I.1. Amateka ya Paruwasi ya Gishaka
Paruwasi ya Gishaka. Ni imwe mu maparuwasi ya Arkidiyosezi ya Kigali. Ni Paruwasi yavutse mu 1992, ishingwa na Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA ubwo yari amaze gutanga Isakaramentu ry’ubusaserdoti k’uwari Diyakoni Yohani Krisostome UWIMANA ku wa 27 Nyakanga; maze ihabwa Padiri Michel Donnet.
Imaze gushingwa mu Rwanda rwa Gasabo mu misozi y’u Bumbogo bwa Nkuzuzu, yahawe imipaka ifata ku mirenge ya Nduba, Rutunga, Gikomero na Bumbogo y’akarere ka Gasabo; ihabwa n’izina maze yitwa: Paruwasi ya Mutagatifu Pawulo Gishaka.
I.1. Imiterere ya Paruwasi
Paruwasi ya Gishaka iri ku buso bwa 138.5Km2
Igizwe n’amazone atatu (3):
Imbibi zayo ni: Iburasirazuba hari Paruwasi ya Ndera,
Iburengerazuba hari Paruwasi ya Rutongo,
Mu majyaruguru hari ikiyaga cya Muhazi gikora umupaka na Diyosezi ya
Byumba, ku maparuwasi ya Rwamiko na Mutete ;
naho mu majyepfo ni Paruwasi ya Kacyiru na Kabuye.
Amasantarali 8 agize Paruwasi ya Gishaka yahujwe avuye ku maparuwasi:
❖ Umuryango Mutagatifu (Ste Famille) : Bumbogo, Shango na Gishaka.
❖ Kabuye : Nduba
❖ Rutongo : Sha
❖ Rwesero (Byumba): Kayanga na Rutunga
❖ Ndera: Gikomero; ubu ifite Sikirisali ya Don Bosco Muhazi.
I.2. Umubare w’abakristu gatorika bagize Paruwasi .
Ibarura rya 2023 riduha imibare ikurikira :
Ni ukuvuga ko Abakristu gatolika ari 37% by’abaturage bose
AMASANTARALI YA PARUWASI YA GISHAKA.
Umubare wa URA ya Paruwasi Gishaka
Santarali | Mpuza | URA | |
1 | Shango | 7 | 17 |
2 | Gishaka | 8 | 20 |
3 | Nduba | 3 | 8 |
4 | Rutunga | 6 | 17 |
5 | Kayanga | 5 | 15 |
6 | Gikomero | 6 | 19 |
7 | Muhazi | 3 | 7 |
8 | Sha | 6 | 27 |
9 | Bumbogo | 8 | 20 |
Total | 52 | 150 |
Santarali ya BUMBOGO iherereye mu murenge wa BUMBOGO ikaba yarashinzwe mu mwaka w’1927. Iyi Santarali yabanje kuba muri paruwasi y’Umuryango Mutagatifu.
Guhera mu mwaka w’1927 kugeza ahagana 1969 – 1970 yari igizwe n’ibyo bitaga Inama ya Bumbogo, Gishaka na Shango.
Guhera mu 1970 kugeza ahagana 1984-1985 byaje guhinduka hitwa muri Santarali ya Gishaka igizwe n’inama za Bumbogo, Shango na Gishaka.
Ibyo byatewe n’uko umupadiri witwa VEDEKA yari yubatse Kiliziya i Gishaka akajya ahasomera Misa haba n’icyicaro cya Santarali ya Gishaka, naho Shango na Bumbogo zikomeza kwitwa inama z’abakristu.
Ahagana mu 1984 – 1985 ubwo Santarali ya Gishaka yari imaze kuzamurwa mu ntera ikaba Kwasi Paruwasi (ni ukuvuga Santarali ishobora gutangirwamo amasakaramentu bivuga ko mbere yaho abakristu bahabwa amasakaramentu bajyaga kuri Sainte Famille ) ubwo abigaga mu ishuri rya Bumbogo na Shango batangiye kujya bajya guhererwa amasakaramentu i Gishaka.
