Umuhango w’isozwa ry’imirimo y’urukiko rwari rugamije gusuzuma ukuri ku bumaritiri bwa Sipiriyani na Daforoza rugamba n’abana babo bapfanye nabo
Kuva mu ntangiriro, Imana yifuza kugeza muntu k’ubutagatifu: “Dore icyo Imana ibashakaho:ni uko mwaba intungane» (1Tes4, 3). Yezu nawe yatwibukije ko aricyo Imana itwifuzaho mbere na mbere : « Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane » (Mt 5,48). Tumurikiwe n’Ibyanditswe bitagatifu tubona ko ubutagatifu atari umwihariko wa bamwe ahubwo ko ariwo muhamagaro wa mbere twese duhamagarirwa, kugira ngo tuzabashe gutaha ijuru. Hari benshi babugezeho babitewe no gukomera ku kwemera nkuko tubibwirwa n’Ibyanditswe bitagatifu : Natwe rero, ubwo duhagarikiwe n’inteko ingana ityo y’ababaye intwari mu kwemera, nitwigobotore imizigo idushikamiye n’icyaha gihora kiducogoza, maze tuboneze inzira ubutagerura mu ntambara twahamagariwe, duhanze amaso Yezu, We ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu (Heb12, 1-2). Abo bose rero batubereye urugero rudukomeza kandi rutwereka ko bishoboka kugera k’ubutagatifu.

Cyprien na Daphrose Rugamba mu 1992
Ntawagatangajwe rero no kuba Kiliziya yemeza ko bamwe bageze kuri ubwo butagatifu ndetse ikabaduhaho urugero kuko nubundi ariwo muhamagaro wacu twese. Ndetse usibye nabo Kiliziya yemeje ko bageze kuri ubwo butagatifu hari n’abandi benshi Kiliziya itanditse ku rutonde nyamara nabo babugezeho: « Nyuma y’ibyo, mbona imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashoboraga kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose no mu ndimi zose,. Bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya Ntama, bambaye amakanzu yererana kandi bafashe imikindo mu ntoki, bakavuga mu ijwi riranguruye bati : « Ubucunguzi ni ubw’Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami, bukaba n’ubwa Ntama » (Hish 7,9-10).
Kiliziya ihitamo bamwe rero kugira ngo batubere urugero mu rugendo rw ‘ukwemera.
Ni muri uwo murongo rero Kiliziya mu Rwanda yatangije iperereza kuri bamwe mu bana bayo kugira ngo babe bashyirwa mu rwego rw’abahire ndetse n’urwego rw’abatagatifu. Tariki ya 2 Ukwakira 2015 niho Nyiricyubahiro Thaddée NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yatangije ku mugaragaro imirimo yo gusaba ishyirwa mu bahire no mu batagatifu Cyprien RUGAMBA (1935-1994) n’umugore we Daphrose MUKANSANGA (1944-1994) ndetse n’abana babo 6 bapfanye nabo : Emérita, Serge, Cyrinus Cyrdy, Dacy Aubin, Cyrdina Marie-Hélène, Ginie Colombe n’umwishywa wabo Marina Gabriella. Twibutseko aba basabirwa gushyirwa mu rwego rw’abahire n’urwego rw’abatagatifu aribo batangije mu Rwanda Communauté de l’Emmanuel (1990).
Kuva kuri iyo tariki hashyizweho kandi itsinda ryagombaga kugenzura no kwegeranya ubuhamya kuri abo bakristu. Iryo tsinda ryari rigizwe na Padiri Jean Bosco NTAGUNGIRA : Intumwa y ‘Umwepiskopi ; Padiri Martin UWAMUNGU, Umurengezi w’ubutabera ; Madame EDITH KAYITESI, Umwanditsi na Madame Donatilla MUKESHIMANA, Umwanditsi wungirije.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Nzeri 2021 niho hazasozwa imirimo yose y’iperereza ku mibereho ya Rugamba Cyprien na Daphrose MUKANSANGA ndetse n’abana babo bapfanye nabo. Ibyavuye muri iryo perereza byose bishyirwa hamwe bikoherezwa i Roma. Uyu muhango uzabera muri Kiliziya ya Regina Pacis/Remera, ubimburirwe n’igitambo cy’Ukaristiya kizayoborwa na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, afatanyije n’abandi bepiskopi bagize inama y’Abepiskopi Gatolikas mu Rwanda.

Umuhango w’isozwa ry’imirimo y’urukiko rwari rugamije gusuzuma ukuri ku bumaritiri bwa Sipiriyani na Daforoza rugamba n’abana babo bapfanye nabo
Umwanditsi: Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali
Isengesho ryo gusaba ugushyirwa mu bahire kwa Sipiriyani na Daforoza RUGAMBA n’abana bapfanye nabo
Dawe Nyirubutagatifu,
Turagusaba ugushyirwa mu bahire kw’abagaragu b’Imana Sipiriyani na Daforoza Rugamba n’abana bapfanye nabo.
Twisunze isengesho ryabo, duhe kuba nka bo, duhorane umutima ugurumana urukundo rwawe, ishyaka rihoraho ryo gushengerera no kugirira impuhwe abababara bose. Dufashe kwitanga tutizigama tubigirira iyamamazabutumwa mu miryango no mu bakene.
Twunze ubumwe na Sipiriyani na Daforoza Rugamba, tukuragije by’umwihariko, abashakanye bahura n’ingorane mu mubano wabo, ndetse n’abantu bananirwa kubabarira ababagiriye nabi, kandi turagusaba kutugira, natwe ubwacu, intumwa z’amahoro.
Twunze ubumwe n’abana babo bapfanye, turasabira abato bose, cyane cyane abana bazira gufatwa nabi no guhohoterwa.
Twisunze isengesho ry’abo bagaragu b’Imana, dutinyutse kugusaba, niba ariko gushaka kwawe………(vuga icyo usaba)
Nyagasani, tugabire amahoro, kandi uduhe inema tugusabanye ukwemera.
Amen.
Byemejwe na Kiliziya i Kigali, ku wa 25/ 5/2021
+ Antoni Kardinali KAMBANDA
Arkiyepiskopi wa Kigali