Paruwasi Masaka

PARUWASI Y’ABATAGATIFU PETERO NA PAWULO INTUMWA YA MASAKA

Padri Mukuru,Padri Jerome SHEMA

        Nimero ya telefoni : 0788875239

  Umunyamabanga: HAKIZAYEZU Pierre

         Nimero ya telefoni: 0788686718

Misa

Ku cyumweru kuri paruwasi: misa eshatu mu rurimi rw’ikinyarwanda: 07h00-09h00; 10h00-12h00 ;

Kuri Salle y’ababikira : 16h00 – 18h00

Misa zo mu mibyizi: 6h30, uretse ku wa gatandatu no ku minsi y’ikiruhuko cyemewe na Leta, aho zitangira 7h00

Kuri Chapelle st Vincent Pallotti : uretse ku wa mbere missa iba mu gitondo 6h30, indi minsi missa iba nimugoroba 18h45-19h30.

 Gushengerera

Buri wa mbere kuri chapelle nyuma ya missa ya mugitondo kugeza 18h00, ku wa kane kuva misa ihumuje 07h00 kugeza nimugoroba 17h30 muri Chapelle ya Paruwasi; na buri wa gatanu muri chappelle st Vincent Pallotti iri kuri Centre de santé mu Biryogo kuva 19h30-22h00.

 Penetensiya

Buri wa mbere nyuma ya missa kuri shapelle, na buri wa kane nyuma ya mugitondo

 Kwakira abakristu

Kuwa gatatu: 09:00 to 13:00

Kuwa gatanu: 09h00-13 & 16h00-19h30

Tumenye Paruwasi Masaka

 

Paruwasi y’Abatagatifu Petero na Pawulo Intumwa yashinzwe mu mwaka w’1964. Iyo paruwasi igizwe n’amasantarali atanu , Succursale imwe na Chapelle imwe. Amasantarali atatu, succursale na Chapelle biri mu gace k’umujyi wa Kigali ; andi abiri ari mu karere kwa Rwamagana. Paruwasi ifite ikibazo cy’abaturage bahora bimuka kubera umujyi wayisatiriye.

Amasantarali n’imiryangoremezo

Masaka : imiryangoremezo 42

Rusheshe : imiryangoremezo 77

Ayabaraya : imiryangoremezo 30

Kagarama                      : imiryangoremezo 12

Bujyujyu : imiryangoremezo 13

Kuri ubu, Paruwasi ya Masaka igizwe na Santarali 5 arizo : Masaka ariho hari icyicaro cya Paruwasi, Rusheshe, Ayabaraya; izi 3 zibarizwa mu karere ka Kicukiro. Izindi 2 Kagarama na Bujyujyu zibarizwa mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba.

Icyicaro cya Paruwasi Masaka kiri mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, Akagali ka Cyimo, Umudugudu wa Cyimo. Ku bijyanye n’ubuyobozi bwite bwa Leta, Paruwasi ya Masaka ikorana n’ubuyobozi mu buryo busanzwe.

  • Santarali Masaka

Kiliziya ya kera yasimbuwe n’iri ku ifoto  hejuru

Santarali Masaka niyo ibarizwamo icyicaro cya Paruwasi ya Masaka, ikaba igizwe n’Impuzamiryangoremzo 24  n’imiryangoremezo 43.

Impuzandengo y’abitabira Misa ku Cyumweru  ni abakristu 1200 muri Missa ebyiri. Santarali ya Masaka kandi irimo Shapeli ya Biryogo iba ahitwa mu Biryogo hakaba hasomwa missa imwe aho impuzandengo y’abitabira missa iri ku kigereranyo cy’abakristu magana atandatu.(600).

  • Chapelle Biryogo

Santrali Rusheshe

Santarali ya Rusheshe yashinzwe mu mwaka w’1964, yubakwa mu 1991, isomerwamo missa bwa mbere 1992, ikaba igizwe n’impuzamiryangoremzo 33, imiryangoremezo 76.

Muri Santarali ya Rusheshe hasomwa Missa ebyiri ku Cyumweru, impuzandengo y’abitabira Misa ni abakristu 1000.

Santarali Ayabaraya

Santarali ya Ayabaraya yashinzwe mu mwaka wa 1970, ikaba igizwe n’impuzamiryangoremezo 10; imiryangoremezo 23

Santarali itarafungwa, hasomwaga Missa imwe aho impuzandengo y’abitabira missa iri ku kigero cy’abakristu magana atanu.(500).

Santarali Kagarama

 

Uko inyubako nshya za santaralizizaba ziteye

Santarali ya Kagarama yashinzwe mu mwaka wa 2008, ikaba igizwe n’impuzamiryangoremezo 5, imiryangoremezo 12.

Santarali itarafungwa, hasomwaga Missa imwe aho impuzandengo y’abitabira missa iri ku kigero cy’abakristu magana atandatu.(600).

