Paruwasi Ruli

Paruwasi Mutagatifu Dominiko ya Ruli

Padri Mukuru,Padri Jean Paul NKUNDAMAHORO

        Nimero ya telefoni : 0788665465

  Umunyamabanga: Pascal TWAGIRABABYEYI

         Nimero ya telefoni: 0785157402

Missa 

Ku cyumweru:  07h00, 10h00 (Kinyarwanda). Ariko ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi haba missa eshatu:  07h00, 09h00, 11h00.    Buri santarali ibona Missa ku cyumweru mu gitondo.

Ku mibyizi kuri paruwasi: 06h30

Gushengerera 

Ku wa Kane no ku wa gatandatu nyuma ya Misa ya mu gitondo. Guhera saa moya kugeza saa mbiri. Ku wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, iyo gahunda ntikorwa kubera umuganda.

Penetensiya

Iminsi y’isengesho ryo gushengerera ni nayo minsi ya Penetensiya

Kwakira abakristu

Kuwa kabiri wa buri cyumweru

Imiterere ya paruwasi

Paruwasi Ruli ni imwe mu maparuwasi ya Arikidiyosezi ya Kigali. Yiyambaza Mutagatifu Dominiko. Paruwasi Ruli iri mu murenge wa Ruli, akarere ka Gakenke, mu ntara y’ Amajyaruguru. Paruwasi Ruli iri mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Arkidiyosezi ya Kigali, mu Karere k’Ikenurabushyo ka Buliza-Bumbogo. Ikaba ihana imbibi n’amaparuwasi akurikira: mu majyaruguru hari Rwankuba na Munyana, mu Burasirazuba hari Muhondo, mu Majyepo hari Paruwasi Ngamba na Kayenziya za diosezi ya Kabgayi, mu Burengerazuba hari Kanyanza na Ntarabana na zo za Diyosezi ya Kabgayi.

Ibarura ryo mu mpera za 2014 ryagaragaje ko Paruwasi Ruli yari ifite abaturage 46,757. Aho abakristu gatolika bari 34,638. Paruwasi Ruli iri mu karere k’imisozi miremire, igabanyijemo amasantrali atanu ari yo Munanira, Gitonde, Mbirima, Musagara na Ruli. Iyi Santrali Ruli ni yo yonyine igabanyijemo amasikirisali atanu : Gihande, Gikingo, Ngozi, Kabagenda na Ruli. Dore muri make uko ayo masantrali n’amasikirisali ateye.

Santarali za paruwasi Ruli

1. Santrali Ruli (Fransisko Saveri)

Ubusanzwe Santrali ya Ruli igizwe n’amasikirisali 5 yose asengera kuri Paruwasi. Ibikorwa nyamwinshi birebana n’ikenurabushyo ry’abakristu na rubanda birangirizwa mu masikirisali yabo. Ku cyumweru cya 4 cya buri kwezi, ayo masikirisali yose ahurira kuri Paruwasi mu nama y’ikenurabushyo ya Santrali, agatanga raporo y’ibyakozwe n’ibiteganywa gukorwa, ibitarakozwe n’impamvu bitakozwe. Kimwe na Paruwasi, ikenurabushyo rya Santrali Ruli, rinyuzwa mu muyoboro waza Komisiyo uko ari 10, zigafatanya na Komite za Sikirisali, Santrali igakurikirana ibyo bikorwa. Santrali ifite impuzamiryangoremezo 42, zose zifite aho zikorera mu nyubako abakristu biyubakiye.Sikirisali Ruli yiragije Mutagatifu Donati, Sikirisali Ngozi yiragije Mutagatifu Stefano, Sikirisali Kabagenda yiragiza Mutagatifu Inyasi wa Loyola, Sikirisali ya Gihande yiragije abatagatifu Ana na Yowakimu.

2. Santrali Musagara (Yozefu Urugero rw’abakozi)

Santarali Musagara ifite IMR 19. Santarali ifite kandi IR 57 igabanyijwe muri izo IMR 19. Komite ya santarali nirwo rwego rwo hejuru muri santarali, igafashwa n’amakomisiyo akorera muri santarali. Impuzamiryango-remezo iyoborwa na komite yayo. Umuryango-remezo w’abakristu uyoborwa na komite yawo, ifashwa n’abagize imirimo ya gitumwa.

3. Santrali Mbirima (Fransisko Saveri)

Santarali ya MBIRIMA iri mu majyaruguru ya paruwasi. Ifite abakristu 3273 babatijwe kandi bakomejwe. Ifite comite nyobozi igizwe n’abantu 4 (umuyobozi, umwungiriza, umwanditsi n’umubitsi. Hari n’abajyanama 2). Santarali ya MBILIMA ihana imbibi na santarali Munanira mu majyepfo, mu majyaruguru hari santarali Coko yo muri paruwasi ya Rwankuba, iburasirazuba hari sikirisali Kabagenda na Ngozi, iburengerazuba hari I.M.R ya Nyarubuye yo muri santarali Munanira. Santarali MBIRIMA ifite I.M.R 10 zigizwe n’imiryango remezo 37.

