Kuva ku wa kane mutagatifu nimugoroba kugeza ku cyumweru cya Pasika, Kiliziya ihimbaza inyabutatu ya Pasika “Triduum Pascal”. Ni iminsi itatu yuzuye. Iminsi Yezu akunda kugarukaho cyane mu Ivanjili :
- Yezu arababwira ati « Nimusenye iyi Ngoro, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka » (Yh 2,19
- Nuko atangira kubigisha ko Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane,agacibwa n’abakuru b’umuryango, n’abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa, ariko akazazuka nyuma y’iminsi itatu (Mk8,31)
- Hashize iminsi itatu bamusanga mu Ngoro, yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi abasiganuza (Lk 2,46)
Ku isangira rya nyuma, Yezu yaduhaye umubiri we n’amaraso ye ngo bitubere ifunguro ridutungira ubuzima . Ku wa kane mutagatifu twibuka ibintu bitatu by’ingenzi kandi byuzuzanya: Iremwa ry’Ukaristiya, Iremwa ry’Ubusaseridoti bw’Isezerano rishya ndetse n’Urukundo ruhebuje Yezu yakunze abe kugeza ku ndunduro. Urwo rukundo Yezu arugaragaza mukimenyetso cyo kwicisha bugufi yoza ibirenge by’abigishwa be : « Yezu azirikanye ko Se yamweguriye byose, ko yaturutse ku Mana kandi akaba ari Yo asanga, ni ko guhaguruka ava ku meza. Yikuramo umwitero we, afata igitambaro aragikindikiza. Nuko asuka amazi ku ibesani, atangira koza ibirenge by’abigishwa be, akajya abihanaguza igitambaro yari akindikije (reba Cérémonial des Évêques, n.297).
Iremwa ry’Ukaristiya ritwibutsa ko Kristu ariwe Pasika yacu witanzeho igitambo cy’Isezerano rishya kandi rizahoraho iteka. Kugira ngo iryo Sezerano rizahoreho iteka Yezu yaremye isakramentu ry’Ubusaseridoti bw’Isezerano Rishya .Abo Yezu ahaye uwo murimo wo kuba abasaseridoti b’Isezerano Rishya kandi bagomba kurangwa no guca bugufi, ntibagomba kuba abatware ahubwo bagomba kuba abagaragu ba bose.
Ku wa gatanu Mutagatifu , Kiliziya izirikana iyobera ry’urupfu rwa Kristu, We Ntama ya Pasika, witanzeho igitambo (reba 1 Kor 5,7) ; kandi ikaramya umusaraba Kristu yaturonkeyeho agakiza. Ni umunsi Nyagasani Yezu yitanzeho igitambo cyuzuye nkuko tubibwirwa n’Ibyanditswe Bitagatifu : « Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu, yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba » (Fil2,7-8). Imihango y’uwa gatanu mutagatifu itangira ku isaha ya saa cyenda, isaha Nyagasani Yezu yatanzeho dukurikije Ibyanditswe Bitagatifu : Nuko ku isaha ya cyenda , Yezu avuga mu ijwi riranguruye ati : « Eloyi, Eloyi, Lama sabaktani ? bivuga ngo Mana yanjye, Mana yanjye icyatumye untererana ni iki ? »…Yezu arangurura ijwi cyane, nuko araca (Mk 15,34-37). Mu gitondo cy’uwa gatanu mutagatifu, abakristu mu bice bitandukanye by’isi bakora inzira y’umusaraba bagerageza kunyura no kuzirikana inzira y’ububabare Kristu yanyuze igihe ajya kudupfira.
Ku wa gatanu mutagatifu , abakristu baramya umusaraba. Umusaraba ubwawo nk’igiti ntagaciro wifitemo ndetse mbere ya Yezu cyari ikimenyetso cy’urukozasoni no gusuzugurwa k’uwubambweho. Nyamara kuva Yezu yawubambwaho wagize agaciro gakomeye mu maso y’Abakristu ndetse uhinduka ikimenyetso kiranga abakristu, ikimenyetso cy’urukundo n’ubutwari : « Naho jyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu : ni wo iby’isi bimbambiweho, nanjye nkaba mbibambiweho » (Gal 6,14).
Ku wa gatandatu mutagatifu , mu mutuzo, Kiliziya ikomeza kurangamira Kristu mu mva kandi igategrezanya ukwizera izuka. Kuri uyu munsi nta misa zisomwa kimwe no ku wa gatanu. Ni umunsi urangwa ahanini n’ituze ndetse no kuzirikana. Kuri uyu munsi urumuri rw’izuka ruba rutarahinguka, umwijima w’urupfu uba wasakaye.
Nyamara rero muri uwo mwijima w’uwagatandatu, muri icyo gicuku cy’urupfu niho isi yabonye urumuri rw’uwazutse. Mu gicuku cy’uwagatandatu mutagatifu Kiliziya ihimbaza iyobera ry’izuka rya Kristu mu gitaramo cy’ibyishimo.Icyi gitaramo kigizwe n’Imihango y’urumuri rwa Pasika. Urumuri rwa Kristu rugomba kwirukana umwijima ubundikiye isi ndetse n’imitima yabemera. Igitaramo kigizwe kandi n’Imihango y’Ijambo ry’Imana. Kiliziya yongera kuzirikana urugendo rurerure rwugucungurwa kwa muntu kuva mu ntangiriro yiremwa kugeza ku izuka rya Yezu Kristu, We mucunguzi Imana yasezeranyije Bene muntu ndetse Abahanuzi bakamutegurira amayira. Igitaramo cya Pasika kandi kigizwe n’Imihango ya Batisimu.Twibuka ko twese ababatijwe, twabatirijwe mu rupfu n’izuka bya Kristu nkuko Pawulo Mutagatifu abitubwira : « Ntimuzi se ko twebwe twese ababatijwe muri Kristu Yezu, ari mu rupfu rwe twabatirijwemo ? Koko rero ku bwa batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe kugira ngo, uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data , bityo natwe tugendere mu bugingo bushya » (Rom 6, 3-4). Habamo kandi imihango y’igitambo cya Misa
Inyabutatu ya Pasika ikomereza ku cyumweru cya Pasika, ku wa mbere w’isabato. Uyu ni wo munsi twita mu by’ukuri umunsi Kristu yazutseho akava mu bapfuye. Ni umunsi w’ibyishimo ku bakristu. Nyamara ibyo by’ishimo bya Pasika biba byatangiranye n’igitaramo cya Pasika.
Pasika Nziza kuri mwese.
Umwanditsi
Padiri Phocas Banamwana
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Amafoto
Jean Claude Tuyisenge