KOMISIYO Y’IKENURABUSHYO RYO KWIGISHA NO GUHUGURA IMBAGA Y’IMANA MU BY’UBUKRISTU
Komisiyo ni inzego Arkiyepiskopi ashyiraho, nk’amahuriro y’ibitekerezo yo ku rwego rwa Diyosezi, kugira ngo abe ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyekerezo by’ikenurabushyo no kubihuza n’imiberero y’imbaga y’abakristu muri iki gihe.
Ubutumwa bwa Komisiyo
Komisiyo ni umuyoboro unyuzwamo ifunguro ry’ukwemera k’umukristu. Ubwigishwa bw’iyobokamana ni uburyo bwo gutanga inyigisho z’ubukristu muri rusange n’inyigisho zihariye mu nzego zinyuranye. Komisiyo ikoresha amahugurwa, igafasha abakristu kwimenyereza gusoma Bibiliya no kuzirikana Ijambo ry’Imana, gutuma umuryangoremezo uba ihuriro ry’isangirabuzima n’iyamamazabutuma rya gikristu..
Ibikorwa bya Komisiyo
Buri Paruwasi yishyiriraho gahunda y’amasomo kuri Bibiliya n’ibindi byiciro by’amahugurwa ifatanyije n’abiyeguriye Imana n’abalayiki biyemeje gukorera Kiliziya. Muri rusange, ubwigishwa bw’Iyobokamana butangwa ku bitegura guhabwa amasakaramentu anyuranye no mu bigo by’amashuri binyujijwe ku biro bihoraho bya Komisiyo y’amashuri. Ubwo bwigishwa, bubifashijwemo n’Ikigo cy’Ikenurabushyo cy’Arikidiyosezi cy’i Rulindo (igihe cyari kigikora), bwafashije cyane mu kongera imbaraga imiryangoremezo no guhugura abakangurambaga b’imiryangoremezo, kandi handikwa n’igitabo cyerekana umurongo bagenderaho [1].
Ku byerekeye Sinodi yateguraga Yubile y’umwaka wa 2000
Ku itariki ya 20 Ugushyingiro 1998, Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda bashishikarije abakristu kwitegura Yubile y’umwaka wa 2000 bakora Sinodi idasanzwe ku kibazo cy’amoko mu Rwanda. Nyuma y’imyaka itanu habaye intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi byahinduye u Rwanda igihugu cy’icuraburindi, urwango n’ubwicanyi bw’agahomamunwa bwatumye urupfu ruhinduka nk’imvura y’urudubi idashira [2], abakristu basabwe guhitamo urumuri bakazibukira umwijima.
Muri Arikidiyosezi ya Kigali, Sinodi yatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 20 Gashyantare 1999 mu gitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Katedrali ya Mutagatifu Mikayire. Intego y’iyo Sinodi yari iyo gutuma abakristu barushaho kumva ko, muri Yezu Kristu, ariho dusangira urukundo, ubwiyunge n’amahoro, ku buryo ntawe ugomba kwibagirwa ko undi muntu ari umuvandimwe we.
Ashingiye ku byavuye mu kungurana ibitekerezo ku kibazo cy’amoko n’ibyifuzo byatanzwe n’abakristu kugira ngo ivangura ry’amoko ricike, Arkiyepiskopi wa Kigali yatanze amabwiriza yo ku rwego rw’ikenurabushyo kugira ngo imyanzuro y’iyo Sinodi ishobore gushyirwa mu bikorwa. Ayo mabwiriza, ashingiye ku kuvugurura mu buryo bwimbitse inzego z’ubuzima bwa gikristu, uburezi n’imibanire y’abantu, yahaye icyerekezo ubutumwa n’umurimo w’iyi Komisiyo, ari nayo yashinzwe kujya imenya uburyo bigenda bishyirwa mu bikorwa. Iyo Sinodi yashojwe ku itariki ya 29 Ukuboza 2001.
