Paruwasi Musha

Paruwasi ya Musha

Padri Mukuru: Padri Julien MWISENEZA

        Nimero ya telefoni : 0788827032

  Umunyamabanga: Odette MUSABYEYEZU

         Nimero ya telefoni: 0783518483

Umunyamabanga: Athanase MPAGAZEHE

         Nimero ya telefoni: 0783753426

Misa

 kucyumweru 7h15; 9h30

Ku mibyizi:

 Gushengerera 

 Kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu: 7h30 kugeza 19h00, muri Chapelle yo gushengerera. No mu Kiliziya kuri Paruwasi mbere ya misa ya Mugitondo buri munsi (6h00-6h25).

Penetensiya:

Buri munsi nyuma ya Misa zo mu mu gisibo no muri Santarali ahabaye misa, Penetensiya iba nyuma ya Misa. N’iminsi yihariye kuri buri santarali muri adventi n’igisibo.

Kwakira abakristu

Imiterere ya paruwasi ya Musha

Paruwasi ya Musha yitiriwe mutagatifu Dominiko Saviyo yashinzwe 1969. Paruwasi ya Musha iherereye mu karere k’ikenerabushyo ka MASAKA, muri Arikidiyosezi ya Kigali. Igizwe n’amasantarali 4 ariyo : Musha, Gahengeri, Janjagiro na Nyagasambu. Paruwasi ya Musha ifite Succursale 6 arizo : Musha, Duha, Cyimbazi, Rutoma, Runyinya na Kibare, n’imiryangoremezo…

Mu Majyaruguru ihana imbibi na paruwasi Rwamiko, Muhura na Kiziguro byo muri Diyosezi ya Byumba, aho dutandukanywa n’ikiyaga cya Muhazi, mu Majyepfo hari Paruwasi ya Kigarama, mu Burasizuba hari Paruwasi ya Rwamagana, mu Burengerazuba hari Paruwasi ya Ndera, na Kabuga. Paruwasi ya Musha yambukiranywa n’umuhanda Mpuzamahanga wa Kigali – Kagitumba/Rusumo. Muri paruwasi ya Musha hagwa imvura uko bikwiye mu bihe by’ihinga by’umwaka kandi harangwa n’ubushyuhe buri mu rugero.

Urutonde rwa santarali n’imiryangoremezo

Santarali Musha fite amasukurusale ane, ariyo: Musha, Duha, Cyimbazi na Rutoma. Ikaba ifite imiryango-remezo… Santarali Gahengeri yo ifite amasukurusale abiri, ariyo : Runyinya na kibare. Ikaba ifite imiryango-remezo…. Andi ma santarali ni Janjagiro ifite imiryango-remezo… na Nyagasambu nayo ifite imiryango-remezo…

Imiryango remezo yose hamwe 196.

Amateka yae paruwasi

Paruwasi ya Musha yashinzwe mu 1969 ibyawe na paruwasi ya Rwamagana yari iyo muri Archidiyosezi ya Kabgayi, yari iyobowe na Musenyeri Andereya Perraudin. Mbere yuko iza i Musha Abapadiri b’Abamisiyoneri babanje gufata ikibanza i Nzige ho muri Santarali ya Kigarama barahakoma (bashyiraho ikimenyetso cy’imbibi ko hafashwe). Uwitwa NGWIJE Jean niwe wakoreraga umurimo w’ubukateshiste muri icyo kibanza.

Bitewe n’uko mu gace ka Musha ariho hari iterambere (amabuye y’agaciro, urukiko rwa canton yari Komini Musha, umuhanda mpuzamahanga) ni naho hubatswe paruwasi Musha aho kuyubaka i Kigarama ; ubu aho icyicaro cya paruwasi kiri niho Umutware RWUBUSISI yari atuye, paruwasi ya Musha yahawe ikibanza n’umugore we Therese UWAMWEZI ku buryo bwemewe n’amategeko.

Umupadiri wa mbere yitwaga GISENSI aho yicaraga habaga hateguye ishinge babanje kuyicuma nk’umukeka, inkuta zaho zari ibibambano ; uwateguraga mu kiliziya yari Therese UWAMWEZI, umuyobozi wa santarali yari Joseph SIMBIZI, abari abasomyi bari : Mwarimu GASHAGAZA Jean, Charles BUTERA, umukateshiste mukuru yari Gervais NGIRUMPATSE, umwanditsi GAKWAYA Jean Baptiste, uwari uhagarariye abatishoboye NGARATE Fidèle, abigiraga umubano bigishwaga na Odette (umugore wa NGARATE ), icyo gihe abakiristu baririmbaga zaburi, kandi bakibanda no kururimi rw’ikiratini. Basengerega mu kibeho intebe bicaragaho twari uduti bashingaga bagatambikaho igiti cy’umuhirima kugeza mu 1975 hubakwa inyubako ya Kiliziya isengerwamo kugeza ubu.

