Paruwasi Bikira Mariya Mwamikazi w’Intumwa ya Nyamata
Padri Mukuru: Padri Francois NSANZABACU Nimero ya telefoni : 0784211480 Umunyamabanga: Gilbert BIZIMANA Nimero ya telefoni: 0783608585 Misa
Penetensiya Buri wa kane nyuma ya misa ya mugitondo
Kuwa gatatu : 09h00-13h00 Kuwa gatanu : 09h00-13 & 16h00-19h30 |
Imiterere n’amateka ya paruwasi muri make
Paruwasi Nyamata yaragijwe Bikira Mariya Mwamikazi w’Intumwa. Paruwasi Nyamata yashinzwe mu 1957 icyo gihe yanganaga n’ubugesera bwose. Mu 1971 yibarutse Paruwasi ya Ruhuha ; mu 1973 yibaruka Rilima naho ejobundi muri 2012 yibaruka Nkanga. Duhana imbibe na Paruwasi Ruhuha, Rilima, Masaka, Kicukiro, Nyamirambo na Mugina yo muri Diyodezi ya kabgayi. Ikaba ifite imirenge ya Nyamata, Mwogo, Musenyi, Ntarama n’umurenge wa Mayange. Dufite abakristu basaga 25,000 bibumbiye mu miryango-remezo 315, iri mu masantrali 13.
Mu 1994 kiliziya ya Nyamata yari yaratashywe mu 1983 yagizwe Urwibutso rwa Jenoside; byabaye ngombwa ko abakristu basubira muri kiliziya yo mu 1964 maze bakomeza gutegereza umunsi bazaboneraho indi kiliziya! Nibwo batangiye gukusanya inkunga biyubakira kiliziya nshya mureba !
Urutonde rwa santrali n’imiryango remezo iyigize
1. Santarali Nyamata
Yaragijwe Mutagatifu Yohani Pawulo II. Yashinzwe mu 1957. Kuri ubu ikaba ifite abakristu basaga ibihumbi bitanu bibumbiye mu miryangoremezo 29.
2. Santarali Gitwe
Santarali Gitwe yitiriwe Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu. Yatangiye mu 1983 ari Sikirisale ya santrali Nyamata.. Padiri Daguèri niwe wabafashije mu kubaka kiliziya yaje kugirwa Santarali mu 1999. Santrali Gitwe igizwe n’imiryangoremezo cumi n’umwe (11) yibumbiye mu mpuzamiryangoremezo eshatu. Ifite ingo zigera ku 129 zirimo abakristu basaga 512.
3. Centrali Rukora
Santarali Rukora yashinzwe mu 1974 yitirirwa Bikira Mariya utarasamanywe icyaha. Yatangijwe na Padiri Joseph LUCCHETTA. Ifite abakristu bagera ku 3500 bari mu miryangoremezo 48 yibumbiye mu mpuzamiryango remezo 16.
4. Santarali Muyenzi
Santarali Muyenzi yashinzwe taliki 16/08/1986 na Padiri DAGUERRE, iragizwa Mutagatifu Augustini. Ifite abakristu basaga magana atandatu bari mu miryangoremezo 20 yibumbiye mu mpuzamiryangoremezo 8. Kugeza ubu nta bihayimana iribaruka.
5. Santarali Nyagihunika
Santarali Nyagihunika yaragijwe Mutagatifu Yozefu urugero rw’abakozi. Yashinzwe mu 1976, icyo gihe abakristu bateraniraga munsi y’igiti cy’umunyinya bakahumvira Missa cyangwa Umuhimbazo. Hubatswe Kiliziya ya mbere mu 1979 hanyuma abakristu bamaze kwiyongera bubakirwa indi Kiliziya yagutse mu 1988. Santarari ya Nyagihunika ifite Sikirisale ya Kigusa igizwe n’imiryangoremezo itandatu (6). Yubatswe mu 1991 itahwa mu 1992. Santarali Nyagihunika nyirizina igizwe n’imiryangoremezo cumi n’ine 14.
6. Santarali Musenyi
Santarali Musenyi yashinzwe mu 1967 na Padiri DUYSTIJN iragizwa Mutagatifu Mikayire. Santarali Musenyi ifite abakristu basaga 3000 bari mu ngo 976 zibumbiye mu miryangoremezo 43 n’impuzamiryangoremezo 9.
7. Santarali Rulindo
Santarali Rulindo yashinzwe taliki 15/11/2002 iragizwa Mutagatifu Visenti wa Pawulo. Santarali Rulindo ifite imiryangoremezo makumyabiri n’ibiri (22) n’impuzamiryangoremezo esheshatu (6) bigizwe n’ingo magatatu na mirongo itanu (350) zirimo abakristu barenga magana inani.
8. Santarali Kagasa
Santarali Kagasa yashinzwe mu 1971 ibyawe na Santarali Nyamata Yowakimi VALUMAJO. Santarali Kagasa igizwe n’imiryangoremezo mirongo itatu (30) n’impuzamiryangoremezo icumi (10) bigizwe n’ingo 684 zirimo abakristu basaga ibihumbi bibiri na magana atatu.
9. Santarali Mwogo
Santarali Mwogo yashinzwe mu 1968 iragizwa Mutagatifu NICOLA wa Furuwe ari Sikirisale. Yashinzwe na Padiri BELLOY na AVOYER. Yabaye Santarali muri Mutarama 2007 Santarali Mwogo igizwe n’imiryangoremezo cumi n’itanu (15) na’impzamiryangoremezo itanu (5).
