PARUWASI MUTAGATIFU NICHOLAS WA FULUWE YA NDERA

Padri Mukuru: Padri Jean-Claude NDASHIMIYE

        Numero ya telefoni : 0782414347/0739352168

  Umunyamabanga: Xavéra MUKAMANA

         Numero ya telefoni: 0788763495

Umunyamabanga: Jean-Paul SERAMUKA

         Numero ya telefoni: 0788537139

Missa 

Ku cyumweru :  07h00 et 10h00 à   la paroisse,

07h00, 10h00 (Kinyarwanda) et  17h00 ( français) à Kanombe.

Ku mibyizi : 06h15 kuri paruwasi na ……………… kuri Santarali ya Kanombe

Gushengerera

Kuri paruwasi kuwa kane : 15h00- 18h00.

Kanombe :  Kuwa mbere : 17h30- 19h00. Ariko i Kanombe ku cyyumweru cya kabiri cy’ukwezi nyuma ya Misa ya kabiri (10h00), haba ishengerera abakristu bafatanyije n’Abasamaritani b’Impuhwe.

Penetensiya

Kuwa kane nyuma ya Misa ya mugitondo

I  Kanombe, ni buri wa gatandatu nyuma ya Misa (07h00), usibye kuwa gatandatu w’umuganda.

Kwakira abakristu

IMITERERE YA PARUWASI NDERA 

Ubuso bwa Paruwasi ya Ndera busesuye mu Karere ka GASABO na KICUKIRO, mu Mirenge ya Ndera, Bumbogo, Gikomero na Rusororo. Igera no mu Karere ka KICUKIRO mu Murenge wa Nyarugunga.

Paruwasi ya Ndera ihana imbibi n’amaparuwasi akurikira:

  • Amajyepfo: Paruwasi Masaka na Kicukiro ;
  • Amajyaruguru: Paruwasi Musha na Gishaka ;
  • Iburasirazuba: Paruwasi Kabuga ;
  • Iburengerazuba: Paruwasi Remera na Kacyiru.

Ikicaro cya Paruwasi giherereye mu Mudugudu wa Bahoze, Akagari ka Kibenga, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Aho ikicaro cyubatse kandi gikikijwe na Seminari Nto ya Mutagatifu Visenti wa Paulo n’Ibiro bya Sitasiyo ya Polisi ya Ndera. Iri ku muhanda uva kuri Km 15 ugana i Musave. Ikaba kandi iherereye kuri Km 2,6 uvuye ku muhanda munini wa Kigali – Rwamagana. Ku butaka bwa Paruwasi ya Ndera hari abaturage bagera ku bihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane mirongo ine n’icyenda (35 449). Muri bo, abagatolika babatijwe ni ibihumbi makumyabiri n’umuntu umwe (20 001).

Paruwasi ya Ndera igizwe n’amasantarali arindwi (7) na sikirisale eshatu (3) bibarizwa muri bice bibiri ari byo ibi bikurikira:

Igice cy’Amajyepfo kigizwe na Santarali Ndera (ifite Sikirisali ya Munini na Musave), Karama, Kanombe na Gasogi.

Igice cy’Amajyaruguru kigizwe na Santarali Gicaca (ifite Sikirisali ya Kibara), Jurwe na Mukuyu.

Paruwasi ya Ndera igizwe n’impuzamiryango remezo mirongo itatu n’itandatu (36) n’imiryangoremezo ivuguruye ijana na cumi n’umwe (111).

Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza impuzamiryango remezo n’imiryangoremezo biri muri buri santarali.

Santarali

Impuzamiryango remezo

Imiryangoremezo ivuguruye

1 Gasogi

4

12

2 Gicaca

6

14

3 Jurwe

3

8

4 Kanombe

7

21

5 Karama

4

10

6 Mukuyu

5

10

7 Ndera

7

36

Igiteranyo

36

111

Mu rwego rw’ikenurabushyo ; mu bwigishwa, Paruwasi ya Ndera ifite abakateshisti ijana na mirongo ine (140) n’amakomisiyo cumi n’imwe (11) ari yo akurikira :

  • Komisiyo yo kwigisha no guhugura imbaga y’Imana mu by’ubukristu;
  • Komisiyo ya Liturijiya n’indirimbo zisingiza Imana;
  • Komisiyo y’ubutabera n’amahoro;
  • Komisiyo y’imibereho myiza y’abakristu;
  • Komisiyo y’amashuri;
  • Komisiyo y’umuryango ifite na s/komisiyo y’impuguke;
  • Komisiyo y’urubyiruko;
  • Komisiyo y’imishinga y’amajyambere, ibibanza n’ibyangombwa byabyo, amasambu, umutungo kamere n’inyubako;
  • Komisiyo y’umuhamago;
  • Komisiyo y’itangazamakuru;
  • Komisiyo y’iyogezabutumwa, ibikorwa byishingiwe na Papa bigamije guteza imbere iyogezabutumwa ifite s/komisiyo ya jumélage.

