Kuva tariki ya 22 Kamena 2022 kugeza tariki ya 26, i Vatikani harikubera ihuriro mpuzamahanga ku muryango, rifite insanganyamatsiko: urukundo mu muryango: umuhamagaro n’inzira y’ubutagatifu. Haranasozwaba kandi n’umwaka “Amoris Laetitia”.
Mu muhango wo gufungura ihuriro mpuzamahanga rya cumi ku muryango, ku wa gatatu, tariki ya 22 Kamena 2022 iVatikani, Papa Fransisiko yasabye imiryango kubaho bahanze amaso Ijuru, kwemera guhindurwa na Nyagasani,. Papa yasabye ingo zitabiriye ihuriro guhera ku buzima babayemo bakagerageza kugendera hamwe: nk’abashakanye, hamwe n’indi miryango, hamwe na Kiliziya.
Mu nyigisho ye, Papa yifuje ko Kiliziya yabera imiryango umusamaritani w’impuhwe, uyegera, akayifasha gukomeza inzira no gutera indi ntambwe igana imbere, uko yaba ingana kose.
Papa yibukije ko urukundo rw’abashakanye atari ikintu kidashoboka. Ni impano ihebuje yifitemo imbaraga z’urukundo rw’Imana, rukomeye, rudahemuka, ruramba kandi rushobora kweguka no mu gihe habayeho gutsindwa cyangwa kugira intege nke.
Papa yavuze ko kandi ugushyingirwa atari ukurangiza umuhango kugira ngo werekane ko uri umugatolika, cyangwa ko wabikoze kuko Kiliziya ibisaba. Ahubwo umuntu ashyingirwa kubera ko ashaka kubakira urugo ku rukundo rwa Kristu, rukomeye nk’urutare.
Papa yongeye gusaba imiryango gutera indi ntambwe mukwakira umusaraba, utabura mu buzima bwa buri muntu nubwaburi muryango. Yaba uburwayi cyangwa kubura umwe mubagize umuryango, ntibigomba gusenya umuryango, cyangwa ngo bibabuze amahoro n’umutuzo by’umutima.
Papa yasabye kandi imiryango gutera indi ntambwe mu rugendo rwo kubabarira kuko ukubabarira gukiza ibikomere.Ntawifuza urukundo rw’igihe gito . Niyo mpamvu bibabaza cyane iyo intege nke, uburangare n’ibindi byaha bikomye mu nkokora isezerano ry’abashakanye. Nyamara no mu mihengeri y’ubuzima bw’abashakanye Imana ibona ikiri mu mutima.
Papa arasaba kandi imiryango kwikuzamo umutima wo kwakira. Sosiyete itakira indi miryango igenda ikonja kandi igatakaza ubuzima. Abantu bagire umuco wo kwakira abahunga ibihugu byabo.
Papa yongeye gusaba imiryango gutera indi ntambwe mu nzira yo kwimika ubuvandimwe. Mu muryango tuhitoreza kuba abavandimwe. Umuryango ni ishuri umuntu yigiramo kubana n’utandukanye na we. Umuntu ahigira kurenga ibitanya, kurenga gufata umuntu uko atari, kurenga kuba nyamwigendaho. Ahubwo umuntu akahitoreza kubaka hamwe n’abandi ikiza muhereye kubyo musangiye.
Umwanditsi
Padiri Phocas Banamwana
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali