Paruwasi Mutagatifu Karoli Lwanga ya Nyamirambo
Padri Mukuru,Padri Simon Pierre RUTERANA RUTAYISIRE Nimero ya telefoni :0781132241 Umunyamabanga:DUSABEMUNGU Marie Goretti Nimero ya telefoni: 0788753936 Gahunda ya Misa • Ku cyumweru: 07.00, 09.00, 11.00 (Kinyarwanda), 17.00 (Igifaransa) • Ku mibyizi: 06.00, 17.00 (Kinyarwanda) Gutanga penetensiya: Buri munsi nyuma ya Misa Ishengerera : Buri munsi nyuma ya Misa |
Paruwasi mu ncamake
Paruwasi Mutagatifu Karoli Lwanga ya Nyamirambo yashinzwe tariki 2 Nyakanga 1964. Ifite santarali 3 mu gice cy’umugi n’eshatu mu gice cy’icyaro, ikagira n’abakristu basenga mu rurimi rw’igiswayire muri santarali Saint Kizito ya Nyakabanda.
Ihana imbibi na Paruwasi zikurikira : Gikondo na Saint Michel (Uburasirazuba), Cyahafi na Rutonde (amajyaruguru), Butamwa, Kicukiro, (amajyepfo y’ uburengerazuba), na Diyosezi ya Kabgayi mu burengerazuba.
Santarali, Mpuza n’Imiryango Remezo
1. Santarali Saint Jean Marie Muzeyi Nyamirambo : MPUZA: 13, : I.R. 48
2. Santarali Saint Kizito Nyakabanda MPUZA: 8, : I.R. 26.
3. Santarali Saint André Kaggwa Kimisange MPUZA: 7, : I.R. 25
4. Santarali Saint Joseph Mukasa Rugarama MPUZA: 6, : I.R. 16
5. Santarali Saint Mathias Mulumba Karama MPUZA: 12, : I.R. 27.
6. Santarali Saint Nowa Mawaggali MPUZA: 10, : I.R. 20.
Amateka ya Paruwasi
Kuva yashingwa na Musenyeri Perraudin, Paruwasi ya Nyamirambo yaragijzwe abamartiri b’i Bugande. Izina rya Karoli Lwanga yarihawe burundu mu mpera z’umwaka wa 1969.
Padiri Roger Depienne, w’i Namur mu Bubiligi niwe wari washinzwe gutegura ishingwa rya Paruwasi muyahoze ari Santarali Nyamirambo ya Sainte Famille. Yanabaye Padiri Mukuru wayo wa mbere (1964-1980). Yaje gusimburwa n’Abapadiri Bera bahaguma kugeza mu mwaka wa 2003. Muri Mutarama 2004, umupadiri wa mbere w’umunyarwanda, Gasana Emmanuel, nibwo yagizwe Padiri Mukuru wayo.
Uko Paruwasi yagiye ikura
Ishingwa mu mwaka w’1965, Paruwasi ya Nyamirambo yabarwaga mu zitwaga ko ari izo mu Mugi wa Kigali, hamwe na za Paruwasi Sainte Famille, Saint Michel, Kabuye na Kicukiro. Ariko usibye Paruwasi ya Saint Michel yari mu Mujyi rwagati, izindi zose zari zifite ibice binini by’icyaro.
Mu mwaka w’1972, Paruwasi ya Nyamirambo yari ifite santarali umunani zikurikira : Nyamirambo, Nyakabanda, Rugarama, Karama, Mwendo, Kimisange, Butamwa na Burema. Guhera mu mwaka w’1980, Santarali Butamwa yibarutse santarali ya cyenda, ari yo ya Mpanga.
Abakristu gatolika
Mu mpera z’umwaka wa 1964, paruwasi nshya ya Nyamirambo yari ifite abakristu 4,726 n’abigishwa 933 ku baturage 9,222 . Muri 1969, abakristu gatolika bari bamaze kungana na 8,623, naho muri 2014, bari barenze ibihumbi 43. Ubwo bwiyongere bw’abakristu bwatumye guhera mu mwaka wa 2012 abakristu batangiza umushinga wo kubaka Kiliziya nshya yo gusimbura iyubatswe mu mwaka wa 1969, yari yarabaye ntoya cyane. Ibuye ry’ifatizo ry’iyo ngoro ryahawe umugisha na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa tariki 20/05/2012. Iyo Kiliziya yatashywe inahabwa umugisha na Musenyeri Antoni Kambanda tariki 19/11/2016, akaba yari akiri umushumba wa Diyosezi ya Kibungo.
Tariki 17 Gicurasi 2015, Paruwasi Nyamirambo yibarutse Paruwasi Butamwa, yashinzwe abapadiri b’aba Rogationnistes. Iyo Paruwasi nshya yahawe santarali eshatu : Butamwa, Burema na Mpanga.
Mu ivuka rya Paruwasi ya Butamwa, Paruwasi Nyamirambo yasigaranye Santarali esheshatu: Nyamirambo, Nyakabanda, Rugarama, Kimisange, Karama na Mwendo, zose zaragijwe abahowe Imana b’i Bugande.
Paruwasi Nyamirambo yizihije Yubile y’imyaka 50 ivutse tariki 24 Ukwakira 2015.
Imiryango y’abihaye Imana ikorera muri Paruwasi Nyamirambo
Les Sœurs Carmélites de Sainte Thérèse
Sœurs de la Sainte Famille d’Helmet
Les Sœurs Salésiennes des Sacrés Cœurs
Les Sœurs Dominicaines
Foyer de charité
Missionnaires d’Afrique
Filles de la Charité
Abenebikira
Institut Missionnaire Royauté du Christ
Frères Joséphistes
Vita et Pax
Les Vierges Consacrées
Pères Rogationistes
Abapadiri bavuka muri Paruwasi ya Nyamirambo
1. P. J.Pierre KABERAMANZI
2. P. Azarias KAREMERA
3. P. Tharcisse GATARE
4. P. Thomas KANAMUGIRE
5. P. Emile NSENGIYUMVA
6. P. J.Claude NDAYISHIMYE
7. P. J.Claude NDATIMANA (P. Carme)
8. P. J.Damascène MUGIRANEZA
9. Théogène NZABAMWITA
10. P. UWAMAHORO Robert
11. P. SEBAGABO SHEMA Jérôme