Muri Paruwasi ya Ndera kandi hari imiryango y’abihayimana irindwi (7) n’indi miryango y’abalayiki biyeguriye Imana (instituts séculiers)  [1].

 

Twakwibutsa ko Paruwasi ya Ndera ari na yo irimo ikicaro cya Seminari Ntoya ya Mutagatifu Visenti wa Paulo,  ya Arkidiosezi ya Kigali.

 

Paruwasi ya Ndera kandi ifite imiryango ya Agisiyo Gatolika. Iyo miryango ni iyi ikurikira:

 

 

Muri Paruwasi Ndera kandi hari ibigo by’amashuri gatolika n’ibindi bigo by’amashuri byigenga n’ibya Leta. Ibyo bigo ni ibi bikurikira :

 

Ibigo bya Kiliziya Gatolika

 

 

Ibindi bigo by’amashuri

 

 

Hari kandi n’amavuriro anyuranye ari muri Paruwasi ya Ndera. Amwe muri yo ni aya Kiliziya Gatolika, aya Leta n’ay’abikorera.

 

 

Hari kandi n’ibindi bigo byita ku mibereho myiza y’abantu (les oeuvres socio-caritatives). Ibyo bigo ni ibi bikurikira:

 

  • Ibigo byita ku mibereho myiza (les oeuvres caritatives)
  • Centre d’Accueil des jeunes et des enfants non-accompagnés (Les Enfants de Dieu) ;
  • Inzu y’Abafureri b’Abambari ba Jambo yakira abageze mu zabukuru (Maison des Personnes Agées – Don Tito)
  • Centre Humura HVP Gatagara
  • Homme Saint Jules (Caraes Ndera)

 Muri Paruwasi ya Ndera kandi hari ibindi bigo binyuranye ari byo ibi bikurikira :

 

  • Ibindi bigo binyuranye :
  • Ikigo cya Gisirikari cya Kanombe ;
  • Gereza ya Gisirikari yo ku Mulindi
  • Inganda zo muri “Free Trade Zone”;
  • Isoko rya Mulindi;
  • Ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi cya Mulindi n’ibindi

  

Paruwasi ya Ndera ntabwo abayituye bose ari abakristu gatolika. Ni yo mpamvu ibarurwamo andi madini  [2] ari yo akurikira:

 

 

AMATEKA YA PARUWASI NDERA 

 

Diyosezi ya Kabgayi (yaje kubyara Arkidiosezi ya Kigali) yafashe ku isambu ya Caraes Ndera ihaho Père Cattin wari Aumônier w’ivuriro rya Caraes (Ibitaro by’Indwara zo mu Mutwe). Icyo gihe hari mu mwaka wa 1968.

 

Muri icyo gihe, ibyitwa ubu Santarali ya Jurwe, Gicaca, Gasogi, Mukuyu na Sikirisare ya Musave yabarwaga muri Paruwasi ya Masaka. Santarali Karama yo yabarizwaga muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Paroisse Sainte Famille); Munini iba muri Paruwasi Kicukiro, Kanombe ari “Aumônerie Militaire”. Icyo gihe “Aumônerie Militaire” yari “Quasi-Paroisse”.

 

Paruwasi ya Ndera yashinzwe mu mwaka wa 1968 yitwa “aumonorie” ya CARAES (Caritate Aegrorum Servi). Yayoborwaga na Père Cattin w’Umusuwisi. Igishushanyo cy’inyubako yayo ya mbere cyakozwe na Frère Jobin ari na we wakurikiranye imirimo y’ubwubatsi afatanyije na Frère Patrick Chambert abakristu bitaga Runingiri. Iyo Kiliziya yubatswe ku nkunga y’Abasuwisi.

 

Padiri Cattin yatangiye asomera misa abakristu gusa bari batuye mu nkengero za Kiliziya, bagahabwa n’amasakaramentu. Padiri Cattin yabanaga na Père Paul na Père Manzi wari Umurundi.

 

 

Mu mwaka wa 1970 ni bwo yabaye Paruwasi iragizwa Mutagatifu Nicholas wa Fluë iyoborwa bwa mbere na Padiri Pierre Cattin.