10. Santarari Kibungo
Santrali yashinzwe kuwa 27/07/1983 iragizwa Umutima Mutagatifu wa Yezu. Kuri ubu ifite abakristu basaga 1500 bari mu miryango remezo 16 yibumbiye mu mpuzamiryangoremezo 6.
11. Santarali ya Ntarama
Santarali ya NTARAMA yashinzwe mu 1977 na Padiri VALLMAJO iragizwa Mutagaitifu Yozefu Umurinzi. Ubu santarali ya Ntarama ifite abakristu basaga 720 bari mu mirangoremezo 13 yibumbiye mu mpuzamiryangoremezo 6.
12. Santarali ya Cyeru
Mu 1989 nibwo yagizwe santarali iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’amahoro. Santarali ya Cyeru ifite abakristu basaga 1584 bari mu miryangoremezo 10 nayo yibumbiye mu mpuzamiryango remezo 4.
13. Santarali Murama
Ifite imiryangoremezo mito 28.
Sikilisali ya Kigusa
Ifite imiryango rmezo 8.
Urutonde rw’Ibigo n’imiryango y’Abihayimana birangwa muri paruwasi
- Abasaleziyani b’imitima mitagatifu
- Ababikira b’abahosipitaliyeri ba mutagatifu Marita
- Ababikira ba BENEBIKIRA
- Ababikira b’Urukundo rwa Yezu na Mariya
- Ababikira b’Ingoro y’Urukundo
- Abafureri ba mutagatifu Gaburiyeli
Ibarura rya paruwasi
Paruwasi ya NYAMATA ifite abakristu basaga 25,000 bibumbiye mu miryango-remezo 315, iri mu masantrali 13 na sikilisali imwe.
Urutonde rw’Abapadiri n’Abiyeguriyimana bavuka muri paruwasi
1. Abasaserdoti
- Mgr Antoine KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali
- Mgr Anaclet MWUMVANEZA
- Mgr Anaclet PASTEUR
- P. Protais SAFI
- P. HODARI
- P. Edouard TWIZEYIMANA
- P. Pacifique NDARIBITSE
- P. Polycarpe NZAYISENGA
- P. Juvénal NDAYAMBAJE
- P. Théogène IYAKAREMYE
- P. Védaste NSENGIYUMVA
- P. Callixte NKESHUMPATSE.
- P. Jean Claude RUZINDANA
- P. Sylvère SITAMWITA
2. Abafureri
- Fr. Pierre NZABONIMPA
- Fr. Jean Bosco BAKUNDUKIZE
- Fr. Justin RUTAGANDA
- Fr. Dominique NDAGIJIMANA
- Fr. Innocent KALIMWABO
3. Ababikira
- Sr. Mariane MUKANTAGENGWA
- Sr. Henriette NYIRAMISAGO
- Sr. Petronilla YUDEYA
- Sr. Madeleine UWIMANIRORA
- Sr. Marthe MUSABYIMANA
- Sr. Asteria MUKAMPORE
- Sr. Ester TUYISHIMIRE
- Sr. Josephine UWAMWEZI
- Sr. Ancilla MUKANDILI
- Sr. Françoise MUKAYIRANGA
- Sr. Esperance NKUNDIZANYE
- Sr. Pierrine MUKANKURANGA
- Sr Eugenie UWURUKUNDO
- Sr. Jeanne AKAYEZU Marie
- Sr. Hyacinthe MUSABIMANA
- Sr. Marie Marthe KAYIGANWA
- Sr. Marie Yvonne UMWALI
- Sr. Marie Françoise MUKAYIRANGA
- Sr. Marie Jean Damascène
- Sr. Evalde HODALI
- Sr. Drocella UWAMARIYA
- Sr. Céline MUKESHIMANA
- Sr. Hélène ITANGUKWISHAKA
- Sr. Marie Janine UJENEZA
- Sr. Ane Marie BITEGA
- Sr. Donathile MUKASAFARI.
- Sr. Patricia NIYITEGEKA
- Sr. Justine MUGABO
- Sr. Agnès MUJAWAMARIYA
- Sr. Adrienne MUKANKAKA
- Sr. Bertilde NYIRARUGWIRO
- Sr. Jeanne MUREZI
- Sr. Gratia MUSABYEMARIYA
- Sr. Thérèse UMUGWANEZA
- Sr. Speciose MUKAHARANGA
- Sr. MPUHWEZIMANA
- Sr. Immaculée MUSABYISUGI
- Sr. Esperance BARANIGIRIRA
- Sr. Leoncie NIYIGENA
- Sr.Yacine DUSABIMANA
Inzira zo gukemuraibibazo no gushaka ibisubizo
Kongerera ingufu ihuzabikorwa z’inzego z’ikenurabushyo n’iza paruwasi ;
Kongerera ingufu inyigisho z’ijambo ry’Imana no guhugura ku buryo buhoraho ibyiciro binyuranye by’abakristu;
Kuvugurura no kunoza ihererekanyamakuru mu nzego za paruwasi ;
Kuvugurura imicungire y’umutungo wa paruwasi ;
Gutangiza imishinga ibyara inyungu yo kunganira paruwasi ;
Kongera ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage ;
Guhimbaza liturijiya mu buryo bufasha akristu kwisanzura no gukura mu kwemera kwabo ;
Kongerera ingufu ikenurabushyo ry’umuryango ;
Gushaka abafatanyabikorwa bunganira paruwasi ;
Kongerera ingufu iyogezabutumwa mu mashuri
Gutangiza iyogezabutumwa rifasha abakristu bafite ibikomere n’ihahamuka kubikira.