Aho Kiliziya ya Bumbogo yubatse habanje kubakwa ishuri ryari ryubakishije inkorogoto ryubatswe na Musenyeri RWABIGWI na Padiri RAVARALI Jules mu mwaka 1954 akaba ari n’aho abakristu basengeraga.
Santarali ya BUMBOGO ikaba ihana imbibi mu majyaruguru na Santarali ya Kayanga na Gishaka, Mu burasirazuba hari Santarali ya Karama na Mukuyu bya Paruwasi Ndera na Santarali ya Gikomero ya Paruwasi Gishaka, mu majyepfo hari Santarali ya Kinyinya ya Paruwasi Kacyiru, mu burengerazuba hari Santarali ya Nduba na Shango.
1992 Gishaka imaze kuba Paruwasi, Bumbogo nayo yabaye Santarali yigenga.
Kiliziya ya Santarali yubatswe na Padiri Michel Donnet, ihabwa umugisha taliki ya 17/1/2015 iragizwa Mutagatifu Léonard, ikaba ifite imiryangoremezo 20.
Santarali ya GIKOMERO iherereye mu murenge wa GIKOMERO ikaba yarashinzwe taliki ya 19/02/1992. Iyi Santarali yabanje kuba muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu guhera mu mwaka w’1913 kugeza 1965, naho kuva mu 1965-1984 yimurirwa muri Paruwasi ya MASAKA, muri uyu mwaka wa 1984 kugeza 1992 yagizwe iya Paruwasi Ndera, kuva mu 1992 kugeza uyu munsi ikaba ibarirwa muri Santarali zigize Paruwasi ya GISHAKA.
Santarali ya GIKOMERO ikaba ihana imbibi mu majyaruguru n’ikiyaga cya Muhazi kikaba kinaduhuza na Diyosezi ya Byumba hakaba na Santarali ya Kayanga. Mu burasirazuba hari Santarali ya GICACA ya Paruwasi Ndera, mu majyepfo y’uburengerazuba hari Santarali ya Jurwe na Mukuyu za Paruwasi Ndera, mu burengerazuba hari Santarali ya Bumbogo.
Kiliziya ya Santarali ya GIKOMERO yahawe umugisha taliki ya 06/08/2010 yitirirwa Mutagatifu Mikayile ubu ikaba ifite imiryangoremezo 26. Harimo 7 ya Sikirisali ya MUHAZI.
Santarali ya KAYANGA iherereye mu murenge wa RUTUNGA ikaba yarashinzwe mu mwaka w’1920. Itangira yari ishuri ry’ikibeho ryigishirizwagamo iyobokamana na FOROTORAS n’umugore we bari baraturutse i Save; mu 1935 hiyongeraho kuhigishiriza gusoma no kwandika. Kiliziya ya mbere ya Santarali KAYANGA yubakishijwe na Padiri CEVURE, iyo Kiliziya yari yubakishije inkorogoto ikaba yaratashywe mu 1945. Iyi Santarali yabanje kuba muri Paruwasi [yitwaga Kiliziya] y’Umuryango Mutagatifu guhera mu mwaka w’1930 kugeza 1959, naho kuva mu 1959 yimurirwa muri Paruwasi ya RWESERO muri Diyosezi ya Ruhengeri ubu akaba ari Paruwasi ya Rwamiko muri Diyosezi ya Byumba, muri uyu mwaka w’1959 nibwo havutseho Santarali ya Rutunga.
Santarali ya KAYANGA ikaba ihana imbibi na Santarali ya RUTUNGA, GIKOMERO, na BUMBOGO bya Paruwasi ya Gishaka na Santarali KARUSHYA ya Paruwasi Rwamiko yo muri Diyosezi Byumba.
Santarali ya KAYANGA yahawe Umugisha mu mwaka w’1992, ubu ikaba ifite imiryangoremezo 15. Iragizwa Mutagatifu NONATI Rayimondi.