Dore amabwiriza ku rwego rw’ikenurabushyo ku byerekeye ishyirwa mu bikorwa rya Sinodi y’Arkidiyosezi ya Kigali :
Sinodi yatwigishije ibintu byinshi, ariko hari ingingo z’ingenzi zizadufasha mu kuyishyira ngo bikorwa. Izo ngingo zikubiye muri iyi ngiyi izibumbye : kuvugurura mu buryo bwimbitse inzego z’ubuzima bwa gikristu. Tuzavugurura ubuzima bwacu bwa gikristu, uburezi bwacu n’imibanire yacu. Tuzivugurura no mu miyoborere y’ubutegetsi.
Kuvugurura inzego z’ubuzima bwa gikristu
Imana ni yo ituvugurura n’Ijambo ryayo. Ijambo ry’Imana riratwigisha, rikatwigisha urukundio rw’Imana itubumbira mu bumwe bwa kivandimwe, mu butabera, amahoro n’ubwisanzure. Ijambo ry’Imana ryaduhaye urukundo ku buryo Imana ubwayo yimenyekanishije muri Jambo wayo wigize Umuntu. Ijambo ry’Imana ni Yezu Kristu ubwe, We Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Muri Bibiliya dusangamo inyigisho zateguraga ko azaza ubwe kutwiyigishiriza.
Turasaba ko buri mukristu, buri rugo rw’abakristu na buri muryangoremezo byatunga Bibiliya.
Ariko ntacyo bimaze gutunga Bibiliya nk’umutako. Igomba gusomwa kandi ibyo dusomye tukabizirikana. Kugira ngo ibyo bizagerweho, tuzashaka uburyo tugira uruhare mu kwigisha abakristu n’abigishwa gusoma no kwandika.
2. Tuvugururwa kandi n’amasakaramentu atwigisha ko dufite isano isumba iy’amaraso kuko twese turi abana b’umubyeyi umwe, Imana Data, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu.
Imana ituvururisha n’amategeko yayo dusangamo ishuri ry’urukundo. Abantu bacumura iyo batubahiriza amategeko y’Imana. Mu miryangoremezo niho abakristu bazakirira Ijambo ry’Imana kugira ngo ribabere urubuga bahuriraho n’isoko y’ubutumwa bwabo.
Tuzavugururwa kandi n’umuco wacu :
Twibuke ko Yezu Kristu avuga ku byerekeye umubibyi wabibye imbuto ye kandi iyo mbuto ikera izindi nyinshi kubera ko yari yaguye mu gitaka cyiza. Ni nk’uko Ijambo ry’Imana naryo rirumbuka iyo ryakiriwe n’umuco mwiza. Tuzihatira kumenya indangagaciro ziri mu muco nyarwanda kugira ngo Ivanjili ishobore kuwifashisha mu kwigishwa no kugira ngo uwo muco ubashe kuba urubuga Ivanjili yisanzuriramo.
3. Abagize imiryango ituma ubuzima bwa gikristu burushaho gushinga imizi, ni ukuvuga imiryango y’Agisiyo gatolika, barasabwa kuba intangarugero rwiza. Tukaba twibutsa ko abinjira muri iyo miryango bagomba kurangwa n’ukwemera n’urukundo kugira ngo bashobore gukora ubutumwa bwabo ku bavandimwe babo mu kwemera. Tukibutsa kandi ko umuntu adashobora kuba umunyamuryango w’imiryango myinshi icyarimwe. Ibyo birabujijwe rwose.
Twibuke umugani wa kinyarwanda ugira uti : “Isuri isambira byinshi igasohoza bike”. Imbaraga zacu ntizigomba kunyanyagira ahubwo zigomba guhurizwa hamwe kugira ngo kugera ku ntego duhuriyeho bishoboke. Ibyo nibyo byonyine bizatuma iyamamazabutumwa ribyara imbuto nziza.
Imana iduha ingabire y’ubumwe n’ubuvandimwe natwe tukazakirana umutima mwiza kandi tukazisigasira mu bumwe. Kuzirikana Ijambo ry’Imana no gusenga nibwo buryo bwiza bwo kuguma mu bumwe n’ubuvandinwe. Kristu niwe ubwe utubwira ko aba ari hagati y’abasenga. Nyamara Imana ikenera ubufatanye bwacu, akaba ariyo mpamvu Imana yamuremanye ubwenge, ubushake, ubwitonzi n’ubushishozi.
