Paruwasi Kabuga

PARUWASI KRISTU NYIRIMPUHWE YA KABUGA

Padri Mukuru: Padri Ildephonse BIZIMUNGU

        Numero ya telefoni : 0784754257

  Umunyamabanga: Marie Goretti USABYIMBABAZI

         Numero ya telefoni: 0788873300

Misa

– Ku cyumweru:

* Kabuga 6h30, 09h00, 10h30 (zose mu Kinyarwanda)

* Muyumbu 7h30 na 10h00 ( Kinyarwanda)

* Ruhanga 7h30 (Kinyarwanda)

* Mbandazi 10h30 (Kinyarwanda)

* Riviera High School 10h30 (English)

* Ingoro y’Impuhwe z’Imana :  17h00 (igifaransa)

– Ku mibyizi 

– 6h30 kuri Paruwasi no mu ngo z’abihayimana na 15h30 ku Ngoro

 Gushengerera: 

* Kuwa 4 saa 14h00 – 16h00 (Kuri Paruwasi no mu masantarali yose)

* Buri munsi muri Chapelle y’Ingoro y’Impuhwe z’Imana saa 14h30-15h30

Penetensiya: 

* Buri wa kane na buri wa gatandatu saa 07h15-10h00

* Buri Munsi ku Ngoro y’Impuhwe z’Imana saa 14h30-15h30

Kwakira abakristu

Uko iteye mu ncamake 

Paruwasi ya Kabuga yashinzwe ku itariki ya 01/06/2003, ku munsi mukuru w’Asensiyo, iragizwa Kristu Nyirimpuhwe. Ihana imbibi na Paruwasi ya Ndera mu majyaruguru n’iburengerazuba,  Paruwasi ya Masaka mu majyepfo, na Paruwasi ya Musha na Kigarama mu burasirazuba.

Kuva igishingwa, Paruwasi ya Kabuga igizwe n’amasantarali ane : Kabuga ari nayo irimo icyicaro cya paruwasi, Muyumbu mu karere ka Rwamagana, Ruhanga na Mbandazi.

Amateka magufi ya paruwasi

Paruwasi Kristu Nyirimpuhwe ya Kabuga yashinzwe ku itariki ya 01 Kamena 2003 ivanywe kuri Paruwasi ya Masaka, umuryango w’Abapadiri b’Abapalotini ushingwa kuyiyobora. Mu mwaka wa 2010 muri iyo paruwasi havutse Ingoro y’Impuhwe z’Imana y’i Kabuga.

Urutonde rw’amasantarali n’imiryangoremezo

  • Kabuga           : imiryangoremezo 3
  • Muyumbu      : imiryangoremezo 37
  • Ruhanga         : imiryangoremezo 12
  • Mbandazi       : imiryangoremezo 12

Santarali ya Kabuga

Guhera mu mwaka wa 1963, Antoni Sekaziga yatangiye gukangurira abakristu kuza mu mihimbazo ya Liturujiya ku cyumweru, munsi y’igiti, nubwo nta mupadiri bagiraga. Uwo mugabo yatangaga n’amasomo ya Gatigisimu ku bana biteguraga guhabwa amasakaramentu kuri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille). Igihe Paruwasi ya Masaka ishinzwe muri 1965, Kabuga yagizwe imwe mu masantarali yayo. Ariko, kugeza mu mwaka wa 1980, imihimbazo yakomezaga kubera munsi y’igiti ndetse na Misa iyo babaga babonye umupadiri uhaza. Guhera muri 1980, Padiri Irénée Jacob wo mu Bamisiyoneri b’Afurika, yatangiye kujya asomera misa i Kabuga rimwe mu kwezi. Ibyo yarabikomeje kugeza ubwo Kabuga yagizwe paruwasi mu mwaka wa 2003.

