Paruwasi Kicukiro

Paruwasi Mutagatifu Yohani Bosco ya Kicukiro

Padri Mukuru,Padri Ignace BAGENZI HIRWA

Nimero ya telefoni : 0788932399

Umunyamabanga: Jean Pierre NSABIMANA

Nimero ya telefoni: 0788955689

Misa kuri Paruwasi

–  Ku cyumweru:  7h30, 10h00 (Kinyarwanda), 17h00 (igifaransa)

– Ku mibyizi :  06h45 :  kuwa kabiri, kuwa gatatu, kuwa gatanu, kuwa gatandatu

Missa muri santarali 

Santrali Gahanga:  7h00, 10h00 ( Kinyarwanda )

Chapelle Karembure : 7h00 (Kinyarwanda )

*Santrali  Busanza : 10h00 ( Kinyarwanda).

 Penetensiya kuri paruwasi

Buri wa gatandatu guhera 7h30

Gushengerera kuri paruwasi

Kuwa 2, kuwa 3, kuwa 5, kuwa 6, guhera 7h30 kugera 18h00.

Kuri shaperi ya Gatenga :

Misa

Misa zo ku cyumweru : 07h30, 10h00

Ku mibyizi : 06h00

Gushengerera na penetensiya : Kuwa kane nimugoroba

 

Imiterere ya paruwasi. 

Paruwasi ya Kicukiro — Mutagatifu Yohani Bosiko iherereye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Arkidiyosezi ya Kigali, Akarere k’ikenurabushyo ka Kicukiro;  kagizwe na Paruwasi enye arizo Kicukiro, Gikondo, Remera na Kacyiru.

Paruwasi Mutagatifu Yohani Bosco ya Kicukiro ihana imbibi na paruwasi zikurikira:

Mu Majyaruguru hari Paruwasi ya Ndera na Remera; mu Majyepfo hari Paruwasi ya Nyamata; i Burasirazuba hari Paruwasi ya Masaka; i Burengerazuba hari Paruwasi ya Gikondo, Butamwa na Nyamirambo.

Paruwasi Mutagatifu Yohani Bosiko, igizwe n’amasantarali 3:

Santarali Gatare: icyicaro cya Paruwasi.

Santarali Gahanga, yisunze Mutagatifu Yozefu;

Santarali Busanza, yisunze Umutima Mutagatifu wa Yezu.

Usibye kiliziya ya Paruwasi iri muri Santrali ya Gatare, buri Santrali ifite kiliziya yayo.Kuri izo kiliziya eshatu, hiyongeraho na shapeli ziri i Karembure ndetse no mu Gatenga mu kigo cy’abasaleziyani.

Paruwasi ituwe n’abakristu bagera ku 15,000 ku baturage bose hamwe barenga ibihumbi 70. Bari mu miryango-remezo 78 yibumbiye mu mpuzamiryangoaremezo 20.

Santrale ya Gatare

Ihwanye n’imirenge ya Niboye, Kagarama na Kicukiro. Muri rusange, abaturage ba Santrali Gatare ni urubyiruko. 87% bari munsi y’imyaka 40, mu gibe 46% ban munsi y’imyaka 18. Ikindi kigaragarira buri wese, ni uko abaturage ba Santrali Gatare bishoboye. Ikigereranyo cy’ubukene kiri ku kigero cy’8% gusa.

Inyubako zo kuri Paruwasi zimeze neza, icumbi ry’abapadiri niryo rikwiye kuvugururwa.

Inyubako ya Kiliziya imeze neza kuko yatashywe mu 2004. Kuri Paruwasi hari ikibanza kinini cyakwigirwa inyigo nziza kuburyo yagirira Paruwasi akamaro kanini cyane.

Santarali Gahanga 

Iyi santarali niyo yabaye iya mbere muri Kicukiro. Kiliziya yaho yatashywe mu w’1973 ihabwa izina rya Mutagatifu Yozefu. Padri Joseph Bassi niwe witagaho iyi Santarali. Ihana imbibi na Paruwasi Nyamata na Paruwasi Nyamirambo, ikaba iherereye mu majyaruguru ya Paruwasi, mu murenge wa Gahanga.  Iyi santarali igizwe n’imiryango-remezo 56 yibumbiye mu mpuzamiryango-remezo 19, ikagira n’ imiryango ya agisiyo gatolika irindwi. Kiliziya ya Santrali iracyakomeye, ariko ikeneye kuvugururwa no kongerwa. Hari umushinga ko yazaba paruwasi mu myaka iri imbere. Muri Santrali ya Gahanga kandi, i Karembure hubatse shapeli ifasha abakristu guhimbaza Imana ku cyumweru.

Kimwe mu bibazo bibangamiye ikenurabushyo i Gahanga, ni uko abaturage bagenda bimuka babisa ibikorwa by’amajyambere biteganyijwe muri aka gace. Abandi baturage baza bakurikiye ibikorwaremezo n’imiturire myiza iteganyijwe muri aka gace k’umujyi wa Kigali.

Santarali ya Busanza

Iyi Santarali yashinzwe mu mwaka w’1990, ari nabwo batangiye kubaka kiliziya.  Yisunze Umutima Mutagatifu wa Yezu.  Ihana imbibi na za paruwasi Regina Pacis ya Remera, Ndera na Masaka.  Iherereye mu burasirazuba bwa paruwasi, ikaba iri mu murenge ya Kanombe, Akarere ka Kicukiro.  Igizwe n’I.R 20 yibumbiye muri Mpuza 9.  Nk’ahandi hose, ba kavukire bariho baragenda bahimurwa, hakaza abandi baturage bashya.  Kiliziya ni ntoya,kandi ntaho yakwagurirwa kuko ituranye n’ikigo cya gisirikare. Ifite n’ishuri ry’incuke ryashyizwe ahahoze ikigo mbonezamirire.