Inshuro nyinshi, mu bitekerezo byabo, abari muri Sinodi bagarutse ku cyifuzo cy’uko habaho urwego rwo gukemura amakimbirane rwaba rutandukanye n’urwahuza abayobozi ba Kiliziya n’aba Leta, urwego rwatuma haba umushyikirano uzira uburyarya ku kibazo cy’amoko. Urwego rwafasha mu gukemura amakimbirane no kubuza impamvu iyo ariyo yose yayatera ni “Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro”.
Bamwe mu balayiki, abapadiri n’abihayimana, cyane cyane mu bari muri iyo Sinodi, bazashyirwa muri iyo Komisiyo kugira ngo bafashe abakristu kuzibukira icyashobora kubangamira amahoro n’ubutabera by’umuntu ku giti cye cyangwa ibya benshi.
Iyo Komisiyo izashyirwa mu nzego zose za Kiliziya : umuryangoremezo, santarali, paruwasi na diyosezi. Abakristu bose, ntawe uhejwe, bazafashwa muri uwo mugambi wo kwivugurura no gufashanya ubwabo.
Kuvugurura uburezi
Umurezi wa mbere ni Imana ubwayo, Yo ihanga umutima, ubwenge n’umubiri. Yaduhaye kuyikunda no gukundana ubwacu. Iduhuriza mu gihugu kimwe duhuriyeho kandi idusaba kukibamo abahamya b’urukundo.
Abafasha b’ibanze b’Imana mu burezi ni ababyeyi, Ababyeyi bakaba babifashwamo n’abaturanyi, abigisha, abayobozi b’igihugu n’aba Kiliziya. Abo bose kandi bakaba buzuzanya. Igihugu gitera imbere mu nzego zose z’uburezi iyo gifite abarezi bakwiriye iryo zina. Ku rwego rw’imigenzo mbonezabupfura, umurezi agomba kuba inyangamugayo no kuba umuntu uzi kwibwiriza gukora ikiri cyiza. Ariko igihe bamugiriye inama ntiyisubireho, agomba kwigizwayo kuri uwo murimo. Umurezi usenya cyangwa agatanga urugero rubi kubo ashinzwe ameze nka wa wundi Yezu avuga ko agomba kuvanwa hagati y’abandi bantu (reba Mt 18, 6-9).
Uburezi butangirwa mu rugo, ku ishuri, muri Kiliziya, mu miryango y’Agisiyo Gatolika no mu bitangazamakuru. Hari abashobora kuba bibaza niba ibitangazamakuru bishobora kugira uruhare ku burezi. Ubusanzwe, ibinyamakuru byiyubashye birangwa no kubaha abantu bikorera, bibaha amakuru ku byabaye no ku ngaruka zabyo. Ku byerekeye uburezi, turifuza gushimangira mu buryo bwihariye ku burezi bw’abana. Ni ngombwa kubahiriza uburenganzira bwabo tubarinda imirimo ivunanye yabangamira imikurire yabo. Ni ngombwa kandi ko bahabwa ingero nziza mu rugo iwabo, ku ishuri no mu miryango y’Agisiyo Gatolika ituma barushaho gukura mu kwemera. Ni ngombwa ko bahabonera ubutabera, ukuri, icyubahiro, ubumwe n’urukundo bizira inzitizi kugira ngo bashobore kuba abantu b’inyangamugayo bakiri no muri icyo kigero cyabo. Ni ngombwa ko bamenya guha ibintu agaciro bikwiye, bakamenya gushishoza no kwita ku byo basabwa gukora buri munsi. Ntibikwiye ko imihangayiko y’abana batagira ababarera yongerwa no kwirukanwa mu ishuri. Ahubwo abayobozi b’igihugu bakwiye gushyiraho inzego z’uburezi n’izo kuyobora zikwiriye umuturage kugira ngo abana babyungukiremo.