Santarali ya Kabuga ihana imbibi na santarali ya Muyumbu n’iya Bujyujyu muri  Paruwasi ya Masaka (Ibirusirazuba), Kanombe yo muri Paruwasi ya Ndera (Iburengerazuba), Mbandazi (mu majyaruguru), Jurwe na Gasogi za Paruwasi ya Ndera (mu majyaruguru), hamwe na santarali ya Masaka (mu majyepfo). Muri santarali ya Kabuga hari umurenge wa Rusororo n’utugari twa Kabuga I, Kabuga II na Nyagahinga.

Kuva yashingwa, santarali ya Kabuga yayobowe n’aba bakurikira : Antoni Sekaziga, Daniel Kalimba, Marcel Bishyundu, Donatien Tuyisenge, Valens Mukwiye na Madamu Beatrice Mukamutesi.

Santarali ya Muyumbu

Amateka y’iyi santarali twayabwiwe na Epaphrodite Havugimana, Innocent Mukeshimana na Célestin Habarurema. Abakristu b’ako gace bumviraga misa i Masaka hafi y’ikigo nderabuzima cyangwa bakajya i Murehe. Padiri Permentier niwe washinzwe gushinga Paruwasi ya Masaka. Muri ako karere ka Muyumbu, umugabo witwa Appolinaire Rushigajiki niwe wigishaka Gatigisimu hafi yo kwa Banyaga ategurira abantu guhabwa Batisimu. Iyo imvura yabaga igwa, yabajyanaga iwe mu rugo. Nyuma yaje kugira igitekerezo cyo kubaka shapeli bazajya bigiramo Gatigisimu, abishishikariza abakristu, bazana ibiti, hanyuma abimenyesha Padiri mukuru kandi amugisha inama aho iyo shapeli yakubakwa. Padiri yabamenyesheje ko hari isambu ya Kiliziya yari yarashyizweho imbago n’uwari Padiri Mukuru wa Misiyoni ya Sainte Famille muri 1920.

Bwana Apolinari, abifashijwemo n’uwitwa Gabriel bashakishije aho iyo sambu iherereye, biba iby’ubusa kubera hari harameze ibihuru byinshi. Nibwo bahisemo gushaka ahandi hantu hitwa Ryabahesha aba ariho bubaka iyo shapeli-shuri. Ariko mu gihe bari batarayirangiza, yatwitswe n’inkongi y’umuriro. Kubw’amahirwe, iyo nkongi yatumye baza kubona imbago (bornes) za ya sambu ya Kiiziya bari barabuze. Babimenyesheje Padiri Parmentier, yabasabye gushaka amabuye, buri nama itegekwa gushaka ayayo.

Babanje kubaka igisharagati cya metero 5 kuri 5 kugira ngo abantu baza mu mihimbazo yo ku cyumweru babone ubwugamo. Umuhimbazo wa mbere wahabereye ku itariki ya 05/08/1973.

Nyuma yo gushyiraho Padiri mukuru mushya wa Paruwasi ya Masaka, ariwe Padiri Heneriko Kazaniesky, yasabye ko bakubaka inzu ngari. Ubwo hari mu mwaka wa 1975. Iyo kiliziya nshya yatashywe ku mugaragaro na Musenyeri Andereya Perraudin ku munsi mukuru wa Kristu Umwami muri 1977. Bwana Apolinari niwe watanze igitekerezo ko iyo kiliziya iragizwa Kristu Umwami.

Umubare w’abakristu wagiye wiyongera cyane, nuko bageza aho haba imihimbazo itatu yo ku cyumweru. Muri 1987, byabaye ngombwa ko biyemeza kwagura iyo kiliziya, imirimo itangira muri 1990. Mu kwezi kwa Mutarama 1994, imirimo yari irangiye, babifashijwe na Padiri Henri Gashumba watanze amabati.

Igihe Paruwasi ya Kabuga ishingwa, Muyumbu yagizwe imwe mu masantarali yayo. Iyo santarali yayobowe n’aba bakurikira : : Charles Kanakuze, Sebastien Musuhuke, Kizito Tugirumukiza, Félicien Nteziryimana, Pascal Murekezi, Munyandamutsa Laurien.

