Paruwasi Gishaka

PARUWASI MUTAGATIFU PAWULO YA GISHAKA

Padri Mukuru: Padri Theophile NKUNDIMANA

        Nimero ya telefoni : 0788851774

  Umunyamabanga: Emeritha BAZUBAGIRA

         Nimero ya telefoni: 0783078350

Misa 

–  Ku cyumweru kuri Paruwasi: 07H00 cg 10H00.

– Ku cyumweru m masantarali: 07H30 na 10H00.

Buri mupadiri asoma miisa 2 kuri buri mupadiri mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Gushengerera

Gahunda yo gushengerera ni buri wa kane saa kumi n’imwe n’igice (05H30 – 06H15): kuri Paruwasi n’i Gikomero mbere ya Misa.

Andi masantarali: Bumbogo, Kayanga, Rutunga, Shango, Sha na Nduba ni ikigoroba guhera saa 15H00 – 16H30.

Penetensiya 

Buri  wa kane nyuma ya Misa.

(Indi minsi ihabwa ubisabye by’umwihariko)

Kwakira abakristu

Amateka ya Paruwasi ya Gishaka 

Paruwasi ya Gishaka yavutse mu mwaka w’1992, ishingwa na Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA ubwo yari amaze gutanga Isakaramentu ry’ubusaserdoti ku wari Diyakoni Yohani Krisostome UWIMANA ku wa 27 Nyakanga; maze ihabwa Padiri Michel Donnet. Imaze gushingwa mu Rwanda rwa Gasabo mu misozi y’u Bumbogo bwa Nkuzuzu, yahawe imipaka ifata ku mirenge ya Nduba, Rutunga, Gikomero na Bumbogo y’akarere ka Gasabo; ihabwa n’izina maze yitwa: Paruwasi ya Mutagatifu Pawulo Gishaka. Iyi Paruwasi yahimbaje Yubile y’Imyaka 25 ku wa 09 Nzeli 2017, mu Gitambo cy’ukaristiya cyatuwe na Myr Tadeyo NTIHINYURWA.

Imbibi zayo ni: Iburasirazuba hari Paruwasi ya Ndera, Iburengerazuba hari Paruwasi ya Rutongo, Mu majyaruguru hail ikiyaga cya Muhazi gikora umupaka na Diyosezi ya Byumba, ku maparuwasi ya Rwamiko na Mutete, naho mu majyepfo ni Paruwasi ya Kacyiru na Kabuye. Amasantarali agize Paruwasi ya Gishaka yahujwe avuye ku ma paruwasi: ane ari yo Sainte Famille ( Bumbogo, Shango na Gishaka), Kabuye ( Nduba,  Rutongo,  Sha),   Rwesero Kayanga na Rutunga) na  Ndera ( Gikomero; ubu ifite Sikirisali ya Don Bosco Muhazi).

AMASANTARALI YA PARUWASI YA GISHAKA.

Paruwasi ya Gishaka ifite imiryangoremezo 130. Mu masantarali 8 ndetse na Sikilisale 1 Santarali ya Bumbogo (19),  Santarali ya Gikomero (27) harimo Sikilisale ya Muhazi,  Santarali ya Kayanga (16),  Santarali ya Rutunga (15),  Santarali ya Sha (14),  Santarali ya Gishaka (19),  Santarali ya Shango (12) na Santarali ya Nduba (8).

Santarali ya Bumbogo 

Iherereye mu murenge wa Bumbogo ikaba yarashinzwe mu mwaka w’1927. Iyi Santarali yabanje kuba muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu. Guhera mu mwaka w’1927 kugeza ahagana 1969 – 1970 yari igizwe n’ibyitwaga a Inama ya Bumbo,Gishaka na Shango.

Guhera mu 1970 kugeza ahagana 1984-1985 byaje guhinduka hitwa muri Santarali ya Gishaka igizwe n’inama za Bumbogo, Shango na Gishaka. Ibyo byatewe n’uko umupadiri Bitaga “VEDEKA” yari yubatse Kiliziya i Gishaka akajya ahasomera Misa haba n’icyicaro cya Santarali ya Gishaka naho Shango na Bumbogo zikomeza kwitwa inama  z’abakristu.