 

Mu mwaka wa 1980 Paruwasi ya Ndera yayobowe na Padiri Rugengamanzi Jean Baptiste, ariko abifatanyije no kuba Umunyamabanga wa Arkidiosezi ya Kigali (Chancelier).

 

Uretse agace kitwaga “aumônerie”, ahandi hose hari mu mbibi z’amaparuwasi ya Masaka, Kicukiro na Sainte Famille. Padiri Rugengamanzi amaze guhabwa ubutumwa bw’ikenurabushyo rya Paruwasi Ndera gusa, yaganiye n’umupadiri w’umuzungu P. HENRYK Pastuszka abakristu bitaga “Gashumba” wo mu Bapadiri b’Abapaloti (Pères Pallotins) i Masaka wajyaga aca munsi ya Paruwasi ya Ndera agiye gusoma Misa i Jurwe. Umushyikirano wabo waje kuvamo ko Santarali Jurwe yabarirwaga muri Paruwasi ya Masaka, yomekwa kuri Paruwasi Ndera. Nyuma Santarali ya Jurwe ni yo yaje kubyara Santarali ya Mukuyu, Gasogi na Gicaca. Iyari Aumônerie Militaire, “Quasi-Paroisse” Kanombe yaje guhabwa Paruwasi ya Ndera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Icyo gihe yahise iba Santarali Kanombe.

 

Padiri RUGENGAMANZI yaje kandi kuganira n’Abapadiri b’Abasaleziyani babaga muri Paruwasi Rwesero yo muri Diyosezi ya Byumba, ibyo biganiro hagati yabo biza kuvamo ko Paruwasi Ndera yunguka amasantarali ya Gikomero na Kayanga. Aya masantarali ariko yaje guhabwa Paruwasi ya Gishaka ubwo yavukaga mu mwaka wa 1992. Santarali ya Karama yo yaje guhabwa Paruwasi ya Ndera nyuma y’ibiganiro na none Padiri RUGENGAMANZI yagiranye na Musenyeri Nicodemu NAYIGIZIKI wari Padiri Mukuru wa Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu.

 

Santarali ya Gasogi yo yavutse mu gihe Padiri BIMENYIMANA Joseph yari Padiri Mukuru wa Paruwasi Ndera n’ubwo yari imaze igihe itaremerwa nka Santarali.

 

  • Abapadiri bayoboye Paruwasi Ndera

 Padiri Pierre Cattin (1970 – 1980) abana na :

 

  • Padiri Paul (umuzungu)
  • Padiri MANZI (Umurundi)

 Padiri Jean Baptiste RUGENGAMANZI (1980 – 1996) abana na :

 

  • Padiri Déogratias GAKUBA
  • Padiri J. Baptiste MURENGERANKA

 Padiri Innocent CONSOLATEUR (1996 – 1998)

 Padiri Théophile KABANDA (1998 – 2000)

 Padiri Joseph BIMENYIMANA (2000 – 2006) abana na :

 

  • Padiri Thomas KANAMUGIRE
  • Padiri Jean Louis NGABONZIMA

 Padiri Jean Pierre HAVUGIMANA (2006 – 2008) abana na :

 

  • Padiri Jean Louis NGABONZIMA

 Padiri Jean Pierre Albert KABERAMANZI (2008 – 2009) abana na :

 

  • Padiri Lambert DUSINGIZIMANA

 Padiri Patrice TWAGIRAYEZU (2009 – 2016) abana na:

 

  • Padiri NSANZINEZA Marcel (2009 – 2011)
  • Padiri IYAKAREMYE Théogène (2011 – 2015)
  • Padiri UWAMUNGU Jean de Dieu (2013 – 2014)
  • Padiri KARAMIRA Victor (2014 – 2017)
  • Padiri KABALIRA Izere Armand (2015 –

 Padiri Jean Claude Ndashimye (22/7/2016 – ) abana na :

 

  • Padiri KARAMIRA Victor (2014 – 2017)
  • Padiri KABALIRA Izere Armand (2015 – )
  • Padiri Fidèle BAGANINEZA (2017 – )

2019-20220

 

Padiri Jean Claude Ndayishimye (Curé)

Padiri Sakindi Emmanuel (Vicaire)

 

 

Abapadiri bavuka muri Paruwasi ya Ndera :

 

Kugeza ubu Paruwasi ya Ndera yibarutse abapadiri bane (4) ari bo aba bakurikira:

 

 

Paruwasi ya Ndera kandi ubu ifite abafaratiri bane (4) barimo gutegurwa kuzaba abapadiri ari bo aba bakurikira :