4. Santrali Munanira (Gatarina w’i Siyeni)

Santarali MUNANIRA igizwe n’imiryangoremezo 55. Impuzamiryangoremezo 18. Munanira ifite abakristu 3157 Santrali yatashye Ingoro yayo, ihawe umugisha n’Umwepiskopi. Kiliziya yayo ubu ifite icumbi rya Padri, ubwiherero n’ubwogero bigezweho, amasalles ahagije.

5. Santrali Gitonde (Pawulo w’Umusaraba)

Santarali GITONDE igizwe n’impuzamiryangoremezo 9. Ubu santarali igizwe n’abakristu 1200.

Urutonde rwa santarali n’imiryango remezo ya paruwasi Ruli.

SANTRALI /Sikirisali

Impuzamiryangoremezo

Imiryangoremezo

Santarali MUNANIRA

18

53

Santarali MBIRIMA

10

37

Santarali GITONDE

9

34

Santarali MUSAGARA

19

57

Sikirisale Gikingo

6

19

Sikirisale Gihande

8

24

Sikirisale Kabagenda

7

22

Sikirisale Ngozi

6

23

Sikirisale Ruli

15

43

TOTAUX

98

312

Amateka ya paruwasi Ruli

Paruwasi Ruli yahoze ari Santrali ya Paruwasi Rwankuba. Ruli yashinzwe nka Paruwasi tariki 01 Kamena 1970, ibyarwa na paruwasi Rwankuba. Yashinzwe na Musenyeri Andreya PERRAUDIN. Yatangiye iyoborwa n’abapadri bo mu Gihugu cya Espagne mu Karere ka Katalunya. Padri Mukuru wayo wa mbere ni Padri Yohani RIPPOL, Padri fidei donum- Impano y’ukwemera, wo muri diyosezi ya VIC, muri Espagne nyine. Umupadri bari basangiye ubutumwa ni Padri Fransisko HABIYAKARE, wageze i Ruli kuwa 6/6/1970. Ikimara gushingwa, ibindi bikorwa byahise bikurikiraho. Ku wa 29/11/1970, Ababikira b’abadominikani ba Anunsiyata na bo bakomoka muri Espagne, bafunguye urugo rwabo i Ruli, baza gutangira umurimo w’ubuvuzi ku wa 13/07/1970.

Paruwasi ya Ruli yisunze Mutagatifu Domuiniko uhimbazwa ku wa 08 Kanama. Mutagatifu Dominiko yagizwe umurinzi wa Paruwasi Ruli, ku wa 15 Nyakanga 2001, igihe hatahwaga kiliziya nshya ya Paruwasi, iri ku cyicaro cya Paruwasi. Iyo kiliziya ishobora kwakira abantu ibihumbi bibiri bicaye, kandi irahagije muri iki gihe. Muri iyi myaka igera kuri 47 kandi paruwasi Ruli imaze, yibarutse abapadiri ubu ikaba imaze kugira abapadiri 14 bayivukamo. Kuva yatangira, paruwasi ya Ruli yagiye inyuramo abapadiri batandukanye bahakoreye ubutumwa.

Urutonde rw’amakipe y’abapadri mu butumwa i Ruli

No Igihe  Amazina Inshingano
01 1970 – 1979 P. Joan Ripol

P. François Habiyakare

p.  Emmanuel Cornella

P. Mukuru

P. Wungirije

02 1980 – 1994  P.  Emmanuel Cornella

P. Josep Maria Pujol

P. Ndayisaba Gallican (1993)

P. Mukuru

P. Wungirije

P. Wungirije

03 1994 – 1999 P. Ndayisaba Gallican P. Mukuru
04 1999 – 2003 P. Twagiramungu Valens

P. Muvandimwe Jean Claude (2002)

P. Mukuru

P. Wungirije

05 2003 – 2008 P. Muvandimwe Jean Claude

P. Nkundimana Théophile (- 2007)

P. Deogratias Tuyisenge (2005-2008)

P. Jean Pierre Rushigajiki (2006)

 P. Mukuru

P. Wungirije

P. wungirije

P. wungirije

06 2008 – 2010 P. Twagiramungu Valens

P. Jean Pierre Rushigajiki

P. Mukuru

P. wungirije

07 2010 – 2015 P. Rushigajiki Jean Pierre

P. Ndaribitse Pacifique (- 2013)

P. Ntivuguruzwa Jean Pierre (2013)

P. Sebahire Emmanuel (2014)

P. Mukuru

P. Wungirije

P. Wungirije

P. Wungirije

08 2016 – P. Mpawenayo Gaudiose

P. Ntivuguruzwa Jean Pierre

P. Sebahire Emmanuel

P. Mukuru

P. wungirije

P. wungirije

09 2017-2018 P. Mpawenayo Gaudiose

P. Ntivuguruzwa Jean Pierre

P.Iyakaremye Théogene

P. Uwamungu Wellars

Mukuru

Wungirije

Wungirije et HR RHIH

Wungirije (DAF RHIH + Etudes)

