Paruwasi ya Ruhuha

Padri Mukuru: Padri Elvinus MUSEMAKWELI

        Nimero ya telefoni : 0788484150

  Umunyamabanga: Stella Matutina UMUBYEYI

         Nimero ya telefoni: 0784815423

 

Missa

Ku cyumweru: 07h00, 10h00 (Kinyarwanda), keretse icyumweru cyabayemo misa y’abana rimwe mu mwaka haba 3:saa moya, 09h30′ na 11h00′.

Ku mibyizi:  06h30′.

Penetensiya

Ku wa kabiri no ku wa gatanu nyuma ya misa ya mu gitondo

Gushengerera

Buri wa kane guhera mu gitondo kugeza saa kumi

 Kwakira abakristu

Imiterere ya paruwasi.

Paruwasi ya Ruhuha yaragijwe Mutagatifu Yohani Batitista.   Yashinzwe ku italiki 11/11/1971, ishingwa na padri Jean PARMENTIER. (washyinguwe ku Ruhuha mu mwaka wa 1980).

Paroisse ya Ruhuha igizwe na zone ebyiri, bitewe n’ imiterere yayo : zone A igizwe n’amasantarari 4.  Zone B ikaba igizwe n’ amasantarali 5. Ikaba iherereye mu karere ka BUGESERA, mu mirenge ya Ruhuha, NGERUKA, KAMABUYE, MAREBA, NYARUGENGE ndetse na SHYARA. Paruwasi ya Ruhuha ituwe n’ abantu barenga 140,000, muri bo abakristu gatolika bari  27,344 mu ibarura riheruka gukorwa  .

Urutonde rwa santrali n’imiryango remezo

Zone A

  1. Santarali Ngenda : yaragijwe Mutagatifu Petero Intumwa. Ifite mpuza miryango remezo 5. N’ imiryangoremezo ivuguruye 30.
  2. Santarali Mareba : yiragije mutagatifu Mariko. abakristu bayo bibumbiye muri mpuza-miryangoremezo 8, n’ imiryangoremezo mito 30.
  3. Santarali Nziranziza : yiragije mutagatifu Rafayerli. Abakristu bayo bibumbiye muri mpuza-miryangoremezo 7 n’ imiryango remezo mito 37.
  4. Santarali Ruhuha : yiragije mutagatifu Tereza w’ umana Yezu igizwe n’ impuza-miryangoremezo 22 n’ imiryango remezo mito 85.

Zone B

  1. Santarali Twimpala : yitiriwe Mutagatifu Yozefu. Igizwe n’ impuza-miryangoremezo 5 n’ imiryangoremezo mito 63.
  2. Santarali Kankuriyingoma : yiragije Mutagatifu Pawulo. Igizwe na mpuza-miryango remezo 9, n’ imiryangoremezo mito 33.
  3. Santarali Kamabuye : Yaragijwe mutagatifu Elisabeth, igizwe n’ impuza-miryangoremezo 6 n’ imiryangoremezo mito 20.
  4. Santarali Burenge : yaragijwe mutagatifu Mikayeli. Igizwe na mpuza-miryangoremezo 5 n’ imiryango-remezo mito 22.

Amateka ya paruwasi

Paruwasi ya Ruhuha yaragijwe mutagatifu Yohani Baptista, nkuko byavuzwe haruguru yashinzwe ku italiki ya 11/11/2017, na padiri Jean PARMENTIER witabye Imana mu mwaka 1980. Ni we padiri mukuru wa paruwasi ya Ruhuha bwa mbere. Paruwasi ya RUHUHA yabyawe na Paruwasi ya NYAMATA. Abakristu baayo baharanira iterambere rya paruwasi, kuva yashingwa kugeza ubwo biyubakiye iyi kiliziya nshya mureba ku ifoto, yatashywe kuri 08/07/2017. Ikenurabushyo ryibanda mu kubaka umuryango mukristu. Ifite ama komisiyo 11 abakristu abakristu barangirizamo ubutumwa bwabo muri KILIZIYA. Paruwasi ifite ivurilo n’ishuli gatoliki rimwe.

Abapadiri bakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Ruhuha

Igihe Padiri Mukuru  Abapadiri bungirije
1971-1980 P. Jean Parmentier
1980 – 1983 P. Joseph Cabajole Imagirinya
1983 – 1986 P. Déogratias Tuyisenge (prêtre diocésain)
1986-1989 P. Hans Gyr Jacques Brocks (1986-1987)

Robert Gaul (1986-1988)

Joseph Billaud (1988-1994)

1989-1994 P. Luciano Fontana Joseph Billaud (1988-1994)

Hans Michel (1992-1994)

P. Andre Callone (1992-1994)

1995-1997 P. Jean Pierre Kaberamanzi

(en même temps que la Paroisse Nyamata)

P. Innocent Consolateur (1995-1996)

P.  Albert Collin ( !996-1997)

1997-1999 P. Valens Twagiramungu
1999-2004 P. Canisius Niyonsaba P. Azarias Karemera (1999-2000)

P. Onesphore Ntivuguruzwa (2004-2009)

2004-2009 P. Onesphore Ntivuguruzwa Jovin Muyobokimana
2009- P. Canisus Uwamahoro P. Damien Kimenyi

P. Albert Uwayezu

P. Theophile kabanda

P. Julien Mwiseneza

2017-2018 P. Canisus Uwamahoro P. Theophile kabanda

P. Julien Mwiseneza

2018-2019 P. Musemakweri Elvinus P. Julien Mwiseneza
2019-2020 P. Musemakweri Elvinus P. Julien Mwiseneza

P. Rukundo Adolphe Jean Pierre (Vicaire)

Muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994,  Padiri  André Callone n’ibihumbi by’abakristu barishwe, ibikorwa remezo birasahurwa ibindi birasenywa.  Abapadiri Bera baragiye ntibagaruka.

Paruwasi yabaye iragijwe abapadiri bari i Nyamata, bayobowe na Padiri  Kaberamanzi Jean Pierre.  Nyuma yo gusana icumbi ry’abapadiri muri 1997,  abapadiri ba Arkidiyosezi basubiye muri paruwasi.

Urutonde rw’Ibigo n’imiryango y’Abihayimana birangwa muri paruwasi

  1. Ababikira ba mutagatifu Marita
  2. Ivurilo, Centre de santé Ruhuha

Urutonde rw’Abapadiri n’Abiyeguriyimana bavuka muri paruwasi

  1. Padiri Claudien MUTUYEMUNGU
  2. Padiri Callixte HABONIMANA Op (Dominicains)
  3. Ababikira 6.
  4. Abafureri 2.

Ibyihutirwa mu Ikenurabushyo

Kongerera ingufu ikenurabushyo ryegereye abakristu rinafasha abantu kwisubiraho ;

Kongera inyubako z’ahasengerwa;

Kuvugurura ikenurabushyo ry’umuryango n’imfashanyigisho zikoreshwa;

Kongerera ubumenyi n’ubushobozi abakangurambaga b’imiryango remezo ;

Kubaka cyangwa kuvugurura inyubako z’iyogezabutumwa aho bikenewe no gukura amabati ya fibrociment ku icumbi ry’abapadiri ;

Kongera umubare wa misa n’imihimbazo muri za santarali na sikirisale ;

Kurushaho kubyaza umusaruro umutungo w’ubutaka wa paruwasi ;

Kugira uburyo buhagije bwo kugera ku bakristu (moyens de déplacement).