Paruwasi Mutagatifu Stanislas ya Karenge
Padri Mukuru,Padri Victor KARAMIRA Nimero ya telefoni : 0788807636 Umunyamabanga: Sr Espérance MUJAWAMARIYA Nimero ya telefoni: 0786552107 Umunyamabanga: Léopard HARERIMANA Numero ya telefoni:0783811669 Missa
Gushengerera: Buri wa kane saa cyenda Penetensiya : Kuwa gatanu no kuwa gatandatu nyuma ya Missa ya mugitondo. Kwakira abakristu |
Imiterere ya Paruwasi
Paruwasi ya Karenge yaragijwe Mutagatifu Stanislas yashinzwe kuwa 16/11/2008. Ihana imbibi mu majyepfo na Paruwasi Rilima, mu burengerazuba n’amajyaruguru igabana na paruwasi Masaka, naho iburasirazuba igahana imbibi na paruwasi Rukoma na Zaza, mu majyaruguru ikagabana na paruwasi Kigarama.
Urutonde rwa santarali n’imiryango remezo
Paruwasi ya Karenge igizwe na santarali eshatu:
- Santarali ya Karenge
- Santarali ya Kangamba
- Santarali ya Nyakagarama
Muri rusange paruwasi ya Karenge igizwe n’impuzamiryango remezo 59 igabanyijemo imiryango remezo ivuguruye 203.
Amateka yaranze paruwasi Karenge
Paruwasi Karenge yatangiye kuwa 16 Ugushyingo 2008 ivutse kuri paruwasi Masaka. Yatangiranye na padiri Emile NSENGIYUMVA na padiri Jean Marie Vianney GAKINDI.
Urutonde rw’imiryango y’abihayimana irangwa muri paruwasi
- Inshuti z’abakene
- Oblates du Christ Roi
Ibarura rya paruwasi Karenge
Muri paruwasi Karenge habarurwa abakristu gatolika barenga ibihumbi 16.
Urutonde rw’abapadiri n’abiyeguriyimana bavuka muri paruwasi
Abapadiri
- Padiri Jean Pierre HAVUGIMANA
- Padiri Canisius UWAMAHORO
- Padiri Pascal HABINEZA
- Padiri Alexandre UWINGABIYE
- Padiri Jean Baptiste SHYIRAMBERE
Ababikira
- Mama Leonille
- Mama Theodosia UWAMARIYA
- Mama Louise
Abafurere
- Furere Jean Pierre BAMBANZE
- Furere Jean Pierre HATEGEKIMANA