Ijambo ry’Imana ryifitemo ububasha bukomeye : Inyigisho ya Arkiyepiskopi ku cyumweru cy’Ijambo ry’Imana

Ijambo ry’Imana ryifitemo ububasha bukomeye Kuri iki cyumweru twizihiza icyumweru cy’Ijambo ry’Imana, tuzirikana ijambo icyo aricyo n’agaciro ijambo rifite mu buzima bwacu. Mu biremwa byose Imana yaremye umuntu wenyine niwe Imana yahaye impano y’ijambo. Ijambo ni murumuna w’Imana. Iyo umuntu akubwiye ijambo aba agusangije ikimuri ku mutima atari ukuvuga ubusa ahubwo akubwiye ikimuvuye ku mutima…

Read More

Mbega ngo biraba byiza, bikananyura umutima, kwibumbira hamwe, turi abavandimwe! (Zaburi 133,1): Inyigisho ya Musenyeri Visenti HAROLIMANA itangiza icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristo 2024

Nyiricyubahiro yatangiye inyigisho atangarira ibitangaza by’Imana yifashishije amagambo ya Zaburi y’i 133,1 : Mbega ngo biraba byiza, bikananyura umutima, kwibumbira hamwe, turi abavandimwe!(Zaburi 133,1) Musenyeri ahereye ku ivanjili y’umunyasamariya w’Impuhwe (Lk 10,25-37) irimo insanganyamatsiko y’uy’umwaka: “Ukunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose,..,kandi ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”, yasobanuye ko umwe mu bahanga mubya bibiliya …

Read More

Ukunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose,…,kandi ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda(Luka 10,27) icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’Abakristu (18/1/2024-25/1/2024)

“Uyu munsi tariki ya 18/1/2024, dutangiye icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu.Turusheho gusaba Imana kugirango ibyo duhuriyeho nk’abemera Kristu dufatanye, ibyo tudahuriyeho twubahane, muri byose dukundane. Dukunde Imana kandi dukunde mugenzi wacu nk’uko twikunda”(Ubutumwa Arkiyepiskopi wa Kigali yagejeje kubemera Kristu abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu munsi wo gutangiza icyumweru cyo gusabira ubumwe…

Read More

Dushimire Imana yadusenderejemo ingabire z’amoko yose muri Yezu Kristu: Ubutumwa bwa Arkiyepiskopi wa Kigali busoza umwaka wa 2023

Ku mugoroba w’iki Cyumweru, tariki ya 31 Ukuboza 2023, muri Katedrali Mutagatifu Mikayile, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA, yayoboye igitambo cya misa isoza umwaka wa 2023, izwi ku izina rya TE DEUM. Iyi misa yitabiriwe kandi na Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru.Mu butumwa yagejeje ku bakristu, Arkiyepiskopi wa…

Read More

“Urugo rube koko igicumbi cy’amizero”: Arkidiyosezi ya Kigali yahimbaje umunsi mukuru w’urugo rutagatifu

Ejo ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukuboza 2023, Kiliziya y’isi yose yahimbaje umunsi mukuru w’urugo rutagatifu. Mu Rwanda insanganyamatsiko y’uyu munsi yashyizweho n’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda igira iti:”Urugo rube koko igicumbi cy’amizero. Muri Arkidiyosezi ya Kigali, Igitambo cy’Ukaristiya cyo guhimbaza umunsi mukuru w’urugo rutagatifu cyaturiwe muri paruwasi y’Umuryango Mutagatifu, nayo iri guhimbaza imyaka 110…

Read More

Noheli: Umunsi w’ivuka ry’Umwami w’amahoro: Inyigisho ya Arkiyepiskopi wa Kigali mu misa y’igitaramo cya Noheli

“Babyeyi, murere neza abana mushishikaye, mubatoza gukunda Imana no kuyubaha, mumenye iby’abana banyu bahugiyemo, ibyo bigishwa mu mashuri, no mumbuga nkoranyambaga; ejo natwe tutazatungurwa”. Noheli niwo munsi mukuru ukomeye ubaho ku isi ndetse nabo mu ijuru tuwizihiriza hamwe. Amateka y’isi yacu agizwe n’ibice bibiri. Igice cya mbere ni mbere ya Noheli, mbere y’ivuka rya Yezu….

Read More

Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri  nyamwinshi :Noheli umunsi wa muntu

Tariki ya 25 Ukuboza buri mwaka, abakristu benshi ku isi bahimbaza umunsi mukuru wa Noheli: ivuka rya Yezu Kristu. Ni byiza kumenya inkomoko ya noheli ariko kandi ntitwavuga Noheli tutabanje kuvuga n’igihe gikomeye cya Adventi kidutegurira guhimbaza bikwiye uwo munsi mukuru wa Noheli Ibimenyetso bya Adiventi Amatara akoze urugori rwa Adventi: Urugori rwa adiventi rugizwe…

Read More

“TWAJE KUMURAMYA”: Noheli y’abana muri Arkidiyosezi ya Kigali

Kuri uyu wa gatandatu,tariki ya 23 Ukuboza 2023, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA yasangiye Noheli n’abana bo muri Arkidiyosezi ya Kigali anabifuriza umwaka mushya muhire wa 2024. Bifatanyije kandi n’abana baturutse muri Diyosezi ya Nyundo baje baherekejwe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo. Misa yabereye muri paruwasi ya Kicukiro. Misa yitabiriwe…

Read More

“Noheli nitubere impamvu y’ibyishimo”:uruzinduko rwa Arkiyepiskopi wa Kigali mu Iseminari nto ya Ndera

Kuri iki cyumweru, tariki ya 17 Ukuboza 2023, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, yagiriye uruzinduko rwa gitumwa mu Iseminari nto ya Ndera aho yakiriwe n’umuryango mugari wa seminari ugizwe n’abasaserdoti bahakorera ubutumwa, abaseminari, abarezi n’abahagarariye ababyeyi baharerera. Uruzinduko rwa Nyiricyubahiro rwatangiye ku isaha ya saa tatu rutangizwa n’igitambo cya misa cyaturiwe mu nzu…

Read More