Paruwasi Cyahafi
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO YA CYAHAFI
Padri Mukuru,Padri Paschal Osman EWUNTOMAH
NImero ya telefoni :0789400885
Umunyamabanga:Vestine MUKABANYANA
NImero ya telefoni:0788256931
Missa
Missa zo kucyumweru: 7h00 – Ikinyarwanda Mu mibyizi: guhera 06h00 za mugitondo kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu, no guhera 07h00 kuwa gatandatu. Gushengerera Petensiya: Kuwa 3 no kuwa 6 nyuma ya Missa Kwakira abakristu: Kuwa kabiri no kuwa gatanu |
Uko Paruwasi Cyahafi iteye
Paruwasi ya Cyahafi yashinzwe na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa ku itariki ya 31/08/2003. Kiliziya ya paruwasi iri mu mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisaraga, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali. Ikora ku mirenge ine: umurenge wose wa Kimisagara, igice cy’umurenge wa Rwezamenyo, igice cy’umurenge wa Gitega n’agace k’umurenge wa Nyakabanda. Ku buso bwa paruwasi uhasanga amadini menshi, ari aya gikristu, ndetse n’Abayehova n’Abisilamu. Paruwasi iyoborwa n’Abapadiri Bera (Abamisiyoneri b’Afurika).
Impuzamiryangoremezo n’imiryangoremezo iyigize
Impuzamiryangoremezo Mt Yohani Kamuhoza: imiryangoremezo 11
Impuzamiryangoremezo Mt Yohani Pawulo II Kimisagara: imiryangoremezo 8
Impuzamiryangoremezo Mt Agusitini Akanyanza: imiryangoremezo 6
Incamake y’amaketa ya paruwasi
Paruwasi Mt Petero ya Cyahafi yashinzwe mu mwaka wa 2003, bishyigikiwe n’Abamisiyonero b’Afurika bari bayobowe na Padiri Rik Lenssen, Otto Mayer, Jean Claude Kaburame, Serge Traore n’umufratiri witwa Dennis Pam, ubu ni padiri ukorera ubutumwa mu gihugu cya Republika iharanira demokarasi ya Congo). Ubu paroisse ya St Pierre ifite abapadiri bane; Padiri Mukuru Edison Akatuhurira (Uganda), Padiri Leonard Hategekimana, (animateur vocationel w’uRwanda), Padiri Simplice Traore, Vikeri (Mali), Padiri Paschal Ewumtumah, Vikeri (Ghana), na Kelvin Mutalala, fratri (Zambia).
Iyo paruwasi yakomotse kuri Paruwasi Katedrali ya Mt Mikayire. Icyo gihe yari ifite kiliziya ntoya kandi ishaje. Paruwasi ya Mt. Petero Intumwa – Cyahafi Yatangiye yitwa umuryango remezo wa Kamuhoza. Nyuma yaje kugirwa santrali yubakwa mu bubutaka bwaguzwe na Padiri Nayigiziki Nicodemu, waze kuba igisonga cya Musenyeri wa Arkidiyesezi ya Kigali. (Yari igizwe n’imiryangoremezo). Icyo gihe yari iyobowe na bwana NGORORUKUNDA Clement. Uko abakristu bagiye biyongera haje igitekerezo cyo kubaka inyubako nshya, hatorwa komite yari igizwe na BANGAMWABO Stanslas, MUGENZI Epa, NSABIMANA Donat, NSINGIZUMUKIZA Anastase, BIRASAMASHYO Augustin, MUKANDEKEZI Eugenie na RUBADUKA Narsisse.
Naho ibereye paruwasi yakomeje kuyobora inama nkuru ya paruwasi afatanyije na Bwana NZABIMANA Donat na Bwana RUBADUKA Narsise. Komite ya Caritas yarigizwe na Bwana Stanslas BANGAMWABO, Bwana Nsabimana Donat, madamu Murekatete Chantal na Bwana Sibomana Jean Marie. Icyo gihe hari na komite igizwe na Bwana Donat NSABIMANA, na madamu NYIRANSEKUYE Veneranda; yari ishinzwe ubukangurambaga kuri gahunda yitwaga “GACACA NKRISTU”, yashizweho n’inama nkuru y’abepiskopi Gatorika mu Rwanda yarigamije ubumwe n’ubwiyunge.
Abapadiri bera babanje kumenya imiterere y’iyo paruwasi nshya, hanyuma batangira umushinga wo kubaka kiliziya nshya.
Iby’ingenzi byakozwe
Itariki | Igikorwa | Icyo cyavugwaho |
31-08-2003 | Paruwasi Mutagatifu Petero/Cyahafi yashinzwe | Yashinzwe na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa |
Kuri Pasika 2004 | Hatangijwe amasengesho na Misa y’igifaransa. | |
05 /07/2008 | Padiri Charles Ntabyera yahawe ubupadiri | Kubera ubuto bwa kiliziya, umuhango wabereye muri kiliziya ya Sainte Famille, uyoborwa na Myr Kizito Bahujimihigo wari umwepiskopi wa Ruhengeri |
25/07/2010. | Myr Tadeyo Ntihinyurwa yayoboye umuhango wo gutaha kiliziya nshya. | Ubwubatsi bw’iyo kiliziya bwatwaye amafaranga 340.580.440 ahwanye n’ama Euro 415.342 €. Abakristu batanze umusanzu uhwanye na 20 %. |
9 /072011 | Abadiyakoni Prosper HARERIMANA na Innocent HABIMANA, bo mu muryango w’Abamisiyoneri b’Afurika, bahawe ubupadiri. | Babuhawe na Myr Servilien NZAKAMWITA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba. |
1 /08/ 2015 | Florien NTURANYENABO yahawe ubupadiri | Yabuhawe na Myr Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiepiskopi wa Kigali. Muri uwo muhango, Padiri Damascène MUGIRANEZA wo muri Paruwasi ya Nyamirambo yahawe ubupadiri et abafratri 5 bahabwa ubudiyakoni. |
Mutarama, 2016 | Itangizwa ry’ishuri ry’incuke rya Kamuhoza. | |
19/11/ 2016 | Alphonse-Marie BYISHIMO wo mu muryango w’Abamisiyoneri b’Afurika yahawe ubupadiri | Umuhango wayobowe na Myr Smaragde MBONYINTEGE, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi. |
06-01-2019 | Itangizwa rya yubire y’imyaka ijana na mirongo itanu ishize aba Misiyoneri b’Afurika bashinzwe. | Hari ku munsi mukuru wo kwigaragaza kwa Nyagasani (Epifaniya). Abasenyeri bari bahari ni Philippe Rukamba uyobora diyosezi ya Butare, akaba na perezida w’Inama Nkuru y’abepisikopi mu Rwanda, na Musenyeri Célestin Hakizimana uyobora diyosezi ya Gikongoro, akaba anashinzwe iyobokamana. |
22-06-2019 | Jean Claude Habimana, Olivier Uwayezu na Protogene Rugwizandekwe bahawe ubupadiri mu muryango w’Abamisiyoneri b’Afurika. | Umuhango wayobowe na Musenyeri Antoine Kambanda, Umwepiskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali.
Jean Claude Habimana avuka muri Paroisse st Pierre/Cyahafi. |
24-11-2019 | Isozwa rya yubire y’imyaka ijana na mirongo itanu ishize aba Misiyoneri b’Afurika bashinzwe. | Misa yayoboye na Musenyeri Fillip Rukamba, umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare. Abandi basenyeri bitabiye ni: Musenyeri Antoine Kambanda, Umwepiskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali; Musenyeri Vincent HARORIMANA, Umwepiskopi wa diyosezi ya Ruhengeri; Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa diyosezi ya Gikongoro; Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepisikopi wa Kigali uri mu kiruhuko kizabukuru; Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa diyosezi ya Nyundo; Servilien NZAKAMWITA, Umwepiskopi wa diyosezi ya Byumba; na Musenyeri Andrzej Jozwowicz, intumwa ya Papa mu Rwanda.
Muri ibi birori, Padiri Christian Mulenga, umukuru w’aba Misiyoneri b’Afurika mu Rwanda, yashimiye inama nkuru y’Abepisikopi na guverinoma y’u Rwanda ku nkunga bakomeje gutera Kiliziya Gatorika mu Rwanda. |
Imiryango y’abihayimana iri muri paruwasi
- Missionnaires d’Afrique (Pères Blancs)
- Filles du Cœur de Marie
- Centre Médico-social Cor Unum
Abapadiri bakomoka muri Paruwasi Cyahafi
- P. Charles NTABYERA
- P. Florien NTURANYENABO
- P. Jean Claude HABIMANA, M.Afr.