Paruwasi Mbogo

Paruwasi Mutagatifu Yohani Pawulo wa II ya Mbogo

 

Padri Mukuru,Padri KANANGA Leopold

        Numero ya telefoni : 0782090355

  Umunyamabanga: François Régis MUTABAZI

         Numero ya telefoni: 0787649590

Missa

– Ku cyumweru :   7:00 & 10:30′ ( Kinyarwanda)

– Ku mibyizi : 06h30, kuwa gatandatu habanza ishapure misa igatangira 06h45

 Gushengerera: 

Kuwa gatanu wa gatatu w’ukwezi nyuma ya misa ya mu gitondo

2Pentensiya

Buri wa kabiri na b uri wa gatanu nyuma  nyuma ya misa ya mu gitondo

Kwakira abakristu

Kuwa kabiri kuva saa tatu kugeza saa saba

Tumenye Paruwasi Mbogo

Paruwasi Mutagatifu Yohani Pawulo wa II ya Mbogo yavutse ari iya  29 mu maparuwasi agize Arikidiyosezi ya Kigali. Iyi paruwasi iherereye mu karere k’Ikenurabushyo ka Buliza- Bumbogo.

IMBIBI ZA PARUWASI MBOGO

Paruwasi Mbogo ifite imbibi zikurikira :

  • Paruwasi Rwankuba :Amajyepfo
  • Paruwasi NEMBA : Amajyaruguru
  • Paruwasi MUNYANA : Iburengerazuba
  • Paruwasi RULINDO : Iburasirazuba

Icyicaro cya Paruwasi Mbogo Kiri muri Santrari Mbogo, Impuzamiryangoremezo GISANZE, Umuryangoremezo Mutagatifu Tereza w’umwana YEZU.   Ni mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gakenke, Umurenge wa RUSHASHI, Akagali ka MBOGO, Umudugudu wa GISANZE.Mu nzego za Leta Paruwasi Mbogo ikorera mu Mirenge 4 : RUSHASHI, GASHENYI, GAKENKE na MINAZI.

Paruwasi Mbogo igizwe n’amasantrari 5 : 

  • Santrari Mutagatifu Andreya MBOGO
  • Santrari Mutagatifu Augustini BUSANANE
  • Santrari Mutagatifu Yozefu Urugero rw’Abakozi RUKURA
  • Santrari Mutagatifu Rafayire BUHETA
  • Santrari Mutagatifu Yozefu Urugero rw’Abakozi RUTENDERI

AMAVU N’AMAVUKO YA PARUWASI MBOGO

Mu 1909 Musenyeri Yozefu Hiriti, yashinze Misiyoni ya Rulindo. Iyo Misiyoni yihatiye kujya hirya no hino kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Abapadiri bihatiye kubaka hirya no hino udushuri two guhurizamo abakristu. Bihatiye kohereza abakristu kwitangira iyo Nkuru nziza.   Ni muri ubwo buryo bohereje muri ako gace Paruwasi iherereyemo abavugabutumwa b’abanyarwanda aribo Mwarimu YOVITA NZIGIYE (BUSANANE) na Yoronimo MUHINDANGIGA (MBOGO).

Haza kwiyongeraho abandi bakateshiste aribo

  • Augustini BARONDA : BUSANANE
  • BARAYAGWIZA Marselini : RUKURA ni nawe watangije inyigisho BUHETA muri 1938
  • MABURANTURO Alexis : MBOGO
  • MUHINDANGIGA Yeronimo : RABA

Ahagana mu w’ 1928, ishuri rya Gatigisimu ryubatswe ahitwa ku NKOTO ku gasongero k’umusozi wa MPANGURA uherereye mu kagari ka MBOGO, aha hari hubatswe n’ishuri ryo gusoma, kwandika, kubara hamwe na Gatigisimu.

Uwari Burugumestri HAKIZIMANA Evariste, mwene BARAYAGWIZA Alexis yahisemo ko bubabaka Kiliziya kuri Mbogo iba agasozi gatagatifu gutyo.

AHO KILIZIYA YARI YUBATSE

Kiliziya ya mbere yari yubatse neza ku kibanza cyubatswemo Kiliziya nshya, hamwe n’amashuri yari agizwe n’ibyumba bibiri maze iza kwimurwa na Padri Avoyer na Karoli bayubaka aho Kiliziya isanzwe ya Santrari Mbogo iri ubu ahagana mu 1960.

Twibutse ko Misiyoni ya Rulindo yibarutse Misiyoni ya Rwankuba ku ya 15/08/1947 yaragijwe Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Ubwo Mbogo yahise iba iya Misiyoni ya Rwankuba.

ISHINGWA RYA PARUWASI YA MBOGO

Paruwasi ya Rwankuba yibarutse Paruwasi ya RULI, Mutagatifu Dominiko mu mwaka 1970.

Mu igenamigambi rya Arikidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, wahoze ayobora Arkidiyosezi ya Kigali yagennye ko Paruwasi ya Rwankuba yibaruka Paruwasi 3 : Mwamikazi w’Amahoro MUHONDO muri 2008, Mutagatifu Tadeyo MUNYANA muri 2011 na Paruwasi Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2 kuri 22/10/2017.

27/05/2015 : Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali yahaye umugisha ibuye Fatizo ry’ingoro y’Imana Paruwasi MBOGO, Mt Yohani Pawulo wa 2.

10/07/2017 : Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA yashyizeho abapadiri babiri bashinzwe Paruwasi ya Mbogo aribo : Padiri Jean – Leonard DUKUZUMUREMYI, Padiri Mukuru na Padiri Marius BIGIRIMANA, Padiri wungirije.

22/10/2017 : Ishingwa rya Paruwasiya MBOGO, yitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2.

 

AMASANTRARI AGIZE PARUWASI N’ABAKRISTU BAYO

 

Amazina y’amasantarari Umubare wa Mpuza Umubare w’U.R Umurinzi wa Santarari Igihe ahimbarizwa
MBOGO 16 51 Mt Andreya 30/11
RUKURA 16 52 Mt Yozefu 1/5
BUSANANE 8 31 Mt Augustini 28/8
RUTENDERI 8 24 Mt Yozefu 1/5
BUHETA 6 22 Mt Rafayire 29/9
BOSE 54 180

Buri santarari ifite komite nyobozi igizwe n’abantu batanu (5) : Umuyobozi, Umuyobozi wungirije, Abanditsi 2 n’Umubitsi.

Amakomisiyo anyuranye agaragara ku rwego rwa za santarari

UTUGOROBA TW’ABANA

Paruwasi ya Mbogo ifite utugoroba tw ‘abana 54, tungana n’umubare wa mpuzamiryangoremezo kandi tugakora buri cyumweru. Buri kagoroba k’abana kayoborwa n’abantu 2 bitwa « Inshuti z’abana » batorwa na mpuzamiryangoremezo yabo.

IMIRYANGO Y’ABIHAYIMANA

Muri Paruwasi MBOGO hari Umuryango umwe w’Abihaye Imana utaremerwa na Kiliziya: Umuryango w’Abaja ba Mariya. Ni umuryango utegereje kwemerwa muri Kiliziya wavukiye muri Paruwasi ya Rwankuba ku gitekerezo cya Padiri Amatus Berenguer, wari Padiri Mukuru, abashinga Mama Deogratias, Umubikira w’Umusomusiyo mu 1988. Ubu bagabye amashami menshi muri Arkidiyosezi. Muri Paruwasi Mbogo bafite ingo 2: Busanane na Mbogo

Inzira z’ibisubizo ku bibazo by’ingutu paruwasi ifite

Ubuvugizi kugira ngo ibikorwa bibangamira missa zo ku cyumweru byimurirwe ku yindi minsi ;

Kuvugurura inzu yahoze ari Kiliziya ya Mbogo ngo ihindurwe inzu mberabyombi, no kubaka cyangwa kuvugurura ibikortwa remezo bya za santarali  Buyagiro,  Murandi,  Busanane,   Rutenderi na Buheta.

Kurangiza Kiliziya ya Santarali ya Rukura iriho yubakwa ;

Amahugurwa ahoraho ku bakristu mu byiciro byabo bitandukanye

Guhugura abakristu kuri Bibliya no gutezaimbere iyamamazabutumwa rishingiye ku byiciro bitandukanye by’abakristu;

Gukora ubuvugizi kugira ngo umuryango  « Abaja ba Mariya » wemerwe na Arkidiyosezi

Kurushaho gusesengura no kubonera umuti ibibazo byugarije umuryango, cyane cyane amakimbirane ;

Guteza imbere ikoranabuhanga mu iyamamazabutumwa

Guteza imbere imishinga ibyara inyungu, kuri paruwasi no ku baturage.