KOMISIYO Y’UMURYANGO

Komisiyo ni inzego Arkiyepiskopi  ashyiraho, nk’amahuriro y’ibitekerezo yo ku rwego rwa Diyosezi, kugira ngo abe ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyekerezo by’ikenurabushyo no kubihuza n’imiberero y’imbaga y’abakristu muri iki gihe.

Inshingano za Komisiyo 

Komisiyo y’Umuryango igizwe n’iyamamazabutumwa ku muryango nyarwanda muri rusange, no ku muryango wa gikristu by’umwihariko, ubutumwa bw’abalayiki, imiryango y’Agisiyo Gatolika, impuguke n’ingo z’abakristu z’intangarugero. Muri ibi bihe biragaragara ko umuryango nyarwanda usa n’uwasenyutse. Komisiyo rero igomba kumva cyane kurusha uko yakwibanda ku nyigisho z’amagambo gusa. Igomba kumenya ibisigisigi by’umuryango kugira ngo ikoranye ibice ingo z’Abanyarwanda n’iza gikristu zigomba kubakiraho, arizo musingi udasimburwa w’umuryango nyarwanda na Kiliziya.

Komisiyo y’Umuryango yashyizego Komisiyo ntoya eshatu ziyigize zishingiye kuri biriya bice bitatu twavuze. Impamvu yo kubaho k’umuryango nyarwanda ni ugutanga ubuzima no kubusigasira. Muri iki gihe ariko turabona twugarijwe n’ibibazo bikomeye : indangagaciro karande zatumaga umuryango ushobora kuramba ziragenda ziyoyoka, ihungabana ryashegeshe abagize imiryango myinshi kandi rigira ingaruka ku mibanire yabo, ukubaho ukubiri n’ubutane byabaye icyorezo, abasore n’inkumi ntibacyubaha abakuru, ubuzererezi bwafashe n’abana bakiri bato, uguhohotera abagore no guhohotera abakiri bato byariyongereye, ingo zigengwa n’abagore cyangwa abana b’imfubyi kubera urupfu cyangwa ifungwa ry’ababyeyi b’abagabo, Sida yoretse igice kinini cy’abantu bafite imbaraga mu gihugu no mu muryango, n’ibindi. Kugira ngo ihangane n’ibyo bibazo, Komisiyo irateganya gufasha umuryango kongera kwiyubaka mu mibereho no kuri roho kubera ko Jenoside yatumye utakaza amategeko n’ibyo wari wukakiyeho. Niyo mpamvu hateganywa :

  • Kwigisha imiryango kubahiriza ubuzima muri rusange n’ubuzima bw’umuntu by’umwihariko;
  • Kongera guha isakaramentu ry’ugushyingirwa agaciro karyo mu buzima bw’abashakanye, kubera ko gutandukana ku bw’umubiri n’ubutane byabaye icyorezo. Hazibandwa by’umwihariko ku gutegura abashaka kurushinga bahabwa inyigisho zifite ireme;
  • Gufasha umuryango kuba igicumbi cy’ukwemera kwa gikristu n’ukw’iyogezabutumwa;
  • Gukuraho buhoro buhoro icyuho kiri hagati y’ubuzima bwa gikristu n’ishyirwa mu bikorwa ry’amahame y’Ivanjili;
  • Gutohoza no guha agaciro ibishobora gutuma Ivanjili irushaho gucengera mu muryango no mu Banyarwanda bose muri rusange;
  • Kongera gushyiraho uburyo bwo gukemura amakimbirane mu muryango no hagati y’imiryango dufatiye ku rugero rwa GACACA.

Kuva yashyirwaho kugeza ubu, iyo Komisiyo iyoborwa na Myr Andereya Havugimana. Inama yayo ya mbere yayobowe na Myr Tadeyo Ntihinyurwa ku itariki ya 12/02/2003. Ku itariki ya 08/11/2003, hashyizweho abagize Komite nyobozi yayo.

