KOMISIYO Y’IKENURABUSHYO RY’ITANGAZAMAKURU
Komisiyo ni inzego Arkiepiskopi ashyiraho, nk’amahuriro y’ibitekerezo yo ku rwego rwa Diyosezi, kugira ngo abe ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyekerezo by’ikenurabushyo no kubihuza n’imiberero y’imbaga y’abakristu muri iki gihe.
Ubutumwa bwa Komisiyo
Itangazamakuru rikwiza amakuru ku muvuduko utagereranywa kandi rigakoresha imvugo ihindura imitekerereze. Ni byiza kumenya kurikoresha mu buryo ryafasha mu iyogezabutumwa ku bagabo n’abagore bidahungabanyije ukwemera kwabo, ahubwo rigafasha kwisanzura birushijeho.
Mu rwego rw’ubwo butumwa, Komisiyo y’ikenurabushyo ry’iitangazamakuru ihamagarirwa :
- Gusuzuma uburyo n’ubushobozi bwo kumenyekanisha Arikidiyosezi ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga;
- Kumenyesha abiyeguriye Imana (abapadiri, abafurere n’ababikira) ko ari ngombwa kandi bikaba byihutirwa guha agaciro ikenurabushyo rikoresha itangazamakuru. Muri iki gihe, ntawe ushobora gukoresha iyamamazabutumwa mu buryo bukwiye adakoresheje ibitangazamakuru;
- Gutoza abasoma n’abakoresha ibinyamakuru kumenya gushishoza: niyo mpamvu Komisiyo yihatira kumenyesha abakristu aho ukuri kuri igihe bumva radiyo, basoma ibinyamakuru cyangwa bareba televiziyo. Ubwo bwigishwa ni ngombwa kubera ko abakristu bahora babwirizwa n’ibitangazamakuru akenshi batabizi. Ikindi nuko akenshi, aho kugorora cyangwa kumenyesha umusomyi, uwumva cyangwa urebe amashusho, ibyo bitangazamakuru byihatira kumugoreka bikoresheje amakuru asesereza, atera urujijo cyangwa abeshya.
- Kumenya kuvumbura no kwamagana ibinyoma n’ibitekerezo binyuzwa mu binyamakuru bigamije gusenya imigenzo ya gikristu, uburenganzira bw’ikiremwamuntu no guhungabanya icyubahiro cya muntu.
- Gushishikariza abakristu gusoma no gukwirakwiza itangazamakuru gatolika kugira ngo bose bashobore gutozwa kwakira ubutumwa bwa gikristu.
- Kwamamaza no gutuma ibyandikwa bya Kiliziya, by’umwihariko ikinyamakuru cya Arikidiyosezi (Bulletin Diocésain), bishobora kugurishwa.
- Gukora ubushakashatsi ku buryo abantu bakira ikinyamakuru cya Arikidiyosezi (igituma abakristu bagikunda cyangwa batagikunda);
- Gutekereza ku ikenurabushyo ry’abalayiki bakora mu itangazamakuru. Kwibanda ku isano y’ibinyamakuru n’indangagaciro z’ubukristu, ku iterambere mu kwemera, ku gukura kuri roho…
- Kubyutsa no gutera inkunga abahanzi bamamaza indangagaciro z’Ivanjili bakoresha ubuhanga bwabo mu itangazamakuru, ikinamico, radiyo, ibiganiro bica kuri televiziyo n’amafilime yigisha;
- Kumenya ingamba nshya zakoreshwa mu iyogezabutumwa no mu kwigisha iyobokamana hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’itumanaho n’ibitangazamakuru;
- Gukoresha imihango ijyana n’umunsi mpuzamahanga w’itangazamakuru no gutangaza hose ubutumwa bwa Papa bugenewe uwo munsi;
- Kumenya ibikorwa mu zindi diyosezi byagirira akamaro Arikidiyosezi ya Kigali;
- Gukurikirana amakuru ariho kugira ngo dushobore gusesengura niba inyandiko z’ibinyamakuru n’amakuru atangazwa ku maradiyo no kuri televiziyo zubahiriza amategeko agenga umwuga n’uburenganzira bw’abantu;
- Gushyiraho no gukurikirana ibikorwa bya za Komisiyo z’itangamakuru muri za paruwasi.