Kuvugurura imibanire y’abantu
Imibanire yacu ifite isoko yayo ku Mana Data, Mwana na Roho Mutagatifu. Urukundo ruranga abo Baperisona batatu rutuma baba Imana imwe mu Butatu Butagatifu. Imana. Rukundo ruhoraho iteka yabibye urwo rukundo mu muntu igihe imurema ikanagena ko atagomba kuba wenyine. « Ntibikwiye ko umuntu aba wenyine » (Intg 2, 18). Icyo ni icyemezo cy’Umuremyi mu mateka y’abantu. Kigomba rero kubahirizwa nta kabuza.
Nyamara uwo mugisha w’Imana waje kugenda uzima buhoro buhoro bitewe n’imibabaro Abanyarwanda bahuye nayo : Umunyarwanda ntacyizera mugenzi we, ndetse nawe ubwe nta cyizere acyifitiye. Hari n’abatacyizera Imana.
Muri iki gihe, ni nk’aho dukwiye kwitoza kongera kubaho kuko tumeze nk’abantu bapfuye, kuko tuba mu matongo y’imitima yacu, mu matongo y’imiryango yacu, mu matongo y’umubano w’abaturanyi, mu matongo y’umuco wacu… ahantu hose dukwiye kuvoma ibyishimo harasenyutse, muri make ntituzi aho turi. Ni ngombwa rwose kurwanya icyo cyorezo cy’ivanguramoko kugira ngo twongere gusubirana ubuzima. Ni ngombwa no kugarukira Imana yatumye dutinyuka guhangana n’icyo kibazo ku mugaragaro. Birakwiye ko twungurana kandi tugasangira ibyishimo n’imibabaro y’imitima yacu. Ibyo bizatuma turushaho kumenyana, gufashanya no gusangira byose.
Birashimisha kumva ibyemezo byafashwe n’abakurikjiranye imirimo ya Sinodi bakaba baraniyemeje gukomeza kungurana ibitekerezo ku kibazo cy’amoko kugeza igihe kizaranduka burundu. Iyo niyo nzira Yezu yita ifunganye inyurwamo n’abadacika intege (reba Mt 7, 13-14). Ikibazo cy’amoko cyagize ingaruka kuri buri Munyarwanda kandi kireba buri wese, Ntawe rero ukwiye kugihunga cyangwa kukirengagiza, imbere y’agasuzuguro n’akarengane cyateje. Abasangirangendo ba Sinodi biyemeje kutihanganira iyo myifatire ishegesha imibanire y’abantu ikomeza guhembera inzika, urwango no guhora, intambara n’ubwicanyi.
Ntitugomba kwibagirwa, na rimwe, ko imibanire myiza ari ivoma imbaraga ku Mana no ku Ivanjili yigisha ukuri, urukundo n’ubutabera. Ngiyo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge. Abantu bakwiye kumva inyigisho za Kiliziya no gukurikiza amategeko cumi y’Imana. Ibyo nibyo bazashoboza ababangamiwe mu burenganzira bwabo bashobora kurenganurwa no kubabarira abasaba imbabazi.
Kwiyunga mu mikoreshereze y’ubutegetsi
Akenshi, iyo ababireba basesengura ibyatumye u Rwanda rugwa mu icuraburindi, usanga ubutegetsi buhabwa umwanya w’ibanze. Abayobozi bariho muri iki gihe ntibari bakwiye kubyirengagiza. Bakwiye kugenzura niba ayo magambo adafite inshingiro, aho gushimishwa no gushinja abandi kuba ba nyirabayazana b’ibyago, kuko kwitaza uruhare ku cyaha cyakozwe nk’Adamu ushinja Eva na Eva agashinja inzoka, bitandukanye n’ukuri.
Abayobozi nyakuri bakurikirana inyungu rusange z’igihugu n’umuryango. Barangwa n’ubushishozi, ubushobozi, guharanira icyateza imbere abo bashinzwe no kubahiriza uburenganzira bwabo. Ni muri ubwo buryo bagirirwa icyizere n’abo bashinzwe.
Mu butumwa bwayo, Kiliziya ifite inshingano yo kumurikira umutima w’abayobora n’abayoborwa kugira ngo buri wese atunganye ibyo ashinzwe. Kubahiriza izo nshingano ntibigomba gutuma hagira utunga agatoki Kiliziya ngo irimo kwivanga mu bya politiki.
