Paruwasi Mutagatifu Visenti Pallotti ya Gikondo
Padri Mukuru,Padri Jean Pierre NSABIMANA Nimero ya telefoni : 0788419225 Umunyamabanga: Alexandre NSANZABAGANWA Nimero ya telefoni: 0789271436 GAHUNDA YA MISSA : Ku cyumweru :
Ku yindi minsi :
GUSHENGERERA Kuwa kabiri kugeza kuwa kane nyuma ya Missa ya mugitondo PENETENSIYA : Kuwa kane nyuma ya Missa ya mugitondo |
Tumenye Paruwasi ya Gikondo
Paruwasi ya Gikondo yahoze ari Santarali ya Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu ari nayo yayibyaye. Yashinzwe mu mwaka w’1976. Ikora ku gice cy’imirenge ya Kigaramana na Gatenga, naho umurenge wa Gikondo wose uri mu mbibi zayo. Kiliziya ya Paruwasi iri mu Mudugudu wa Marembo, Akagari ka Kanserege, Umurenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro.
Ihana imbibi na paruwasi Nyamirambo (amajyaruguru), Remera na Kicukiro (amajyepfo), Sainte Famille na Saint Michel (uburengerazuba), na paruwasi ya Kicukiro (uburasirazuba).
Amateka ya paruwasi
Paruwasi Mutagatifu Visenti Palloti ya Gikondo yizihiza umunsi mukuru wayo tariki 22 Mutarama.
Ishingwa nta santarali yagiraga. Yari ifite inama z’uturere zikurikira :
- Butare
- Kanserege
- Karambo
- Kigarama
- Mburabuturo
- Murambi
Gikondo iba paruwasi muri 1976, nta nyubako yayo bwite yari ifite, kuko yagiye ikorera hirya no hino. Babanje kujya bateranira mu ishuri rya Gikondo, icyo gihe ryari rigizwe n’akazu k’icyumba kimwe kubakishije amabuye, kuva hasi kugera hejuru, gasakaje amategura, aho Groupe Scolaire St Vincent Pallotti yubatse ubungubu.
Ikigo nderabuzima cya Gikondo kimaze kubakwa, abakristu bavuye ku ishuri rya Gikondo batangira kumvira misa ku Kigo Nderabuzima mu cyumba kimwe cy’inama. Ariko kubera ubuto bwacyo, abakristu bamwe bakayumvira hanze. Babifashijwemo n’Abapadiri b’Abapallotini Bari bamaze kugira inyubako batuyemo iri ahari urugo rwabo ubungubu, abakristu bemerewe kujya basengera mu kigo cya Mera, cyakoraga Radio Mera, bakumvirayo na misa.
Abo bapadiri bamaze kuzuza inyubako yabo ya mbere kuri paruwasi, yarimo n’icyurnba cyari kigenewe guteza imbere umuco /centre culturel, abakristu bavuye mu kigo cya MERA, batangira kumvira misa muri icyo cyumba ndangamuco. Aho niho bakomeje gusengera no kumvira misa, kugeza muri 1980, aribwo Kiliziya yatashywe ku mugaragaro nk’ingoro ya Paruwasi nshya ya Gikondo, yitirirwa Mutagatifu Visenti Pallotti, ihabwa umugisha n’Umushumba w’ Arkidiyosezi ya Kigali Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA.
Santarali Mutagatifu Pallotti ya Gikondo.
Yahsinzwe tariki 21 Mutarama 2017 hatorwa komite izayiyobora.
Ifite Mpuza 18 n’imiryango remezo 112.
Santarali Mutagatifu Pawulo ya Murambi.
