Paruwasi Regina Pacis ya Remera
Padri Mukuru,Padri Jean Bosco NTAGUNGIRA
Numero ya telefoni : 0788305147 Umunyamabanga: Sandrine UWAMALIYA Numero ya telefoni: 0782273022 MissaKuri paruwasi
Muri santarali Kibagabaga na Samuduha
GushengereraKuwa kabiri no kuwa kane nyuma ya missa ya mugitondo, kuri paruwasi no mu masantarali PenetensiyaKuwa gatandatu nyuma ya Missa ya mugitondo, ariko mu gisibo no muri adventi hakorwa gahunda idasanzwe. |
Imiterere ya paruwasi
Paruwasi Regina Pacis ya Remera ihana imbibi na paruwasi zikurikira : Ndera (mu burasirazuba), Kacyiru (amajyaruguru n’uburengerazuba), Gikondo (uburengerazuba) na Kicukiro (amajyepfo). Igice cyayo kimwe kiri mu Karere ka Gasabo, ikindi kiri muri Paruwasiya Kicukiro.
Yahoze ari santarali ya Paruwasi Kicukiro ari nayo yayibyaye. Yashinzwe tariki 22 kanama 2008. Tariki 14 Nzeri 2008, ku munsi w’ikuzwa ry’umusaraba, nibwo Kiliziya ya Paruwasi yatashywe, ihabwa umugisha na Myr Tadeyo Ntihinyurwa. Mu bikorwa remezo bindi byubatswe nyuma, harimo n’icumbi ry’abapadiri na kiliziya ya santarali ya Samuduha, naho Kiliziya ya santarali ya Kibagabaga na sikirisare Sainte Rita ya Nyabisindu ziriho zirubakwa.
Santarali za Paruwasi Regina Pacis
Santarali ya Remera
Niyo kicaro cya paruwasi. Niyo ifite abakristu benshi, bibumbiye muri MPuza 19 n’imiryango remezo 95. Guhera tariki 03/07/2017, yabyaye Sikirisale Sainte Rita ya Nyabisindu.
Santarali ya Kibagabaga
Iri mu murenge wa Kimironko. Ifite Mpuza 5 n’imiryango remezo 13. Kiliziya nshya iriho yubakwa ifite ibyicaro 1800. Izatwara amafranga abarirwa muri 380, 000,000 Frw.
Santarali ya Samuduha
Guhera tariki 29 Mutarama 2016, Myr Tadeyo NTIHINYURWA yashyize sikirisare ya Samuduha ku rwego rwa santarali. Yari imaze kuzuza imirimo yo kwiyubakira kiliziya nshya, ifite ibyicaro 800.
Ibigo by’abihaye Imana muri paruwasi
Iby’abapadri
Abayezuwiti
Imiryango y’ababikira
Sœurs Pénitentes de Saint François d’Assise
Sœurs Benebikira
Oblates du Saint Esprit
Sœurs de Sainte Marie de Namur
Serviteurs de Marie dans le Cœur de Jésus
Fraternité du Bon Pasteur
Sœurs de Saint Joseph de Girona
Sœurs de Saint Joseph
Inshuti z’abakene
Abafurere
Abayozefiti
Inzira zo gukemura ibibazo by’ingutu paruwasi ifite
Kuvugurura no kongerera ubushobozi inzego za paruwasi;
Gushingira iyogezabutumwa ku miryango remezo;
Gufata umuryango nk’ishingiro ry’iyogezabutumwa;
Gufasha urubyiruko kurushaho kwigirira ikizere no gutegura ejo hazaza harwo, muri sosiyete no muri kiliziya;
Kongerera ingufu ibikorwa byo kwita ku mbabare n’abatishoboye;
Guteza imbere imishinga yo gufasha abakristu kwifasha;
Kwifashisha ikoranabuhanga ry’itumanaho mu iyogezabutumwa;
Kwita ku iyogezabutumwa rishingiye ku byiciro binyuranye by’abakristu;
Guhuza iyogezabutumwa n’umuco nyarwanda;
Gushyigikira umushyikirano hagati y’abakristu gatolika n’ab’andi madini;
Kongerera ingufu iyogezabutumwa ryegera abakristu.