Ibyo aribyo byose, politiki nziza ikwiye gushyigikirwa na politiki mbi ikamaganwa. Kiliziya izamurikira abayobozi b’igihugu ibigirishije inyigisho mbonezamubano za Kiliziya kugira ngo buri wese amenye ko ubutegetsi bwose buturuka ku Mana kandi n’abategetsi bakazagomba kumurikira Imana ibyo bakoze byose.
Kugira ngo habe ubufatanye buzira uburyarya hagati y’abategetsi banyuranye, bagomba nabo gushyikirana ku bibazo bahuriyeho. Ikibazo cy’ivanguramoko nacyo gikwiye guhabwa umwanya mu byo basuzuma kugira ngo uruhare rwa Lela n’urwa Kiliziya mu bihe byashize, mu bihe turimo no mu bihe bizaza rushobore kugaragazwa mu kuri no mu butabera.
Kuvura, kugorora, kunga no gutabara
Ivugururwa rya nyirarureshwa ntirihagije kubera ko abaturage benshi bakomerekejwe na Jenoside n’ubwicanyi byabaye mu gihugu cyacu. Ibyo bikomere byabaye ku mubiri, kuri roho no ku mutima. Dufite inkomere zigomba kuvurwa cyangwa gufashwa kugira ngo bashobore kubona ibibatunga, imyamboro n’aho kuba. Muri urwo rwego, Caritas ikaba izabigiramo uruhare ishingiye kubyo abakristu bazakora mu kugaragaza umutima utabara inkomere n’abarwayi. Twebwe abakristu, tugomba kumva neza ko urukundo n’impuhwe bihoraho, ko rero, buri mwaka, buri kwezi ndetse na buri munsi, tugomba kwigomwa kugira ngo turengere abatishoboye.
Ibikomere by’umutima n’iby’ubwenge bigomba nabyo kuvurwa. Abantu bose bumva bemeze neza bagomba kumva neza abaza kubasaba inama kugira ngo bashobore kwiyubaka. Nitwemere rero kwigomwa igihe cyacu kugira ngo dushobore guhoza abandi. Turasaba by’umwihariko imiryango inyuranye n’ibigo byita ku bibazo byo mu mutwe gufasha abakirangwaho n’ubwo burwayi.
Hari n’abahungabanye ariko bakaba batabizi. Muri bo twavuga nk’abakomeje kugendera mu nzira z’urwango n’ivangura ry’amoko. Abo bagomba kugororwa byitondewe kugira ngo bumve neza no ubuntu aribwo bwonyine bushobora gutuma babaho mu mahoro mu gihe inabi yo yakomeza kubasenya.
Nyuma yo kuvurwa no kugororwa, ibyo byiciro by’abantu nibwo bishobora gukurikira inzira y’ubwiyunge. Ibyo byaratangiye, ariko ntibihagije, ni ngombwa gukomeza. Ariko bigakorwa ntawe uhutajwe. Ahubwo byose bigakorwa mu cyubahiro, amahoro, umudendezo n’urukundo.
Hari kandi n’abantu bakeneye gutabarwa kandi batabarirwa muri biriya byiciro. Twavuga nk’abana batagira ababitaho. Murumva se abantu bakuze batagiye babasura abo bana bashobora kubaho gute ? Bene abo bana baba bugarijwe n’ibyago byinshi.
Hari n’abantu b’abanyantege nke, nk’abapfakazi n’incike zibaho mu bwigunge mu mazu yabo. Abo bantu bose bagomba kumva ko Kiliziya, umuryango mugari, itigeze ibatererana.
Bavandimwe, ukwiyubaka bundi bushya ni ngombwa, kuko, niba turi umubiri umwe, ntitugomba kumva turi bazima igihe cyose zimwe mu ngingo z’uwo mubiri zirwaye cyangwa zibabara. Ukwemera kwa gikristu kuzavugurura uburezi bwacu n’imibanire yacu kandi uburyo dukoresha ubutegetsi bwubake buri Munyarwanda mu muco we, mu bikorwa bye bya buri munsi kandi butume buri wese ashobora kurindwa n’ubutabera. Ibyo nibyo bizatuma ashobora gukunda mugenzi we no gukunda igihugu cye.