PARUWASI UMWAMIKAZI W’IMPUHWE YA KACYIRU
Padri Mukuru,Padri Jean Claude MUVANDIMWE Nimero ya telefoni :0788308805 Umunyamabanga: Béatrice MUKAMUSANA Nimero ya telefoni: 0785255290 Missa Kuri paruwasi – Ku cyumweru: 07h00, 07h15 (abana), 09h00, 11h00 (Kinyarwanda), 17h00 (igifaransa) – Missa ku mibyizi • lkuwa mbere: 18h00 • Kuwa kabiri kugeza kuwa gatanu: 6h00 • Kuwa gatandatu no ku minsi ya konji: 07h00 • Kuwa gatandatu w’umuganda: 06:00 • Missa y’abakozi kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu: 12h15 Muri za santarali – Kagugu: – Ku cyumweru: 07h00, 7h15 (enfants), 09h00, 11h00 (kinyarwanda), 17h (français) – Ku mibyizi: 6h30 du lundi au samedi, 18h le mercredi – Kinyinya: – Ku cyumweru: 07h00, 10h00 (Kinyarwanda) – Ku mibyizi: Kuwa gatatu no kuwa gatanu : 18h15 Nyarutarama: Ku cyumweru mu cyumba MU ishuri rya ADB: 09h00 Kuri shaperi y’Abadominikani – Ku cyumweru: 11h00 (igifaransa) et 17h00 (icyongereza) Penetensiya Kuri paruwasi: • Kuwa kabiri no kuwa kane nyuma ya misa ya mugitondo Ku bakozi: kuwa gatandatu mbere ya Missa (06h00-06h50) Mu masantarali • Kagugu: Kumvikana na Paadiri wasomye missa ya mugitondo • Kinyinya: kuwa gatatu no kuwa gatanu nyuma ya missa ya mugitondo Gushengerera: – Kuri paruwasi: kuwa mbere guhera saa tatu no kuwa kane guhera 6h45 kugeza nimugoroba – Kagugu: Kuwa kane nyuma ya Missa – Kinyinya: Kuwa kane nyuma ya Missa Kwakira abakristu – Kuwa kabiri: kuva saatatu kugeza saa saba no guhera saa kumi n’imwe – Kuwa gatanu: Kuva saa tatu kugeza saa saba n’igice |
Incamake y’uko Paruwasi iteye
Paruwasi Umwamikazi w’Impuhwe ya Kacyiru yashinzwe ku itariki ya 29 Kanama 2004. Ubuso bwayo buri mu mirenge ya Kacyiru, ariyo yubatsemo paruwasi, Kimihurura, Remera, Kinyinya, Bumbogo na Gisozi ho mu karera ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Iyo paruwasi ihana imbibi na Paruwasi ya Remera na Gishaka mu burasirazuba, Kabuye na Sainte Famille mu burengerazuba.
Santarali n’imiryangoremezo iyigize
Santarali ya Kacyiru : imiryangoremezo 91
Santarali ya Kagugu : imiryangoremezo 35
Santarali ya Kinyinya : imiryangoremezo 33
Santarali ya Nyarutarama : imiryangoremezo 19
Amateka ya paruwasi
Santarali ya Kacyiru ikimara gushyirwaho muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatigu (Sainte Famille), abakristu basengeraga mu cyumba mberabyombi cy’Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi y’u Rwanda. Ubwo hari mu myaka ya 1987-1990.
Guhera muri 1991 kugeza muri 2002, santarali yimuriwe mu kibanza cyagombaga kuzaba icumbi ry’Arkiyepiskopi wa Kigali. Ni naho hari hateganyijwe kubakwa icyicaro cye gikuru. Abakristu basengeraga mu cyumba cy’iyo nzu y’icumbi kandi bagasomerwa misa kabiri mu cyumweru. Nyuma yaho, abakristu biyubakiye ubwabo aho basengera, ari naho hari kiliziya ya Kacyiru ubungubu. Iyo santarali yaje kuba “Quasi-paruwasi” mu mwaka wa 2003, iyoborwa na Padiri Anasitazi Nzabonimana.
Ku itariki ya 29/8/2004, uwari Arkiyepiskopi wa Kigali, Myr Tadeyo Ntihinyurwa, yatangije ku mugaragaro paruwasi kandi ayiragiza Bikira Mariya Umwamikazi w’Impuhwe. Umunsi mukuru wa paruwasi uba ku itarikinya 25/3, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya amenyeshwa ko azabyara Umwana w’Imana.
Paruwasi ya Kacyiru mu mibare
Amasantarali : 4
Imiryangoremezo : 330
Imiryango y’abiyeguriye Imana b’abapadiri: 2 ifite abayigize 7
Imiryango y’abiyeguriye Imana b’ababikira: 4 ifite abayigize 20
Abakateshiste bahembwa: 4
Abakateshisite b’abakorerabushake: 170
Abagabuzi b’Ukarisitiya: 71
Amashuri y’incuke: 31
Imiryango y’abihayimana muri Paruwasi
Les Pères Dominicains
Les Adoratrices
Les Carmélites
Les Oblates de l’Assomption
Abiyeguriye Imana bakomoka muri Paruwasi ya Kacyiru
Padiri Jean Bosco NTAGUNGIRA
Padiri Emmanuel NGIRUWONSANGA
Padiri François NSANZABACU
PadiriAbbé Raphaël MANIRAKIZA
Mama Maula Domitille UWITIJE
Umuti w’ibibazo by’ingutu paruwasi ifite
- Kubaka kiliziya ya paruwasi ikwiriye na za kiliziya z’amasantarali atatu azikeneye;
- Guteza imbere ubwitange bw’abakristu, by’umwihariko mu miryangoremezo;
- Amahugurwa ahoraho y’abakristu muri paruwasi;
- Kongerera imbaraga ikenurabushyo ry’urubyiruko n’iry’imiryangoremezo;
- Guteza imbere ikenurabushyo ry’abiyumvamo umuhamagaro wo kwiyegurira Imana;
- Gushinga ishuri ry’incuke n’ikigo cy’amashuri abanza;
- Kubaka icyumba mberabyombi cya paruwasi;
- Kubaka icapiro riciriritse rya paruwasi kugira ngo rifashe mu kwihaza ku mutungo;
- Kongera ubushobozi bw’abakozi;
- Gukangurira abakristu gutanga amaturo no guteza imbere gusaba misa zo gushimira.