Missa y’amavuta matagatifu
Missa y’amavuta matagatifu iba mu cyumweru gitagatifu. Ntabwo ibarirwa mu Nyabutatu ya Pasika. Ikunze guhimbazwa ku wa kane mutagatifu, mu masaha y’igitondo. Nyamara ku mpamvu z’ikenurabushyo rusange, ishobora gushyirwa ku wundi munsi no ku yindi saha, ariko uwo munsi ukaba wegereye Pasika. Iyo bigenze gutyo, ikunze gushyirwa ku wa mbere mutagatifu, ku wa kabiri mutagatifu se cyangwa ku wa gatatu Mutagatifu. Iyo missa isomwa n’Umwepiskopi, ari na we uha umugisha amavuta y’abarwayi n’aya’abigishwa, akanatagatifuza by’umwihariko Kirisima ntagatifu.
Amavuta y’abarwayi (Oleum infirmorum: OI) akoreshwa mu Isakramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi rihabwa umurwayi urembye (ntibivuga ugiye gupfa ariko). Yakobo Mutagatifu ni we udushishikariza igikorwa nk’icyo (reba Yakobo 5, 14-15). Amavuta y’abigishwa (oleum catechumenorum: OC, OS) asigwa abigishwa nyine, ba bandi bitegura bya hafi guhabwa Batisimu. Kirisima (Chrisma: SC) ikoreshwa muri Batisimu, Ugukomezwa no mu Busaserdoti, nkuko Levi n’abahungu be bayasizwe (reba Abalevi 8, 1-36). Inakoreshwa mu guha umugisha ibindi bintu bitagatifu bikomeye, nka kiliziya, Alitari cyangwa Taberinakuru.
Uko mu buzima busanzwe amavuta ari ifunguro, umuti, agahumura neza kandi agatera imbaraga; amavuta matagatifu na yo akomeza ubuzima bwa roho bw’uwemera, agatera umutima we guhorana itoto, maze ubuzima bwe bwa gikristu bugahumura ubutagatifu
Mu missa y’amavuta igaragaza ubumwe bwa Kiliziya muri Diyosezi runaka, abasaserdoti basubira mu masezerano bakikije umwepiskopi: kunga ubumwe na Nyagasani Yezu Kristu kurushaho, guharanira gusa na we, kwiyibagirwa bagaha umwanya Kiliziya, kuba indahemuka no gukomera ku murimo wabo wa gitumwa, gutanga amasakramentu, kwamamaza Ijambo ry’Imana mu rukundo, nta nyungu yindi bategereje.