Santarali Bujyujyu

 

Santarali ya Bujyujyu yashinzwe mu mwaka wa 2008, ikaba igizwe n’Impuzamiryangoremezo 5, imiryangoremezo 13.

Santarali itarafungwa, hasomwaga Missa imwe aho impuzandengo y’abitabira missa iri ku kigero cy’abakristu magana atanu.(500).

Chapelle Cyankongi

Chapelle ya Cyankongi yatangiye mu mwaka wa 2015, akaba ari igice cya Rusheshe kigizwe n’impuzamiryangoremezo 9 imiryangoremezo mito 19.

Hatarafungwa, hasomwaga Missa imwe aho impuzandengo y’abitabira missa iri ku kigero cy’abakristu magana atanu.(500).

Icyitonderwa:  Ubu santarali Ayabaraya (SteFaustine); Kagarama (St Sylvain); Bujyujyu (Sacre Cœur de Jésus); na Succursale Cyankongi zirafunze kuko zitujuje ibya ngombwa Leta isaba ngo zikore ubutumwa bwazo.

Incamake y’amateka ya paruwasi

Kuva igishingwa muri 1964 kugeza mu mwaka wa 1974, Paruwasi ya Masaka yayobowe n’Abapadiri bera (Abamisiyoneri b’Afurika), hanyuma ihabwa Abapadiri b’Abapalotini bayiyoboye kugeza mu mwaka wa 2009. Kuva ubwo iyoborwa n’abapadiri b’Arikidiyosezi ya Kigali. Muri iyi paruwasi hari imiryango itatu y’abihayimana : Ababikira b’Abapalotini, Ababikira b’Izuka n’Abakobwa bato ba Yezu.

 

Abapadiri bakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Masaka

Umwaka   Padiri Mukuru
1964-1971 Padiri Parmentier Jean Curé Fondateur
  Andreas ROALANDTS  
1971-1974 Padiri Yowakimu Valmajo  
Padiri Yohani LENSEN  
1974-1976 Padiri Heneriko KAZANIECKI twitaga “Mamashenge
1976-1980 Padiri Rishari DOMASKI
1981-1982 Padiri Fransisiko KANIA (Yasimbuye Padiri Rishari wari warakoze impanuka y’ipikipiki)
1982-1983 Padiri Mariani SOBCZYK
1983-1993 Padiri Heneriko PASTUSZKA twitaga “Gashumba
1993-06/04/1994 Padiri Stanislas KANTOR
25/11/1994-30/03/1996 Padiri MYJAK Antoni (Icyo gihe yayoboraga Paruwasi 3: Gikondo, Kicukiro na Masaka. Misa ye ya mbere yayisomeye kuri Kiliziya i Masaka ku wa 29/01/1995).
30/04/1996-1998 Padiri Stanislas KANTOR (yongeye kugaruka kuyobora paruwasi ya Masaka)
1998-2005 Padiri Théodore BAHISHA
1999 2002 P. Come Damien MUSAVIRI (Shaloom) Vicaire
2003 2006 P. Bénjamin BAHASHI Vicaire
2005-04/10/2009 Padiri Dieudonné RWAHISEMO Curé
4/10/2009 Jean Baptiste RUGENGAMANZI Curé
2009 Viateur NSENGIYAREMYE Vicaire
2011 Léonidas TUYISENGE Vicaire
25/11/2013 Théophile TWIZELIMANA Curé
25/11/2013 Floribert IRATEGEKA Vicaire
2014 Jean Bosco NSENGIMANA MIHIGO Vicaire
2016 Pacifique NDALIBITSE Curé
9/9/2017 Aloys SIBOMANA Vicaire
27/8/2018 Floribert IRATEGEKA Curé
17/7/2019 Alexis NDAGIJIMANA Vicaire
12/8/2019 A. Mamert HARUMUKIZA Vicaire

Imiryango y’abihayimana

Ababikira b’Abapalotini

Ababikira b’Izuka

Les Petites soeurs de Jésus

Abapadiri bakomoka muri Paruwasi ya Masaka 

P. Abbé Chrysante RWASA

P. Donatien HAKORIMANA

A. Ezéchiel RUKIMBIRA

P. Narcisse MWISENEZA

P. Boniface HAGUMINSHUTI

P. Alphonse NDAGIJIMANA

A. Aphrodis NIYIGENA

P. Jean Pierre GATETE

Ababikira bakomoka muri Paruwasi ya Masaka

Sr. Marie Cécile BIMENYIMANA

Sr. Marie Claire MUKESHIMANA

Sr. Mariette BERABOSE

Sr. Erica NYIRANSABIMANA

Sr. Julienne MUJAWIMANA

Sr. MUSABYEMARIYA

Sr. Henriette BYUKUSENGE