Ahagana mu 1984 – 1985 ubwo Santarali ya Gishaka yari imaze kuzamurwa mu ntera ikaba Quasi-Paruwasi, abigaga mu ishuri rya Bumbogo na Shango batangiye kujya bajya guhererwa amasakaramentu i Gishaka. Aho Kiliziya ya Bumbogo yubatse habanje kubakwa ishuri ryari ryubakishije inkorogoto, ryubatswe na Musenyeri RWABIGWI na Padiri RAVARALI Jules mu mwaka 1954,  akaba ari naho abakristu basengeraga. Santarali ya Bumbogo ihana imbibi mu majyaruguru na Santarali ya Kayanga na Gishaka, Mu burasirazuba hari Santarali ya Karama na Mukuyu bya Paruwasi Ndera na Santarali ya Gikomero ya Paruwasi Gishaka, mu majyepfo hari Santarali ya Kinyinya ya Paruwasi Kacyiru, mu burengerazuba hari Santarali ya Nduba na Shango.

1992:  Gishaka imaze kuba Paruwasi, Bumbogo nayo yabaye Santarali yigenga.

Kiliziya ya Santarali yubatswe na Padiri Michel Donnet, ihabwa umugisha taliki ya 17/1/2015 iragizwa Mutagatifu Leonard, ikaba ifite imiryangoremezo 19.

Santarali ya Gikomero: 

Santarali ya GIKOMERO iherereye mu murenge wa GIKOMERO ikaba yarashinzwe taliki va 19/02/1992. Iyi Santarali yabanje kuba muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu guhera mu mwaka W1913 kugeza 1965, naho kuva mu 1965-1984 yimurirwa muri Paruwasi ya MASAKA, muri uriya mwaka wa 1984 kugeza 1992 yagizwe iya Paruwasi Ndera, kuva mu mwaka w’1992 kugeza uyu munsi ikaba ibarirwa muri Santarali zigize Paruwasi ya Gishaka.

Santarali ya Gikomero  ihana imbibi mu majyaruguru n’ikiyaga cya Muhazi kikaba kinaduhuza na Diyosezi ya Byumba hakaba na Santarali ya Kayanga. Mu burasirazuba hari Santarali ya Gicaca ya Paruwasi Ndera, mu majyepfo y’uburengerazuba hari Santarali ya Jurwe na Mukuyu za Parawasi Ndera, mu burengerazuba hari Santarali ya Bumbogo. Kiliziya ya Santarali ya Gikomero yahawe umugisha taliki ya 06/08/2010 yitirirwa Mutagatifu Mikayile ubu ikaba ifite imiryangoremezo 27. Harimo 7 ya Sikirisali ya MUHAZI.

 Santarali ya Kayanga

Santarali ya Kayanga iherereye mu murenge wa Rutunga ikaba yarashinzwe mu mwaka w’1920. Itangira yari ishuri ry’ikibeho ry’igishirizwagamo iyobokamana na FOROTORAS n’umugore we bari baraturutse i Save; mu 1935 hiyongeraho kuhigishiriza gusoma no kwandika. Kiliziya ya mbere ya Santarali Kayanga yubakishijwe na Padiri Severy, iyo Kiliziya yari yubakishije inkorogoto ikaba yaratashywe mu 1945. Iyi Santarali yabanje kuba muri Paruwasi [yitwaga Kiliziya] y’Umuryango Mutagatifu guhera mu mwaka w’1930 kugeza 1959, naho kuva mu 1959 yimurirwa muri Paruwasi ya Rwesero muri Diyosezi ya Ruhengeri, ubu akaba ari Paruwasi ya Rwamiko muri Diyosezi ya Byumba.  Muri uyu mwaka w’1959 nibwo yavutseho Santarali ya Rutunga. Santarali ya Kayanga ikaba ihana imbibi na Santarali ya Rutunga, Gikomero na Bumbogo bya Paruwasi ya Gishaka na Santarali Karushya ya Paruwasi Rwamiko yo muri Diyosezi Byumba. Santarali ya Kayanga yahawe Umugisha mu mwaka w’ 1992, ubu ikaba ifite imiryangoremezo 16. Iragizwa Mutagatifu Donati  Layimundi.

Santarali ya Rutunga 

Santarali ya Rutunga iherereye mu murenge wa Rutunga ikaba yarashinzwe mu mwaka 1959, ivuye kuri Santarali ya Kayanga nayo yabarizwaga muri Paruwasi ya Rwesero guhera mu mwaka w’1956.  Nyuma ishyirwa muri Rwamiko, naho ubu ikaba iri muri Paruwasi ya Gishaka.

