KOMISIYO ISHINZWE UMUHAMAGARO
Komisiyo ni inzego Arkiepiskopi ashyiraho, nk’amahuriro y’ibitekerezo yo ku rwego rwa Diyosezi, kugira ngo abe ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyekerezo by’ikenurabushyo no kubihuza n’imiberero y’imbaga y’abakristu muri iki gihe.
Ubutumwa bwa Komisiyo
Mu rwandiko rwe, Nuovo Millenio Ineunte, Papa Yohani Pawulo II yemeje ko byihutirwa kandi ko ari ngombwa gushyiraho ikenurabushyo rigenewe imihamagaro rikwiriye hose, rikagera mu maparuwasi, mu bigo by’amashuri no mu miryango, kugira ngo ribyutse ibitekerezo mu bantu byerekeye indangagaciro z’ubuzima kandi rigatuma buri wese atanga igisubizo cye ku muhamagaro w’Imana, by’umwihariko igihe uwo muhamagaro usaba kwitanga wese kandi n’imbaraga zawe zose kubera Ingoma y’Imana.
Ikenurabushyo ryiza ry’umuhamagaro ntiryatandukanywa n’ikenurabushyo ry’urubyiruko. Niyo mpamvu ari byiza kubisobanura byombi ariko utabitandukanyije ngo bihabane. Ubugimbi n’ubwangavu ni igihe urubyiruko ruba rwifitemo imishinga yo kwitanga, igihe cyo kwimenya ubwawe n’ibikuri ku mutima, igihe cyo kwifuza kuba hamwe n’abandi. Ariko ni n’igihe cy’ibibazo bikomeye, igihe umuntu aba ahangayitse ku buryo aba akeneye uwamuherekeza kugira ngo atazimirira muri ubwo buvumo. Uko rugenda rukura, urubyiruko rugera igihe cyo gufata ibyemezo bya mbere bikomeye. Muri icyo gihe, umusore cyangwa inkumi, aba usa n’aho ari wenyine kandi ari imbere y’umutimanama we, agomba gufata icyemezo ku byerekeye ubuzima bwe buzaza abifashijwemo n’abagize umuryango we cyangwa inshuti ze. Uko biri kose, biragaragara ko bidakwiye kwirengagiza ibyo bihe byombi, ubugimbi n’ubwangavu, ubusore n’ubukumi, mu kugaragaza ko Yezu Kristu ari We gisubizo cy’ibibazo bikomeye by’ubuzima no ku byemezo bikomeye umuntu aba agomba gufata.
Kugira ngo ishyire mu bikorwa ibyo bitekerezo, Arikidiyosezi ya Kigali yiyemeje gushyiraho ikenurabushyo ryo guherekeza urubyiruko rwo muri ibyo byiciro binyuranye. Ibisobanuro bikurikira birerekana ibitekerezo kuri icyo kibazo, n’ubwo ibitekerezo bimwe bitarashyirwa mu bikorwa.
Komite nto yo guhekereza amatsinda y’abashaka kwiyegurira Imana
Ku rwego rwa Paruwasi, akarere k’ikenurabushyo na Arikidiyosezi, Komite y’abaherekeza abashaka kwiyegurira Imana igizwe n’umupadiri uva ku rwego rwa diyosezi (ari we uyiyobora), umupadiri wo mu muryango y’abiyeguriye Imana, umubikira, umulayiki wiyeguriye Imana n’abalayiki babiri basanzwe. Umuherekeza ni we ufasha abashaka kwiha Imana mu busaserdoti cyangwa kwiyegurira Imana. Niwe ubahuza na Komite y’Arikidiyosezi y’ikenurabushyo ry’abahamagarirwa kwiyegurira Imana, ubuyobozi bw’amashuri, paruwasi, umupadiri wa paruwasi, Omoniye wa Diyosezi w’urubyiruko n’Arikiepiskopi.
Abo bigenewe ni urubyiruko rugize amatsinda y’abiyumvamo umuhamagaro wo kwiyegurira Imana bo mu bigo by’amashuri na za Kaminuza, kimwe n’urubyiruko rutiga rwo mu matsinda y’imihamagaro muri paruwasi. Amatsinda y’abifuza kwiyegurira Imana ahuza urubyiruko rushaka kwitaba umuhamagaro wa Kristu baherekejwe n’umwe mu baherekeza bavuzwe haruguru. Amatsinda y’abifuza kwiyegurira Imana mu mashuri cyangwa muri paruwasi bitoramo komite ibahuza (umuyobozi wayo, umunyamabanga n’umubitsi) kugira ngo ijye ibahuza n’umuherekeza wo ku rwego rwa paruwasi, akarere k’ikenurabushyo na Komite nto ya diyosezi y’ikenurabushyo ry’abifuza kwiyegurira Imana.