Amateka ya Paruwasi

Paruwasi ya Kicukiro yashinzwe tariki 15/05/1965 na Myr Andreya  Perraudin wari Arkiyepiskopi wa  Kabgayi.  Ariko guhera mu mwaka wa 1962, abapadiri b’abasaleziyani bayoboraga ishuri hafi aho bahasomeraga misa. Na paruwasi ishinzwe nibo bayiragijwe.  Inahabwa Mutagatifu Yohani Bosco nk’umurinzi. Padiri  Herman Croymans, wari umunyabintu wa ETO Kicukiro, niwe wabaye Padiri Mukuru wa mbere.

Kiliziya ya mbere yatashywe na Musenyeri  Rotino, Intumwa ya Papa mu Rwanda, mu mwaka wa 1977.   Naho Kiliziya nshya yayisimbuye yahawe umugisha na Mye Tadeyo  Ntihinyurwa tariki 19/12/ 2004. Umukristu wa mbere wabatirijwe muri Paaruwasi ya Kicukiro yitwa Selestini  Nsengiyumva, tariki  12 gashyantare 1963.

Mu mkwaka wa 2007, Paruwasi Kicukiro yibarutse paruwasi  Regina Pacis ya Remera.

Santarali n’imiryango remezo

Santarali GATARE : Mpuza 19  n’I.R.   78 .

Santarali GAHANGA : Mpuza 18  n’I.R.     65

Santarali BUSANZA : Mpuza 9  n’I.R.   20

Abapadiri bayoboye Paruwasi Kicukiro

  1. 1962-1970 : P.  Herman Croymans, P. J. Fonck et P. Klombert
  2. 1971-1975 : P. Raphael Vervust et P.  Gerard Wilting
  3. 1976-1983 : P. Joseph Bassi, P. Mario O. et P. Picron Renato
  4. 1983-1985 ;  P. Hermann Schulz et P. Ceasr B.
  5. 1985-1990 : P. Danko Litric et P. L. Peeters
  6. 1990-1991 : P. Sebastian Markovic, P. L. Peeters et P. Jean Paul Lebel
  7. 1992-1995 : P. L. Peeters et P. Jean Paul Lebel ;
  8. 1995-2002 : P. Jean Paul Lebel, P. Sebastijan Markovic et P. J.B. Costa ;
  9. 2002-2004 : P. Bosco Costa, P. Sebastijan Markovic et P. Jean Paul Lebel
  10. 2004-2005 : P.   Mwumvaneza Anaclet et Musemakweli Elvinus
  11. 2005-2007 : P.  Eric Nzabamwita et  et P.  Musemakweli Elvinus
  12. 2007-2008 : P.   Eric Nzabamwita et  et P.  Martin Uwamungu
  13. 2008-2010 : Eric Nzabamwita, P.  Bernard Muhawenimana et P.  Jean Bosco Uwamungu
  14. 2010-2011 : P.  Eric Nzabamwita
  15. 2011-2013 : P.  Eric Nzabamwita et P.  Francois Habineza
  16. 2014-2017 : P. Eric Nzabamwita et P.  Francois Habineza et P.  Tharcisse Gatare
  17. 2017-2019 : P.  Francois Habineza,  P.  Tharcisse Gatare et P.  Jean Marie Vianney NtacogorP.

Padiri  Joseph Fonck niwe washinze santarali ya  Gahanga, kiliziya yayo ihabwa umugisha muri  1973.  Abasaleziyani ni nabo bashinze santarali za Busanza na Remera.

Banubatse amashuri abanza ya  Kicukiro, Busanza na Remera, ndetse n’ikigo cy’urubyiruko cya Gatenga.

Tariki  17/10/ 2015, Paruwasi Kicukiro yizihije Yubile y’imyaka 50 yari imaze ishinzwe. Insangamatsiko yo gutegura iyo yubile yari: “Dushinge Imizi mu kwemera, twubaka Kiliziya yacu”.

Buri cyumweru, abakristu babarirwa hagati ya  3,000 na 4,500  bumvira misa kuri paruwasi ku cyumweru.

Imriyango y’abihaye Imana muri Paruwasi Kicukiro

  • Caritas Christi ;
  • Instituts Missionnaires Rogationnistes ;
  • Sœurs de Saint Vincent de Paul de Roselare ;
  • Sœurs Disciples de Jésus Eucharistique (1 975);
  • Pères Salésiens de Don Bosco (l976) ;
  • Fraternité des Petites Sœurs de Jésus (1 989);
  • Communauté de l’Emmanuel (l990);
  • Frères Maristes (l998);
  • Sœurs de Saint Vincent de Paul de Lendelede (l998);
  • Sœurs Amies des Pauvres (Gahanga -1998 na Busanza (2001);
  • Frère Abambari ba Jambo (1999); *
  • Institut Saint Boniface (l999);
  • Sœurs de Sainte Marie de Namur (2000);
  • Compagnie des Filles de la Charité de Saint Vincent de Paul (2002);
  • Instituts Oblates du Christ Roi (2002);
  • Sœurs de la Charité Maternelle (2003);
  • Sœurs Religieuses de l’Instruction Chrétienne (2003)
  • Sœurs Pénitentes de Saint François d’Assise (2004);
  • Sœurs Abizeramariya (2007);
  • Sœurs de la Charité de Saint Anne (2011)

Abapadiri bavuka muri Paruwasi Kicukiro

Abbé Anaclet MUNYANKINDI

Abbé Avit BARUSHWANUBUSA

Mgr  Jean Claude MUVANDIMWE

Abbé Jean Pierre RUSHIGAJIKI

Abbé Aloys SIBOMANA

Abbé Yves UWINEZA