M.Augustin | NYIRANYUNDO Alvera |
5 | Sr M. Amabilis | NYIRABIJANA Theresa |
6 | Sr M. Hermana | NYIRABAGENZI Martha |
7 | Sr M. Emmanuel | NYIRAMAKWIKWI Isabella |
8 | Sr M. Grégoire | NYIRAKAGABA Donatilla |
9 | Sr M. Devotha + | NYIRAMANYWA Catherine |
10 | Sr M. Thérésie | BAKOBWA Romula |
11 | Sr M. Francisca | KAMUYUMBU Helena |
12 | Sr M. Clarissa + | MUKAKARINDA Clotilde |
13 | Sr M. J.d’ARC | NIWEMFURA Tharcissia |
14 | Sr M.Bernardo | NYIRANDAGIJIMANA Rose |
15 | Sr M.Livini | MUKAMAZERA Astérie |
16 | Sr M.Guillaume + | NYIRAMAKUBA Josépha |
17 | Sr Alexis M. | KARUYONGA Virginie |
18 | Sr M. de l’Annonciation | KAKUZE Marie |
19 | Sr Christine | MUKAMWEZI Oda |
20 | Sr Christiana | MUKABAZIGA Christiana |
21 | Sr Claire | MUJAWAMALIYA Adela |
22 | Sr Joséphine | NDUWAYEZU Joséphine |
23 | Sr Vincent de Paul | MUKABERA Languida |
24 | Sr Christiana | KAMUGISHA Christiana |
25 | Sr M. J.de Dieu | NYIRABARAME Donatilla |
26 | Sr M. Josépha | UWAMALIYA Josépha |
27 | Sr .Mathilida | NIYRAHABIMANA Mathilda |
28 | Sr Alphonse M. | NYIRANGIRIMANA Albina |
29 | Sr J.d’Arc | NYIRAMATABARO Clotilde |
30 | Sr Paul Immaculée | NYIRAMANA Immaculée |
31 | Sr Dhalia | KAMANZI Dhalia |
32 | Sr Marthe | NTUYUMVE Marthe |
33 | Sr Christine Immaculée | TURABAMARIYA Christine |
34 | Sr Astérie | MUKAMPORE Astérie |
35 | Sr Thacienne | UWERA Thacienne |
36 | Sr Agnès | KAYITESI Agnès |
37 | Sr Salomé | MUKABAZIGA Salomé |
38 | Sr Josépha | NYIRAHABIMANA Josépha |
39 | Sr Clotilda | MUKANDUTIYE Clotilda |
40 | Sr Julienne | N.HATEGEKIMANA Julienne |
41 | Sr Lucila | MUKESHIMANA Dancilla |
42 | Sr Illuminata | N.HATEGEKIMANA Illuminata |
43 | Sr Clémence | KAGWERA Clémence |
44 | Sr Bernadette | MUKESHIMANA Bernadette |
Abafurere
Izina muri congrégation | Amazina y’umuryango avukamo | |
1 | Fr Ildephonse | RURANGANGABO Ildephonse |
2 | Fr Raphael | NZARAMBA Raphael |
3 | Fr Timothée | NYAGATARE Chrisogone |
4 | Fr Augustin | GASASIRA Mathias |
5 | Voir le nom de celui qui est chez les Frères de la charité Ndera |
Ingamba z’ikenurabushyo rya paruwasi rulindo mu gihe kiri imbere.
Intego rusange ya Paruwasi Rulindo.
Twisunze intego rusange twahitiwemo n’umushumba wacu,Musenyeri Thadeyo NTIHINYURWA ngo iyobore arikidiyosezi yacu ariyo igira iti” Kiliziya,ikimenyetso cy’umukiro mu bantu”, Natwe nk’imbaga y’abakristu ba Paruwasi ya Rulindo twahisemo kuyishyigikira twifashishije iyi ntego ikurikira “ Abakristu ba Paruwasi Rulindo ni isoko y’urukundo n’impuhwe kuri bose”.
Intego zihariye.
Kwita ku mukristu wese wa Paruwasi yacu ya Rulindo.
- Guteganyiriza no gutanga servisi nziza ku bagana Paruwasi hagamijwe iterambere rya buri wese.
- Kwakira abifuza kugaruka mu kwemera gatolika barangamiye urukundo n’impuhwe byayo.
- Kunguka imbaraga ziteza imbere Paruwasi yacu zikomotse ku bana bayo.
- Gukuraho inzitizi n’impamvu zose z’abitandukanya na Kiliziya nk’umubyeyi w’urukundo n’impuhwe.
- Gusindagiza abageze mu zabukuru n’abandi bafite ibibazo bitandukanye, turushaho kubegera mu buryo bwose bushoboka.
Kubaka Umuryango ngo ube Kiliziya y’ibanze.
- Kugira umuryango utarangwamo amakimbirane ayo ari yo yose.
- Kuryoherwa n’umuhamagaro wo gushinga urugo ngo rube ijuru rito ku barugize.
- Abana bafite uburere n’uburezi bubereye umukristu w’ejo hazaza.
- Kunyurwa n’uwo mwashakanye ukamwitaho nkuko Kristu yita kuri Kiliziya ye.
- Guhorana iteka isezerano ry’ugushyingirwa ku mutima ngo rihore rivugurura urugo.
- Kurinda ubwigunge ku babuze abo bashakanye bakundaga (abageni ba Kristu).
Kubaka ubushobozi bw’inzego z’ubuyobozi n’iz’imirimo ya Paruwasi Rulindo.
- Kunoza inshingano za buri mukozi mu buryo busobanutse mu rwego rwo koroshya akazi no kukihutisha..
- Kubona umusaruro witezwe kuri servisi yihariye ya buri mukozi.
- Gucunga neza umutungo wa Paruwasi.
- Kongerera abakozi ubushobozi mu nzego zose.
- Iterambere ry’abakozi mu mirimo bashinzwe (uburambe mu kazi).
- Kongerera ubushobozi abagize inzego z’ubuyobozi za Paruwasi ( kuva kuri komite y’umuryango remezo kugera ku nama nkenurabushyo ya Paruwasi).
Gukomera no gushyigikira ukwemera gatolika.
- Kuba abakristu b’ukuri bahamya Ivanjili ya Kristu mu mibereho yabo ya buri munsi bamurikiwe n’urukundo n’impuhwe Kiliziya yigisha.
- Gutunga ijambo ry’Imana mu buzima bwacu, twibanda kukumenya no gusobanukirwa ibyanditswe bitagatifu.
- Kumenya no guha agaciro amahame y’ingenzi ya Kiliziya gatolika kugirango turusheho gusobanukirwa n’umugambi w’Imana wo kuducungura mu rukundo n’impuhwe by’umwana wayo w’ikinege.
- Kongera umubare w’abitabira imiryango y’agisiyo gatolika n’andi makoraniro y’abasenga yemewe na Kiliziya kugirango dukomeze kuvugurura ubukristu bwacu.
Kurandura burundu ubupfumu n’indi migenzo ya gipagani.
- Kurwanya ubupfumu n’indi migenzo ivangira ukwemera gatolika.
- Guha agaciro Imana Data umuremyi wa twese nk’umubyeyi wacu kandi ikaba Imana isumba byose.
- Kurera abana n’urubyiruko rutarangwaho imigenzo ya gipagani ahubwo rukunda Imana n’ibyayo bityo tukaboneraho kubaka Kiliziya nzima y’ejo hazaza.
- Kogeza inkuru nziza mu bantu no kuyihesha agaciro ikwiye ngo irusheho kuba isoko y’urukundo n’impuhwe kuri bose.
- Kumenyesha bose impuhwe z’Imana nk’umuti w’ikibi cyayogoje isi yacu.
- Kurema ukwizera gushyitse mu bantu aho gutega amaramuko n’amakiriro ku bapfumu n’abandi bitwaza imigenzo gakondo.
Kwiyubakira Kiliziya.
- Guca burundu mu bakristu umuco wo gutega amaboko ibivuye hanze no kubumvisha ko kiliziya ari iyabo, bityo ko icyo bifuza ko yaba cyo izakiba.
- Kuzamura umuco wo kwitanga no gufasha abandi tumurikiwe n’urukundo n’impuhwe dutozwa na Nyagasani Yezu Kristu Umwami wacu.
- Kugaragaza ukwemera guhamye gushingiye ku bikorwa” Muzabamenyera ku mbuto bera”(Mt 7,16)
Kuzamura umubare w’abitabira gutanga ituro rya Kiliziya ritegetswe.
- Kumenya agaciro k’ituro rya Kiliziya n’uruhare rwaryo mu buzima bw’umukristu wese.
- Guha agaciro amasakaramentu ntareberwe mu ndorerwamo y’amaturo ahubwo mu ndorerwamo y’urukundo n’impuhwe Imana Data ifitiye mwene muntu.
- Kumenyesha abantu ko ibyo dutunze byose ari iby’Imana.
- kwiyubakira Kiliziya turushaho kuyikenura no kwimakaza umuco wo kwigira.
Kugena no kunoza uburyo bw’imitangire y’imisanzu .
- Guha umurongo imisanzu yose isabwa abakristu.
- Kongera umubare w’abakristu bifitemo ubushake bwo kwiyubakira kiliziya basobanurirwa neza impamvu y’umusanzu bagiye gutanga ,bagira uruhare mu igenwa ryawo kandi bagakurikirana uko ukoreshwa.
Guhangana n’ingaruka z’ikoranabuhanga rikoreshwa nabi.
- Kongerera abantu, cyane cyane abana n’urubyiruko ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’uruhare ryagakwiye kugira mu iterambere ryabo.
- Gushakira abana n’urubyiruko ibyo gukora aho gutakaza umwanya mu ikoranabuhanga ribangiza.
- Kumenyesha ababyeyi ububi n’ingaruka z’ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi ku bana babo by’umwihariko no kuri Kiliziya muri rusange.
- Gukundisha abana n’urubyiruko kujya mu miryango y’agisiyo gatolika n’utugoroba tw’abana kugirango bahakure uburere bubabuza guta igihe mu bitabafitiye umumaro.
Kurwanya umuco wo kwishyingira mu rubyiruko.
- Kugabanya umubare w’abishyingira mu rubyiruko rwa Paruwasi ya Rulindo
- Gucumbura impamvu zituma urubyiruko rwishyingira gipagani.
- Gutegura gahunda zihariye zireba urubyiruko mu bihe bitandukanye.