10 2018- P. Mpawenayo Gaudiose

P. Uwamungu Wellars

P.Iyakaremye Théogene

Dushiiyimana Innocent

Mukuru

Wungirije (DAF RHIH + Etudes

Wungirije et HR RHIH

Wungirije et V/Chancellor RHIH

11 2019-2020 P. Mpawenayo Gaudiose

P. Uwayezu Albert

P. Dushimiyimana Innocent

P. Iyakaremye Theogene

P. Uwamungu Wellars

Padiri Mukuru

(Vicaire)

(V/Chancellor)

(Ushinzwe abakozi / RHIH)

(Umucungamutungo + Kwiga)

Ibigo biyibarizwamo

Mu myaka paruwasi Ruli imaze, yakoze ibikorwa byinshi. Harimo amashuri n’amavuriro.

Amashuri

Paruwasi Ruli ifite ibigo bigera kuri 13, harimo ibigo bya Kiliziya Gatolika ndetse n’ibigo bya Leta.

Ibigo by’amashuri bya Kiliziya Gatolika

ISHURI RIKURU RY’UBUZIMA (RHIH) Ste Rose de Lima.

Ryagize amateka: mbere ryari ishuri ryisumbuye ry’Ubuforomo (ESSA. Aho Igihugu cyacu gihagarikiye amashuri nk’ayo, nyuma haje kuba Ishuri rikuru ry’ubuzima (2009-2010, ISSA) na ryo ryaje guhagarikwa na leta kubera ko yavugaga ko ritujuje ibyangombwa. Muri 2013, Arkidiyosezi yongeye kuritangiza ryitwa RULI HIGHER INSTITUTE OF HEALTH Sainte-Rose de Lima.

Amashuri yisumbuye

  1. G.S CONGOLI ste Catherine de Sienne riri ku Kabagenda riyoborwa na Madamu Francoise. Ni Ishuri riri iruhande rwa Sikirisali Kabagenda. Ryagumanye izina rya Congoli, kubera aho ryahoze cyera.
  2. G.S MUSAGARA Ste Therese de l’Enfant. Riri i Ruhande rwa Santrali.
  3. G.S CYANIKA St Jutin riri I Munanira.

Amashuri abanza

  1. E.P RULI St J. Baptiste de la Salle
  2. E.P GIKINGO St Francois d’Assise
  3. E.P GIHANDE St J. Bosco
  4. ECOLE PRIMAIRE St Francois Coll

Amashuri y’incuke yihariye

  1. ECOLE MATERNELLE St Francois Coll

Amavuriro

Muri Paruwasi yacu hari amavuriro atatu y’ingenzi:

  1. Ibitaro Mutagatifu Maritini wa Poresi bya Ruli
  2. Ikigo nderabuzima Mutagatifu Masiyasi (Macias) cya Ruli. Ikigo nderabuzima kimaze kubona Maternite nshya itaratangira gukorerwamo.
  3. Ikigo nderabuzima Mutagatifu Kamili cya Nyange-Munanira: kiri iruhande rwa Santrali Munanira. « Nyange –Munanira », mbere cyari Nyange, kiza guhindurirwa iziana kugira ngo bagitandukanye n’ikindi kiri mu Rwanda kitwa Nyange.

Imiryango y’abihayimana

  1. Ababikira b’Abadominikani ba Anonsiata
  2. Incuti z’abakene

Abapadiri kavukire

  1. BIRAMAHIRE Evariste
  2. NIYONSABA Canisius
  3. DUSHIMIYIMANA Innocent
  4. HITAYEZU Fulgence
  5. MUYOBOKIMANA Jovin
  6. NIYITEGEKA Celse
  7. HABIMANA Etienne
  8. KANANGA Leopord
  9. SEBAHIRE Emmanuel
  10. UWIMANA Ildephonse
  11. DUSENGUMUREMYI Alphonse
  12. Père FURERE Jean Chrisostome
  13. NIMURAGIRE Eulade
  14. NSABIREMA Egide

Imiryango y’Abihaye Imana muri Paruwasi

  1. Les Sœurs Dominicaines de l’Annonciation
  2. Incuti z’abakene