Mu ntangiriro, Komisiyo yari igizwe n’abantu 16 barimo abapadiri 7, umubikira, umufurere n’ingo ebyiri z’abashakanye. Mu mwaka wa 2006, abayigize babaye 21, harimo abapadiri 10, umufurere umwe n’abalayiki 10. Mu mwaka wa 2013, abayigize babaye 22, ariko 8 muri bo ntibakundaga kuboneka.

Arikiepiskopi yayihaye inshingano zo “guteza imbere umuryango, imiryango y’Agisiyo Gatolika, n’ubutumwa bw’impuguke”  [1]. Komisiyo yubakiye kuri Komisiyo ntoya eshatu kandi uko yubatse bikurikije ibiteganywa n’Umugambi w’Ikenurabushyo muri Arikidiyosezi.

Dore bimwe mu byo Komisiyo y’Umuryango yagezeho :

Umugambi w’imyaka itanu (2007-2011) wa Komisiyo y’Umuryango

Iby’ingenzi muri uwo mugambi byagezweho kandi Komisyo yashishikarije abalayiki kwishingira ubwabo amafaranga atangwa ku byo bakora. Kandi icyo gikorwa cyeze imbuto nziza.

Komisiyo yashoboye gushyira ahabona impamvu zasenye umuryango nyarwanda kugira ngo itange umuganda yasabwaga n’Inama y’Ikenurabushyo ya Diyosezi. Habaye inama nyinshi ku isenyuka ry’umuryango nyarwanda, uburezi gakondo mu Rwanda kandi hagaragazwa inzitizi n’ibyugarije uwo muryango nyarwanda.

Buri mwaka Komisiyo ikoresha ihuriro ry’imiryango y’Agisiyo Gatolika, imiryango mishya n’indi miryango ikorera muri Arikidiyosezi. Iyo miryango yose yarabaruwe kandi yandikwa mu gitabo gishobora kuboneka mu Biro by’Ubuyobozi bw’Ikenurabushyo (Organe  de coordination Pastorale).

Uburyo bwo guhuriza hamwe iyo miryango ku rwego rw’Arikidiyosezi no ku rwego rwa paruwasi bwashyizweho, ariko haracyakenewe byinshi kugira ngo bugire ingufu.

Icyumweru cya mbere cy’impuguke cyabaye kuva ku itariki ya 7 kugeza kuza 12/6/2010. Guhera ubwo kiba buri myaka ibiri muri rusange. Ariko gahunda na raporo byacyo usanga bisa n’aho gihinira ibitekerezo ku bibazo by’umuryango gusa.

Muri icyo cyumweru habaye igitekerezo cyo gushyiraho urubuga rw’impuguke gatolika cyashyizwe mu bikorwa mu mwaka wa 2013. Mu muryango wa Communauté de l’Emmanuel havuka icyo bita « Cercle Thomas More » ifatanya cyane na Komisiyo y’Umuryango.

Imbanzirizamushinga y’inyandiko ku nzitizi n’ibibazo byugarije umuryango yarakozwe, ishyirwamo ibyavuye muri anketi ku miterere y’umuryango yakozwe muri Arikidiyosezi ya Kigali mu mwaka wa 2003. Iyo nyandiko itegereje kwemezwa n’abashinzwe gutangaza ibyanditswe muri Arikidiyosezi.

Guhera mu mwaka wa 2007, haba umwiherero n’amahugurwa y’abashinzwe imiryango hamwe n’abagize Komisiyo y’Umuryango n’ab’Ubutumwa bw’Abalayiki muri Arikidiyosezi. Abaza muri uwo mwiherero n’amahugurwa bagira uruhare ku biyatangwaho n’abashinzwe Ubutumwa bw’Abakayiki muri Arikidiyosezi bakabishyigikira.

