Mu mafoto 100: Reba uko Umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihijwe ku rwego rw’akarere ka kicukiro no gufungura ku mugaragaro “centre inshuti zacu” yita ku bana bagendana ubumuga, bafashwa bataha iwabo

Uyu munsi turahimbaza umunsi w’umwana w’umunyafurika, tunafungure ikigo abana bagendana ubumuga bafashirizwamo n’ababikira b’Inshuti z’abakene, bataha iwabo cyangwa mu babarera. Turashimira Imana, dufatanyije n’ababyeyi b’aba bana (ukwihangana kwabo n’umutima wa kibyeyi bakomeza kwikuzamo).

Twifatanyije n’aba bihayimana bo mu muryango Inshuti z’abakene (urukundo n’igihe baha aba bana). Twifatanyije kandi n’ubuyobozi bwite bwa Leta n’abandi baterankunga bakomanga hirya no hino bashakashaka ibikenewe by’ibanze mu kwita kuri aba bana. Ni ishema kuri twese duteraniye hano. Turashimira Imana kuko ariyo idutera imbaraga mu kwita kuri aba bana bagendana ubumuga, bakagarurirwa icyizere cyo kubaho no gukundwa, tubabera ababyeyi.

Mutagatifu Yohani, mu ibaruwa ye ya mbere, aduha ubuhamya bwiza kuri Kristu yamenye, akagendana na we, agira ati : “ Imana ni Urukundo”. Akongera ati “Niba uvuze uti nkunda Imana, ariko ukanga umuvandimwe wawe, uba ubeshya….Dore rero itegeko Kristu yaduhaye : Ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we” (1 Yh 4, 19-21).

Urukundo rero rugira ibimenyetso, ntirwihishira. Ntushobora kurera umwana ubana n’ubumuga, udafite urukundo. Kuko ari wowe ku ikubitiro, umubera inshuti nyanshuti, umubera umubyeyi, umubera amatwi, umubera amaguru, umubera amaso, nyuma ukamutoza gukoresha umutima we mu kuyobora izo ngingo ziba zifite ubumuga.

Iyo tuzirikanya ukuntu Imana yadukunze mu rupfu n’izuka by’umwana wayo, natwe twumva dufitiye umwenda Imana, umwenda w’urukundo. Niyo mpamvu Kristu adutegeka gukunda bagenzi bacu. Papa Fransisko muri ya nyandiko ye isoza sinodi ku muryango, niwe ugira uti : “Abantu bafite ubumuga ni impano ku muryango n’amahirwe yatuma ababarera, bakura mu rukundo, mu bufatanye kandi bunze ubumwe” (A.L. n.47).

Indirimbo y’urukundo dusanga mu ibaruwa ya mbere Pawulo Mutagatifu yandikiye abanyakorinti (1Kor 13, 4-7), twazirikanyeho iratwereka umurimo wa buri munsi ababana n’aba bana, bahura na wo, ariko bakagera ku cyo bifuza. Bagenda bikuzamo izi ndangagaciro :

Ukwihangana ni inkingi ikomeye y’urukundo. Si ukubyitiranya n’amarangamutima. Imana yihanganira bikomeye buri wese muri twebwe mu mbaraga nke zacu, iyo twacumuye. Ni naho igaragariza ubutwari n’imbaraga z’urukundo rwayo.

N’umuntu rero uko arushaho kwihangana, niko urukundo rwe rurushaho gukomera no kuramba. N’umwana mu rugo ugendana ubumuga cyangwa uburwayi ubu n’ubu, agomba kwakirwa nk’abandi, akitabwabwaho ndetse kurusha abandi.

Kwakira abana nk’aba, badasanzwe, bitangira akenshi bibera imiryango yabo umuzigo….abashakanye n’umuryango mugari bikabagora kubyakira. Ni ngombwa rero kubaherekeza no kubafasha kwakira abana nkabo.

Nubwo mu kwita ku bagendana ubumuga bishobora kundakaza kubera ko badakora ako kanya icyo nari mbategerejeho, ibyo ntibisenya urukundo. Urukundo rurangwa n’ubwitange no guca mu magorwa kigabo, kugira ngo ugirire akamaro uwo ufasha, umwubake, umuzure. Urwo ni rwo rukundo nyakuri ruvoma muri Pasika ya Nyagasani.

Urugendo rw’ukwemera rutuma abashakanye bakira ufite ubumuga uko ari, nubwo yaza atameze nkuko babiteganyaga. Imana niyo itanga. Iba izi kandi ikunda buri wese nk’abandi : “Ntarakuremera mu nda ya nyoko nari nkuzi” (Yer 1,5).

Urukundo ntabwo ari amarangamutima n’ibyifuzo gusa ahubwo rurangwa n’ibikorwa, ubwitange no kwakira abandi ukabafasha mu buzima babayeho. Nk’uko Mutagatifu Inyasi wa Loyola abivuga “urukundo rugaragazwa n’ibikorwa kurusha amagambo kandi rwihanganira byose”.

Urukundo Nyagasani adutoza ruharanira icyagirira akamaro mugenzi wawe. Iyo hari icyiza mugenzi wawe agezeho biba impamvu y’ibyishimo. Urukundo rutuma umuntu atireba, rutuma umuntu yiyibagirwa akita ku bandi.

Urukundo rurangwa no kubona umuntu no kumukunda nk’uko Imana Data imukunda, ukamufasha “kugira ngo mwishimane” (1Tm 6,17). Mbese ukemera ko nawe yakwishima.

Ibi rero nibyo bituma umuntu aharanira ko n’abahabwa akato, bakavutswa uburenganzira bwabo, barenganurwa bakagira ubuzima bwishimye. Ikiranga umuntu ukomeye kandi ukungahaye, ni urukundo rutuma yumva abanyantege nke, akabakirana urugwiro kandi akabitaho.

Yezu yabwiye abigishwa be ati : “mwebwe hagati yanyu, umukuru muri mwe nabe umugaragu w’abandi” (Mt 20,27). Mwahawe ku buntu, mutange ku buntu.  Aya magambo natwe aratubwirwa.

Muri make rero, iyo umuntu ashoboye kumenya impuhwe z’Imana mu buzima bwe, akamenya ko ukuntu Imana imukorera ibikomeye atari uko abikwiye, ahubwo ari ukubera urukundo rwayo, bituma ashobora nawe gutanga kubyo Imana yamuhunze, abikuye ku mutima. Iyo umuntu yakiriye urukundo n’impuhwe z’Imana, azi neza ko atarabikwiriye kandi nta kiguzi atanze, icyo gihe nawe ashobora gukunda abandi n’umutima we wose. Yezu ubwe agira ati : “Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara kubera uwo akunda”(Yoh 15,13). Tumurebereho kandi tumwigireho natwe.

 

 

Inyigisho ya:  Mgr Casimir UWUMUKIZA

Amafoto: TUYISENGE Jean Claude

Leave a Reply