Uburyo n’inzego z’ubuherekeza
Amatsinda y’isangirabuzima mu bigo by’amashuri no muri paruwasi, imyiherero yo guhitamo igisubizo cyo gutanga ku muhamagaro wa Yezu. Twavuga ko ibihe bikomeye by’umuhamagaro ari : itegurwa ry’umunsi mpuzamahanga w’umuhamagaro riba ku cyumweru cya kane cya Pasika, igihe abakristu basabira ihamagarwa ryo kwiyegurira Imana bazirikana amagambo ya Yezu : « Nimusabe nyirimyaka yohereze abakozi mu muzabibu we ».
Ibindi bihe bikomeye : itegurwa no guhimbaza umunsi mpuzamahanga w’iyamamazabutumwa ndetse no gutegura Ihuririo mpuzamahanga ry’urubyiruko riba urubyiruko ruri kumwe na Papa.
Komite nto yo kwemera abajya mu iseminari
Ku rwego rwa paruwasi : Komite yo guhitamo abajya mu iseminari iyoborwa na Padiri mukuru cyangwa Padiri ushinzwe amashuri muri paruwasi, abalayiki (abarimu bashimwa) na bamwe mu bagize Inama nkuru ya paruwasi bashyirwaho na Padiri mukuru cyangwa Padiri ushinzwe amashuri. Muri iyo komite, biga uburyo bwo gukurikirana abaseminari bato mu biruhuko kugira ngo batajya bagaragara baje gusinyisha indangamanota gusa. Ku rwego rw’akarere nkenurabushyo n’urwa diyosezi, reba haruguru ibivugwa ku bagize itsinda ry’abaherekeza amatsinda y’abashaka kwiyegurira Imana.
Komite nto yo gukurikirana abaseminari bakuru’
Omoniye wa Diyosezi ushinzwe urubyiruko n’ikenurabushyo ry’abifuza ry’umuhamagaro agomba gushyiraho komite nto yo gukurikirana abaseminari bakuru : guhuza diyosezi n’abaseminari bakuru mu bihe by’amashuri, ariko cyane cyane mu biruhuko : ibyo bazakora muri paruwasi, n’umwiherero barangije ibiruhuko.
Kwegera Arkiepiskopi kugira ngo bahitemo abashaka kwinjira muri seminari nkuru baturutse mu bigo by’amashuri bitari seminari nto.
Komisiyo igishingwa yari igizwe n’abantu 14 bose biyeguriye Imana [1]. Yabanje kuyoborwa na Padiri Sala Pedro wo mu Bamisiyoneri b’Afurika. Amaze gusubira iwabo, Komisiyo yaracumbagiye, ariko bigeze nyuma iyoborwa na Padiri Patrice Twagirayezu. Muri iki gihe, Komisiyo ikorana n’ushinzwe za Seminari nkuru.
Ibyo Komisiyo yakoze
Yakoze inyandiko irebeye ku yanditswe na Diyosezi ya Cyangugu [2] ivuga kuri kamere n’imikorere y’itsinda ry’umuhamagaro kandi iyihindura mu Kinyarwanda. Muri iyo nyandiko, itsinda ry’umuhamagaro rirasobanutse neza, intego zaryo, uko rikora, inshingano zaryo n’uruhare rwa Padiri omoniye. Harimo kandi imirimo y’amatsinda y’abifuza kwiyegurira Imana, guhitamo no guha icyerekezo imihamagaro n’inama z’amatsinda y’abifuza kwiyegurira Imana.
Muri iki gihe, ibifashijwemo n’amatsinda y’umuhamagaro muri paruwasi y’Arikidiyosezi ya Kigali, Komisiyo iherekeza urubyiruko mu gushakashaka irango ry’ubukristu bwabo. Iryo herekeza rishobora kugeza aho umuntu atanga igisubizo ku muhamagaro wa Yezu, ku kumurikirira hafi mu kwitanga kwe n’ingufu afite mu gushakashaka Ingoma y’Imana mu buzima bwa gisaseridoti, ubw’abiyeguriye Imana cyangwa ubw’abalayiki muri Kiliziya [3]