Igitekerezo cyo gutangiza iyi santarali cyavuye ku bakristu ubwabo, kubera abakristu benshi bavaga muri Kiliziya Gatolika bajya mu yandi madini, bagasobanura ko paruwasi iri kure yabo. Padiri Gasore yakiriye neza icyo cyifuzo mwa ka wa 2000. Yemerera abakristu kujya bakora imihimbazo abaha n’ibikoresho bakeneye. Umuhimbazo wa mbere wabereye munsi y’igiti cy’umunyinya, mu kibanza abakristu bari barahawe n’umurenge tariki 20/02/2000. Mu kwezi kwa Mata 2000, ku munsi wa Pasika, Misa ya mbere yasomewe i Murambi munsi y’igiti, habatizwa n’abana batatu.
Nyuma yaho, abakristu bunganiwe n’abo mu miryango ya Agisiyo Gatolika ya paruwasi batangiye kubaka shaperi ntoya ya metero 5 x 7. Ariko ikibanza bacyambuwe na Leta yari yakibahaye imirimo yo kubaka itararangira.
Abakristu ubwabo barisuganyije, bagura ikibanza cy’amafranga 50.000 FRW. Inyubako ya mbere bari batangiye imvura y’umuvumbi yarayishenye mu mwaka wa 2003, bakomeza gusengera munsi y’igiti. Padiri Antoine BALIGORA atangira kujya aturayo igitambo cya misa buri kwezi. Avanwa i Gikondo mu mwaka wa 2005, Kiliziya bari batangiye kubakwa yari igeze ku madirishya.
Padiri Chrysante RWASA aho aziye afasha abakristu gukomeza imirimo no kuyirangiza. Kiliziya yatashywe na Myr Tadeyo NTIHINYURWA tariki 05/07/2009. Santarali iragizwa Mutagatifu Pawulo. Ifite Mpuza 4 n’Imiryango Renmezo 17.
Abapadiri bayoboye Paruwasi ya Gikondo
1976-1977 : P. Henri Hoser
1977-1978 : P. Henri KAZANIECKI
1978-1979 : P. Antoine MYJAK
1979-1993 : P. ZBIGNIEW PAWLOWSKI
1993-1994 : P. Henri PASTUSZKA
1995-1997 : P. Antoine MYJAK
1997-2001 : P. Janvier GASORE
2001-2005 : P. Antoine BALIGORA
2005-2008 : P. Chrysante RWASA
2008-2011 : P. Ascension NKULIKIYIMANA
2011-2014 : P. Désiré RUVAMWABO
2014-2016 : P. Norbert SEBUTITIRA NSENGIYUMVA
Nyakanga 2016 kugeza uyu munsi: P. Chrysante RWASA
Imiryango y’abihaye Imana muri Paruwasi
- Abapadiri b’aba Pallottins
- Ababikira b’aba Pallottines
- Ababikira b’abasomusiyo
- Ababikira b’ Inshuti z’Abakene
Ibikorwa nkenurabushyo muri paruwasi
- Ishuri ry’inshuke Saint Vincent Pallotti -Gikondo
- Ikigo nderabuzima cya Gikondo
- Centre Culturel Saint Vincent Pallotti Gikondo
- Groupe Scolaire Saint Vincent Pallotti Gikondo
Abihaye Imana bakomoka muri paruwasi
- P. RUTAREMARA RUKANIKA
- P. Jean Bosco HABYARIMANA
- Mama Emilienne UMUTESI
- Mama Angélique SENDEGE
Inzira zo gucyemura ibibazo by’ingutu Paruwasi ifite
Kwagura kiliziya (biri hafi kurangira) ;
Kubaka icumbi ry’abapadiri;
Gukora ibarura ryizewe ry’abakristu ba paruwasi;
Kubaka Kiliziya nshya ya Santarali ya Murambi ;
Gutangiza imishinga yakongerera paruwasi amikoro yinjiza ;
Guhugura ku buryo buhoraho abakozi ba paruwasi ;
Kongerera ingufu Mpuza n’imiryango remezo ;
Kuvugurura imyigishirize y’urubyiruko kugira ngo ruhabwe ubushobozi bwarufasha kwibeshaho ;
Guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu itumanaho mu iyogezabutumwa ;
Gushishikariza abakristu gusoma…..