Kugira ngo izo ntego zose zishobore kugerwaho neza, Komisiyo irifuza gushaka abayigize babishoboye n’abayihagarariye mu maparuwasi. Yashyizeho akanama k’ubwanditsi bw’ikinyamakuru cya Arikidiyosezi kandi irashaka gukorana mu buryo burushijeho n’abanyamakuru gatolika kugira ngo bahugurirwe gukorana n’abakristu. Ibyo bikaba bisaba ubushobozi buhagije.
Iby’ingenzi Komisiyo yagezeho
Mu mwaka wa 2007, Komisiyo yagize uruhare rukomeye mu gutegura no mu guhimbaza Yubile y’imyaka 25 Nyiricyubahiro Myr Tadeyo Ntihinyurwa yari amaze ari umwepiskopi. Iyo yubile yahimbajwe ku itariki ya 10/10/2007.
Komisiyo yateguye n’ibibazo byahawe abagize inama z’ikenurabushyo muri za paruwasi kugira ngo hamenyekana uko ihagaze mu maparuwasi n’ibyo bifuza gukora.
Mu mwaka wa 2013, Komisiyo yahuguye abashobora guhugura abayigize. Icyo gihe hahuguwe babiri muri buri paruwasi.
Ki itariki ya 17/03/2007, habaye umwiherero w’abagize Komisiyo: abapadiri batatu, abanyamakuru 6 n’abalayiki 7 bari mu bagize Komisiyo. Padiri Vedaste Nsengiyumva yigishije ku Gisibo, asobanura ishingiro ryacyo muri Bibiliya.
Mu mwaka wa 2007, hakozwe ubushakashatsi muri paruwasi zose zigize Arikidiyosezi ya Kigali. Ibyavuyemo byatumye hashobora gukoreshwa ihugurwa ry’abagize Komisiyo ku rwego rwa paruwasi. Ibisubizo byatanzwe byagaragaje ko abashubije bari abantu bafite ubwenge kandi bituma tumenya uko urwego rw’itangazamakuru ruhagaze muri paruwasi.
Mu mwaka wa 2007, habaye n’igitekerezo cyo gushyiraho urubuga rwa Internet rw’Arikidiyosezi. Icyo gikorwa cyashinzwe Nyakwigendera Emmanuel Nsekanabo, afatanyije na Bwana Aloyizi Mundere. Urwo rubuga rwafunguwe ku mugaragaro ku itariki ya 15/12/2013 muri Katedrali Saint Michel. Hanyuma mu mwaka wa 2017, Komisiyo ishyiraho umukozi rwiyemezamirimo wigenga wo gukurikirana urwo rubuga rwari rusinziriye.
Ku itariki ya 04/12/2013, Komisiyo yahimbaje Yubile y’imyaka 50 hatangajwe icyemezo « Inter Mirifica » cy’Inama nkuru ya Vatican II ku itangazamakuru.
Mu cyumweru cy’ingengo y’imari cyo mu mwaka wa 2017, hatanzwe igitekerezo cyo gushyiraho serivisi ihoraho yo gucunga urwo rubuga rwa Internet rw’Arikidiyosezi no kongerera imbaraga uburyo bwo gukoresha itangazamakuru mu rwego rwo gushyigikira iyogezabutumwa cyaremewe. Mu mwaka wa 2019, Arkidiyosezi yashyizeho umukozi wize ikoranabuhanga ugomba gukurikirana icyo gikorwa by’umwihariko, afatanyije na Padiri Rushigajiki Jean Pierre washinzwe kuvugurura urubuga nkoranyambaga rwa Arkidiyosezi.