Guhera muri 2007 kandi hari intumwa za Komisiyo zigenderera buri mwaka imiryango ifite ibibazo cyangwa ibyifuza. Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2013, uturere twose tw’Ikenurabushyo twasuwe n’intumwa za Komisiyo kugira ngo zirebe niba Komisiyo iriho ku rwego rwa paruwasi no guhuriza hamwe ikenurabushyo rusange ry’umuryango. Kuva ku itariki ya 30/01/2008, umunyabanga uhoraho w’urwego rushinzwe guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo afasha Komisiyo y’Umuryango mu bunyamabanga no gukurikirana ibikorwa byayo.

Guhera mu mwaka wa 2009  [2], Komisiyo y’Ubutumwa bw’Abalayiki muri Arikidiyosezi ifatanya na Komisiyo y’Umuryango kandi igashyigikira ibikorwa byayo. Kandi Komisiyo ntoya ishinzwe ubutumwa b’abalayiki ishishikariza imiryango inyuranye mu guhimbaza umunsi w’Abalayiki no gutanga umusanzu basabwa.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare na Polisi y’igihugu byafashije Komisiyo y’Umuryango mu kuyemerera gukoresha ubushakashatsi bwayo. Hasigaye gusohora inyandiko y’ibyavuye muri ubwo bushakashatsi.

Mu mwaka wa 2015, Arikidiyosezi ya Kigali yiyemeje gushyiraho Ibiro bya Diyosezi bishinzwe Ikenurabushyo ry’Umuryango kugira ngo bishyire mu bikorwa amabwiriza yatanzwe na Komisiyo yUmuryango. Byaragaragaye ko Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo yibandaga ku buryo bwa kamere bwo kuboneza imbyaro aho kureba Ikenurabushyo riteza imbere umuryango nk’ishingiro rya Kiliziya n’iry’iyogezabutumwa. Ibikorwa by’ingenzi ibyo biro byagezeho bigaragarira mu gice cyerekeye serivisi z’Arikidiyosezi.

Muri uwo mwaka wa 2015, Komisiyo yakoresheje :

  • Amahugurwa kuri Bibiliya, inyigisho mbonezamubano za Kiliziya, ikenurabushyo ry’umuryango n’ugushyingirwa;
  • Ihugurwa ry’abakangurambaga b’ingo;
  • Ihuriro ry’ingo;
  • Ihuriro ry’imiryango y’Agisiyo Gatolika n’indi miryango (rikorwa buri mwaka);
  • Icyumweru cy’impuguke gatolika.

Mu mwaka wa 2016, Komisiyo yongeye gukoresha Icyumweru cy’impuguke gifite insanganyamatsiko igira iti : « Mukristu menya ibanga urugo rw’abakristu rushingiyeho ».

Mu mwaka wa 2017, Komisiyo yasuzumye ibikorwa byayo byo mu mwaka wa 2016 bituma ikora iteganyamigambi ry’umwaka wa 2017. Komisiyo y’impuguke nayo yasuzumye raporo y’ubushakashatsi bwakozwe ku byugarije umuryango. Yakoresheje n’amahugurwa y’urubyiruko ku :

  • Ndangagaciro z’ubuzima n’urukundo;
  • Ubusugi n’ubumanzi;
  • Umuhamagaro w’abashakanye.

Ikoresha n’amahugurwa y’abashinzwe Komisiyo y’Umuryango na Komisiyo ntoya zayo ku rwego rwa paruwasi mu turere twose tw’ikenurabushyo.

Mu mwaka wa 2018, Komisiyo y’Umuryango, ifatanyije na Caritas ya Diyosezi ya Kigali  n’imiryango REBEJO na Alpfa Ujuvi, basuzumye ibibazo b’ikenurabushyo ku bana bo mu mihanda, abakobwa babyariye iwabo no kwigisha gusoma no kwandika biganisha ku kumvisha ubihabwa ibibazo biriho.

Yagarutse no ku kibazo cy’amakimbirane aba mu ngo : impamvu ziyatera no kumenya gucunga neza ingaruka z’ayo makimbirane.