Aho santarali ya KAYANGA yubatse niho hateganywa kubakwa ikicaro cya Paruwsi Shya izavuka kuri Paruwasi ya Giashaka yahawe izina rya Paruwasi Gatolika ya Gasabo
Igishushanyo cyerekana uko icumbi ry’abapadiri bazakorera ubutumwa muri Paruwasi Gatolika ya Gasabo.
Santarali ya RUTUNGA iherereye mu murenge wa RUTUNGA ikaba yarashinzwe mu mwaka 1959, ivuye kuri Santarali ya Kayanga nayo yabarizwaga muri Paruwasi ya Rwesero guhera mu mwaka w’1956. nyuma ishyirwa muri RWAMIKO, naho ubu ikaba iri muri Paruwasi ya Gishaka.
Santarali ya RUTUNGA ihana imbibi mu majyaruguru na Santarali ya RWESERO na NYAGATOMA za Paruwasi Rwamiko. Mu burasirazuba hari Santarali ya Kayanga ya Paruwasi Gishaka, mu majyepfo hari Santarali ya Gishaka na Shango, mu burengerazuba hari Paruwasi ya RUSASA
Santarali ya RUTUNGA yahawe Umugisha mu mwaka w’1991 iragizwa BIKIRA MARIYA W’IMBABAZI, ubu ikaba ifite imiryangoremezo 17.
Santarali ya SHA iherereye mu murenge wa NDUBA ikaba yarashinzwe mu mwaka w’ 1932. Iyi Santarali yabanje kuba muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu. yavukiye i GASURA aho bita kwa BARINABA, nyuma mu mwaka w’1958 yimurirwa kuri Sha hakaba hari hari ishuri ryigirwagamo aho ibarizwa ubu ngubu .
Santarali ya SHA ikaba ihana imbibi mu Majyaruguru na Paruwasi ya RUSASA, Mu burasirazuba hari Santarali ya Shango na Nduba, mu majyepfo hari Santarali ya Gasanze ya Paruwasi Kabuye na Santarali Ngiryi ya Paruwasi Rutongo, mu burengerazuba hari Santarali Masoro ya Paruwasi Rutongo.
Santarali ya SHA yahawe Umugisha taliki ya 22/02/2009 na Musenyeri Thadée NTIHINYURWA iragizwa BIKIRA MARIYA UMUBYEYI W’ABAKENE, ikaba ifite imiryangoremezo 27.
Santarali ya Gishaka, yitwa inyarurembo kuko icyicaro cya Paruwasi kiri muri iyo Santarali.
Santarali ya Gishaka iherereye mu murenge wa BUMBOGO ikaba yarashinzwe mu mwaka w’1970. Mbere yaho yari imwe mu nama z’abakristu ibarizwa muri Santarali ya Bumbogo.
Ni nyuma y’uko ahagana mu 1969-1970 Padiri VEDEKA yari amaze kuhubaka Kiliziya akajya ahasomera Misa, noneho Bumbogo yari Santarali ihinduka inama y’abakistu hamwe n’inama ya Shango bakajya baza i Gishaka.
Ahagana mu 1984 – 1985 ubwo Santarali ya Gishaka yari imaze kuzamurwa mu ntera ikaba Kwasi Paruwasi (ni ukuvuga Santarali ishobora gutangirwamo amasakaramentu bivuga ko mbere yaho abakristu bahabwa amasakaramentu bajyaga kuri Sainte Famille ) ubwo abigaga mu ishuri rya Bumbogo na Shango batangiye kujya baza guhererwa amasakaramentu i Gishaka. Ni mu gihe Paridi Michel Donnet yari amaze kugera i Gishaka ahubaka Kiliziya isimbura iyari yarubatswe na Vedeka. Iyo Kiliziya yubatswe na Padiri Michel isigaye ari icyumba mberambombi kuko hubatswe indi iruhande rwayo. ( iyo Salle abakristu bayihaye Akabyiniriro ka MUKECURU)
Mu 1992 Paruwasi ya Gishaka imaze gushingwa, Santarali ya Gishaka nayo yinjiye mu mubare w’amasantarali agize iyo Paruwasiiragizwa Mutagatifu PAWULO INTUMWA ubu igizwe n’imiryangoremezo 20.
