Paruwasi Muhondo

Paruwasi Mariya Mwamikazi w’Amahoro ya Muhondo

 

Padri Mukuru,Padri Canisius UWAMAHORO

        Numero ya telefoni : 0788452341

  Umunyamabanga: Vénuste KAMANA

         Numero ya telefoni: 0783198345

 

Misa

– Ku cyumweru kuri Paruwasi : 7h30′ et 10h30, na missa ebyiri muri santarali kuri ayo masaha

– Ku mibyizi kuri paruwasi:  06h15

 Gushengerera

Kuwa kane no kuwa gatandatu, kuva saa moya kugeza saa mbiri

 Penetensiya

Kuwa kane no kuwa gatandatu nyuma Missa ya mu gitondo

 Kwakira abakristu

Kuwa kabiri mbere ya saa sita

Imiterere ya paruwasi

Paruwasi  Bikira Mariya Mwamikazi w’Amahoro ya Muhondo yashinzwe tariki 06 Nzeri 2008. Ubuso bwayo buri mu mirenge ya Muhondo (Akarere ka Gakenke), Umurenge wa Rusiga  mu karere ka Rulindo, sikirisale ya Muvumu ikora kumurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru.

Ibarizwa mu Karere Nkenurabushyo ka Buliza Bumbogo. Ihana imbibi na Paruwasi zikurikira : Rulindo na Shyorongi (uburasirazuba), Ruli (uburengerazuba), Rwankuba (mu majyaruguru), Ngamba na Kabuga za diyosezi ya Kabgayi (mu majyepfo).

Igizwe na santarali enye : Bwenda, Gitanda (habarizwamo sikirisale Muvumu), Muhondo na Ruganda.  Ifite imiryango remezo 171 yibumbiye muri Mpuza 49. Ifite ibigo bibiri by’amashuri gatolika : Ishuri rya sainte Cecile Muhondo n’Urwunge rw’amashuri rwa saint Jean Baptiste Gitanda.

Santarali n’imiryango remezo

Santarali Bwenda

Santarali Bwenda ifite Mpuza 7 n’I.R. 29

Santarali Gitanda

Santarali Gitanda ifite Mpuza 9 N’I.R. 38

Cetrale Muhondo

Santarali Muhondo ifite Mpuza18 N’I.R. 63

Santarali Ruganda :

Santarali Ruganda ifite Mpuza14 n’I.R. 41

Amateka ya paruwasi

Ishingwa mu mwaka wa 1915, Santarali ya Muhondo yari muri Paruwasi ya Rulindo. Aho Paruwasi Rwankuba ishingiwe mu mwaka w’1947, Muhondo yabaye imwe muri santarali zayo inafite sikirisare enye : Muhondo, Ruganda (1944), Gitanda(1936) na Musagara. Paruwasi Ruli ishinzwe tariki 01/06/1970, Sikirisare ya Musagara yagizwe imwe muri santarali z’iyo paruwasi. Sikirisare ya Bwenda yo yavutse mu mwaka w’1980.

Tariki 27 Kamena 2006, Muhondo yabaye quasi-paroisse ishingwa Padiri Léonidas TUYISENGE. Tariki 6 Nzeri 2008, Quasi-paroisse ya Muhondo yagizwe paruwasi. Padiri TUYISENGE ahita aba Padiri Mukuru wayo, yungirijwe na Padiri Gaudiose MPAWENAYO.

Ifite imiryango y’Agisiyo gatolika ikurikira : Legio Mariae, renouveau charismatique, JOC/F, Ligue du sacré cœur, scapulaire, conférence de Saint Vincent de Paul, missionnaire de la miséricorde divine, SAINTCR, mouvement Eucharistique, Inkoramutima z’Ukaristiya, Mouvement Xaveri et l’apostolat de l’oratoire.

Abihaye Imana bavuka muri Paruwasi Muhondo

Abapadiri

P. Jean Chrisostome KANUSU (+)

P. Gerard NSHAGAYIMANA

P. Bernard MUHAWENIMANA

P. Dieudonné NSENGIMANA (France)

P. Edouard TWIZEYIMANA (Missionnaire du sacré cœur)

Abafurere

Frère Théodore DUSABIMANA (Foyer de la charité)

Ababikira

Sœur Godelive NUMUKOBWA (Bernardine)

Sœur Olive Philomène MUKANGENZI (Bernardine)

Soeur Alphonsine MUKAMUZUNGU (Oblates du Saint Esprit

Sœur Donata NYIRADENDE (Sœur Benebikira)

Sœur Theodora UWIMANA (Amis de pauvres)

Sœur Daphrose NYIRANGENDAHIMANA (Amis de pauvres)

Inzira z’ibisubizo ku bibazo by’ingutu paruwasi ifite

Amahugurwa ahoraho ku byiciro binyuranye by’abakristu n’abayobozi z’inzego za paruwasi;

Kongerera ingufu inzego za paruwasi;

Kubaka cyangwa gusana ibikorwa remezo : kurangiza kiliziya ya paruwasi, kubaka kiliziya za santarali Bwenda, Gitanda na Ruganda, kurangiza kiliziya ya Santarali ya Muvumu;

Kuvugurura imicungire y’imari ya paruwasi, kubyaza umusaruro umutungo w’ubutaka wayo, ibikoresho, ndetse n’imicungire y’abakozi ikanozwa;

Gutangiza ibikorwa bibyara inyungu kugira ngo paruwasi ishobore kwibeshaho (ubuhinzi, ubworozi, gutunganya umusaruro..)

Gukomeza ibikorwa bibyara inyungu CANTINE YA PARUWASI

Gukomeza gushishikariza  inzego zose z’abakirisitu  kwitungira Paruwasi, tutibagiwe n’abakirisitu baba I Kigali bavuka I Muhondo.