KOMISIYO Y’URUBYIRUKO
Komisiyo ni inzego Arkiepiskopi ashyiraho, nk’amahuriro y’ibitekerezo yo ku rwego rwa Diyosezi, kugira ngo abe ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyekerezo by’ikenurabushyo no kubihuza n’imiberero y’imbaga y’abakristu muri iki gihe.
Ubutumwa bwa Komisiyo
Urubyiruko ruvugwa aha ni urubyiruko muri rusange, ari urwize n’urutarize. Ikenurabushyo ry’urubyiruko rikora ku buryo buri wese mu rubyiruko yumva ko ari mu bagize urugaga rw’urungano. Akazirikana kandi akabaho, yiyumvamo ko ari umuntu ushobora kubaho mu buzima bw’ababyiruka no gutanga ibitekerezo bye. Komisiyo ikaba ifasha urubyiruko kumva umuhamagaro w’Imana wo kwiyegurira gukorera Kiliziya binyuze mu muhamagaro wo kwiyegurira Imana.
Ikenurabushyo rw’urubyiruko
Muri Sinodi nyafurika yabaye muwa 1994, Abepiskopi bari bayirimo bemeje ko ari ngombwa ko haba ikenurabushyo ry’urubyiruko. Bagize bati : « Ni ngombwa ko ikenurabushyo ry’urubyiruko rigaragara mu ikenurabushyo rusange rya za diyosezi na paruwasi kugira ngo urubyiruko rushobore kwivumburira hakiri kare agaciro ko kwitanga, aribyo nzira y’ibanze y’ubwisanzura bwa muntu ». Inyandiko ya Papa igaragaza inzego z’iyogezabutumwa z’iryo kenurabushyo : paruwasi, imiryango n’amashyirahamwe, amashuri, za Kaminuza n’amashuri makuru.
Dukurikije uko ryatekerejwe, ikenurabushyo ry’urubyiruko rigamije mbere na mbere guhuriza hamwe urubyiruko hagamijwe :
- Guteza imbere amakoraniro ruhugurirwamo ubuzima bwa gikristu n’ubwa roho binyujijwe mu isengesho no gusabana;
- Gutegura iminsi y’imyiherero no guhugurwa mu byerekeye Liturujiya;
- Gukangurira urubyiruko ibibazo birwugarije muri ibi bihe;
- Gushyigikira iterambere ryuzuye ry’urubyiruko (kuri roho no ku mubiri);
- Ibikorwa by’umuco n’imyidagaduro.
Mu ntangiriro, Komisiyo yakoraga icyarimwe ibyerekeye urubyiruko n’umuhamagaro [1]. Umurimo wayo wibandaga ku :
- Gutanga inyigisho mbonezamubano za Kiliziya;
- Gufasha urubyiruko guhimbaza Ijambo ry’Imana;
- Gushyigikira iterambere n’imibrereho myiza by’urubyiruko ku byerekeye roho no kumubiri no guteza imbere umuco, imyidagaduro na siporo mu rubyiruko.
- Mu igenamigambi ry’ibikorwa by’imyaka itatu [2], Komisiyo yateganyaga inama za ba Omoniye b’urubyiruko, guhugura abarimu b’urubyiruko ku rwego rwa paruwasi hakurikijwe uturere nkenurabushyo no gushyiraho inzego z’urubyiruko, ndetse no guteza imbere umuco w’ubutabera n’amahoro mu rubyiruko. Muri icyo gihe, Komisiyo yabaga ifite umuhuzabikorwa w’urubyiruko ku rwego rwa diyosezi wahembwaga n’umushinga CRS Rwanda. Uwo mushinga wacyuye igihe mu Ukwakira 2007.
- Komisiyo yafashije urubyiruko kumenya kumva ijwi ribahamagarira kwiyegurira Imana binyuze mu muhamagaro wo kwiha Imana
- Intumwa z’urubyiruko rw’Arikidiyosezi zagiye mu ihuriro ry’urubyiruko rwa Taizé ryabereye i Nairobi, hanyuma mu mwaka wa 2011, iryo huriro ribera i Kigali mu Rwanda, guhera ku itariki ya 14 kugeza kuya 18 Ugushyingo kandi ryera imbuto nziza. Mu kwezi kwa Kanama 2010, abasore n’inkumi 15 bagiye gukora umwiherero mu kigo cya Taizé i Nairobi, mu Ukuboza k’umwaka wa 2012 abandi umunani nabo bajyayo. Intumwa za Komisiyo zashoboye kujya mu Ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko ryabereye mu gihugu cya EspanyeItegura Ihuriro ry’urubyiruko ryabereye i Kigali muri Mutarama 2005. Intumwa za Komisiyo zikaba zigira uruhare mu mahuriro y’urubyiruko yo ku rwego rw’igihugu aba buri mwaka mu madiyosezi
Komisiyo ikangurira urubyiruko kwibumbira mu mashyirahamwe y’iterambere. Komite yo ku rwego rwa diyosezi igenderera urubyiruko ku rwego rw’uturere nkenurabushyo kugira ngo rujye rugira uruhare ku bikorwa bya roho muri paruwasi zabo - Komisiyo ikora iteganyamigambi ry’ibikorwa byayo: iteganyamigambi rya mbere ryakorewe imyaka guhera kuri 2006 kugeza 2010, irya kabiri guhera kuri 2012 kugeza kuri 2018. Irikurikira rizageza mu mwaka wa 2022 nk’uko gahunda rusange ya Arkidiyosezi ibiteganya. Komisiyo kandi itegura amahuriro y’urubyiruko ku rwego rwa diyosezi, urw’uturere nkenurabushyo n’urwa paruwasi. Ikanategura urugendo nyobokamana ruba buri mwaka.
- Mu mwaka wa 2012, Komisiyo yakoresheje ubushakashatsi ku kunywa ibiyobyabwenge mu rubyiruko rwo muri Arikidiyosezi ya Kigali, hakorwa inyandiko yohererejwe Minisiteri y’Urubyiruko.
- Mu mwaka wa 2015, Komisiyo yakoze integanyamigambi y’imyaka itanu (2016-2021).