Santarali ya Shango iherereye mu murenge wa Nduba ikaba yarashinzwe mu mwaka w’1992 Mbere yaho yari imwe mu nama z’abakristu ibarizwa muri Santarali ya Gishaka, muri Paruwasi ya Sainte Famillle
Imbibi zayo: mu majyaruguru hari Santarali ya Rutunga na Paruwasi Rusasa ,iburengerazuba hari Santarali ya Sha mu majyepfo hari santarali ya Nduba, mu burasirazuba hari Santarali ya Bumbogo na Gishaka.
Kuva 1985 ubwo Santarali ya Gishaka yari imaze kuzamurwa mu ntera ikaba Kwasi Paruwasi, Shango yari igizwe n’amashuri abiri (2) ishuri rya Shango n’irya Butare bwa MBURAMATARE ryayoborwaga n’uwitwa MBURAMATARE Alphonse (akaba umubyeyi wa Padiri Onesphore NTIVUGURUZWA).
Gishaka imaze kuba Paruwasi 1992, ya mashuri abiri (2) yabaye Santarali imwe ya Shango yigenga, nayo yinjira mu mubare w’amasantarali agize iyo Paruwasi bakomeza gusengera i Butare bamaze kuvugurura inyubako y’ishuri ryari rihari.
Ahagana 1998 abakristu baje kuba benshi ndetse Kiliziya iba nto biba ngombwa ko bazajya basengera mu nsi y’igiti cy’UMUREHE cyari kiri hafi yiyo Kiliziya. Nibwo batangije umushinga wo kubaka Kiliziya nini baterwa inkunga na Padiri PIJORO bubaka kiliziya nini, ari nayo basengeramo kugeza ubu, yahawe umugisha na Musenyeri Thadee NYIHIMYURWA tariki ya 02/09/2007 ihabwa izina rya Santarali ROSE MYSTICA SHANGO.
Ubu santarali ya Sango igizwe n’imiryango remezo 17.
8. SANTARALI YA NDUBA
Santarali ya Nduba yabaye iya Paruwasi ya Gishaka 1992, Gishaka imaze kuba Paruwasi, Kiliziya basengeramo yubatswe ahagana mu 1984-1985 imaze kuzura ihabwa umugisha na Musenyeri Vicent NSENGIYUMVA; icyo gihe Santarali ya Nduba yabarizwaga muri Paruwasi ya Kabuye yari ikuriwe na Padiri RUKUBIYEKO Vicent.
Iyi santarali ibarizwa mu Murenge wa Nduba, mu burasirazuba bwayo hari Santarali Ngiryi ya Paruwasi Rutongo, mu magepfo hari Santarali ya Gasanze ya Paruwasi ya Kabuye, mu burasirazuba hari Santarali ya Bumbogo na Shango, mu majyaruguru hari Santarali ya Sha.
Iyi Santarali yaranzwe no kwimuka kw’abakristu bya hato na hato cyane cyane mu gice cy’amajyepfo yayo, abakristu baho bagakunda kwigira muri Paruwasi ya Kabuye, kugeza ubwo basabye kwimurirwa muri paruwasi ya Kabuye. Tariki ya 04/01/2016, nibwo imiryangoremezo 5 yabarizwaga muri sikirisali ya Gasanze yemerewe kuba iya Paruwasi ya Kabuye. undi 1 utwarwa n’ikimoteri cy’umujyi wa Kigali, maze Santarali ya Nduba isigarana imiryango remezo 3 yonyine. Byabaye ngombwa ko inama nkuru ya Paruwasi ya Gishaka ifata icyemezo cyo kubongereraho igice kimwe cya Santarali ya Shango n’iya Sha. Ubu Santarali ya Nduba ifite imiryangoremezo 8
I.4 PARUWASI YA GISHAKA IBYARA ABAPADIRI N’ABIHAYIMANA:
Paruwasi Gishaka mu myaka 32 yari imaze gushyingira Kiliziya intore 7:
Padiri Andereya KIBANGUKA 1977
Padiri Yohani Kirisostome UWIMANA 1992
Padiri Onesphore NTIVUGURUZWA 2002
Padiri Mathias NSENGIYUMVA 2003
Padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI 2007
Padiri Yohani Bosiko BIZUMUREMYI 2017.