Santarali ya Rutunga ihana imbibi mu majyaruguru na Santarali ya Rwesero na Nyagatoma za Paruwasi Rwamiko. Mu burasirazuba hari Santarali ya Kayanga, mu majyepfo hari Santarali ya Gishaka na Shango, mu burengerazuba hari Santarali ya RUSASA ya Paruwasi Rutongo.

Santarali ya Rutunga yahawe Umugisha mu mwaka w’1991 iragizwa Bikiramariya w’Imbabazi, ubu ikaba ifite imiryangoremezo 15.

Santarali ya Sha

Santarali ya Sha iherereye mu murenge wa Nduba ikaba yarashinzwe mu mwaka w’ 1932. Iyi Santarali yabanje kuba muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu.  Yavukiye i Gasura aho bita kwa BARINABA nyuma mu mwaka w’ 1958 yimurirwa kuri Sha hakaba hari ishuri ryigirwagamo aho ibarizwa ubu ngubu.

Santarali ya Sha ikaba ihana imbibi mu Maiyaruguru na Santarali ya Rusasa ya Paruwasi Rutongo, mu burasirazuba hari Santarali ya Shango na Nduba, mu majyepfo hari Santarali ya Gasanze ya Paruwasi Kabuye na Santarali Ngiryi ya Paruwasi Rutongo, mu burengerazuba hafi Santarali Masoro ya Paruwasi Rutongo.

Santarali ya Sha yahawe Umugisha taliki ya 22/02/2009 na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa iragizwa BIKIRA MARINA UMUBYEYI W’ABAKENE, ikaba ifite imiryangoremezo 14.

Santarali ya Gishaka 

Santarali ya Gishaka, yitwa inyarurembo kuko icyicaro cya Paruwasi kiri muri iyo Santarali. Santarali ya Gishaka iherereye mu murenge wa Bumbogo ikaba yarashinzwe mu mwaka w’1970. Mbere yaho yari imwe mu nama z’abakristu ibarizwa muri Santarali ya Bumbogo.

Ni nyuma y’uko ahagana mu 1969-1970 Padiri Vedeka yari amaze kuhubaka Kiliziya akajya ahasomera Misa, noneho Bumbogo yari Santarali ihinduka inama y’abakistu hamwe n’inama ya Shango bakajya baza i Gishaka. Ahagana mu 1984 – 1985 ubwo Santarali ya Gishaka yari imaze kuzamurwa mu ntera ikaba Quasi-Paruwasi (ni ukuvuga Santarali ishohora gutangirwamo amasakaramentu kuko  mbere yaho abakristu bahabwa amasakaramentu bajyaga kuri Sainte Famille),  ubwo abigaga mu ishuri rya Bumbogo na Shango batangiye kujya baza guhererwa amasakaramentu i Gishaka. Ni mu gibe Paridi Michel Donnet yari amaze kugera i Gishaka ahubaka Kiliziya isimbura iyari yarubatswe na “Vedeka”. Iyo Kiliziya yubatswe na Padiri Michel Donnet  isigaye ari icyumba mberambombi kuko hubatswe indi iruhande rwayo. (iyo Salle abakristu bayihaye Akabyiniriro ka MUKECURU)

Mu mwaka w’992 Paruwasi ya Gishaka imaze gushingwa Santarali ya Gishaka nayo yinjiye mu mubare w’amasantarali agize iyo Paruwasi iragizwa Mutagatifu PAWULO INTUMWA ubu igizwe n’imiryangoremezo 19.

Santarali ya Shango 

Santarali ya Shango iherereye mu murenge wa Nduba ikaba yarashinzwe mu mwaka w’1992 Mbere yaho yari imwe mu nama z’ abakristu ibarizwa muri Santarali ya Gishaka, muri Paruwasi ya Sainte Familile.

Imbibi zayo : mu majyaruguru hari Santarali ya Rutunga na Santarali Rusasa yo muri Paruwasi ya Rutongo, iburengerazuba hari Santarali ya Sha mu magepfo hari santarali ya Nduba,  mu burasirazuba hari Santarali ya Bumbogo na Gishaka.

Kuva 1985 ubwo Santarali ya Gishaka yari imaze kuzamurwa mu ntera ikaba Quasi-Paruwasi Shango yari igizwe n’amashuri abiri (2): ishuri rya Shango n’irya Butare bwa Mburamatare ryayoborwaga n’uwitwa Mburamatare Alphonse (akaba umubyeyi wa Padiri Onesphore Ntivuguruzwa).

Gishaka imaze kuba Paruwasi muri 1992, ya mashuri abiri (2) yabaye Santarali imwe ya Shango yigenga nayo yinjira mu mubare w’amasantarali agize iyo Paruwasi bakomeza gusengera i Butare bamaze kuvugurura inyubako y’ ishuri ryari rihari.

