KOMISIYO Y’IMISHINGA Y’AMAJYAMBERE, INYANDIKO-MPAMO Z’IBIBANZA, UMUTUNGO W’UBUTAKA N’UBWUBATSI
Komisiyo ni inzego Arkiepiskopi ashyiraho, nk’amahuriro y’ibitekerezo yo ku rwego rwa Diyosezi, kugira ngo abe ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyekerezo by’ikenurabushyo no kubihuza n’imiberero y’imbaga y’abakristu muri iki gihe.
Ubutumwa bwa Komisiyo
Ubutumwa bwa Komisiyo ni ugukora imishinga no gukurikirana inyandiko-mpamo zerekeye ubutaka bwa Arikidiyosezi no gucunga neza ibikorwa remezo mu maparuwasi. Komisiyo niyo itekereza, ikagaragaza kandi igashyira mu bikorwa buri mushinga mbere y’uko wemerwa n’urwego rubifitiye ububasha. Economat ya Arkidiyosezi nirwo rwego rushinzwe gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Komisiyo.
Kuva igishyirwaho, Komisiyo yayobowe na Padiri Gallican Ndayisaba, Umunyabintu w’Arikidiyosezi. Mu nama yayo yo kuwa 8-9/2/2003, Inama nkuru y’ikenurabushyo yasabye Komisiyo gutekereza ku ngingo zikurikira :
- Komisiyo zinyuranye zafashwa gute kubona amafaranga atuma zishobora gukora meza;
- Gutekereza icyakorwa ku maparuwasi arushaho gukena;
- Kugaragariza abakristu aho umutungo uva, uburyo ucungwa n’uburyo ukoreshwa kimwe n’umutungo wose w’amaparuwasi.
Ibyageragejwe byose gukorwa kugira ngo imirimo ya Komisiyo ishobore gukorwa ntacyo byatanze kinini kubera kubura imibare yasabwe n’abagize Komisiyo.
Mu mwaka wa 2011, Umunyabintu w’Arikidiyosezi yasabye gusimburwa ku buyobozi bwa Komisiyo kugira ngo haveho urujijo mu gutandukanya Komisiyo na Serivisi ya Economat ya Arkidiyosezi.
Bimwe mu byo Komisiyo yagezeho
Ku itariki ya 30/08/2005, Komisiyo, igizwe n’abantu 15, yasohoye inyandiko igaragaza ubutumwa bwayo, intego n’ibikorwa by’ingenzi igomba gukora cyangwa izakomeza gukurikirana;
Mu kwezi kwa Gicurasi 2005, Komisiyo yandikiye abapadiri bakuru b’amaparuwasi yose ibaha umurongo ngenderwaho wo gukora igenamigambi rya paruwasi, santarali na diyosezi. Icyo Komisiyo yakomeje guharanira ni ukubona paruwasi zishobora kugira ibikorwa, abakozi n’uburyo bizifasha gukemura neza ibibazo zihura nabyo no guha paruwasi umwanya uyikwiriye mu gucunga ibikorwa bya Kiliziya [1]. Ikibabaje nuko nta paruwasi n’imwe yagize icyo ikora kuri icyo gitekerezo kiriya gihe n’ubwo byaje gushyirwa mu bikorwa.
Isuzuma ry’umugambi w’imyaka itanu wa Komisiyo (2006-2010) warakozwe kandi ushyirwa ahagaragara. Ni nyuma y’iryo suzuma Perezida wa Komisiyo, wari n’Umunyabintu w’Arikidiyosezi, yasabye gusimburwa kuri uwo mwanya kugira ngo agumane ibya Economat Général ishamikiye kuri Komisiyo. Ni guhera ubwo yasimbuye ku buyobozi bwa Komisiyo na Padiri Jean Pierre Rushigajiki. Ariko guhera icyo gihe nta raporo cyangwa igenabikorwa byigeze bikorwa.
[1] [1] Lettre datant du 09/06/2005 du président de la commission à tous les prêtres de l’Archidiocèse relative à la préparation d’un plan stratégique pour la commission.