Padiri Théogène NZABAMWITA wo mu muryango w’Abarogasiyoniste: 2017.
Umwaka wa 2017 wabaye umwaka udasanzwe kuko Paruwasi yawibarutsemo intore 2.
Muri uyu mwaka wa 2025, Paruwasi Gishaka iritegura kandi kuvukisha undi mupadiri, Diyakoni Theoneste NGENDONZIZA N’umudiyakoni Fratri Aimable AZABAHO Bose bavuka muri Santarali ya Rutunga.
I.5 URUTONDE RW’ABAPADIRI BAKOREYE UBUTUMWA MURI PARUWASI YA GISHAKA.
Kuva Paruwasi Gishaka ishinzwe, yakorewemo ubutumwa n’abasaseridoti bakurikira:
1992-1997: Padiri Michel Donnet: Curé
1997-2000: Padiri Avit BARUSHYWANUBUSA: Curé
2000-2007: Padiri Innocent DUSHIMIYIMANA: Curé
2000-2004: Padiri Gaspard MUKESHIMANA: Vicaire
2004-2007: Padiri Ezéchiel RUKIMBIRA: Vicaire
2007-2013: Padiri Evariste BIRAMAHIRE: Curé
2009-2011: Padiri Faustin NSHUBIJEHO: Vicaire
2011-2013: Padiri Viateur NSENGIYAREMYE: Vicaire
2013-2020: Padiri Viateur NSENGIYAREMYE: Curé
2013-2017: Padiri Simon RUVUZANDEKWE: Vicaire
2018-2020 :Padiri Noheli BANZI / Es BUMBOGO
2016-2019 : Padiri Victor NDANGAMYAMBI: Vicaire
2019-2023 : Padiri Valens NGIRUWONSANGA : Vicaire
2020-2021: Padiri Floribert IRATEGEKA Curé
2021-2024 Padiri Theophile NKUNDIMANA Curé
2023-2024 Padiri Emmamel SAKINDI Vicaire
2020-…….:Padiri Noheli NSENGIMANA / Es BUMBOGO
2024-……..Padiri KUBWIMANA Crispin / Curé
2024-……..Padiri NIZEYIMANA Félecien
I.6. Inzego Nyobozi za Paruwasi.
Umurimo w’ikenurabushyo si umwihariko w’abapadiri n’abihayimana gusa, uwo murimo bawukora bafatanyije n’abalayiki.
I.6.1. INAMA NKURU Y’IKENURABUSHYO RYA PARUWASI
Inama Nkuru y’Ikenurabushyo rya Paruwasi ni urwego rufasha abapadiri bakora ubutumwa muri Paruwasi kurangiza neza ubutumwa mu bufatanye bw’inzego zinyuranye zirebwa n’umurimo w’iyogezabutumwa.
Abayigize :
1.6.2. ABAYOBOZI B’AMASANTARALI.
1. Gishaka: UWIMANA Juanette
2. Bumbogo: HABIYAREMYE Evaliste
3. Gikomero: TWIZEYIMANA Faustin
4. Succ. Muhazi: RUKWAYA Jean De Dieu
5. Kayanga: HABIYAREMYE Emmanuel
6. Rutunga: BASHIMIKI Sebastrien
7. Shango: MWIZERE Florent
8. Nduba: RWASIBO Floribert
9. Sha: NDAGIJIMANA Jean Bosco