Ahagana mu mwaka w’1998 abakristu baje kuba benshi ndetse Kiliziya iba nto biba ngombwa ko bazajya basengera munsi y’igiti cy’umurehe cyari kiri hafi  y’iyo Kiliziya. Nibwo batangije umushinga wo kubaka Kiliziya nini baterwa inkunga na Padiri Pujol, ari nayo basengeramo kugeza ubu,yahawe umugisha na Musenyeri Thadee Ntihinyurwa tariki ya 02/09/2007 ihabwa izina rya Santarali ROSE MYSTICA SHANGO. Ubu santarali ya Shango igizwe n’imiryango remezo 12.

 SantaralI ya  Nduba 

Santarali ya Nduba yabaye iya Paruwasi ya Gishaka mu mwaka wa 1992 , Gishaka imaze kuba Paruwasi. Kiliziya basengeramo yubatswe ahagana mu 1984-1985 imaze kuzura ihabwa umugisha na Musenyeri Vicent NSENGIYUMVA icyo gihe Santarali ya Nduba yabarizwaga muri Paruwasi ya Kabuye yari ikuriwe na Padiri Bukubiyeko Vincent.

Iyi santarali ibarizwa mu Murenge wa Nduba, mu burasirazuba bwayo hari Santarali Ngiryi ya Paruwasi Rutongo, mu magepfo hari Santarali ya Gasanze ya Paruwasi ya Kabuye, mu burasirazuba hari Santarali ya Bumbogo na Shango, mu majyaruguru hari Santarali ya Sha.

Iyi Santarali yaranzwe no kwimuka kw’ abakristu bya hato na hato cyane cyane mu gice cy’amagepfo yayo abakristu baho bagakunda kwigira muri Paruwasi ya Kabuye kugeza ubwo basabye kwimurirwa muri paruwasi ya Kabuye. Tariki ya 04/01/2016 , nibwo imiryangoremezo 5 yabarizwaga muri Sikirisali ya Gasanze yemerewe kuba iya Paruwasi ya Kabuye, undi 1 utwarwa n’ikimoteri cy’umujyi wa Kigali , maze Santarali ya Nduba isigarana imiryango remezo 3 yonyine.  Byabaye ngombwa ko Inama Nkuru ya Paruwasi ya Gishaka ifata icyemezo cyo kubongereraho igice kimwe cya Santarali ya Shango n’iya Sha. Ubu Santarali ya Nduba ifite imiryangoremezo 8.

Abapadiri bavuka muri Paruwasi ya  Gishaka

P. André Kibanguka (1977)

P. Jean Chrysostome Uwimana (1992)

P. Onesphore Ntivuguruzwa (2002)

P. Mathias Nsengiyumva (2003)

P. Donatien Twizeyumuremyi (2007)

P. Jean Bosco Bizumuremyi (2017)

P. Théogène Nzabamwita des Rogationnistes (2017).

Nk’uko bigaragara,mu mwaka wa  2017 Gishaka yibarutse abapadri babiri.

Abapadiri bakoze ubutumwa bwabo i Gishaka 

Kuva yashingwa Paruwasi ya Gishaka yakozwemo ubutumwa n’abapadiri bakurikira :

1992-1997 : P. Michel Donnet

1997-2000 : P. Barushywanubusa Avit (Curé)

2000-2007 : P. Gaspard MUkeshimana (Vicaire)

2004-2007 : P. Ezechiel Rukimbira (Vicaire)

2007-2013 : P. Evariste Biramahire (Curé)

2009-2011 : P. Faustin Nshubijeho (Vicaire)

2011-2013 : P. Viateur Nsengiyaremye (Vicaire)

2013- : P. Viateur Nsengiyaremye (Curé)

2013-2017 : P. Simon Ruvuzandekwe (Vicaire)

2016-2017 : P. Victor Ndangamyambi (Vicaire)

2017- : P. Nsengiyaremye Viateur (Curé)

2017- : P.  Ndangamyambi Victor (Vicaire)

2017- : P.  Banzi Noel : (vicaire et Directeur)

2019-2020:  Nsengiyaremye Viateur (Curé)

                    Ngiruwonsanga Valens(Vicaire)

                    Banzi Noel (Vicaire et Directeur)

Imiryango y’abiyahe Imana iba muri Paruwasi ya Gishaka

Inshuti z’Abakene