Mu kubaka Kiliziya, umushinga watangijwe n’Abapadiri b’Abasereziyani bakifashisha imbaraga z’abakiristu, aho bategura ibipande by’imiganda kandi ukoze agasinyirwa, uwari uhagarariye inyubako yitwaga Joseph RUGIRAMIGABO ( UGIRASHEBUJA).

Kuva paruwasi ya Musha ishinzwe kugeza mu 1994 yayoborwaga n’umuryango w’Abapadiri w’Abasereziyani(Abamisiyoneri) baje gusimburwa n’Abapadiri ba Diyosezi biganjemo abenegihugu arinabo bayiyobora ubu. Mu 2008, Paruwasi ya Musha yari igizwe n’amasantarali 7 nyuma yo kubyara Paruwasi ya Kigarama ; ubu isigaranye amasantarali 4.

Dore urukurukirane rw’Abapadiri bafashije abakiristu muri paruwasi ya Musha: nyuma ya Padiri GISENSI, Padiri GOROYIMASI niwe wayoboye Paruwasi nka Padiri Mukuru afatanyije na Padiri MARIYO, nyuma haje Padiri Juvenal BAMBONEYEHO w’umurundi, hakurikiyeho Padiri BASSI, haza IVANI na Padiri HERMANI, haza Padiri Adrien na Padiri Bassi, hakurikiyeho Augustin bitaga MICACA na Padiri DANKO nibo bagejeje mu gihe cya Genocide muri Mata 1994. Nyuma ya Genocide hatangiye Padiri Jean Baptiste RUGENGAMANZI hakurikiyeho Musenyeri Nicodeme na padiri Thomas KANAMUGIRE, Padiri Gilbert BIZIYAREMYE, Padiri Jovin MUYOBOKIMANA, Padiri Gratien HAJINGABIRE, Padiri Ezechiel RUKIMBIRA, Padiri Noel UWIMPUHWE na Padiri Francois NSANZABACU.

Urutonde rw’ibigo n’imiryango y’abihayimana birangwa muri paruwasi ya Musha

1. Ibigo by’abihayimana

  1. Umuryango w’ababikira b’umwana Yezu (les sœurs de l’enfant Jésus)
  2. Umuryango w’ababikira b’Inshuti z’abakene

2. Amashuri ya kiliziya ari mu mbibi za paruwasi ya Musha

Ayigenga

  1. G.S NYINA WA JAMBO
  2. VTC BETHLEHEM

Ayo Leta ifatanya na Kiliziya

  1. G.S JANJAGIRO

Urutonde rw’abapadiri n’abiyeguriyimana bavuka muri paruwasi ya Musha

Abapadiri

  1. Padiri Jean Damascène GAKIRAGE (+)
  2. Padiri RUHUMURIZA Claudien
  3. Padiri Valens TWAGIRAMUNGU
  4. Padiri Eustache BUTERA
  5. Padiri Jean Bosco GAKIRAGE
  6. Padiri Innocent BIZIMANA
  7. Padiri Viateur GITONGANA
  8. Padiri Simon Pierre RUTERANA
  9. Padiri Joseph MUKASA DUSABE
  10. Padiri Theoneste HABIYAKARE

Abafurere

  1. Frere Edouard MUNYANKINDI

Ababikira

  1. Soeur Donatha KANZAYIRE
  2. Soeur Berenadette
  3. Soeur Catherine
  4. Soeur Fourtinee MUJAWAMARIYA
  5. Soeur Vestine MUKAMURARA
  6. Soeur Marie Odette UWANTEGEYE
  7. Soeur MUKAKANYARWANDA
  8. Soeur Speciose
  9. Soeur Francine MUKASIMBI
  10. Soeur Vestine NIYOMUHOZA

Inzira z’ibisubizo ku bibazo by’ingutu paruwasi ifite

Amahugurwa ku balayiki bunganira mu iyogezabutumwa no ku bakristu muri rusange ku bijyanye n’imikorere ya Kiliziya n’inzego zayo;

Gutanga amakuru ahagije kuri liturjiya n’uko ikorwa ;

Korohereza ingendo abafasha mu iyogezabutumwa ;

Guha ingufu iyogezabutumwa ryo mu byiciro, hibandwa by’umwihariko ku rubyiruko, no guha umwanya ubuhamya ku mibereho ntangarugero ya gikristu ;

Kongera misa mu mashuri no gusaba abarezi gatolika kurushaho kwitangira iyogezabutumwa mu mashuri ;

Guteza imbere ubufatanye bw’abarezi n’ababyeyi mu burere bw’abana ;

Gukangurira abakristu kurushaho kumva ko Kiliziya ari iyabo no kuyifasha  kwibeshaho;

Gushishikariza injijuke kugira uruhare mu buzima bwa kiliziya ;

Kuvugurura no kwagura Kiliziya ya Paruwasi

Kurushaho guhuza ivanjili n’umuco nyarwanda,  guteza imbere ikenurabushyo riberanye na buri karere ka paruwasi.