PARUWASI YA MUTAGATIFU YOHANI INTUMWA YA BUTAMWA
Padri Mukuru,Padri Charles IRAKIZA Numero ya telefoni :0781293570 Umunyamabanga:Marie Solange NYIRABAZINDUTSI Numero ya telefoni: 0782102013 Misa kuri paruwasi
|
Tumenye Paruwasi Butamwa
Paruwasi ya Mutagatifu Yohani Intumwa ya Butamwa yashinzwe ku itariki ya 17 Gicurasi 2015. Iherereye mu nkengero z’umugi wa Kigali. Igice kinini cy’iyo paruwasi kiri mu karere ka Nyarugenge , umurenge wa Mageragere n’uwa Kigali, n’agace gato k’akarere ka Kicukiro, umurenge wa Gatenga. Iri mu gice cy’icyaro cyahoze muri Paruwasi ya Nyamirambo kigera ku ruzi rwa Nyabarongo. Icyicaro cya paruwasi kiri mu murenge wa Mageragere, hafi y’himuriwe Gereza nkuru ya Kigali.
Paruwasi ya Mutagatifu Yohani Intumwa ya Butamwa igizwe n’amasantarali atatu : Butamwa, Burema na Mpanga. N’imiryangoremezo 58. Ihana imbibi na Paruwasi ya Nyamirambo n’iya Nyamata muri Kigali, na Paruwasi ya Ruyenzi na Mugina muri Diyosezi ya Kabgayi.
Amateka magufi y’iyo paruwasi
Paruwasi ya Mutagatifu Yohani Intumwa ya Butamwa ikimara gushingwa ku itariki ya 17 Gicurasi 2015, yuahsinzwe abapadiri bo mu muryango w’aba Rogationnistes. Igishingwa nta kiliziya ya paruwasi yagiraga kubera ko igisenge cya kiliziya basengeragamo cyari cyaratwawe n’umuyaga. Nta n’icumbi ry’abapadiri yagiraga. Padiri mukuru wayo wa mbere, Padiri Jean Pierre Ntabwoba, yayiyoboraga acumbika kuri Paruwasi ya Regina Pacis Remera. Hanyuma ariko yaje kubona inzu yo kubamo hafi aho. Kiliziya nshya yahawe umugisha ku itariki ya 27/08/2017.
Abapadiri bakoreye ubutumwa muri iyo paruwasi
Umwaka | Padiri mukuru | Abapadiri bafatanya nawe |
2015 | Jean Pierre Ntabwoba | |
2016 | ||
2017 | Jean Pierre Ntabwoba | Kabera Elisée
Jean de Dieu Harindintwari |
2018 | Jean Pierre Ntabwoba | Kabera Elisée
Jean de Dieu Harindintwari Humesnky Josef Frère Pierre Célestin Ndayambaje |
2019 | Jean Pierre Ntabwoba | Kabera Elisée
Jean de Dieu Harindintwari Humesnky Josef Frère pierre Celestin Ndayambaje |
2019-2020 | P. Karamuka Isidore | P. Nzabamwita Theogène
Fr. Nsengumuremyi Jean Damascène |
Abapadiri n’abiyeguriye Imana bakomoka muri iyo paruwasi
Padiri Jean Paul NKUNDAMAHORO
Furere Luc MUHIRE