Santarali ya Muyumbu ihana imbiri na santarali Nzige yo muri Paruwasi ya Kigarama), Gahengeri yo muri Paruwasi ya Musha na Nyakariro yo muri Paruwasi ya Masaka.

Amazina y’abihaye Imana bakomoka muri santarali ya Muyumbu :

Père Téléphone Niyitegeka (Pallotin)

Fratri frère Adeudatus Ndizeye (Théologies, diocésain)

Sœur Marie Claire Nyiramana

SœurAnnonciata Mpinganzima

Sœur Jeannine Nyirakomine

Sœur Costasie  Mukankunzimana

Sœur Mukanyirigira

Sœur Léacadie Mukagatsimbanyi

Sœur Dative Niyigena

Sœur Clotilde Uwanyirigira

Sœur Anatholiya Uwimana

Sœur Donata

Sœur Florence Musabyimana

Sœur Théophila

Frère Frédéric Ndayishimiye

Santarali ya Ruhanga

Santarali ya Ruhanga yashinzwe mu mwaka wa 1985. Babanje gukora imihimbazo babifashijwemo n’abakristu ba santarali ya Kabuga. Nyuma, bamaze kubihugurwamo, abakristu b’i Ruhanga biyoboreraga iyo mihimbazo ubwabo. Kiliziya y’iyo santarali yatashywe ku itarikiya 28/11/2009 yegurirwa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho.

Santarali ya Ruhanga ntabwo ituwe cyane kubera imishinga Leta iteganya muri ako karere. Iyo santarali yakomotseho sikirisali ya Gakenyeri. Abakristu basomerwa Misa kabiri mu kwezi kandi abana bakahigira Gatigisimu.

Iyo santarali yayobowe n’aba bakurikira : Jean Twagirayuhi, Edouard Mwikarago, Elie Simpunga, Xavier Singiranumwe na Philippe Karambizi.

Amazina y’abihaye Imana bakomoka muri santarali ya Muyumbu :

Drocella Mukashyaka (Caritas Christi)

Santarali ya Mbandazi

Santarali ya Mbandazinyashinzwe muri 2006. Ihana imbibi na Paruwasi ya Ndera na santarali ya Kabuga na Ruhanga zo muri Paruwasi ya Kabuga.

Imiryango y’abiyeguriye Imana iri muri Paruwasi ya Kabuga

Les Pères Pallotins

Les Sœurs de la Sainte Famille d’Helmet

Les Sœurs de l’Assomption

Les Sœurs de Notre Dame du Bon Conseil

Les Sœurs Benebikira

Les Sœurs des Anges

Kuri Pasika 2017, hari abiyise « Intwarane za Yezu na Mariya » nazo zahafunguye urugo. Ariko zikurikiranwa hafi kugira ngo barebe niba zibahiriza amategeko ya Kiliziya.

 

Inzira z’ibisubizo ku bibazo by’ingutu paruwasi ifite

  • Kongera ubumenyi abagize inzego nyobozi za Kiliziya mu ikenurabushyo ;
  • Guha ingufu ikenurabushyo ry’umuryango no gushishikariza imiryango y’abiyeguriye Imana kugira uruhare mu iyogezabutumwa kugira ngo ukwemera krusheho gushinga imizi ;
  • Kongerera imbaraga ubwigishwa bw’amasakaramentu n’ubwo mu mashuri binyuze ku matsinda y’abarimu no kongera guha imbaraga amasomo y’iyobokamana mu rubyiruko ;
  • Gutera inkunga ibikorwa by’ubutabera n’amahoro no gutoza abakristu kumenya kumva abantu bahuye n’ihungabana ;
  • Kongera umubare w’abajyanama mu byo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere kugira ngo abantu barusheho kubaha ubuzima no kubahiriza ikiremwamuntu ;
  • Guherekeza abakristu mu kugaragaza indangagaciro z’ubukristu mu buzima bwa buri munsi.