Paruwasi Rilima

Paruwasi y’Umutima Mutagatifu wa Yezu ya  Rilima

Padri Mukuru,Padri Patrice  TWAGIRAYEZU

Numero ya telefoni :0788476867

Umunyamabanga: Jerôme

Numero ya telefoni: 0786155237

Missa

– Ku cyumweru :  7H00 & 10H00 (kuri paruwasi),  9H00 (ku bitaro).

– Ku mibyizi :  06h15

Gushengera

Kuwa gatanu nyuma ya misa ya mu gitondo.

Penetensia 

Buri munsi nyuma ya misa ya mu gitondo

Kwakira abakristu

Kuwa kabiri no kuwa gatanu

Imiterere ya Paruwasi

Paruwasi Rilima iherereye mu Karere k’ikenurabushyo ka Bugesera muri Arikidiyosezi ya KIGALI. Mu burasirazuba ihana imbibi na Paruwasi RUKOMA (Diyosezi ya Kibungo), mu burengarazuba hari Paruwasi NYAMATA, mu majyepfo hari Paruwasi NKANGA na RUHUHA naho mu majyaruguru hari Paruwasi RUSHUBI. Icyicaro cyayo kiri mu murenge wa Rilima mu Kagali Kimaranzara n’umudugudu w’Amizero. Iri kandi mu Ntara y’I Burasirazuba, Akarere ka Bugesera, ikorera mu mirenge ya Rilima, Gashora, Mayange, Juru. Igice kimwe cyayo kizengurutswe n’uruzi rw’Akagera, harimo ibiyaga 5. Ubu hatangiye gukorwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera

Iyi Paruwasi igizwe na santarali esheshatu :

  • Gashora:  I.R 31
  • Rilima: I.R 40
  • Kamabuye: I.R  32
  • Nyabagendwa:  I.R 23
  • Kalilisi: I.R. 15
  • Rebero: I.R  35

 

Amateka pa Paruwasi Rilima

Paruwasi Rilima yashinzwe mu w’1973. Itaravuka yabarizwaga muri Arkidiyosezi ya Kabgayi, ivuka igamije gukemura  ikibazo cy’impunzi zari zaraturutse mu Burundi n’abanyarwanda bari barirukanwe mu gihugu cyahoze ari Zayire mu w’1971. Paruwasi yashinzwe na Padiri Joseph MINGHUETTI  ari kumwe na Padiri Juvenal BUKUBIYEKO na Padiri Albert COLLIN wari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye bitaga Collège de Rilima.

Uko amateka abigaragaza rero, ni uko  mu w’1973 Padiri MINGHETTI  yakoresheje inama ya mbere abakuru b’inama, agamije kubagezaho amabwiriza y’ubukristu, imisengere n’imiyoborere. Muri iyo nama kandi nibwo hatangwajwe ko Musenyeri  PERRAUDIN  yasabye ko bamugezaho umubare w’abakristu n’uwabigishwa. Kuri uwo munsi w’inama nibwo Paruwasi yari ivutse. Mbere y’uko Paruwasi  ishingwa kandi, abakristu basengeraga muri Paruwasi ya Nyamata na Zaza.

Amasakaramentu ya mbere yatanzwe ni Batisimu kuya  13/04/1973 habatizwa abarundikazi babiri aribo: Marie Elizabeth Madamu na Venantie MUSANINYAMBO bari batuye muri Village ya II ku Gaseke. Isakaramentu ryo gukomezwa ryatanzwe kuya 24/4/1974 hakomejwe abantu 11, ritangwa na Padiri Juvenal BUKUBIYEKO.

Kugeza ubu abapadiri bamaze kuba muri Paruwasi Rilima ni 32. Paruwasi Rilima yibarutse Paruwasi ya Nkanga kuya 15/9/2012 na  Rushubi muri 2018.

Paruwasi imaze kwibaruka Abapadiri 4, abafaratiri bari mu iseminari nkuru ni 4.

Ubu kuri Paruwasi hari abapadiri 4 b’abanyarwanda (Padiri Patrice TWAGIRAYEZU, Padiri Jean Bosco BIZUMUREMYIPadiri Alphonse DUSENGUMUREMYI na Padiri NSABIREMA Egide). 

Paruwasi Rilima ifite abakristu barenga  ibihumbi icyenda, imiryangoremezo 178,  impuzamiryangoremezo 58 na Santarari 6. Imiryango y’agisiyo Gatorika 12 , ifite imiryango y’abihayimana 5, ibigo by’amashuri gatorika ifatanya na Leta kurera 3, ikigo nderabuzima 1, ibitaro by’abana (Centre Ste Marie).

Amafoto agaragaza inyubako za Santarali zigize Paruwasi ya Rilima

 1 .Santarali ya Rilima

    Reba ifoto ibanza, niyo Kiliziya ya paruwasi.

 2.Santarali ya Rebero

                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                               

3.Santarali Kalilisi

 

4.Santarali ya Nyabagendwa

 

5.Santarali ya Gashora

 

6.Santarali Kamabuye 

 

.

Imiturire 

Icyaro: Paruwasi  ya Rilima igizwe ahanini n’icyaro, gituwe n’abaturage batunzwe  n’ubuhinzi  n’ubworozi, uburobyi,  imyuga n’ubucuruzi.

Umujyi: Nta mujyi uhari ariko muri Paruwasi hari ahantu h’ubucuruzi. (Gashora, Risière, Mbyo, Nyabagendwa, Rilima)

Imidugudu:  Abaturage benshi batuye mu midugudu begeranye no mu nsisiro, amenshi mu mazu yubakishije amatafari y’inkarakara zisakaje amabati.

Ingo zitatanye: Ingo nke nizo zituye zitatanye.

Imibereho  

Abatuye Paruwasi, babayeho mu buryo buciriritse kubera ko muri rusange nta muntu uburara, nibura buri muntu ashobora kurya rimwe ku munsi, kandi abenshi bafite aho kuba. Uretse ko hari  bamwe badafite aho bahinga n’abahafite ubutaka ntibuhagije. Hari abashomeri benshi. Abaturage ubukungu bwabo bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, ku burobyi, kuvoma amazi, gusa bugakorwa  mu nkokora n’imihindagurikire y’ikirere.

– Intera y’ubukire cyangwa y’ubukene: Muri  rusange  nta baherwe Paruwasi iragira.

–  Ibyiciro by’ubudehe byiganje ni  icyiciro cya 2 n’icya 3

AMASHURI ARI MU MBIBI ZA PARUWASI N’IBYICIRO BYAYO: 

– Aya Leta (5): G.S Dihiro, G.S Nyabagendwa, G.S Kamabuye, E S Kamabuye, G.S Rilima.

– Ayigenga (3): ESPEGA (Islam), Ecole Mère Elisea, E.P Abizera

– Ayo Leta ifatanya na Kiliziya Gatorika (3): G.S Rilima Catholique, G.S Rwinume, E.P Kalilisi.

– Ayo Leta ifatanya n’abandi (5): E.P Gashora (Eglise Anglican), E.P Karera (AEBR), E.P Mbyo ( Eglise Anglicane), E.P Gaseke (UEBR),  Gashora Girls School

IBINDI BIGO BYIHARIYE BIRI MU MBIBI ZA PARUWASI:

– Ibigo bya Gisirikari (1): Camp Gako.

– Ikigo cya Police (1): Camp Jeunesse Mbyo

– Gereza ya Bugesera (Rilima –Cyoma